Umwe mu bayobozi ba Israel yatangaje kuri iki Cyumweru ko inama y'abaminisitiri ishinzwe umutekano muri icyo gihugu yemeje amategeko azafasha uyu mutwe kwinjira muri Gaza.
Ibi bibaye mu gihe Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ateganya kujya i Washington ku wa 27 Nyakanga 2026, aho biteganyijwe ko azahura na Trump ku wa Kabiri.
Uyu muyobozi yavuze ko izi ngabo zizaba ziri mu mutwe wiswe 'International Stabilization Force: ISF' uzaba ugizwe n'abasirikare bo mu bihugu bitandukanye, aho hazaba harimo abagera kuri 200 baturuka mu bihugu yise iby'inshuti birimo Uganda na Maroc nk'uko Reuters yabyanditse.
Aba basirikare bazoherezwa mu bice Israel itagenzura. Abasirikare bose bazinjira muri Ghaza bazakenera uruhushya rwa Israel. Ntabwo haramenyekana igihe uyu mutwe uzatangira koherezwa.
Gaza imaze imyaka irenga ibiri yangijwe bikomeye n'intambara yakomotse ku bitero byagabwe na Hamas muri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.
Nyuma y'amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho mu Ukwakira 2026, Trump yashyizeho gahunda y'amahoro iteganya kongera ubutabazi muri Gaza, gushyiraho ubuyobozi bwa gisivili buyobowe n'Abanya-Palestine, kurambika intwaro k'umutwe wa Hamas ikareka intwaro ingabo za Israel na zo zikavamo.
Nubwo bimeze bityo, uyu mugambi wakomeje guseta ibirenge, aho itsinda ry'abatekinisiye b'Abanya-Palestine ryagombaga kuyobora Gaza, rizwi, rikiri hanze y'ako gace.
Israel kuri ubu igenzura hafi 64% bya Gaza, mu gihe hafi abaturage bose bagera kuri miliyoni ebyiri batuye ku gice gito kigenzurwa na Hamas, benshi bakaba baba mu mahema y'agateganyo cyangwa mu nyubako zangiritse kubera intambara.
Hamas kugeza ubu yanze gushyira intwaro hasi, mu gihe Israel yatangaje ko ishobora kwagura ubuso igenzura muri Gaza bukagera kuri 70% by'ako gace, aho ikomeje kugaba ibitero bya gisirikare hafi buri munsi.
Kuva Hamas yagaba ibitero kuri Israel igahitana abarenga 1200 abandi ikabashimuta, Israel na yo yahise igaba ibitero simusiga muri igi gice aho baturage barenga ibihumbi 73 bamaze kwicwa n'ibitero bya Israel.

Leave a Reply