Author: webrwanda

  • Umuyobozi wa ADEPR yitabiriye igitaramo cya Chorale Salemu, Kundwa Events ikora amateka #rwanda #RwOT

    Korali Salemu ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kabuga yanyuze benshi bitabiriye mu gitaramo cy’amateka cyitabiriwe n’umuyobozi wa ADEPR.

    Ni igitaramo cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, cyitabirwa n’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Senior Past Isaei Ndayizeye, n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye.

    Iki gitaramo kikaba cyari umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana ku bakitabiriye aho benshi bafashijwe binyuze mu ndirimbo z’iyi korali.

    Uretse iyi Korali, benshi batashye banyuzwe n’uburyo amajwi yabo yumvikanaga neza kandi ndetse na Salle igitaramo cyabereyemo binyuze muri Kundwa Events.

    Prince Shumbusho, umwe muyobozi muri Kundwa Events, umuryango wa Gikristu ufasha amakorali n’insengero gutegura ibitaramo, avuga ko banyuzwe no gukorana na Korali Salemu kandi ko ubufatanye bwabo bwatanze umusaruro.

    Ati 'Byagenze neza. Abitabiriye igitaramo babonye ibintu byiza, harimo 'sound’ nziza, abaririmbyi baririmba neza, ndetse n’amashusho yafashwe agaragara neza cyane.'

    Kundwa bakaba bakorana n’andi makorali kuko intego yabo ari ugutanga ubufasha mu mirimo yose yo kuramya no guhimbaza Imana.

    Umuyobozi wa Korali Salemu, Fidele Niyorembo, yashimiye abitabiriye igitaramo bakoreye bwa mbere muri Dove Hotel, avuga ko ari ishema rikomeye kuri bo.

    Ati 'Abaririmbyi, abakristo, abadasengera muri ADEPR Kabuga, mwadukoze ku mutima. Abaterankunga bacu n’inshuti zacu, nta kindi twababwira kiruta kubasabira umugisha ku Mana.'

    Korali Salemu yatangiye mu 2004, itangijwe n’abantu batanu nyuma y’igitekerezo cyo kugira korali yakurikira korali nkuru yari isanzwe. Ubu imaze kugira abaririmbyi 187 b’ingeri zitandukanye.

    Korali imaze gushyira hanze album eshatu z’amajwi n’amashusho, aho iya mbere yasohotse mu 2015, iya kabiri mu 2022, iya gatatu mu 2025. n’indi igizwe n’indirimbo 10, muri zo esheshatu zikaba zarasohotse.

    Korali Salemu yakoze igitaramo cy’amateka, Kundwa Events irigaragaza

    Umuyobozi wa Korali Salemu, Fidele Niyorembo

    Source : http://isimbi.rw/umuyobozi-wa-adepr-yitabiriye-igitaramo-cya-chorale-salemu-kundwa-events-ikora.html

  • U Rwanda rwageze muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Volleyball yageze muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika kirimo kubera muri Kenya, ni nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1 mu mukino wa 1/4.

    Uyu mukino wa 1/4 wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026, aho rwanditse amateka rugera muri 1/2. Aba Banyarwandakazi batangiye umukino neza aho batsinze iseti ya mbere biboroheye ku manota 25-17 ya Ghana.

    Yanatangiye neza iseti ya kabiri ariko bigeze mu manota 20, Ghana yaje kuyicaho ndetse binarangira iyitsinze ku manota 26-24. Iyi kipe yahise inandika amateka yo kuba ari yo kipe ya mbere ibonye iseti mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko imikino ine yabanje u Rwanda rwayitsindaga amaseti 3-0.

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye nabi iseti ya gatatu aho Ghana yabatanze kuyinjiramo aho yabatsinze amanota 7-1, gusa u Rwanda rwaje kugaruka mu mukino rukuramo aya manota ndetse runatwara iseti ku manota 25-19.

    Ntabwo u Rwanda rwagowe n’iseti ya nyuma kuko bayikinnye birinda gukora amakosa nk’ayo bakoze mu iseti ya kabiri, byaje kurangira nayo bayitwaye ku manota 25-18

    . Yahise yegukana umukino itsinze amaseti 3-1.

    Mu mukino wa ½, u Rwanda ruzahura n’ikipe ikomeza hagati ya Misiri na Tunisia.

    U Rwanda rwazamutse ruyoboye itsinda D nyuma yo gutsinda Algeria, u Burundi na Repubulika Demokarasi ya Congo ni mu gihe muri 1 rwasezereye Burkina Faso.

    U Rwanda rwageze muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwageze-muri-1-2-cy-igikombe-cya-afurika.html

  • Rubavu: Abana bariwe n'inzuki, babiri barapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe mu Mudugudu wa Bambiro mu masaha y'igicamunsi, ku wa Mbere tariki 31 Kanama 2026.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bana barimo Inezayimana Hope w'imyaka icyenda ari nawe urembeye mu bitaro bya Gisenyi, mu gihe abapfuye ari Ishimwe Sugira Frank w'imyaka ine na Iganze Shami Ian w'imyaka ibiri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco yabwiye IGIHE ko iyi nkuru y'akababaro bayimenye ndetse abana bapfuye bagiye gushyingurwa.

    Ati 'Abana bari batatu nyina yabasize mu rugo agiye kuvoma, inzuki z'umuturanyi zibasanga mu gipangu zirabarya, baratabaza abaturanyi mu kuza gutabara basanga igipangu gifunze, baza kucyurira babajyana ku Kigo nderabuzima, bahageze bihutanwa ku bitaro bya Gisenyi babiri bapfa bakigerayo, undi aracyari kwitabwaho.'

    Gitifu Rwibasira yasabye ababyeyi kudasiga abana bato mu rugo bonyine nta muntu mukuru bari kumwe.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyir'inzuki afungiwe kuri Sitasiyo ya Gisenyi, mu gihe iperereza rigikomeje.

    Imirambo y'aba bana bitabye Imana ubwo twakoraga inkuru yari ikiri ku bitaro bya Gisenyi ariko umuryango n'inshuti batangiye kwitegura uburyo bwo kuyishyingura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abana-bariwe-n-inzuki-babiri-barapfa

  • Abanyeshuri basaga 600 ba Kaminuza y'u Rwanda bari gutozwa indangagaciro z'abayobozi beza – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa ryiswe 'Summer Camp 2026' yitabiriwe n'abanyeshuri basaga 600 barimo, abanyeshuri baturuka mu Rwanda ndetse n'abanyamahanga biga muri Kaminuza y'u rwanda, akaba afite insanganyamatsiko igaruka ku 'Kurera Abayobozi b'ejo hazaza baharanira impinduka zigamije imibereho myiza mu muryango Nyarwanda'.

    Iyi gahunda yatangiye ku wa 28 Kanama 2026 mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera ikazamara icyumweru.

    Atangiza aya mahugurwa, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko aba banyeshuri ari bo bayobozi b'ejo hazaza bityo ko basabwa gukurikira neza amasomo n'ibiganiro bazahabwa zibatoza indangagaciro zikwiye kubaranga.

    Ati 'Ni mwe bayobozi b'ejo hazaza, musabwa gukurikira neza amasomo yateguwe kuko muri gutozwa kujya guhindura ibitaboneye yaba aho mutuye, aho mwiga, imiryango mukomokamo, cyangwa aho muzakorera. mwirinde ingeso mbi n'imyitwarire idahwitse harimo ubisinzi no gukoresha ibiyobyabwenge, nindi myitwarire yangiza ejo heza hazaza ku rubyiruko.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda wungirije Dr. Ndikumana Raymond, yavuze ko Kaminuza ihuza ubumenyi n'itorero kugira ngo abanyeshuri bagire ubumenyi, imyitwarire n'indangagaciro ziboneye bifafasha kuba koko umusemburo w'impinduka mu gukemura ibibazo kigaragara bibangamira iterambere.

    Ati 'Kugira ngo ukoreshe ubumenyi wahawe ni ngombwa ko uba waratojwe, ufite indangagaciro zikwiye kandi ukabikora mu gihe gikwiye. Abanyeshuri bacu ni cyo tubifuriza.'

    Yagaragaje ko aba banyeshuri bitezweho kuvamo abayobozi b'intangarugero, bahindura imibereho y'aho batuye, ariko byose bigomba guhera muri bo ubwabo.

    Umuyobozi wa gahunda y'uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda, Professor Kagwesage Anne Marie, yavuze ko aba banyeshuri bitezweho gutanga umusaruro ugaragara.

    Ati 'Aba banyeshuri tubitezeho byinshi birimo kuba Abanyarwanda n'Abanyafurika bafite indangagaciro, biteza imbere kandi bagateza imbere umuryango ndetse n'ibihugu bakomokamo muri rusange.'

    Prof. Kagwesange yavuze ko mu banyeshuri bazanye harimo abanyamahanga kuko kuri ubu bafite abavuye mu bihugu 13, cyane ko ikigamijwe ari ukugira ngo indangagaciro babonera muri bagenzi babo bazazijyane iwabo.

    Umwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa, Bimenyimana Samuel wiga Electronic and Telecommunication Engineering muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Nyarugenge, yavuze ko ubumenyi akomeje kungukira muri iri torero burimo kurangwa n'ikinyabupfura mu byo bakora byose, gukoresha igihe neza ndetse ko ibi byose bizakomeza kumufasha nasubira iwabo.

    Ni ibintu ahuriraho na mugenzi we, Hala Waleed Makki, ukomoka mu gihugu cya Sudani, wavuze ko gutozwa gukorera kuri gahunda, kwirinda ubunebwe, gukorera hamwe no kubahiriza igihe biri mubyo bakomeje gutozwa ndetse ko bizabafasha kurushaho kwitegura gutanga umusanzu ukwiye mu iterambere rya Afurika.

    Ku rundi ruhande, aba banyeshuri bagize umwanya wo gukora umuganda, aho bagize uruhare mu kubaka inzu y'umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera, abiga ubuvuzi bapima abaturage indwara zitandura, ndetse hanatangwa n'ikiganiro ku kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

    Kugeza ubu, Gahunda y'Uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda imaze kwinjiramo abanyeshuri bagera kuri 970, aho bafashwa mu kwiga muri Kaminuza ariko bakanatozwa kuba abayobozi beza muri rusange. Amahugurwa nk'aya atangwa ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa kugirango barusheho gutozwa indangagaciro zibategura neza kugira uruhare mu iterambere.

    Gahunda y'uburezi ya Mastercard Foundation izafasha abanyeshuri 1,400 mu myaka 10, harimo 200 baziga amasomo y'ubuvuzi (4×4 Initiative) igamije gushyigikira gahunda y'u Rwanda yo gukuba inshuro enye umubare w'abakora mu buvuzi mu Rwanda.

    Abanyeshuri basaga 600 ni bo bari mu itorero i Nkumba hagamijwe kubategura kuzavamo abayobozi b'ahazaza

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko aba banyeshuri ari bo bayobozi b'ejo hazaza, abasaba gukurikira kugira ngo bazatozwe indangagaciro zikwiye kubaranga

    Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda, Kagwesage Anne Marie, yavuze ko aba banyeshuri bitezweho gutanga umusaruro ugaragara

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond, yavuze ko Kaminuza ihuza ubumenyi n'itorero kugira ngo abigishwa bazagirire akamaro aho batuye cyangwa bakomoka ndetse n'aho bazakora

    Iri torero rwiswe Summer Camp 2026, rifite insanganyamatsiko igaruka ku kurera abayobozi b'ahazaza batanga impinduka mu miryango

    Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza bimwe mu bibazo kugira ngo basobanurirwe bamenye kurushaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-basaga-600-ba-kaminuza-y-u-rwanda-bari-gutozwa-indangagaciro-z

  • Gaby Kamanzi yaryumyeho ubwo yari abajijwe ku bukwe bwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Irene Ingabire Kamanzi [Gaby Kamanzi], yaryumenyeho ubwo yari abajijwe ku bukwe bwe.

    Muri 2024 ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru ISIMBI, Gaby Kamanzi yavuze ko afite amasezerano yahawe n’Imana harimo iryo gukora igitaramo gikomeye hanze y’u Rwanda ndetse no gukora ubukwe gusa ntiyashatse gutangaza igihe buzabera.

    Ni naho yahise agaruka ku musore yumva wazamubera umugabo, aho yavuze ko abaye akijijwe byaba bihagije ndetse akaba yaramuhitiwemo n’Imana.

    Icyo gihe yagize ati “Ni kimwe gusa agomba akijijwe, ariko ngomba kumenya neza ko ariwe Imana ishaka , hari igihe ufata umuntu ukijijwe ugasanga siwe yaguteguriye.”

    Gaby Kamanzi abajijwe igihe yumva azakorera ubukwe, yirinze kugira icyo abivugaho, avuga ko ari ubuzima bwite bwe.

    Ati “Icy’ubukwe munyemerere ntacyo ndi bukivugeho, ni ubuzima bwanjye bwite.”

    Gaby Kamanzi ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo, kuko ni umuntu wahisemo ko ubuzima bwe bw’umuziki bugomba gutanduka n’ubuzima bwe bwite.

    Gaby Kamanzi yaryumeho abajijwe ku bukwe bwe

    Source : http://isimbi.rw/gaby-kamanzi-yaryumyeho-ubwo-yari-abajijwe-ku-bukwe-bwe.html

  • Tom Close yavuze kuri Meddy na The Ben #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda uheruka gushyira hanze Album yise ‘Sunshine’, Dr Moyombo Thomas [Tom Close] yavuze ko bagenzi be babyirukiye rimwe mu muziki, The Ben na Meddy ari abahanzi beza babereye u Rwanda mu nguni zose.

    Meddy na The Ben ni bamwe mu bahanzi beza u Rwanda rwagize binyuze mu ndirimbo zabo z’urukundo zafashaga benshi, n’uyu munsi baracyakunzwe n’ubwo Meddy we yahisemo guhindura akajya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Tom Close akaba mukuru w’aba bahanzi ndetse The Ben we banagiye bakorana indirimbo, yabwiye ISIMBI ko aba bahanzi ari abahanzi beza, abahanga binagaragazwa n’igihe bamaze mu ruganda bakaba bagikunzwe cyane.

    Ati “Icya mbere ni abahanzi beza ni nayo mpamvu ubatoranyije mu bandi ukabavuga kuko abo twatangiranye cyangwa bakoze mu bihe bya kera ni benshi. Kuba ari abahanga no kuba barakoze cyane ni byo bitumye bararambye. Ni abahanzi beza u Rwanda rukwiriye.”

    Kugeza uyu munsi byaragoranye kuba hari umuntu uza akicara agasobanura umuhanzi urusha undi hagati y’aba bombi kuko buri umwe afite abakunzi be n’undi akagira abe kandi benshi, ni nayo mpamvu izi mpaka zishobora kutazigera na rimwe zirangira.

    Meddy na The Ben ni abahanzi bakunzwe cyane n’ubu bagikunzwe

    Tom Close yavuze ko Meddy na The Ben ari abahanzi beza

    Source : http://isimbi.rw/tom-close-yavuze-kuri-meddy-na-the-ben.html

  • Isabukuru nziza ku mugabo unzi wese ariko agakomeza kumpitamo – Knowless #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda, Butera Knowless, yifurije umugabo we Ishimwe Clement isabukuru nziza ashimira kuba yaramuhisemo ngo amubere umugore.

    Mu butuwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Knowless yagize ati “Isabukuru nziza ku mugabo ufashe ukuboko kwanjye muri buri bihe by’ubuzima.”

    “Uzi imbaraga zanjye, amakosa yanjye, inzozi zanjye, ubwoba bwanjye n’ubundi agakomeza kumpitamo buri munsi.”

    Knowless yakomeje agira ati “Ishimwe Clement warakoze ku bw’urukundo, ibyishimo, inzibutso twubatse turi kumwe. inzira byanyuramo byose, nta n’umwe nahitamo kugira iruhande rwanjye. Ubuzima ni bwiza kandi bufite igisobanuro kuko uburimo. Ubuzima bwiza, imigisha myinshi, ibyishimo n’ibindi byinshi.”

    Tariki ya 07 Kanama 2016 ni bwo Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye imbere y’Imana, ndetse banambikana impeta y’urudashira mu birori bitagira uko bisa byabereye mu busitani bwa Golden Tulip hotel i Nyamata. kuri ubu bakaba bamaze kwagura umuryango aho bamaze kubyara abana babiri.

    Butera Knowless yifurije isabukuru nziza umugabo, Ishimwe Clement

    Source : http://isimbi.rw/isabukuru-nziza-ku-mugabo-unzi-wese-ariko-agakomeza-kumpitamo-knowless.html

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi #rwanda #RwOT

    Lionel Messi ufatwa nk'umukinnyi w'ibihe byose ku Isi, yasezeye gukinira Ikipe y'Igihugu ya Argentine.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 39 ufitanye amasezerano n'Ikipe ya Inter Miami kugeza mu 2028, yatangaje ku wa Mbere ko urugendo rudasanzwe yakoranye na Argentine rurangiye nyuma y'imyaka irenga 20.

    Messi yavuze ko yari ari gutekereza ku hazaza he muri ruhago nyuma y'urupfu rwa Se, Jorge, witabye Imana mu ntangiriro z'uku kwezi.

    Mu butumwa bukomeye bwo kwibuka Se, uyu mukinnyi yagaragaje ko ashobora gusezera, ubwo yagiraga ati 'Sinzi uko nakomeza. Nabaga nkina umupira gusa, ariko ubu sinzi neza niba nzakomeza kubikora igihe kinini.'

    Ubu yafashe icyemezo cyo gutangaza ku mugaragaro ko ashyize iherezo ku rugendo rwe rwo gukinira ikipe y'igihugu, abinyujije ku butumwa yashyize kuri Instagram ku wa Mbere, aho yagize ati 'Igihe kiragenda kirangira, bimwe mu bihe by'ubuzima bigeraku iherezo, kandi iki ni kimwe mu bimbabaza cyane.'

    Messi watwaye Igikombe cy'Isi, yatsinze ibitego 125 mu mikino 207 yakiniye Argentine, bituma aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mateka y'iki gihugu ndetse n'uwakiniye ikipe y'igihugu imikino myinshi.

    Yatsinze kandi ibitego 921 byose hamwe mu makipe yakiniye arimo FC Barcelone, Paris Saint-Germain, Inter Miami na Argentine.

    IGIHE iragaruka kuri bimwe mu bihe by'ingenzi byaranze urugendo rwe rudasanzwe.

    'Hat-trick' ye ya mbere akiri ingimbi yagaragaje impano idasanzwe

    Bwa mbere Messi yatsinze ibitego bitatu mu mukino umwe, mu mwuga we, byabaye mu mukino ukomeye cyane muri ruhago – El Clasico- uhuza Real Madrid na FC Barcelone.

    Afite imyaka 19, Messi yatsinze ibitego byose bya FC Barcelone mu mukino banganyijemo na Real Madrid ibitego 3-3 ku wa 10 Werurwe 2007, birimo n'igitego cyiza yatsinze ku munota wa nyuma nyuma yo gucika ba myugariro babiri.

    Ni ibihe benshi bafata nk'aho ari bwo yatangiye kumenyekana cyane ku Isi.

    Igitego cyiza yikoreye ubwe cyibukije benshi Maradona

    Hashize ukwezi kumwe gusa atsinze iyo 'hat-trick', Messi yatsinze igitego ashobora kuba atarigeze asubiramo mu yindi myaka amaze akina.

    Byabaye mu mukino FC Barcelone yatsinzemo Getafe ibitego 5-2 mu mukino ubanza wa ½ cy'Igikombe cy'Umwami (Copa del Rey) wabaye ku wa 18 Mata 2007.

    Ni igitego cyasaga cyane n'icyatsinzwe n'Umunya-Argentine mugenzi we Diego Maradona (kitari icy'ukuboko), yatsinze u Bwongereza mu Gikombe cy'Isi cyo mu 1986: Messi yakiriye umupira ari hagati mu kibuga, acika ba myugariro bagera kuri batanu, acenga umunyezamu maze aratsinda.

    Igitego cya mbere ku mukino wa nyuma wa Champions League

    Nubwo uyu munsi bisa n'ibitangaje, mu 2009 bamwe mu bafana n'abanyamakuru b'umupira w'amaguru mu Bwongereza bibazaga niba Messi yakwigaragaza imbere y'amakipe yo mu Bwongereza mu Burayi, nyuma yo kubura igitego mu mikino 10 ya Champions League yari amaze gukinamo ahura n'amakipe yo muri Premier League.

    Ariko ibyo gushidikanya byarangiye ubwo Messi yazamukaga cyane mu rubuga rw'amahina agatsinda n'umutwe umupira yari ahawe na Xavi mu mukino wa nyuma wa Champions League yakinnye bwa mbere ahura na Manchester United – umukino wa mbere wagaragayemo guhangana hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo.

    Nyuma y'imyaka ibiri, yongeye gutsinda igitego mu mukino wa nyuma batsinzemo iyi kipe yatozwaga na Sir Alex Ferguson, ahita yegukana igikombe cya gatatu muri mu bikombe bine bya Champions League yatwaye.

    Yatsinze ibitego bine Arsenal

    Messi yatsinze ibitego bine ku nshuro ya mbere mu mwuga we ubwo bakinaga na Arsenal mu mukino wa ¼ cya Champions League ya 2010, aho FC Barcelone yatsinze ibitego 4-1.

    Igitego cyiza kurusha ibindi muri ibyo bine ni icya gatatu, ubwo yarenzaga umupira umunyezamu Manuel Almunia.

    Ibindi byo kwibukwa cyane ni ibitego bitanu yatsinze nyuma y'imyaka ibiri kuri Bayer Leverkusen, ubwo FC Barcelone yayitsindaga ibitego 7-1 mu mukino wa 1/8 cya Champions League.

    Messi ni umukinnyi wa kabiri watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Champions League, aho afite 129, inyuma ya Cristiano Ronaldo.

    Guca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri FC Barcelone

    Messi yahinduye amateka ya FC Barcelone mu buryo budasanzwe ubwo yari afite imyaka 24 gusa, atsinda ibitego bitatu mu mukino ikipe ye yatsinzemo Granada 5-3 ku wa 20 Werurwe 2012.

    Igitego cye cya mbere muri uwo mukino cyatumye agera ku gahigo ka Cesar Rodriguez kari kamaze imyaka 60, aho yari amaze gutsinda ibitego 232.

    Yahise agakuraho atsinda icya kabiri, mbere yo kongera gushyiramo ikinyuranyo atsinda icya gatatu.

    Ubwo yavaga muri FC Barcelone mu 2021, yari amaze kugeza ku bitego 672, akaba ari agahigo yasize kuri ubu hibazwa uzagarukaho.

    Ibitego 91 mu mwaka umwe

    Ni imibare itangaje ku buryo umuntu ashobora gusubira inyuma akagenzura niba koko yarabayeho.

    Mu 2012, Messi yatsinze igitego cye cya 91 muri uwo mwaka mu mukino FC Barcelone yatsinzemo Real Valladolid ibitego 3-1 ku wa 22 Ukuboza.

    Ibyo byatumye yandikwa mu gitabo cy'abakoze ibidasanzwe ku Isi cya 'Guinness des Records'.

    Yatsinze ibitego 79 akinira FC Barcelone na 12 akinira Argentine, mu mikino 69 yakinnye muri uwo mwaka, kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza.

    Ibyo byatumye ahabwa Ballon d'Or ya kane yikurikiranya, nubwo muri uwo mwaka igikombe rukumbi yatwaye ari Copa del Rey.

    Agahigo gashya ka La Liga mu gutsinda ibitego

    Iki ni icya kabiri mu bihe bikomeye Messi yahinduriyeho amateka abikesheje gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe.

    Yatsinze ibitego bitatu mu mukino FC Barcelone yatsinzemo FC Seville ibitego 5-1 ku wa 22 Ugushyingo 2014, ahita aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mateka ya La Liga.

    Messi yaje kunganya ibitego 251 bya Telmo Zarra, umukinnyi wa Athletic Club wabigezeho mu 1955, ubwo yatsindaga igitego kuri coup-franc, mbere yo kumusiga no kongera gushyiraho agahigo gashya n'igitego cya gatatu.

    Yasoje afite ibitego 474 muri La Liga, asiga kure Cristiano Ronaldo wari ufite 311 ubwo yakinaga muri Real Madrid.

    Igitego cya 500 muri FC Barcelone — ndetse na cyo muri El Clasico

    Ibintu byose byasaga n'ibihuriye hamwe mu mukino FC Barcelone yatsinzemo Real Madrid ibitego 3-2 ku wa 23 Mata 2017.

    Messi yagaragaye ku munota w'inyongera, atsinda igitego cyo ku mupira yateye bwa mbere atawugaritse, ari ku murongo w'urubuga rw'amahina.

    Ni igitego cyahesheje FC Barcelone intsinzi muri El Clasico, kikaba n'icya 500 cye akinira iyi kipe, ndetse gituma Barcelone ijya ku mwanya wa mbere muri shampiyona, nubwo Real Madrid ari yo yaje kwegukana igikombe muri uwo mwaka.

    Kugira ngo abigire umwihariko kurushaho, Messi yakuyemo umupira we awufata mu ntoki, awereka abafana bari kuri Stade Santiago Bernabéu kugira ngo babone izina rye.

    Amarira ubwo yasezeraga FC Barcelone nyuma y'imyaka 21

    Ikintu benshi batatekerezaga cyabaye muri Kanama 2021, ubwo Messi yavaga muri FC Barcelone ku buntu.

    Nyuma y'imyaka 21, ibitego 672 n'ibikombe 35, byabaye ngombwa ko ava muri iyi kipe kuko Barcelone itari ifite ubushobozi bwo kubahiriza amasezerano mashya bari bumvikanyeho kubera gahunda yashyizweho na La Liga ku mishahara amakipe atarenza.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyaranzwe n'amarangamutima, Messi yararize maze agira ati 'Njye n'umuryango wanjye twari twizeye ko tuzaguma hano, mu rugo. Sinifuzaga kuva muri iyi kipe, ni ikipe nkunda kandi iki ni ikintu ntari niteze.'

    Nubwo yavugwaga muri Manchester City, yahisemo kwerekeza muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

    Igikombe cya mbere mu Ikipe y'Igihugu ya Argentine

    Ku wa 11 Nyakanga 2021, Messi afite imyaka 34, yatwaye igikombe cye cya mbere akinira ikipe nkuru ya Argentine, ubwo iki gihugu cyatsindaga Brésil igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wa Copa América wabereye kuri Stade Maracanã.

    Icyo gihe yahawe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri iri rushanwa nyuma yo gutsinda ibitego bine.

    Messi wagaragazaga amarangamutima menshi, yaguye hasi ubwo umukino wari urangiye, nyuma aza guterurwa n'abakinnyi bagenzi be ubwo bishimiraga intsinzi.

    Nyuma y'imyaka itatu, yongeye kwegukana Copa América ya kabiri.

    Kwegukana Igikombe cy'Isi no guhabwa igihembo cy'umukinnyi witwaye neza

    Byari intsinzi ndetse n'umwanya benshi batekerezaga ko utazigera ubaho, dore ko Messi yari yarigeze gusezera gukinira ikipe y'igihugu mbere yo kongera kugaruka.

    Byari ikintu cyahoraga kigarukwaho mu mpaka zo kumenya umukinnyi ukomeye kurusha abandi bose mu mateka ya ruhago.

    Messi yatsinze ibitego bibiri, anatsinda penaliti ubwo Argentina yatsindaga u Bufaransa kuri penaliti nyuma yo kunganya ibitego 3-3 ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 2022, benshi bafata nk'umwe mu mikino ya nyuma ikomeye kurusha indi yose yabayeho mu mateka y'iri rushanwa.

    Yahawe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri iri rushanwa, nyuma yo gutsinda ibitego birindwi, harimo no kuba yaratsinze mu mikino yose yo gukuranamo.

    Ballon d'Or ya munani

    Messi yegukanye izindi Ballon d'Or ebyiri nyuma yo kuva muri FC Barcelone – imwe ubwo yari muri Paris Saint-Germain ndetse indi ubwo yari muri Inter Miami – ibituma afite agahigo ko kwegukana iki gihembo cy'umukinnyi mwiza ku Isi inshuro umunani.

    Igihembo cye cya nyuma yagitwaye mu Ukwakira 2023, nyuma yo kwegukana Igikombe cy'Isi no gufasha ikipe ye yo muri Major League Soccer gutwara Leagues Cup, igikombe cya mbere mu mateka ya Inter Miami.

    Icyo gihe yagize ati 'Sinari niteze kugira urugendo nk'uru nagize ndetse n'ibyo nagezeho byose, amahirwe nagize yo kuba mu ikipe nziza kurusha izindi mu mateka. Buri kimwe muri ibyo bihembo bya Ballon d'Or gifite umwihariko wacyo kubera impamvu zitandukanye.'

    Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy'Isi – nubwo byabaye akanya gato

    Kubera ko Igikombe cy'Isi cya 2026 ari cyo cya nyuma yakinnye, Messi yagisoje mu buryo bwihariye.

    Ibitego umunani yatsinze muri iri rushanwa byatumye agira ibitego 21 mu Gikombe cy'Isi, birenga ibyo undi mukinnyi wese yari yaratsinze, kugeza ubwo Kylian Mbappé yamunyuragaho akageza kuri 22 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu batsinzemo u Bwongereza.

    Ku myaka 39, urugendo rwa Messi mu Gikombe cy'Isi rwarangiye uko atabyifuzaga, nyuma y'uko Argentine itsinzwe na Espagne igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

    IGIHE.COM

    Source : https://rushyashya.net/ibitego-uduhigo-amarira-ibihe-bidasanzwe-byagize-lionel-messi-igihangange-ku-isi/

  • Umujyi wa Kigali waburiye abitwikira imvura bakamena imyanda yo mu musarane muri ruhurura – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye IGIHE ko imicungire y'imyanda yo mu bwiherero n'amazi akoreshwa mu ngo no mu nyubako zihuriramo abantu ari ibintu bifite umurongo bikorwamo udateje ikibazo.

    Yagaragaje ko hari imyobo yabugenewe mu ngo isukwamo ayo mazi yakoreshejwe akazavidurwa kimwe n'imyanda yo mu bwiherero bakajyanwa mu kimoteri cy'i Nduba.

    Ni mu gihe inyubako zihuriramo abantu benshi na zo zigira ahagenewe kujya iyo myanda yombi mbere yo gutwarwa n'imodoka zabugenewe.

    Gusa abafite amikoro bo bashobora gusuka mu mazi imiti yabugenewe iyasukura akongera gukoreshwa cyangwa bagashyiramo imiti iyasukura noneho akaba yamenwa akajya mu bishanga nta kintu ari bwangize.

    Mu buryo butandukanye n'ubwo ariko, Umujyi wa Kigali ugaragaza ko hari abamena ayo mazi yanduye ahatarabugenewe agatangira gutemba ndetse n'abakoresha za ruhurura bakaba basukamo imyanda yo mu bwiherero ikamanuka.

    Ibi byagiye biteza ikibazo ndetse ku wa 3 Kanama 2026 Umujyi wa Kigali wakebuye abafite inyubako n'abazicunga barekura amazi mabi adatunganyijwe muri za ruhurura no mu bishanga, by'umwihariko mu masaha y'ijoro.

    Wagaragaje ko icyo gikorwa kiri mu bitera umunuko ukabije mu bice bitandukanye by'umujyi bikabangamira abawugenda nijoro ndetse iyo myanda yagera mu bishanga ikanduza amazi yabyo, bikagira ingaruka ku binyabuzima birimo kandi kubitunganya byaratwaye amafaranga menshi.

    Ntirenganya yavuze ko ubu ingaruka zirenze izo kuko muri iyi minsi y'impeshyi ahari abaturage bashobora kuba barakoresheje amazi yagiyemo iyo myanda.

    Ati 'Muri ibi bihe by'ubura ry'amazi ahari abaturage bagiye bavoma amazi mu miferege yo kwifashisha. Urumva umuturage wavomye amazi arimo ya myanda yavuzwe yo mu bwiherero cyangwa mu ngo z'abantu biba ikibazo kurushaho.'

    'Ibyo bintu kirazira kubikora dore tugiye no kwinjira mu bihe by'imvura aho usanga abantu bayitwikira bagahita bamena iyo myanda ngo ijyane n'amazi y'imvura. Kiraziririzwa kumena amazi yanduye gutyo, agomba gushyirwa ahabugenewe kandi ababirengaho bazabihanirwa.'

    Umujyi wa Kigali wagaragaje impungenge ku myanda ishobora kuba yarivanze n'amazi abaturage bakoresheje mu mpeshyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-waburiye-abitwikira-imvura-bakamena-imyanda-yo-mu-musarane

  • Umugore wa Netanyahu ashobora kwisanga mu nkiko kubera amagambo yavuze – #rwanda #RwOT

    Golan yavuze ko azajyana Sara Netanyahu mu nkiko nyuma y'uko mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru avuze amagambo ashimangira ko uyu munyapolitiki ashobora kuba yari afite amakuru mbere y'igihe ku gitero cya Hamas cyagabwe kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.

    Ati 'Nta kabuza tuzatanga ikirego kuri Sara Netanyahu.'

    Golan wahoze ari Umugaba Wungirije w'Ingabo za Israel, yavuze ko amagambo ya Sara Netanyahu ari umugambi w'ibikorwa byo gukomeza gukongeza urwango no guteza amacakubiri muri politiki y'igihugu.

    Yair Golan yavuze ko ku munsi w'igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, yagiye ubwe ahabereye ubwicanyi mu iserukiramuco rya muzika rya Nova, aho yarokoye abantu benshi. Ibyo bikorwa byatumye ashimwa na bamwe mu Banya-Israel.

    Uyu munyapolitiki yavuze ko ibyo ashinjwa na Sara Netanyahu bidafite ishingiro kandi ko biri mu bikorwa byo gukomeza gukwirakwiza ibirego bimwangisha abaturage.

    Golan avuga ko ikirego ateganya gutanga kuri Sara Netanyahu kigamije kurengera izina rye nyuma y'ibyo avuga ko ari ibirego bimusebya.

    Umugore wa Netanyahu ashobora kwisanga mu nkiko kubera amagambo yavuze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugore-wa-netanyahu-ashobora-kwisanga-mu-nkiko-kubera-amagambo-yavuze