Ni impanuro Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya Biro Politiki y'Umuryango FPR Inkotanyi.
Iyi nama yahurije hamwe abarenga 2.000 yitabiriye ahanini n'abagize Umuryango FPR-Inkotanyi, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n'abahagarariye imitwe ya politike ikorera mu Rwanda.
Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiriye kwiyubakamo ubushobozi bwo kwanga ikibi.
Ati 'Buriya umuntu ariyubaka, yishyiramo imbaraga, umuco, ubushake ndetse n'imbaraga zo kurwanya ibibi. Abyiyubakamo bigakunda. Nk'u Rwanda rero ibyo birakenewe cyane. Kwiyubakamo ubushobozi nk'abantu, ariko iyo tubikoze nk'abantu, nk'igihugu bitugeza kuri byinshi.'
Yakomeje avuga ko 'Ikindi mu mikorere ya buri munsi, ibyo tuvuga, hari amategeko, kubazwa inshingano…hari ibintu tuzi tugomba kuba tudakora n'ibyo tutagomba gukora. Mugomba kwiyubakamo ubushobozi bw'ibintu tuzi ko tugomba gukora, ibintu tudakwiriye kuba tudakora turabizi, dukwiriye kubirwanya.'
Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyi nama ko uretse kwirinda gukora ikibi, badakwiriye no kwihanganira kukireba gikorwa n'undi.
Ati 'Nubona umuntu ukora ibidakwiriye, kuki ushidikanya kumubwira ko ibyo bidakwiriye, kuki utabwira inshuti yawe uti ntukwiriye kuba ukora ibi, kuki ugenda ntacyo ubikozeho? Urabizi ko niba bibaye kenshi, bizakugiraho ingaruka, igihugu ntabwo kizatera imbere mu gihe ibintu bibi bizakomeza kwisubiramo, ukabirebera. Nta kabuza bizakugiraho ingaruka. Ikiruse byose, bizagira ingaruka ku bantu bacu benshi.'
'Ukwiriye guhora iteka uri maso, witeguye gukorana n'abandi, kandi ni ingenzi ko ukwiriye kwamagana ibigomba kwamaganwa utitaye ku wabikoze. Mube abantu babishyizeho umutima, mukora ibintu kuko ari ngombwa kugira ngo iri terambere dukwiriye dukomeze kurigeraho.'
Ikindi cy'ingenzi Perezida yagaragaje ni uko abantu badakwiriye gucika intege, ahubwo bagahora bahatana kuko bazi icyo bashaka kugeraho, nubwo haba hari ababaca intege.
Ati 'Nta byera ngo de, keretse ahari mu yindi si, muri iyi si ntabwo ibintu bizagenda neza nk'uko tubyifuza. Icyo twakora ni iki, ni uko ugomba guhora ukora itandukaniro, komeza ugerageza, nutanagera ku cyo wifuza, wongere ugerageze. Ntuve ku izima, nubwo abantu bakubwira ngo rekeraho, komeza kugeza igihe ugeze ku cyo wifuza. Iyo ni yo nzira yonyine yizewe yo kugera ku iterambere.'
Uretse impanuro z'Umukuru w'Igihugu, muri iyi nama urubyiruko rwahawe umwanya wo gusangiza abandi ubuhamya ndetse n'ubutumwa bwafasha abandi.
Ni ibiganiro byatanzwe n'abarimo Queen Kalimpinya ukina umukino wo gusiganwa mu modoka, Nkurunziza Patrick, wahoze ari umurwanyi w'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ndetse na AIP David Shumbusho ukora mu ishami ry'inozamubano n'itangazamakuru muri Polisi y'u Rwanda.
Queen Kalimpinya wavutse mu 1998, ubu akina umukino wo gusiganwa mu modoka. Yasangije abitabiriye Biro Politiki urugendo rwe muri uwo mukino n'amasomo amaze kuwigiramo.
Yashishikarije urubyiruko kugira inzozi zagutse, gukorera hamwe no guharanira kugera ku ntego nk'uko Umuryango FPR Inkotanyi uhora ubishishikariza urubyiruko.
Nkurunziza Patrick wavukiye mu mashyamba ya Congo mu 1997, yavuze Uko yashimuswe afite imyaka 14 avanwa aho yigaga i Rutshuru, ajyanwa mu nkambi ya FDLR muri Walikale kwigishwa igisirikare.
Ubwo yafataga icyemezo cyo gutaha, umuryango we wose wahise wicirwa muri Congo. Ageze mu Rwanda, yasanze ivanguramoko yari yarigishijwe ritaharangwa.
Yarize ararangiza, ubu arakora kandi agakoresha n'impano ye yo kuririmba atanga bwo guhamagarira abakiri mu mashyamba gutaha.
Yasabye urubyiruko rw'u Rwanda kwiga guhatana no kudacika intege, rugaharanira kugeza Igihugu ku byiza.
AIP David Shumbusho uri mu bashinzwe Inozabubanyi n'Itangazamakuru muri Polisi y'u Rwanda, yavukiye mu Karere ka Rwamagana mu 2001 mu muryango ufite amikoro aciriritse. Yakuze afite inzozi zo kuba umunyamakuru cyangwa umuyobozi.
Yabwiye urubyiruko ko ibyatumye agera ku nzozi ze harimo kumenya icyo ashaka no kudacika intege. Yavuze ko yirinze ubusinzi n'izindi ngeso umuntu ashobora kwigira ku mbuga nkoranyambaga.
Yashimiye ubuyobozi bwiza buha abana bose amahirwe yo kwiga bukanabafasha kugera ku nzozi zabo.









Leave a Reply