Ikipe y’igihugu ya Espagne yerekeje ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bufaransa ibitego 2-0 mu mukino wa ½ wabereye kuri Dallas Stadium i Arlington muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika .
Espagne yagaragaje umukino mwiza kuva utangiye, igenzura umupira ndetse ibuza u Bufaransa bukomeye mu busatirizi kubona uburyo bwinshi bwo gutsinda.
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 22 gitsinzwe na Mikel Oyarzabal kuri penaliti, nyuma y’uko myugariro Lucas Digne akoreye ikosa Lamine Yamal wari winjiye mu rubuga rw’amahina. Oyarzabal yinjije umupira neza mu izamu, atsinda igitego cye cya gatanu muri iri rushanwa.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, u Bufaransa bwongeye kwisanga mu gihombo nyuma y’uko myugariro wabwo , William Saliba avunitse agasimburwa.
Mu gice cya kabiri, Espagne yakomeje gukina neza, maze ku munota wa 58 Pedro Porro atsinda igitego cya kabiri nyuma yo guhererekanya neza umupira na Dani Olmo, asiga umunyezamu Mike Maignan ntacyo ashoboye gukora.
Nubwo Kylian Mbappé yari yabanje mu kibuga ndetse yari afite amahirwe yo kongera ibitego bye mu rugamba rwo guhatanira inkweto ya zahabu, ntiyabashije kubona uburyo bufatika imbere y’ubwugarizi bwa Espagne bwakinnye umukino uri ku rwego rwo hejuru.
Muri iri rushanwa, Espagne imaze gutsindwa igitego kimwe gusa, mu gihe u Bufaransa bwari bwinjijwe ibitego bibiri mbere y’uyu mukino.
Intsinzi y’Abanya-Espagne yahagaritse inzozi z’u Bufaransa zo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo kwegukana igikombe mu 2018 no gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Argentine mu 2022.
Uyu mukino wanabaye uwa nyuma wa Didier Deschamps muri ½ cy’Igikombe cy’Isi, kuko biteganyijwe ko azava ku mwanya w’umutoza w’u Bufaransa nyuma y’iri rushanwa, asoje imyaka 14 atoza iyi kipe.
Espagne, yatwaye Igikombe cy’Isi rimwe gusa mu 2010, izahurira ku mukino wa nyuma n’izava hagati ya Argentine n’U Bwongereza, nabo bagomba guzakina umukino wa kabiri wa ½ ku munsi wejo. Abanya-Espagne bazaba bashaka kongera kwandika amateka begukana iki gikombe ku nshuro ya kabiri yo muri 2010 muri Afurika y’Epfo.
Source : http://isimbi.rw/espagne-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-isi-isezereye-u-bufaransa.html
Leave a Reply