Author: webrwanda

  • Nyarugenge: SKOL yatanze impuzankano ku banyerondo 110 – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 28 Kanama 2026 mu birori byo gusoza amahugurwa abanyerondo bari bamazemo igihe.

    Mu mbogamizi zizitira abakora irondo ry'umwuga harimo n'uko inkweto zabo zangirika vuba kubera kuzambara amanywa n'ijoro no kuzikoresha imyitozo ikorwa kenshi.

    Ni muri urwo rwego buri munyerondo yahawe impuzankano igizwe n'nkweto, ingofero, ishati n'ipantalo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanyinya, Nduwayezu Alfred, na we yashimangiye ko impuzankano nshya zari zikenewe, avuga ko izo bari bafite zari zishaje, abakora irondo ry'umwuga bakagaragara nabi ndetse bikabagabanyiriza agaciro mu nshingano bakora.

    Ati “Babambitse imyenda bose. Imyenda bakoranaga yari ishaje ku buryo itaheshaga agaciro umunyerondo. Inkweto bakoreshaga bazambaraga buri gihe, ariko uyu munsi babonye izindi nziza zigiye kubafasha mu kazi kabo.'

    Abahawe iyi myambaro bishimiye nkunga batewe, bavuga ko ibateye ingabo mu bitugu bityo bakaba bagiye kurushaho gukora inshingano zabo mu buryo bunoze kandi kinyamwuga.

    Umwe mu bahawe iyi myambaro, Sinzinkayo Khassim yavuze ko igiye gutuma akaza ingamba aho we na bagenzi bazahindura byinshi mu mikorere yabo.

    Ati 'Mu kazi dukora hari byinshi bigiye guhinduka, nk'ubu imyenda twakoranaga ntiyari ijyanye n'igihe. Tugiye gukorana umurava kandi dukore akazi tugakunze, dukaze umutekano, turwanye ibiyobyabwenge.'

    Kugira uruhare mu iterambere n'umutekano w'igihugu ni kimwe mu bigaragaza ubufatanye hagati y'ibigo byikorera n'inzego za leta.

    SKOL yavuze ko yatanze iyi nkunga bitewe n'imibanire myiza ndetse n'ubufatanye ifitanye n'Umurenge wa Kanyinya, ihitamo guteza imbere umutekano waho.

    Umuyobozi Mukuru wayo Eric Gilson yagize ati 'Dufitanye imikoranire myiza ari na cyo cy'ingenzi cyane, dushimangira umutekano hano, kuko mu byo Skol ijya ikora harimo ibikorwa nk'ibyo byo kwita ku baturage tukanafasha sosiyete gutekana.'

    Abanyerondo bibukijwe ko inshingano zabo ari ukuba hafi y'abaturage, mu bijyanye n'umutekano wabo, banabuzwa imico mibi yagiye ibagaragaramo y'ubujura, gusinda no kurwana.

    SKOL yahaye impuzankano abanyerondo 110 bo mu Murenge wa Kanyinya

    Abanyerondo bashimye inkunga batewe, biyemeza gukaza ingamba

    Abanyerondo bahawe inkweto zisimbura izari zishaje

    Umuyobozi Mukuru wa SKOL, Eric Gilson, yavuze ko mu bikorwa bakora byo kwita ku baturage harimo no kubafasha gutekana

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanyinya bwashimye SKOL kubera imikoranire myiza bafitanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-skol-yatanze-impuzankano-ku-banyerondo-110

  • Nyaruguru: Abantu 23 bamaze ukwezi kurenga mu bitaro nyuma y'ikigage banyoye – #rwanda #RwOT

    Ku wa 25 Nyakanga 2026 nibwo mu Mudugudu wa Ruyenzi mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru abaturage banyoye ikigage mu birori, kigira ingaruka kuri bamwe ndetse birangira nyiri ibirori apfuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste yabwiye IGIHE ko abantu bagize uburwayi nyuma yo kunywa ikigage ari 34 aho bagaragazaga ibimenyetso ko bari guhinda umuriro, bacika intege.

    Yavuze ko bamwe bagiye boroherwa barataha ariko kuri ubu abagera kuri 23 bakaba barwariye mu bitaro bya Munini biherereye mu Karere ka Nyaruguru.

    Ati “Ibirori byabaye nubwo bari babyakiye bafite ibyangombwa, bafite uburenganzira ariko byagize ingaruka ku baturage bamwe baracyitabwaho n'abaganga abandi barorohewe barataha, gusa umwe muri bo yarapfuye dukeka ko ari byo yazize nubwo yari asanzwe arwaye indi ndwara”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yameje aya makuru.

    Ati “Polisi n'Ubugenzacyaha bakomeje iperereza ku bagize uruhare mu gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga bityo uwo bigaragaraho amategeko agakurikizwa.”

    Polisi yasabye abo bireba bose kwirinda no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bihungabanya umutekano bikanatwara ubuzima bw'abantu.

    Abagizweho ingaruka n'ikigage barwariye mu Bitaro bya Munini


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abantu-23-bamaze-ukwezi-kurenga-mu-bitaro-nyuma-y-ikigage-banyoye

  • Impungenge ku ruganda rw'amata y'ifu rwa Inyange rukoresha 15% by'ubushobozi rufite – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2026, ubwo Umuyobozi wungirije w'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Solange Uwituze n'abandi bayobozi bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye basuraga ibikorwa bigamije kongerera agaciro umukamo muri Nyagatare.

    Muri uru rugendo hasuwe Nyagatare Daily Marketing Cooperative iterwa inkunga n'umushinga uteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo mu Rwanda, RDDP II uterwa inkunga na IFAD.

    Hanasuwe abavuzi b'amatungo bigenga bakorera mu Karere ka Nyagatare ndetse n'uruganda rw'amata y'ifu rwa Inyange.

    Umuyobozi w'Uruganda rw'amata y'Ifu rwa Inyange, Kagaba James, yavuze ko muri uru ruganda bakora amata y'ifu arimo ibice bibiri. Amwe ni amata y'ifu andi ni ifu ikunze kuvamo ibindi bintu byinshi bikoreshwa mu nganda.

    Yavuze ko muri iki gihe bafite ikibazo cy'igabanuka ry'amata aho mbere uru ruganda rwakoraga ku kigereranyo cya 32% ariko ubu byaragabanutse.

    Ati 'Ubu turi kuri 15% bitewe n'umusaruro w'amata uboneka. Ubundi uruganda rugomba kuba rwakira litiro ibihumbi 650 ku munsi ariko kugeza ubu tuba turi hagati y'ibihumbi 70 n'ibihumbi 80, urumva ko amahirwe menshi agihari, kugira ngo aborozi hirya no hino mu gihugu bashobore kongera umusaruro borora neeza. Bakorora bagamije gucuruza.''

    Kagaba yavuze ko bakora ubuvugizi ku mbogamizi aborozi bahura na zo zirimo ibura ry'amazi ku borozi mu nzuri, ibijyanye n'imihanda ngo kuko hari ahantu badashobora gukura amata. Yavuze ko bafite itsinda rishinzwe kwigisha aborozi ku kuntu bakongera umusaruro.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera umukamo binyuze mu gushaka amazi y'amatungo aho ari kwegerezwa aborozi.

    Yavuze ko kandi aborozi bari gushakirwa ibiryo by'amatungo ndetse no gukurikirana ubuzima bw'amatungo umunsi ku munsi.

    Visi Perezida wa IFAD, Dr. Geraldine Mukeshimana, yavuze ko Afurika ikigorwa n'uburyo abahinzi bato bageza umusaruro ku isoko, asaba ibihugu byose kongera ishoramari mu buhinzi n'ubworozi.

    Yavuze ko hafi 70% by'ibiryo bikoreshwa bituruka ku bahinzi bato asaba ko bubakirwa ubushobozi.

    Kuri ubu uruganda rw'amata y'ifu rwa Inyange ruri kwakira amata aturuka mu turere twose two mu Ntara y'Iburasirazuba n'Amajyaruguru. Rwatashywe ku wa 24 Nyakanga 2024 rwitezweho kujya rwakira amata angana na litiro ibihumbi 650 ku munsi.

    Impungenge ku ruganda rw'amata y'ifu rwa Inyange rukoresha 15% by'ubushobozi rufite

    Bimwe mu byo uruganda rw'amata y'ifu rukora byeretswe abayobozi batandukanye

    Visi Perezida wa IFAD, Dr. Mukeshimana yasuye uruganda rw'amata y'ifu rwa Inyange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-ruganda-rw-amata-y-ifu-rwa-inyange-rukoresha-15-by-ubushobozi

  • Depite Rubagumya yakebuye abategereza ko ibikorwaremezo byose byubakwa na Leta – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 30 Kanama 2026, mu Nteko rusange y'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Muri iyi Nteko rusange hagaragajwe ko Manifesto y'uyu muryango yo kuva mu 2024-2029 hari bimwe mu bikorwa bimaze gukorwa birimo guteza imbere ibihingwa byatoranyijwe nk'ibigori, umuceri, soya, ibishyimbo n'urutoki.

    Hagaragajwe ko umwaka ushize ubutaka bwuhirwa bwongerewe ubuso, site zihingwa zahujwe nazo zirongerwa hagamijwe kuzamura umusaruro nibura ukagera kuri toni umunani kuri hegitari. Inzuri zatangiye guhingwamo 70%, bakororera kuri 30% hagamijwe kongera umukamo n'ubuso buhingwa.

    Mu buzima bishimiye ko hubatswe ibigo nderabuzima byinshi, mu burezi hakaba harubatswe ibyumba bishya 630 byiyongereye ku bisanzwe. Hishimirwa ko kandi muri iyi myaka ibiri hubatswe ibigo by'urubyiruko bishya binahangirwamo imirimo.

    Depite Rubagumya Furaha Emma wari uhagarariye Ubuyobozi bukuru bwa FPR-Inkotanyi yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku bikorwa byiza bakomeje gukora abasaba no kongera gahunda yo kwishakamo ibisubizo rimwe na rimwe batarindiriye Leta ku bintu bashobora kwikorera.

    Yagize ati ' Hari igihe usanga Koperative irimo abanyamuryango benshi, yewe ifite n'amafaranga menshi ariko ugasanga barakubwiye ngo twabuze imbuga yo kwanikaho umuceri. Ugasanga umuceri barimo barawusarura bakawushyira ahantu hatari heza, ukangirika ari mwinshi kubera cya kintu cyo gutegereza ngo Leta ni yo izabikora, bati buriya ubwanikiro buzubakwa na Leta, ikintu cyose gikorwe na Leta. Nibyo Leta ifite inshingano ariko ni byo dushoboye twabikora.''

    Chairman w'umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yagaragaje bimwe mu bikorwa bateganya gukora birimo kongera ubuso buhujwe buhingwa bukagera kuri hegitari ibihumbi 194 ziri mu byanya 34.

    Rubingisa ati ' Turacyafite imbogamizi mu kuzamura umukamo, aho niho twashyize imbaraga kugira ngo muri iyi gahunda twinjiyemo tube twagira umukamo wa litiro hagati ya 23 na 30. Icyo bidusaba ni ugukorana n'aborozi kubirebana n'imigaburire y'amatungo, kubona amazi, kubagezaho amashanyarazi abafasha mu gukoresha imashini zikata ubwatsi, kubona icyororo gitanga umukamo ndetse no gukingira inka zose.''

    Nkuranga Fred yatanze igitekerezo ko Leta ifashe imashini zikata ubwatsi ikazishyira ku makusanyirizo y'amata hirya no hino ku mirenge bishobora gufasha aborozi bato kujya bahunika ubwatsi noneho mu gihe cy'impeshyi bikabafasha kongera umukamo. Yavuze ko hanakenewe abakozi bazi gukoresha izo mashini ku buryo babibigisha.

    Muri iyi nama hagaragajwe ko hakenewe umukamo wa litiro zirenga ibihumbi 600 ku munsi bitarenze mu 2029, abanyamuryango basabwa gushyira hamwe no kongera ingamba zatuma iyi ntego igerwaho.

    Muri iyi nteko rusange hujujwe n'inzego zitari zuzuye, aho Ruzindana Samuel yatorewe kuba umuyobozi wa Komisiyo y'Imiyoborere myiza ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba mu muryango FPR-Inkotanyi.

    Depite Rubagumya Furaha Emma yasabye abanyamuryango kwiyubakamo umuco mwiza wo gukora ibintu badakegereje kubibwirizwa

    Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nteko rusange

    Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yavuze ko biteze umukamo ungana na litiro hagati ya 23-30 ku nka imwe

    Bamwe mu banyamuryango batanze ibiganiro bagaragaza ibyo bungukiye mu muryango FPR-Inkotanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-rubagumya-yakebuye-abategereza-ko-ibikorwaremezo-byose-byubakwa-na-leta

  • Gukoresha urumogi no kwigomeka ku buyobozi: Ibikubiye muri dosiye ya Taikun yashyikirijwe Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y'umunyamakuru Ndahiro Emmanuel uzwi nka Taikun, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi no kwigomeka ku buyobozi.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye ya Taikun yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2026, nyuma y'iperereza ryakozwe kuva yatabwa muri yombi.

    Taikun yatawe muri yombi ku wa 26 Kanama 2026. Amakuru mashya yatangajwe n'Umuvugizi wa RIB agaragaza ko mu byaha akurikiranweho harimo icyo kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi ndetse n'icyo kwigomeka ku buyobozi.

    Dosiye ye yageze mu Bushinjacyaha

    Kugeza ubu, icyiciro cy'iperereza cya RIB kuri iyi dosiye cyarangiye ku buryo dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, ari na bwo bufite ububasha bwo kuyisesengura no gufata umwanzuro ukurikije ibikubiyemo.

    Ibi bivuze ko Taikun akiri mu rwego rwo gukurikiranwa nk'ukekwaho ibyaha; ntabwo bivuze ko ibyo aregwa byamaze kumuhama.

    Uko yatawe muri yombi

    Taikun yafashwe nyuma y'ibyabereye mu rugo yari asanzwe atuyemo na DJ Lenzo. Amakuru yatangajwe n'itangazamakuru avuga ko ku wa 28 Kanama DJ Lenzo yagarutse mu rugo agasanga inzugi n'amadirishya bifunze, ndetse hakumvikana impumuro ikomeye ya esansi.

    Amakuru akomeza avuga ko DJ Lenzo yamenye urugi kugira ngo arebe ibibaye, agasanga Taikun ari mu nzu. Nyuma yaho hatabajwe abashinzwe umutekano, maze Taikun arafatwa.

    Icyakora, ibisobanuro birambuye ku byabaye muri icyo gihe, ndetse n'uburyo ibyaha by'urumogi n'icyo kwigomeka ku buyobozi bihuzwa n'ibimenyetso biri muri dosiye, ntibyashyizwe ahagaragara mu buryo burambuye n'inzego z'ubugenzacyaha.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/01/gukoresha-urumogi-no-kwigomeka-ku-buyobozi-ibikubiye-muri-dosiye-ya-taikun-yashyikirijwe-ubushinjacyaha/

  • Édouard Balladur wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 97 #rwanda #RwOT

    Édouard Balladur, wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa akaba n'umwe mu banyapolitiki bakomeye , yitabye Imana ku wa mbere tariki ya 31 Kanama 2026, i Paris, afite imyaka 97.

    Umuryango we ni we watangaje urupfu rwe, uvuga ko Balladur yapfiriye i Paris. Yatangaje kandi ko misa yo kumusezeraho izaba mu muryango we gusa, nta bandi bazaba bayitumiwemo.

    Balladur yari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye muri politiki y'u Bufaransa no mu mateka ya Repubulika ya Gatanu, aho yamaze imyaka isaga 50 mu buzima bwa politiki bw'igihugu.

    Édouard Balladur yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa kuva muri Werurwe 1993 kugeza muri Gicurasi 1995, ku butegetsi bwa Perezida François Mitterrand wari mu ishyaka ry'Abasosiyalisiti.

    Icyo gihe u Bufaransa bwari mu gihe kizwi nka cohabitation, aho Perezida n'umukuru wa Guverinoma bakomoka mu mashyaka atandukanye.

    Mu gihe yari Minisitiri w'Intebe, Balladur yibanze ku ivugurura ry'ubukungu n'imari. Guverinoma ye yashyize mu bikorwa gahunda nini yo kwegurira abikorera imwe mu mitungo y'igihugu, harimo ibigo bikomeye nka Société Générale, Paribas ndetse na TF1. Yanagize uruhare mu ivugurura ry'imisanzu n'amategeko agenga abageze mu zabukuru mu 1993.

    Mu mateka ya Balladur, kimwe mu bintu byamugize umuntu w'ingenzi muri politiki y'u Bufaransa ni umubano we na Jacques Chirac.

    Aba bagabo bombi bari bamaze imyaka myinshi bakorana muri politiki, Chirac akaba yarigeze kuvuga ko ari 'inshuti y'imyaka 30'.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/01/edouard-balladur-wahoze-ari-minisitiri-wintebe-wu-bufaransa-yitabye-imana-ku-myaka-97/

  • Lionel Messi yasezeye burundu mu ikipe y'igihugu #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru wo muri Argentine, Lionel Messi, yatangaje ko asezeye mu ikipe y'igihugu, avuga ko ari icyemezo kimubabaza, ariko ko igihe cyacyo kigeze.

    Messi w'imyaka 39, yafashije Argentine gutwara Igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar mu 2022. Yatsindiye igihugu cye ibitego 125 mu mikino 207. Ni we umaze gutsindira Argentine ibitego byinshi kurusha abandi, akaba kandi ari we umaze kuyikinira imikino myinshi kurusha abandi.

    Mu itangazo yashyize ahagaragara, Messi yavuze ko yahaye byose ikipe y'igihugu, ariko ubu akaba 'nta kindi asigaje gutanga.'

    Yongeyeho ati: 'Igihe kiragenda kirangira, ibice by'ubuzima bigira iherezo, kandi iki ni kimwe mu bintu bimbabaza cyane.

    'Nishimiye, ndacyishimira kandi nzahora nshimira kuba narabaye mu ikipe y'igihugu.

    'Natanze ibyo nari mfite byose, nta kindi nsigaje gutanga. Vuba kandi hari abakinnyi bakiri bato kandi bafite impano nyinshi bari kuza inyuma yanjye, na bo bakwiye guhabwa umwanya.'

    Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Kanama, Messi yari yavuze ko ari gutekereza ku hazaza he mu mupira w'amaguru, nyuma y'urupfu rwa se Jorge, witabye Imana afite imyaka 68 nyuma y'igihe kirekire arwaye.

    Messi, umaze gutwara inshuro umunani igihembo cya Ballon d'Or (Umupira w'Inzahabu), yavuze ko ubutumwa bwo gutangaza ko asezeye yabwanditse ku itariki ya 21 Nyakanga, hashize iminsi ibiri gusa Argentine itsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cy'uyu mwaka.

    Source : https://flash.rw/2026/09/01/lionel-messi-yasezeye-burundu-mu-ikipe-yigihugu/

  • Abapolisi babiri bafunzwe bazira gufata umukobwa bamuhora imyambarire – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Polisi y'u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti 'Abapolisi bagaragara muri aya mashusho bafashwe ndetse barafungwa. Uwo mukobwa na we yarenganuwe.'

    Uretse gutera muri yombi abapolisi bagaragara muri aya mashusho, Polisi y'u Rwanda yavuze ko abapolisi bose bahawe amabwiriza kandi bihanangirizwa ko bagomba kwirinda ko ibikorwa nk'ibi byongera kubaho.

    Ibi bibaye nyuma y'impaka zikomeye zikomeje kubera ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y'uko hari abakobwa basubijwe inyuma ku muryango w'igitaramo cya Diamond Platnumz, kubera imyambarire yabo.

    Nyuma y'ibi bikorwa, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko imyitwarire nk'iyi idakwiye, basaba ko hafatwa ingamba zihuse kugira ngo ibikorwa nk'ibi bitongera kubaho.

    Ku rundi ruhande, hari abavuga ko hari imyambarire idakwiye mu muco nyarwanda, cyane ko hari abantu bakunze kugaragara mu ruhame bambaye imyenda bamwe babona ko idahesha uyambaye icyubahiro.

    Ikibazo cy'imyambarire ikwiye mu ruhame cyongeye guteza impaka nyuma y'uko mu myaka ishize nabwo cyarikoroje nyuma y'itabwa muri yombi rya Mugabekazi Liliane waserutse mu gitaramo cya Tay C.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga yavuze ko abapolisi babiri bagaragaye bafata umukobwa kubera imyambarire bafunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-babiri-bafunzwe-bazira-gufata-umukobwa-bamuhora-imyambarire

  • Kamonyi: Umugabo wari wagiye koga muri piscine ya hoteli yarohamye arapfa – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Kanama 2026 muri piscine ya hoteli yitwa Lemon Hills haje umugabo koga arohama mu mazi arapfa.

    Hoteli yitwa Lemon Hills iherereye mu mudugudu wa Nyagacaca mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.

    Nyakwigendera yari umugabo witwa Mugwaneza Donatien.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda Ndayisaba Egide yemereye IGIHE ko nyakwigendera yagiye koga muri Piscine akarohama mu mazi agapfa.

    Yagize ati”Ni byo Koko muri piscine ya hoteli yitwa Lemon Hills haje umugabo ararohama muri piscine yaho aho yarimo koga”

    Gitifu Ndayisaba akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wavanywe mu mazi ukaba ujyanwa ku buruhukira bw'ibitaro kandi inzego z'umutekano zatangiye iperereza gusa ntabaratabwa muri yombi.

    Yagize ati “Piscine zikwiye kugira abantu bazobereye mu bijyanye no koga ariko by'umwihariko abajya koga bakagira impungege kuko kugirango impanuka zigabanyuke birareba na banyiri piscine kugira abazubereye koga bakita kubaje koga”


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umugabo-wari-wagiye-koga-muri-piscine-ya-hoteli-yarohamye-arapfa

  • Hanyuzwaho arenga miliyari 1.981$ mu mwaka: Iterambere ry'ikoranabuhanga mu kwishyurana muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umuryango uharanira uburyo bwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga bukoresheje ikoranabuhanga muri Afurika, AfricaNenda Foundation, igaragaza ko muri Afurika kugeza ubu hari uburyo (IPS) 36 bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu bihugu 31 byo muri Afurika.

    Iyo raporo igaragaza ko mu 2024, umubare w'ibikorwa byo kwishyura cyangwa kohererezanya amafaranga byakorewe kuri ubwo buryo urenga miliyari 64,6, ndetse hanyuzwaho amafaranga arenga miliyari 1.981$.

    Ni mu gihe imibare y'iyi raporo yo 2020 igaragaza ko muri Afurika umubare w'ibikorwa byo kwishyura cyangwa kohererezanya amafaranga byakorewe ku buryo bwose bwari buhari urenga miliyari 19,7. Hanyuzwaho arenga miliyari 776$.

    IPS ni bumwe mu buryo bworoshye bwagiye butangizwa muri Afurika hirya no hino hagamijwe kugabanyiriza imvune abakenera serivisi z'imari, aho mbere kwishyura byasabaga ko ushyira amafaranga uwo ugiye kwishyura, kubitsa cyangwa kubikuza bigasaba ko ujya kuri banki cyangwa ku kigo cy'imari.

    Ni ibintu byasaga n'ibigoye ndetse bwatwaraga igihe kirekire, gusa uko iterambere ryagiye ryiyongera ibigo by'imari byagiye bishyiraho uburyo butandukanye bwo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Uko ni uko havutse Mobile Money, application za telefone ndetse n'uburyo bwa USSD byose bifasha mu guhererekanya amafaranga.

    Icyakora n'ubwo ibyo byakemuye ikibazo kimwe cyo kwirinda ingendo za hato na hato zo kugira ngo ihererekanya ry'amafaranga rikorwe, ariko ryazanye n'ikindi kibazo cy'uburyo bwinshi bw'ikoranabuhanga bwo guhererekanya amafaranga, kuko buri kigo cy'imari cyashyizeho uburyo bwacyo bwo guhererekanya amafaranga.

    Mu kubikemura ibigo bitandukanye bifite icyo bihuriyeho nk'amabanki, ibigo by'itumanaho n'ibindi byagiye bishaka uko byakorana ukaba wakura amafaranga kuri banki imwe ukayohereza ku yindi banki n'ibigo bikoresha mobile money bikagenda uko.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa AfricaNenda Foundation, Sabine F. Mensah, yagaragaje ko muri Afurika uburyo bwo guhererekanya amafaranga no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigeze ku rwego rushimishije.

    Ati 'Hari umuvuduko ukomeje kwiyongera mu bijyanye no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko nka hagati ya 2024 na 2025, hatangijwe uburyo bushya butanu bwo kwishyurana. Uyu ni wo mubare munini w'uburyo bushya bwatangiye gukora mu mwaka umwe kuva twatangira gukurikirana ibijyanye n'uburyo bwo kwishyurana muri Afurika.'

    Mensah yagaragaje ko n'ubwo hari ibyo kwishimira ariko muri Afurika hakiri abaturage barenga miliyoni 400 bagikoresha uburyo gakondo bwo guhererekanya amafaranga, no kuyabika.

    Ati 'Ibyo biterwa ahanini n'uko hari ibihugu bitaratangira gukoresha ubu buryo bugezweho bwo kwishyurana. Ikindi kibazo guhari kandi n'aho buhari usanga bukiri bwinshi mbese badakoresha uburyo buhuza imiyoboro myinshi. Niba tuvuga ko uburyo 18 muri 36 ari ubuhuza ibigo byinshi bivuze ko hari ubundi 18 butaragera kuri icyo kigero kandi niyo ntego yacu.'

    Mu Rwanda baragikemuye

    Ku wa 14 Nyakanga 2026 ni bwo u Rwanda rwatangiye gukoresha uburyo bushya bwo kwishyurana bwihuta kandi buhuriweho n'ibigo by'imari bitandukanye bwiswe eKash.

    eKash ni buryo bushya bwo kwishyurana bwihuta kandi buhuriweho n'ibigo by'imari bitandukanye, butuma abakiliya bashobora kohereza no kwakira amafaranga ndetse bagakora ubwishyu hagati y'ibigo by'imari byahawe uruhushya rwo gukora, bityo servisi zo kwishyurana zikarushaho kuboneka, mu buryo bwizewe, ku giciro gihendutse kandi zikagera kuri buri wese.

    Ni uburyo bwitabiriwe cyane ku buryo ku wa 6 Kanama 2026 umubare w'ibikorwa byo kwishyura cyangwa kohererezanya amafaranga byakorewe kuri eKash byarengaga miliyoni 10,5, hanyuzwaho amafaranga arenga miliyari 960 Frw, ndetse abayobotse kwishyurana hagati y'ibigo by'imari biyongeraho 166%.

    Umusesenguzi mu by'ubukungu, Teddy Kaberuka, yagaragaje ko kuba abaturage bitabira gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga mu guhererekaya amafaranga no kwishyurana bituma n'igihugu kigabanya amafaranga cyatakazaga mu gukora amafaranga.

    Ati 'Kwishyurana hakoreshejwe inoti n'ibiceri buriya birahenze kuko ubundi kugira ngo ukore amafaranga wishyura 20% y'amafaranga ugiye gukora. Gusa iyo ukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga icyo kiguzi ntacyo ukenera kuko ukora amafaranga make.'

    Akomeza ati 'Ikindi cyo gukoresha uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ni uko bituma habaho ibikorwa byinshi byo guhererekanya amafaranga (liquidity flow) bigateza imbere ubukungu kuko serivisi zidahagarara kandi zigakorwa ari nyinshi mu gihe gito.'

    Akomeza agaragaza ko ikintu cyonyine gikwiye kwitabwaho ari kumenya kurinda umutekano w'amafaranga y'abaturage aca muri izo nzira z'ikoranabuhanga ndetse no kwigisha abaturage kwirinda abatubuzi.

    Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z'imari.

    AfricaNenda ni ihuriro ry'abahanga biyeguriye gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kwihutisha uburyo bwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga muri Afurika. Itanga amahugurwa ku bikorera n'abakozi ba za leta agamije kubungura ubumenyi muri uru rwego.

    Uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bumaze gutera imbere muri Afurika

    Uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bumaze gutera imbere muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hanyuzwaho-arenga-miliyari-1-981-mu-mwaka-iterambere-ry-uburyo-bw