Author: webrwanda

  • Burundi: Perezida Ndayishimiye Evariste yahagaritse bitunguranye kwitabira inama yiga ku mutekano n'iterambere ry'Akarere ka Afurika y'ibiyaga bigari #rwanda #RwOT

    Mu buryo butunguranye kandi butateganyijwe, Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi yahagaritse kwitabira inama y'Akarere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari (ICGLR) yari iteganyijwe kubera ku wa 30 Ukwakira 2025. Iyi nama yagombaga kwiga ku mutekano n'iterambere ry'Akarere, ariko icyemezo cya Perezida Ndayishimiye cyo kutayitabira cyahise gitera inkuru zibyigwaho cyane mu gihugu no hanze yacyo.

    Amakuru akomeje gukwirakwira mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi no mu Karere avuga ko hari abayobozi bakuru b'Igisirikare cy'u Burundi, biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, bacyekwaho gutegura igitero cya gisirikare (Coup d'État) kigamije guhirika Perezida Ndayishimiye ku butegetsi.

    Bamwe mu basesenguzi b'ibya politiki bavuga ko uyu mugambi ushobora kuba waramaze igihe utegurwa mu ibanga rikomeye, dore ko iby'umutekano w'igihugu byatangiye kwibasirwa n'amakuru y'imbere mu gisirikare ndetse n'amakimbirane hagati y'abasirikare bamwe n'abandi bashinjwaga kwivanga muri politiki.

    Amateka y'u Burundi agaragaza ko iki gihugu kimaze imyaka myinshi kibamo impinduka z'ubutegetsi zikorwa n'igisirikare, kuva mu myaka ya za 1960 kugeza mu bihe bya vuba.

    Mu mwaka wa 1987, ubwo Perezida Jean Baptiste Bagaza yari mu nama y'abavuga Igifaransa yabereye muri Quebec, muri Canada, yakiriye ubutumwa butunguranye ko Major Pierre Buyoya yamuhiritse ku butegetsi. Icyo gihe, Buyoya yahise afata ubutegetsi mu buryo bw'igitugu, ibintu byahinduye isura ya politiki y'u Burundi mu buryo bukomeye.

    Abasirikare bamwe muri iki gihugu bavuga ko inkuru ya Buyoya na Bagaza yateye isomo rikomeye mu mateka y'igihugu, ndetse bamwe muri bo bakeka ko ibyo byabaye mu 1987 bishobora kongera kwisubiramo. Hari n'abavuga ko mu byatumye Brigadier General Gahungu Bertin afungwa harimo gushinjwa kuba mu itsinda ry'abategura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Ndayishimiye.

    Nubwo Guverinoma y'u Burundi itaratangaza ku mugaragaro ibijyanye n'aya makuru, hari ibimenyetso by'uko hari ubwoba n'ubwirinzi bwakajijwe mu ngabo z'igihugu, by'umwihariko mu Mujyi wa Gitega, aho Perezida Ndayishimiye akunda gukorera. Abasesenguzi bavuga ko kuba Perezida yahisemo kureka kwitabira inama ikomeye y'Akarere, bishobora kuba bifitanye isano n'iyo myivumbagatanyo irimo kuvugwa mu gisirikare.

    Icyakora, bamwe mu banyapolitiki bo mu Burundi basaba abaturage kugira ituze, bavuga ko nta gihamya gifatika kiragaragaza umugambi wo guhirika ubutegetsi, ahubwo ko ibi bishobora kuba ari ibihuha bigamije gusenya isura ya CNDD-FDD imbere y'amahanga.

    N'ubwo ibintu bitarasobanuka neza, abatuye mu Burundi barimo guhangayikishwa n'uko ibi bivugwa bishobora guteza imvururu mu gihugu, cyane ko amateka agaragaza ko buri gihe iyo hagiye kuvugwa 'coup d'état', haba hakurikiyeho ubwicanyi, impunzi n'umutekano mucye.

    Kugeza ubu, amaso y'abatuye mu Karere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari yose yemejwe kuri Gitega, aho benshi bategereje kureba niba aya makuru ari ukuri cyangwa ari ibihuha by'imyivumbagatanyo itaragerwaho n'ukuri.

    Perezida w'Uburundi Ndayishimiye Evariste yahagaritse bitunguranye kwitabira inama yiga ku mutekano n'iterambere ry'Akarere ka Afurika y'ibiyaga bigari

     

    Source : https://kasukumedia.com/burundi-perezida-ndayishimiye-evariste-yahagaritse-bitunguranye-kwitabira-inama-yiga-ku-mutekano-niterambere-ryakarere-ka-afurika-yibiyaga-bigari/

  • Kuki amashusho aduhana agaragara n’aho aturengera ntagaragare? – Chairman wa APR FC #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwemeje ko bwamaze kujurira icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Imisifurire kivuga ko icyemezo umusifuzi yafashe ku mukino wabahuje na Kiyovu Sports byari bikwiye.

    Tariki ya 25 Ukwakira 2025, APR FC yakinnye na Kiyovu Sorts banganya ubusa ku busa, hari mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona ya 2025-26.

    Ubwo umukino wari urangiye APR FC yasohoye itangazo yihanganisha abakunzi b’iyi kipe kubera kudatsinda ariko banagaragaza ko ku ruhande rw’imisifurire rutagenze neza.

    Niko guhita batanga ikirego muri FERWAFA bavuga ko umusifuzi yakoze amakosa aho yimye APR FC penaliti ku ikosa ryakorewe Denis Omedi ndetse n’ikarita y’umuhondo ya kabiri yahawe Ssekiganda Ronald bigatuma ahita abona umutuku itari yo.

    FERWAFA ejo hashize ku wa Gatatu yasohoye itangazo ry’imyanzuro ya Komisiyo y’Abasifuzi aho yavuze ko umusifuzi ibyemezo yafashe byari bikwiye.

    Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ibyo babasubije atari byo babasabye ndetse n’amashusho baboherereje bayatesheje agaciro.

    Ati 'Ibyo badusubije si byo twabasabye. Twabahaye amashusho agaragaza ibyo turegera, batubwira ko amashusho atagaragara neza ngo agaragara ni kuri Ssekiganda bityo ibitagaragara barakoresha ibyemezo by’umusifuzi.'

    Yakomeje avuga ko batumva impamvu ibigagaragaza ibibahana bigaragara ariko amashusho agaragaza ibibafasha ntagaragare.

    Ati 'Tukibaza impamvu ibifata ibyemezo bikakaye biragaragara ariko amashusho agaragaza icyadufasha ntagaragare. Twabasabye ko bashyiraho Komisiyo ikabireba atari bo n’aho kuvuga ngo ntabwo babibonye kuki babona ibiduhana ntibabone ibiturengera.'

    Chairman wa APR FC yavuze ko ibyo babasubije atabibwira abafana kuko bidasobanutse akaba ari nayo mpamvu ikipe yahisemo kujuririra iki cyemezo cya Komisiyo y’Imisifurire.

    APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025 ikina na Rutsiro FC umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona uzabera I Rubavu.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12127

  • G Tuff nyuma yo gusangira ifi na Wamipango byose ahise abivuga #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025, G Tuff, umwe mu banyarwenya b'imena mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo bye bikomeye nyuma yo gusangira ifi na Wamipango uzwi cyane ku izina rya Kasuku, akaba n'umuyobozi mukuru wa Kasuku Media, mu kiganiro cyamubereye icya mbere mu mateka ye, doreko burya bwose basanzwe baziranye kuva mu buto bwabo.

    Nk'uko G Tuff yabivuze, kuva yatangira kugaragara ku zindi channel mu biganiro bitandukanye, ntabwo yari asanzwe arya ifi mu gihe cy'ikiganiro, ariko kuri iyi nshuro byose byari bitandukanye.

    Yagize ati: 'Nagiye kenshi ku ma radio no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye gutanga ibiganiro, ariko ni ubwa mbere ndiye ifi mu kiganiro. Kuri uyu munsi, nasanze urukundo n'icyubahiro bigaragarira mu buryo utunganyije ikiganiro, byatumye numva meze neza cyane.'

    G Tuff usanzwe anarapa yavuze ko uburyo yakiriwe na Wamipango bwamushimishije, kuko atari ibintu bisanzwe mu itangazamakuru, aho akenshi abanyamakuru bareba gusa inkuru bashaka gutangaza, ariko ntibita ku buryo umushyitsi yumva yisanzuye yaba kubijyanye n'igifu.

    Yongeyeho ko ubu bufatanye bushobora kuba intangiriro y'ibiganiro bishya by'urwenya, doreko yivugiye ko utabura amagambo mu gihe wariye.

    Ibyiyumvo bikomeye ku bafana, bamwe bavuga ko 'ifi yo kwa Wamipango itari ifi gusa, ahubwo yari isomo yatanze ku bakina umukino nk'iwo kwotsa agafi ntamafaranga bafite.' Wamipango nawe ntiyacitse intege, amusubiza mu buryo bw'urwenya agira ati: 'Nta muntu ukwiye gusohoka kwa Kasuku ashonje. G Tuff yari akwiriye gusogongera ku ifi yacu!'

    Uyu munsi G Tuff yagaragarije Kasuku Media ko ibyo guha umushyitsi agaciro, kumwakira neza no kumwumvisha ko afite agaciro, bishobora gutuma habaho ubusabane. Yashimiye cyane Wamipango ku buryo yamwakiriye, asanga ari ikimenyetso cy'uko urukundo n'ubusabane mu itangazamakuru bishobora guhindura uko abantu bumva ibiganiro, bikaba intangiriro y'amahirwe mashya ku mikorere n'ubufatanye mu bijyanye n'imyidagaduro.

    G Tuff nyuma yo gusangira ifi na Wamipango byose yahise abivuga
    G Tuff usanzwe yavuze ko uburyo yakiriwe na Wamipango bwamushimishije cyane

     

    Source : https://kasukumedia.com/g-tuff-nyuma-yo-gusangira-ifi-na-wamipango-byose-ahise-abivuga/

  • Uburanga bw’umuramyi Apophia Posh wakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya ngo guhimbaza Imana, Natukunda Apophia uzwi nka Apophia Posh yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’.

    Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo “Akira”, “Ushimwe” n’izindi, uretse gukorerwa Bridal Shower, yanamaze gufatirwa irembo aho ubukwe buzaba tariki ya 22 Ugushyingo 2025.

    Apophia umaze igihe adasohora indirimbo akaba agiye kurushinga n’umukunzi we Valens bamaze igihe bakundana.

    Uyu mukobwa w’impano ikomeye ariko ugaragara gacye mu muziki kubera izindi nshingano, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zicuranzwe mu mudiho nyafrika, zirimo “Akira”, “Ushimwe”, “Arakwiye”, “It’s so sweet”, “Love Letter”, “No not one” n’izindi.

    Yatangiye kuririmba akiga mu mashuri abanza, aza kubikomereza mu makorali y’abarokore, nyuma muri 2007 atangira kwandika indirimbo akaziha amakorali. Mu 2017 ni bwo yashyize hanze indirimbo ze bwite.

    Nubwo amazi igihe adasohora indirimbo ari ni umwe mu bahanzi b’abahanga

    Yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi

    Mu minsi yashize yafatiwe irembo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12128

  • Mohamed Salah yatunguye benshi ubwo ikipe ye yanyagirwaga na Crystal Palace we yarari kurya inanasi #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari witezwe na benshi wabereye ku kibuga cya Anfield Road, kipe ya Liverpool FC yahuye n'akaga itari yiteze ubwo Crystal Palace yayinyagaga ibitego 3-0, bituma abafana benshi basigara bagwa mu kantu. Dore ko ikipe ya Liverpool ikomeje gutungurana, kuko mu gihe abakinnyi ubwo bari mu kibuga barwana no gucyura atatu, rutahizamu Mohamed Salah we yagaragaye ari ku ntebe y'abasimbura, aseka ubona ko bitamutangaje kubona ikipe ya Crystal Palace ibatsinda, doreko yarimo kurya inanasi, ibintu byahise bica ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

    Abafana benshi babonye ayo mafoto n'amashusho bibaza niba Salah atari yirengagije ibiri kubera mu kibuga cyangwa se niba ari ikimenyetso cy'ubwitonzi no kudashyira igitutu ku bandi bakinnyi. Kubwo kutagaragara neza mu mukino baherukaga gutsindwamo, umutoza Arne Slot yahisemo kutamukinisha.

    Mu mashusho yafashwe na kamera za Sky Sports, Salah yagaragaye arimo kurya inanasi n'abandi bakinnyi aasa nk'ureba umukino mu buryo bwihariye, bavuga amagambo asekeje. Ibyo byahise byinjira mu mitwe y'abafana bamwe bavuga bati: 'Ese Salah arimo kurya inanasi koko mu gihe ikipe ye iri gutsindwa?'

    Nyuma y'umukino, umutoza Slot yavuze ati: 'Salah ni umukinnyi wacu ukomeye, ariko uyu munsi ntiyari yiteguye gukina. Kuba yari ashyize hamwe n'abandi ku ntebe, byerekana ko yishimira kuba mu ikipe, nubwo tutatsinze.'

    Hari n'abasesenguzi b'itangazamakuru bavuga ko Salah ashobora kuba yarashatse kugaragaza ko 'kwitwara neza no gutuza mu bihe bikomeye' ari ingenzi kurusha kugaragaza umujinya. Umufana umwe yanditse kuri X (Twitter) ati: 'Niba Salah yarari kwirira inanasi yishimiye intebe yabasimbuza, bivuze ko agifitiye icyizere ikipe ye.'

    Ibyo byabaye isomo rikomeye ku ikipe ya Liverpool, kandi bikaba byerekana ko nubwo batsinzwe, Salah akiri umuyobozi mu mutima y'abafana ndetse akanabereka ko rimwe na rimwe, no mu bihe bikomeye, guhumeka no gusetsa ari ngombwa kugira ushire uburakakri ndetse bitewe no kuba atabyizera.

    Mohamed Salah yatunguye benshi ubwo ikipe ye yanyagirwaga na Crystal Palace we yarari kurya inanasi

    Source : https://kasukumedia.com/mohamed-salah-yatunguye-benshi-ubwo-ikipe-ye-yanyagirwaga-na-crystal-palace-we-yarari-kurya-inanasi/

  • Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa #rwanda #RwOT

    Umunyamahirwe utangaje muri FORTEBET yakoze Ipari imwe inshuro ebyiri atsindira akayabo ka 1,049,410Frws. Kugira ngo agere ku ntsinzi ye y'iki cyumweru, uyu munyamahirwe yasabwaga gukora ibintu bike cyane ari byo gutega (betting) itike ye inshuro ebyiri kugira ngo atsinde ubugira kabiri.

    Uyu Munyamahirwe, yakoze Ipari ye ariko ntawe uzi nimba mu kuyikora inshuro 2 zisa yaba yabikoze yabigambiriye cyangwa se byaramucitse agatega inshuro ebyiri. Gusa, ibyo yakoze byamuhaye umusaruro mwiza.

    Izi ntsinzi ze uko ari ebyiri zisa, ziri ku Ipari ifite Nomero 25299395145225 ndetse n'indi ifite Nomero 25299395045225. Mu gukora Ipari ye, yari yahisemo ko amakipe yombi yinjizanya.
    Nk'ibisanzwe muri FORTEBET, uyu munyamahirwe yatahanye amafaranga ye yose uko yayatsindiye.
    Ubuyobozi bwa Fortebet bugira buti: 'Turakwishimiye!'
    intyoza.com

    The post Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa first appeared on Intyoza.

    The post Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/29/umunyamahirwe-muri-fortebet-yatahanye-asaga-miliyoni-ku-ipari-ebyiri-zisa/

  • Micky yahishuye uko hari abigeze gutegura umugambi wo kumwica n’umwana we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyikazi wa Filime Nyarwanda uri mu bagezweho, Micky yahishuye ko hari abantu bigeze gutegura umugambi wo kumwica we n’umwana we.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI ubwo yavugaga ko aba bantu batewe umujinya n’uko yabateye 'strike’ kuri YouTube ku kiganiro bari bakoranye n’umugabo babyaranye.

    Ati 'Reka nkubwire ngo bino bintu byagenze gute, umuntu yazanye umusore twabyaranye amukoraho ikiganiro kandi twese tugira YouTube kugutera 'Strike’ turayimutera, rero yari yafashe n’ama-vlog yanjye na Regis yarayashyizeho (upload) kuko ni we wayatunganyaga (editing), ndavuga niba ashaka kunsebya kuri aka kageni, nta kintu cyiza anyifuriza.'

    Yakomeje avuga ko byabarakaje cyane ndetse banatangiye kuvuga ko AG Promoter (umukunzi we) ngo amwangira umwana ngo bazamuroga n’umwana we.

    Ati 'Njyewe hari abantu batinya kumpamagara ngo babona ndi umunyamahane bakicira kuri AG, bahamagaye AG baramubwira ngo turashaka kukumvisha uburyo Micky agendana n’umuntu ushaka kumwica we n’umwana we kandi muzi ngo ni inshuti yanyu aza iwanyu buri gihe (…) ngo bazashyira ibintu mu makariso(…).'

    Ngo babimwumvishije bagiye gufata amashusho ya filime no gukina bihita bimunanira, yahamagaye umugabo we ngo babirangize mu mahoro cyane ko bari inshuti ahita amubwira ngo 'Sinjya nivanga mu bibazo by’abagore.'

    Nyuma ngo yaje gukora ikiganiro avuga ukuntu yari apfuye we n’umwana we ariko Imana igakinga akaboko, nabyo byaje kubabaza batangira gutegura umugambi wo gusebya umukunzi we AG ari nabo yavuze ko bahimbye inkuru y’uko hari umukobwa AG yateye inda ndetse azamusinga akamusanga.

    Micky yavuze ko we n’umwana we hari abashakaga kubica

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12125

  • Amavubi ashobra kwerekeza mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Hari ibiganiro ko u Rwanda rwakina na Senegal maze uwo mukino mukino wa gicuti ukabera mu gihugu cy’u Bufaransa mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2025.

    Impera z’Icyumweru za tariki 7 n’9 Ugushyingo 2025 azaba ari akaruhuko ka FIFA aho abakinnyi basubira mu makipe y’ibihugu byabo kubafasha mu mikino aba afite yaba iya gicuti ndetse n’iy’amarushanwa.

    Hari amakuru yavugaga ko kuri iyi nshuro Amavubi y’u Rwanda umukino wa gicuti azawukina n’ikipe y’igihugu ya Senegal.

    Mu kiganiro umunyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA akaba visi perezida w’iri shyirahamwe, yabwiye ISIMBI ko Senegal yifuje ko bakinira mu Bufaransa ariko bitaremezwa hari ibintu bikirebwaho.

    Ati “Uhagarariye Senegal muri iki cyumweru yarabisabye ariko ntabwo biremezwa kuko hari ibintu tukibabaza kugira ngo tumenye icyo bidusaba. Mu magambo make ntabwo biremezwa.”

    Ku kuba mu gihe uyu mukino wa Senegal wanze hari undi bakina, yavuze ko bakirimo kubiganiraho kuko nabo icyo babona ari uko Amavubi akeneye umukino wa gicuti.

    Ati “Birimo kuganirwa n’ubuyobozi muri FERWAFA. Natwe dutekereza ku mukino wa gicuti wabaho mu Gushyingo, gusa ntabwo umwanzuro urafatwa tuzabamenyesha vuba.”

    Amavubi aheruka gukina imikino ya gicuti muri Kamena 2025 ubwo yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Algeria imikino 2 yose u Rwanda rukayitsindwa 2-0 buri umwe.

    Amavubi ashobora guhurira na Senegal mu Bufaransa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12123

  • Menya byinshi kuri Luciano Spalletti ugiye gutangira gutoza ikipe ya Juventus FC #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe yemeza ko Luciano Spalletti, wahoze atoza ikipe ya Napoli, yamaze kugirana amasezerano mashya n'ikipe ya Juventus FC kubijyanye no gutoza iyi kipe y'igihangange mu Butaliyani kugeza muri Kamena 2026, hakaba harimo n'amahirwe yo kongera amasezerano mu gihe ikipe izaba yabonye itike ya Champions League muri uyu mwaka w'imikino.

    Spalletti, umaze imyaka myinshi mu mupira w'amaguru w'u Butaliyani, azaba agarutse mu ikipe ikomeye nyuma yo kwandika amateka akomeye muri Napoli, aho yayifashije kwegukana igikombe cya Serie A bwa mbere mu myaka irenga 30. Ubuyobozi bwa Juventus burizera ko azagarura icyubahiro n'imbaraga byatakaye mu myaka ishize, ubwo iyi kipe yanyurwaga mu bihe by'amagorwa harimo no kugabanyirizwa amanota muri shampiyona.

    Amasezerano ari kugenzurwa n'abanyamategeko ku mpande zombi mbere yo gushyira umukono ku nyandiko zose mu masaha ari imbere.

    Nyuma yaho, biteganyijwe ko Juventus izatangaza ku mugaragaro umutoza mushya wayo, Luciano Spalletti, mu itangazo rizasohoka ku rubuga rwa klabu no mu bitangazamakuru byayo.

    Ubu butumwa buje mu gihe abafana ba Juventus bari bakeneye umutoza ushoboye kugarura itsinda mu rwego rwo hejuru, kandi benshi bizeye ko Spalletti azabasha kubikora bitewe n'ubunararibonye n'ubuhanga bwe mu mikinire ya kijyambere.

    Menya byinshi kuri Luciano Spalletti ugiye gutangira gutoza ikipe ya Juventus FC

    Source : https://kasukumedia.com/menya-byinshi-kuri-luciano-spalletti-ugiye-gutangira-gutoza-ikipe-ya-juventus-fc/

  • Imwe mu makipe yo muri Sudani yikuye muri Shampiyona y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Al Ahli Madani yari yasabye kuza gukina muri shampiyona y’u Rwanda ivuye muri Sudani ntikije kuko yasanze ititeguye neza kuba yahatana.

    Iyi kipe iri mu makipe atatu yo muri iki gihugu yari yasabye kuza gukina mu Rwanda ari yo; Al Ahli SC Wad Madani, Al Merrick.

    Yavuze ko yahisemo kwikura muri Shampiyona kuko babona igihe cyo guhatana kitaragera ahubwo bagiye kubaka no gutegura ikipe ikomeye izatangira gukina Shampiyona ikomeye.

    Amakuru avuga ko baba bahisemo kwikura muri Shampiyona y’u Rwanda kubera amananiza bashyizweho na Federasiyo y’Umupira w’Amaguru iwabo yabasabye ko nubwo bagiye gukina mu Rwanda ariko bagomba kuba bafite indi kipe ikina muri Sudani, bivugwa ko basanze batabishobora.

    Ibi nabyo Al Hilal na Al Merrikh zasabwe ariko zo zirabyemera ndetse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryavuze ko zose zigera mu Rwanda mbere y’uko iki cyumweru kirangira.

    Mu kiganiro n’Itanganzamakuru cyabaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru, Rwanda Premier League yavuze ko ingengabihe irimo aya makipe yamaze gutungunywa ndetse yanateguye uko azakina imikino y’ibirarane.

    Al Ahli SC wad Madani ntikije gukina Shampiyona y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12124