Author: webrwanda

  • Ndabishimira Imana cyane, bwa nyuma mbigezeho – Buregeya Prince #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda ukinira Nairobi United, Buregeya Prince yishimira kuba yakabije inzozi yarose akiri umwanya zo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Ni nyuma y’uko ikipe akinira ya Nairobi United ku Cyumweru yasezereye Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia kuri penaliti 7-6 nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu mikino yombi.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Buregeya Prince yavuze ko yishimira kuba ageze kuri izi nzozi yahoze arota.

    Ati “Ni ibintu nshimira Imana cyane kuko niyo yonyine yabikoze kuko ishobora byose iteka, ni ibintu kuva kera nifuzaga kugeraho, bwa nyuma birakunze kubera Imana. Ndishimye cyane.”

    Yavuze ko babigezeho nyuma yo kuba ikipe ishyize hamwe kandi ikaba ifite umutoza mwiza.

    Ati “Ni ikipe ubona ko ishyize hamwe haba mu kibuga no hanze y’ikibuga kandi abashyize hamwe Imana irabafasha. Kandi ifite umutoza mwiza Nickolas Muyoti.”

    Buregeya Prince yakiniye amakipe atandukanye APR FC na AS Kigali zo mu Rwanda. Yanakiniye kandi ikipe y’Igihugu Amavubi.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12120

  • Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Chryso na Sharon, ukuri ku kwihutisha ubukwe kubera gutwita #rwanda #RwOT

    Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon, abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bavuze ko icyatumye bihutisha ubukwe ntaho bihuriye no kuba Sharon yaba atwite ahubwo byatewe n’izindi gahunda z’akazi.

    Tariki ya 17 Ukwakira 2025 ni bwo Sharon na Chryso bakoze ubukwe bwabo bwabaye mu ibanga, hatumirwa abantu bake.

    Ni ubukwe bwabaye bwahinduwe kuko bwagombaga kuba tariki ya 22 Ugushyingo 2025 benshi batunguwe n’uburyo bwahinduwe.

    Mu kiganiro aba bombi bagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, bavuze ko byatewe n’uko bwahuriranye n’igitaramo bazakorera i Burayi mu Bubiligi cyane ko kiri tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

    Bati “Impamvu ubukwe bwahinduwe byatewe n’uko amatariki ubukwe bwari kuberaho ni bwo dufite igitaramo mu Bubiligi rero twasanze kugihindura bitakunda byanaduhenda dusanga ubukwe ari bwo byoroshye.”

    Ku makuru y’uko bwaba bwarihitushijwe n’uko Sharon yaba atwite atari byo, ukuri ari impamvu z’akazi.

    Ati “kubasubiriza ahantu nk’aha ni iby’agaciro, turabashimira ni ikigaragaza ko batwifuriza ibyiza kandi ntawe bifuriza ko yanyura mu nzira zitari zo nk’abantu bemera Imana, umutima babikorana ntabwo aba ari umutima mubi ahubwo baba bavuga ko mwaba mudutengushye, ntabwo bibabereye kubana muri izo nzira ariko sibyo kuko twabisobanuye tubereka ukuntu urugendo rwagenze, ndetse ko ari impamvu z’akazi.”

    Nyuma yo gukora ubukwe, Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bari mu myiteguro y’igitaramo bakorera mu Bubiligi mu Mujyi wa Brussels.

    Sharon na Chryso nyuma yo gukora ubukwe bagiye kujya gutaramira mu Bubiligi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12118

  • Ntabwo nakuyobora ufite ibisatsi byashokonkoye – Chairman wa APR FC ku mpamvu abakinnyi bogoshwe #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko iyi kipe ari ikipe y’Ingabo z’Igihugu kandi mu gisirkare batemera umusatsi rero n’abakinnyi bagomba kugendera muri uwo mujyo.

    Ni nyuma y’uko abakinnyi benshi ba APR FC bari bafite umusatsi mwinshi, abawukaraze, abashyizeho ‘dreadlocks’ bose babikuyeho bariyogoshesha.

    Aganira na Radio&TV10, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko mu myitwarire ya gisirikare batemera umusatsi rero akaba ataboyobora abantu bafite umusatsi washokonkoye.

    Ati “APR FC ni ikipe ya gisirikare, rero sinzi ko uwo mwabana yaza agashokonkora imisatsi ikagenda igwa inyuma, mu gisirikare ntitubyemera, bagomba kugendera mu ndangagaciro za gisirikare.”

    “Ntabwo nayobora abantu, abo mbana nabo mu nzu nanjye uko niyogoshesha ngo ngire umuntu ufite imisatsi ntazi iyo ari yo, njye narababwiye abatabyumva, Abanyarwanda bo barabyumva, iriya mico mu Rwanda kereka niba ari ya masunzu ya kera, aho bashobora kumburanya ariko ariya si amasunzu.”

    Yakomeje avuga ko yicaranye n’aba bakinnyi bakabiganiraho bakemera kubikuraho.

    Umukinnyi w’umunyarwanda wari ufite ‘dreadlocks’ ari Niyigena Clement ngo we ngo ntabwo yabyumvise ariko asanga nta kundi yabigenza.

    Ati “Umunyarwanda wari ubifite ni Clement, twarabiganiriye yego ntiyabyumva ndamubwira nti none se Clement ko undusha APR urumva twavuga iki, ugomba kubyemera nta kundi wabigenza, arabyemera.”

    Yakomeje kandi avuga ko nuwatekereza ko iriya misatsi bashyiraho ibangiza mu mitekerereze ataba abeshye.

    Yahishuye kandi ko yari yarabibabwiye na mbere y’uko shampiyona itangira ko baziyogoshesha ndetse kimwe mu bintu bazajya bagenderaho bagura abakinnyi n’imisatsi irimo abatemera kuyikuraho bazajya bahita babareka.

    Abakinnyi ba APR FC biyogoshesheje barimo Hakim Kiwanuka, William Togui Mel, Memel Raouf Dao, Niyigena Clement, Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert n’abandi.

    Niyigena Clement ngo yabanje kubyanga

    Nta munyamahanga bazongera kugura afite umusatsi kereka yemera kwiyogoshesha

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12119

  • Mamadou Sy yoherejwe gukorera mu bato ba APR FC arayoba #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Mauritania uri mu bihano, Mamadou Sy, yoherejwe gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe yisanga agiye gukorera mu Intare FC zikina icyiciro cya kabiri.

    Tariki ya 10 Ukwakira 2025, APR FC nibwo yasohoye itangazo rihagarika abakinnyi bayo, Mamadou Sy na Dauda Yussif kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo bari mu Misiri muri CAF Champions League. Ubuyobozi bwavuze ko barenze ku mabwiriza y’umutoza n’ubuyobozi, bikaba byatumye bananirwa gukina umukino wo kwishyura wahuje APR FC na Pyramids FC.

    Mamadou Sy wahise ajya mu ikipe y’Igihugu ya Mauritania yagarutse mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.

    Umutoza Taleb akaba yari yavuze ko vuba uyu mukinnyi bagomba kumwakira akagaruka mu bandi bagakomeza kiwtegurana shampiyona.

    Mamadou Sy akaba yari yasabwe kuba agiye gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe batarengeje imyaka 17 batozwa na Ngabo Albert.

    Aba bakaba bakorera imyitozo i Nyamirambo kuri Tapis Rouge, ejo hashize rero Mamadou aho kujyayo yigiriye muri IPRC Kicukiro ahakorera Intare FC, we yari azi ko ari ho bamwohereje.

    Bamusobanuriye ko atari ho ahubwo agomba kujya i Nyamirambo mu bato ba APR FC, ahita agenda gukorana n’umutoza Ngabo Albert.

    Mu gihe Mamadou akomeje ibihano, Seidu Dauda we arabarizwa muri Ghana aho arimo gukorera imyitozo mu gihe ategereje ko ibihano birangira.

    Mamadou Sy yoherejwe gukorera imyitozo mu bato bayo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12117

  • Sherrie Silver yatangaje ko afite inzozi zo kurushinga n'umusore w'Umunyarwanda #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi w'umubyina ku rwego mpuzamahanga, Sherrie Silver, yongeye gutangaza amagambo yateye benshi ubwuzu nyuma yo kugaragaza ko yifuza kurushinga n'umusore w'umunyarwanda. Yavuze ko ari kimwe mu bintu byashimisha cyane umubyeyi we, kuko akunda kubona umukobwa we akundana n'umuntu ukomoka mu gihugu cy'amavuko.

    Sherrie Silver, umaze kwamamara cyane muri Afurika no ku isi yose kubera impano ye yo kubyina no guhugura urubyiruko, yavuze ko kugeza ubu ataragira umukunzi amenyekanisha, ariko abenshi bagakomeza kwibaza ku musore yaba ari mu rukundo na we.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yabajijwe igihe yumva azashakira umugabo maze asubiza ko ibyo yabihariye Yesu Kristo, kuko ubuzima bwe yabushyize mu maboko y'Imana. Yongeyeho ko ubu ari mu bikorwa bitandukanye bimufasha guteza imbere urubyiruko rw'u Rwanda, harimo ibijyanye no guhanga imirimo n'ubuhanzi bufite intego.

    Uyu mukobwa ukunzwe cyane kubera umutima wo gufasha no gukunda igihugu, yatangaje ko ari mu myiteguro y'ibirori bya #TheSilverGala, bizaba ku nshuro ya kabiri, ku wa 1 Ugushyingo 2025 muri BK Arena. Ni ibirori bigamije guhuza urubyiruko, abahanzi, n'abashoramari mu rwego rwo guteza imbere ubuhanzi n'umuco nyarwanda.

    Sherrie yavuze ko ibi birori bizaba ari n'umwanya wo gushimira abanyarwanda bamushyigikiye kuva yatangira urugendo rwe, ndetse no kugaragaza ko 'gukunda igihugu ari ishema, atari inshingano gusa.'

    Sherrie Silver yatangaje ko afite inzozi zo kurushinga n'umusore w'Umunyarwanda

     

    Source : https://kasukumedia.com/sherrie-silver-yatangaje-ko-afite-inzozi-zo-kurushinga-numusore-wumunyarwanda/

  • Juma Jux yahishuye ko hari indirimbo ari gukorana na Wizkid #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka mu Gihugu cya Tanzania, Juma Jux, yahishuye amakuru yishimirwa cyane n'abakunzi b'umuziki Nyafurika, nyuma yo gutangaza ko ari gukorana indirimbo n'umunyabigwi Wizkid wo mu Gihugu cya Nigeria. Ibi yabinyujije mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yumvikanye abaza Wizkid igihe azarangiriza gutunganya igice cye mu ndirimbo bari gukora hamwe. Wizkid yahise amusubiza ati: 'Ndabikora vuba cyane bro.'

    Juma Jux, umaze igihe ari kubarizwa muri Nigeria, yahishuye ko ari mu bikorwa byo gukomeza imikoranire n'abahanzi batandukanye bo muri Afurika y'Iburengerazuba.

    Kuri ubu, ari no gusura iwabo w'umugore we, ndetse mu minsi ishize yakoze igitaramo cy'imbaturamugabo  Abuja cyitabiriwe n'abakunzi b'umuziki.

    Abakunzi b'umuziki batangiye kugaragaza amatsiko menshi kuri iyi ndirimbo, bavuga ko izaba ari imwe mu mishinga ikomeye izahuza ibihugu byombi Tanzania na Nigeria bizwiho kugira impano zidasanzwe mu muziki wa Bongo Flava na Afrobeats.

    Jux, uzwi mu ndirimbo nka Sugua, Enjoy, na Simuachi, yakomeje kugaragaza ubushake bwo guteza imbere umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Iyo ndirimbo ye na Wizkid biteganyijwe ko izasohoka mu minsi mike iri imbere, kandi izaba ari igihangano cyitezweho cyane ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.

    Juma Jux yahishuye ko hari indirimbo ari gukorana na Wizkid
    Wizkid yabajijwe aho agereje umushinga wabo bombi wo gushyira hanze umushinga w'indirimbo

    Source : https://kasukumedia.com/juma-jux-yahishuye-ko-hari-indirimbo-ari-gukorana-na-wizkid/

  • Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa bategetswe kuba bafite impamyabumenyi #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga (influencers) mu Bushinwa bagiye gushyirirwaho amategeko mashya abasaba kugira impamyabumenyi ya kaminuza kugira ngo bemererwe kuvuga cyangwa gutanga ibitekerezo ku ngingo zirebana n'uburezi, amategeko, ubukungu, ubuzima, n'ibindi byiciro bifatwa nk'iby'ingenzi mu mibereho y'Igihugu. Iri tegeko ryatangiye gukurikizwa ku wa 25 Ukwakira 2025, nk'uko byatangajwe n'Ikigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze ya Interineti mu Bushinwa, Cyberspace Administration of China (CAC).

    Igihugu cy'Ubushinwa cyatangaje ko izi ngamba zigamije gukumira ikwirakwizwa ry'amakuru y'ibinyoma n'ibihuha bikunze gutangirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, by'umwihariko n'abantu batabifitiye ubushobozi cyangwa ubumenyi buhagije.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga batubahirije iri tegeko bashobora guhanishwa amande agera ku bihumbi 100 by'amayuan, ndetse konti zabo zigahagarikwa by'agateganyo cyangwa burundu bitewe n'uburemere bw'ikosa baba bakoze.

    Imbuga z'imenyerewe cyane mu Bushinwa nka Douyin (TikTok yaho), Weibo, na Bilibili zatangiye gushyira mu bikorwa iby'iri tegeko, aho buri mukoresha ushyira ibiganiro cyangwa inyigisho ku mbuga zabo asabwa kugaragaza icyangombwa cy'impamyabumenyi cyangwa inyandiko yemeza ubumenyi mu gice avugaho.

    Abasesenguzi bavuga ko izi ngamba zishobora gufasha mu kurinda abaturage ibihuha byagiye byongera umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga, ariko hari n'abandi bavuga ko zishobora gufungira amahirwe urubyiruko rutaramara kaminuza ariko rufite impano n'ubumenyi mu bindi byiciro by'ubuzima.

    Leta y'u Bushinwa ivuga ko itagamije kubuza abantu kuvuga, ahubwo ishaka ko amakuru atangazwa n'ababifitiye ubushobozi kandi babifitiye ububasha, kugira ngo imbuga nkoranyambaga zibe urubuga rw'amahoro, ukuri, n'ubumenyi bufitiye rubanda akamaro. Umwe mu bantu bakoresha urubuga rwa Douyin yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ati: 'Nubwo bishobora kutugora, ariko bizatuma abavuga ku bijyanye n'amategeko cyangwa ubuvuzi babanza kwemezwa ko koko babizi.'

    Mu gihe Isi ikomeje guhangana n'ikibazo cy'amakuru y'ibinyoma akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, izi ngamba z'u Bushinwa zishobora guhinduka icyitegererezo ku bindi bihugu bigamije guteza imbere ikoranabuhanga rifite inshingano mu gutangaza amakuru mu buryo bw'umwuga.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa bategetswe kuba bafite impamyabumenyi
    Igihugu cy'Ubushinwa cyatangaje ko izi ngamba zigamije gukumira ikwirakwizwa ry'amakuru y'ibinyoma n'ibihuha bikunze gutangirwa ku mbuga nkoranyambaga

    Source : https://kasukumedia.com/abakoresha-imbuga-nkoranyambaga-mu-bushinwa-bategetswe-kuba-bafite-impamyabumenyi/

  • Yamubwiye ko atari umusore baberanye! Inkuru y’urukundo rwa Chryso na Sharon, ibyo kuba atwite (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baheruka gukora ubutwe, Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bavuze inkuru y’urukundo rwabo aho Sharon atabonaga umugabo we nk’umubera umukunzi.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Chryso Ndasingwa yavuze ko bwa mbere amubona byari 2015 amubona mu rusengero, ngo hari nimugoroba bagiye kuzinga ibyuma yumva umuntu aririmba yumva ijwi riramukuruye ajya guhengereza, icyo gihe yari asoje amashushuri yisumbuye n’aho Sharon ari bwo akiyatangira ari mu wa mbere.

    Sharon Gatate yavuze ko inkuru y’urukundo rwabo yatangiye Chryso atangiye kumwigisha kumenyekanisha umuziki we ku mbuga nkoranyambaga.

    Aha Chryso yahise amucamo avuga ko gukundana byagoranye kuko yamubwiye ko “ntabwo uri umuntu tuberanye (nturi type yanjye)”

    Sharon yahise asobanura impamvu yabivuze ko ari uko yasohoye indirimbo maze ajya gukora “challenge” z’abandi asize indirimbo ye maze Chryso amuhamagara yarakaye amubaza impamvu adakora ibyo yamwigishije, undi yumva ari butsindwe niko gunindura ikiganiro maze aramubwira “ko wakoze igitaramo ukuzuza Arena kuki utatwereka umuntu, yaransubije ngo sindabona uwo duhuza.”

    Chryso na we yahise amubwira ko na we yakoze igitaramo mbere ye ariko akaba ntacyo yibwira, niko kumubwira ko na we atarabona uwa nyawe, Chryso yahise amubwira ati “ndumva duhuje ikibazo, ubwo n’igisibuzo kiri hagati muri twe, twakihuza.”

    Sharon yahise amubwira ati “ntibishoboka nturi mu bantu njya ntekereza muri ubwo buryo.”

    Chryso akimara kubwirwa ko bidashoboka yahise agira ubwoba maze yigira inama yo kumenya ibyo agenderaho kugira ngo bizamufashe ku mukobwa wundi azatereta.

    Ngo bagiranye ikiganiro cy’amasaha 8 Sharon amubwira amahame agenderaho, bakababiganiraho mu buryo burambuye, icyo kiganiro ni nacyo cyaje kuba imbarutso y’urukundo rwabo.

    Gatete Sharon ati “urumva twaraganiriye noneho nkibaza ubundi abaye ari we byavamo? Nkareba ibyo twganiriye byose nkasanga kuri njye ni byo byose. Urumva twese mu mutima twumvaga duhuje ariko ntawutobora ngo avuge.”

    Ndasingwa bagiye gusoza kuvugana yamubwiye ko bagiranye ikiganiro cyiza atifuza ko cyarangirira aho, amubaza niba nta ngamba zafatwa, Sharon yahise amubwira “ngo reka tugerageze, umupira uri mu biganza byawe.”

    Chryso kandi yamubwiye ko kugira ngo yemere ko ibyo avuze bimuvuye ku mutima yamara icyumweru ari we ubanza kumwandikira, undi arabikora.

    Agaruka ku cyo yakundiye Sharon, yagize ati “byarizanye, nta kintu na kimwe bishingiyeho pe.”

    Barakundanye kugeza mu Kwakira 2025 ubwo bakoraga ubukwe, bavuze impamvu bwahindutse ari uko itariki bwari kuzaberaho ari bwo bafite ibitaramo i Burayi mu Bubiligi (tariki ya 23 Ugushyingo 2025)kandi batari bwimure igitaramo.

    Bakuyeho urujijo rw’ibyavuzwe ko bakoze ubukwe huti huti kuko Sharon atwite, ngo si byo ahubwo byatewe n’izindi mpamvu z’akazi zanavuzwe haruguru.

    Chryso na Sharon bagarutse ku nkuru y’urukundo rwabo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12116

  • Paul Biya w'imyaka 92 yongeye gutorerwa kuyobora Cameroon #rwanda #RwOT

    Paul Biya, Perezida wa Cameroun umaze imyaka irenga 40 ayobora icyo gihugu, yongeye kwegukana intsinzi mu matora ya Perezida yabaye muri 2025, aho yagize amajwi 53,66%, nk'uko byatangajwe n'Akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga. Uyu mukambwe w'imyaka 92 y'amavuko akomeje kuba umukuru w'igihugu ukuze kurusha abandi ku Isi uri ku butegetsi.

    Uwakurikiye Biya mu majwi ni Issa Tchiroma Bakary, wigeze kuba Minisitiri w'Itangazamakuru, wagize 35,19%. Abandi bakandida batandatu basigaye bagize amajwi make cyane atarenze 5%. Akanama gashinzwe amatora kavuze ko amatora yabaye mu mutuzo, nubwo abatavuga rumwe na Leta bavuga ko habayeho amanyanga n'igitugu cy'abashinzwe umutekano mu turere tumwe.

    Paul Biya yagiye ku butegetsi mu 1982, asimbura Ahmadou Ahidjo, akaba ari umwe mu bategetsi bamaze igihe kinini ku butegetsi ku Isi.

    Ku myaka 92, akomeje kuba icyitegererezo cy'ubutegetsi bwa kera, aho bamwe bamwita 'Umwami utajya ahinduka mu gihe cy'amatora'.

    Abasesenguzi bavuga ko intsinzi ye yerekana uburyo ishyaka rye, RDPC (Rassemblement Démocratique du Peuple Camerounais), rikifite imbaraga mu gihugu, ariko hakomeje kwibazwa ku hazaza ha politiki y'iki gihugu gikomeje kugorwa n'imvururu mu Burasirazuba no mu Majyaruguru.

    Nubwo bamwe bavuga ko Biya akwiye guha urubyiruko amahirwe, abamushyigikiye bo bavuga ko 'ari umuyobozi w'amahoro n'ituze' kandi ko Cameroun ikimukeneye.

    Paul Biya w'imyaka 92 yongeye gutorerwa kuyobora Cameroon

    Source : https://kasukumedia.com/paul-biya-wimyaka-92-yongeye-gutorerwa-kuyobora-cameroon/

  • FERWAFA yemeje ikoreshwa rya VAR #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Fabrice, yavuze ko mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona hazatangira gukoresha VAR.

    Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira 2025.

    Itangazamakuru ryamubajije ikibazo cy’imisifurire kimaze iminsi kigaragara cyane muri shampiyona cyane ko hari abaherutse guhagarikwa by’agateganyo.

    Yagize ati 'Muri zone yacu ishami rya VAR riri muri Tanzania ariko nababwiye ko nta kohereza abasifuzi babiri muri 200. Nababwiye ko tuzasaba iyo iri muri Tanzania ikazaza no mu Rwanda bityo tukazahugura benshi.'

    Yakomeje agira ati 'Bikunze ni uko imikino ibanza twatangira kuyigerageza [VAR] ku buryo twazatangira kuyikoresha mu yo kwishyura ndetse no muri shampiyona itaha tuyikoresha neza. Icyo nababwira cyo turi mu mavugurura y’abasifuzi ku buryo mu mikino yo kwishyura muri Gashyantare tuzaba dufite VAR itwunganira.'

    Shampiyona ya 2025/26 igeze ku Munsi wa Gatanu ariko imwe mu nkuru ziri kugarukwaho cyane ni ibibazo by’abasifuzi, aho bamwe bahagaritswe ndetse n’amakipe menshi akomeje kurega cyane.

    Shema Fabrice yavuze ko VAR igiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12115