Author: webrwanda

  • Ubukene bukomeje kuba imbogamizi ku burezi bw'abana b'abasigajwe inyuma n'amateka i Kanjongo #rwanda #RwOT

    Abasigajwe inyuma n'amateka bo mu Murenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko abana babo benshi batakigera mu ishuri bitewe n'ubukene bukabije bubaranga, butuma batabasha kubona ibikoresho by'ishuri, imyambaro ndetse n'ibyo kurya bya buri munsi. Bavuga ko n'ubwo Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zo guteza imbere uburezi kuri bose, harimo na gahunda y'uburezi bw'ibanze kuri bose, bo bagifite inzitizi zikomeye zibabuza gukomeza kwitabira amashuri. Bamwe mu babyeyi bavuga ko iyo umwana agiye kwiga nta buryo bwo kubona ifunguro afite, usanga bitoroshye kumushishikariza kuguma mu ishuri.

    Mukandayisenga Dativa, umwe mu babyeyi bo muri uwo Murenge, yagize ati: 'Umwana arajya ku ishuri nta kimutunga, nta n'imyenda afite ifite isuku. Ubwo se umubyeyi nawe utagira icyo kurya yabasha gute kumufasha?'

    Ababyeyi benshi bavuga ko icyifuzo cyabo ari uko bafashwa kubona uburyo bwo kwihangira imirimo, kugira ngo babone ubushobozi bwo kurera neza abana babo no kubasubiza mu mashuri. Bavuga kandi ko hari abana bamwe bajya gushaka akazi mu mirima y'abandi cyangwa mu bikorwa by'amafaranga make kugira ngo babone icyo kurya, bigatuma batabona umwanya wo kwiga.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kanjongo bwo buvuga ko iki kibazo bukizi, kandi ko hari gahunda ziri gukorwa mu bufatanye n'Akarere na minisiteri bireba, hagamijwe gufasha iyi miryango kubona inkunga ishingiye ku mirimo y'iterambere. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uwo Murenge, Bikorimana Jean Claude, yagize ati: 'Turimo gushishikariza imiryango y'abasigajwe inyuma n'amateka kwibumbira mu makoperative no gukoresha amahirwe atangwa n'inguzanyo zoroheje kugira ngo izamure imibereho yabo.'

    Abaturage bo basaba ko ubufasha bwashyirwaho bwagera ku bantu bose, cyane cyane abana bataye ishuri, kugira ngo nabo bazabashe kubona amahirwe yo kwiga nk'abandi, kuko uburezi ari urufunguzo rw'iterambere.

    Nk'uko bivugwa na bamwe mu barimu bo muri Kanjongo, abana baturuka mu miryango ikennye usanga bafite impano ariko zikazimira kubera kubura uburyo bwo kugera ku nzozi zabo. Umwarimu umwe yagize ati: 'Iyo umwana atabonye icyo arya cyangwa imyenda yo kwambara, ntaba afite amahoro mu ishuri. Ni ngombwa ko habaho ubufatanye bwa Leta n'abafatanyabikorwa kugira ngo ubuzima bwabo buzamurwe.'

    Ubwo ni bwo buryo abaturage ba Kanjongo bizera ko abana babo bazongera gusubira mu mashuri, bityo bakazafasha igihugu mu iterambere rirambye.

    Ubukene bukomeje kuba imbogamizi ku burezi bw'abana b'abasigajwe inyuma n'amateka i Kanjongo

     

    Source : https://kasukumedia.com/ubukene-bukomeje-kuba-imbogamizi-ku-burezi-bwabana-babasigajwe-inyuma-namateka-i-kanjongo/

  • Diamond Platnumz yasibye amafoto yamamaza Samia Suluhu Hassan, nyuma y'igitutu cy'abafana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz, yasibye ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto n'ubutumwa byose yari yanditse ashyigikira Perezida Samia Suluhu Hassan mu matora aherutse kuba muri iki gihugu. Ibi bibaye nyuma y'uko bamwe mu baturage batishimiye ayo matora, bakarara mu mihanda bigaragambya bavuga ko atakurikije amahame y'ubutabera.

    Diamond, wari umaze iminsi ashinjwa n'abakunzi be gushyigikira uwo bita 'umunyagitugu,' yahisemo gusiba ayo mafoto n'ubutumwa bwe kugira ngo yirinde gukomeza kuvugwaho no gushyamirana n'abafana be.

    Mbere y'uko asiba ayo mafoto, Diamond yari yanditse ubutumwa burebure bugenewe Samia Suluhu Hassan, amusaba kudaha agaciro abari kumutuka no kumuvugaho amagambo mabi. Yagaragaje ko amushyigikiye mu buryo bweruye, ndetse amwita 'umubyeyi w'icyubahiro' ukorana umurava n'ubuhanga mu kuyobora igihugu.

    Mu butumwa bwe yagize ati: 'Mubyeyi wanjye Suluhu, uri umuperezida w'icyubahiro, ukorana umurava kandi ukaba umuhanga cyane. Ariko uzirikane ko abantu ubusanzwe badakunda kuvuga ibigwi by'umuntu akiriho. Wakoze akazi gahambaye kandi urabikomeje kuva mu rwego rw'uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, uburobyi, ibikorwaremezo n'izindi nzego zitandukanye.'

    Diamond yakomeje asaba Samia kutareba cyane abari kumurwanya, avuga ko ari 'abantu bake batazi ibyo bari gukora,' ahubwo amwizeza ko hari abandi baturage benshi bamukunda kandi bamwizeye.

    Nyuma y'ibi byose, gusiba ayo mafoto byahise byemezwa nk'igikorwa cyo kugerageza kugarura icyizere cy'abafana be bari bamaze iminsi bamunenga cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Diamond Platnumz yasibye amafoto yamamaza Samia Suluhu Hassan, nyuma y'igitutu cy'abafana

     

    Source : https://kasukumedia.com/diamond-platnumz-yasibye-amafoto-yamamaza-samia-suluhu-hassan-nyuma-yigitutu-cyabafana/

  • Bwa mbere Cheikh Djibril Ouattara yavuze ku burwayi bwe, ikipe abona izabahangara #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko ameze neza yakize ategereje itariki abaganga bamuhaye ngo atangire imyitozo.

    Ni nyuma y’uburwayi yagize bwo kuzana amazi mu bihaha akaba amaze amezi abiri hanze y’ikibuga.

    Yarabazwe bigenda neza ndetse akaba arimo gukira, mu ijoro ryakeye akaba yageze mu Rwanda avuye iwabo aho yavuze ko azatangira imyitozo tariki ya 10 Ugushyingo 2025.

    Ati “Nk’uko perezida yabivuze, kuri gahunda nzagaruka ku itariki 10 (10/11/2025), muri make tariki ya 10 nibwo nzatangira imyitozo.”

    Yavuze ko yabonye byinshi byamuvuzweho ku burwayi bwe ariko ukuri ni uko yarwaye nk’uko abandi bose barwara.

    Ati “Meze neza, nasomye kuri Facebook byinshi abanyamakuru bavuze ariko meze neza. Ni indwara nk’izindi nyinshi zibaho kandi buri wese yarwara, uyu munsi ninjye ariko narakize, ngiye kugaruka.”

    Abajijwe ikipe abona izabahangara, yagize ati “Oya, nkina n’amakipe yose, yose ni kimwe.”

    Yavuze ko imikino yose y’ikipe ayireba ariko akaba atabibona kimwe n’abantu bavuga ko ikipe itameze neza ngo bakwiye kumenya ko hari impinduka zabaye rero ko mu minsi iri imbere ikipe nimara kumenyerana bizabagora.

    Cheikh Djibril Ouattara aheruka mu kibuga muri Nzeri 2025 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup batsinda Bumamuru aho yanatsinze igitego, nyuma yahise arwara kugeza uyu munsi ntarongera gukina.

    Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko azatangira imyitozo mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12131

  • Muhanga: Itsinda ry'abakekwaho ibikorwa by'Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu Ijoro ryakeye ryo ku wa 29 rishyira 30 Ukwakira 2025, mu Karere ka Muhanga, Akagari ka Mbare ho mu Murenge wa Shyogwe, ku bufatanye n'Abaturage hamwe n'Inzego z'Ibanze, Polisi yataye muri yombi itsinda ry'Abagabo umunani (8) bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage.

    Ibikorwa abafashwe bakekwaho nkuko Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabibwiye intyoza.com birimo; Ubujura ndetse n'ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge birimo kanyanga, aho bamara gusinda bakajya gutega abaturage bakabambura ibyabo.

    Polisi, irasaba Abaturage bagifite imitekerereze n'imigirire nk'iyo igayitse yo kumva ko batungwa no kwiba iby'abandi, kubireka kuko kwiba atari umwuga, ahubwo ko ari Icyaha gihanwa n'Amategeko, bityo ko basabwa gukura amaboko mu mifuka bagakora ibikorwa byemewe n'Amategeko bibateza imbere.

    CIP Hassan Kamanzi, yabwiye intyoza.com ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bashyikirizwe amategeko.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo kandi, arabwira ndetse akibutsa abadashaka guhinduka ko Polisi itazigera na rimwe ibihanganira, ko kandi ntaho kuyicikira hahari, ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.
    intyoza

    The post Muhanga: Itsinda ry'abakekwaho ibikorwa by'Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi first appeared on Intyoza.

    The post Muhanga: Itsinda ry'abakekwaho ibikorwa by'Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/30/muhanga-itsinda-ryabakekwaho-ibikorwa-byubugizi-bwa-nabi-batawe-muri-yombi/

  • U Rwanda ruracyuguruye amarembo ku banyarwanda bahejejwe mu mashyamba ya Kongo #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 326 bo mu miryango 98 bari barafashwe bugwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by'umwihariko mu mashyamba yaho. Baje biyongera ku bandi 277 batashye tariki ya 21 Ukwakira 2025

    Komisiyo y'igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) yatangaje ko kuva mu 2001 imaze gusubiza mu buzima busanzwe abantu 12.602 bahoze mu mitwe y'inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Aya makuru yatanzwe na Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025, ubwo iyi komisiyo yasubizaga mu buzima busanzwe icyiciro cya 75 kigizwe n'abantu 143 bahoze mu mitwe y'inyeshyamba.

    Yagize ati 'Nishimiye kubamenyesha ko kuva mu 2001, abahoze mu mitwe yitwaje intwaro 12.602 basubijwe mu buzima busanzwe. Iyi gahunda yahaye ibihumbi by'abahoze ari abarwanyi n'imiryango yabo ubufasha bufatika burimo uburere mboneragihugu, kwigishwa imyuga n'ubwo mu rwego rw'imibereho n'ubukungu.'

    Nyirahabineza yahamagariye Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya RDC kurambika intwaro, kuko kuba abacancuro b'amahanga bagamije guhungabanya umutekano w'igihugu cyababyaye nta kizima byabagezaho.
    Ati 'Turabahamagarira Abanyarwanda bose bagize FDLR n'imitwe iyishamikiyeho kurambika intwaro, bagataha. Nka RDRC, twiteguye kubakira, kubezerera, tukabafasha kwisanga mu buzima busanzwe.'

    Amasezerano y'amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC muri Kamena 2025 ateganya ko umutwe wa FDLR uzasenywa, abarwanyi b'uyu mutwe bazemera gutaha bakirwe, basubizwe mu buzima busanzwe nk'uko bigenda ku bandi bamaze imyaka myinshi bakirwa mu kigo cya RDRC i Mutobo mu Karere ka Musanze.

    Hashingiwe kuri aya masezerano, tariki ya 10 Ukwakira igisirikare cya RDC cyasabye abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro no kwishyikiriza ubutegetsi bwa RDC cyangwa ingabo ziri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye kugira ngo bacyurwe, kimenyesha abazinangira bazaraswaho.

    Nyirahabineza yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abarwanyi ba FDLR bazemera gutaha, rubafashe nka bagenzi babo bababanjirije. Ati 'U Rwanda rwiteguye kwakira abarwanyi bashya bazoherezwa mu Rwanda barimo aba FDLR bari muri RDC, basabwe gutaha mu Rwanda mu itangazo rya Leta ya RDC riheruka.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko Umunyarwanda uhitamo gushaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda aba atema igiti yicayeho, ashimira abafashe icyemezo cyo kurambika intwaro.

    Ati 'Turasaba kugaragaza ko amahugurwa mwahawe muri iki kigo yabagiriye akamaro, agatuma muhinduka mu bitekerezo ndetse no mu migirire, tubasaba kuzahorana intego yo gusigasira umutekano w'igihugu cyacu, mufatanya n'abandi Banyarwanda kugira ngo mukumire icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya.'

    Minisitiri Habimana yasabye aba bantu gusiga inyuma igihe batakaje bari mu mashyamba ya RDC kugira ngo batangire urugendo rushya rwo kwiteza imbere, bazirikana ko ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda ari umusingi w'ibyubatswe byose. Yabasabye kwirinda icyabasubiza mu bibi bahozemo.

    Ati 'Turabasaba kuzirikana ko ubumwe n'ubudaheranwa bwacu nk'Abanyarwanda ari umusingi w'ibyubatswe byose. Kubitatira ni ikizira. Ndabasaba rero kwirinda icyo ari cyo cyose cyakongera kubasubiza mu bibi nk'ibyo mwahozemo, ahubwo mugafatanya n'abandi Banyarwanda musanze kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, mugashyira imbaraga mu kubaka ubumwe bwacu nk'Abanyarwanda.'

    Mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro basubijwe mu buzima busanzwe, harimo n'abatahanye n'imiryango yabo. Gahunda yo kubahugura yamaze igihe kiri hagati y'amezi atatu n'atandatu.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-ruracyuguruye-amarembo-ku-banyarwanda-bahejejwe-mu-mashyamba-ya-kongo/

  • Urutonde rw’abakinnyi 28 b’ikipe y’igihugu bahamagawe kwitegura igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Hafedh Zouabi ukomoka muri Tunisia akaba Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu Bagabo, yamazs guhamagara abakinnyi 28 bagomba kujya mu mwiherero wa mbere wo kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali mu ntangiriro za 2026, tariki 21-31 Mutarama.

    Abakinnyi bahamagawe ni abamaze iminsi bitwara neza muri Shampiyona no mu marushanwa Nyafurika, Police HC iherukamo.

    Umutoza Hafedh Zouabi ukomoka muri Tunisia ari gufatanya na Bagirishya Anaclet, aho batangiranye imyitozo n’abakinnyi 28 kuva tariki ya 25 Ukwakira 2025.

    Muri abo harimo abanyezamu batanu ari bo Uwimana Jackson (APR), Uwayezu Arsène (APR), Cyiza Kevin (ADEGI Gituza), Kwisanga Peter (Police) na Ikuzwe Élysée (Mutenderi TSS).

    Abakinnyi basatira banyuze ibumoso ni Musoni Albert (APR), Ndayishimiye Jean Pierre (APR), Kayijamahe Yves (Police) na Uwase Moïse (APR) naho abakina inyuma ni Nshimiyimana Alexis (APR), Ndatimana James (GS Tabagwe), Mbesutunguwe Samuel (Police) na Muhawenayo Jean Paul (APR).

    Abakina hagati ni Muhumure Élysée (APR), Kubwimana Emmanuel (Police), Niyonkuru Clément (Musanze) na Mutuyimana Gilbert (Police) mu gihe abakina inyuma iburyo ari Rwamanywa Viateur (APR) na Niyonkuru Kalim (Police).

    Mu basatira banyuze iburyo hahamagawe Shumbusho Maliyamungu (APR), Rutikanga Aimable (GS Tabagwe), Ndayisaba Étienne (Police), Akayezu André (Police) na Bazimaziki Jean Damascène wa Gicumbi HT.

    Abakina imbere ni Karenzi Yannick (Gicumbi HT), Hagenimana Fidèle (Police), Ineza Thierry (Police) na Niyoyita Vedaste wa APR HC.

    Umwiherero wa mbere uzasozwa tariki 5 Ugushyingo 2025, abakinnyi basubire mu makipe yabo ari na bwo shampiyona izakomeza mu gihe umwiherero wa kabiri uteganyijwe kuva tariki ya 26 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2025.

    Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye gukina Igikombe cya Afurika cya Handball mu bagabo, aho ruheruka mu cya 2024 cyabereye mu Misiri.

    Misiri yari mu rugo ni yo yatwaye iryo rushanwa ku nshuro ya cyenda mu gihe u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 14 mu bihugu 16.

    Ikipe y’Igihugu ya Handball yahamagawe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12129

  • Kimisagara: Umucuruzi arashinja abanyerondo b'umwuga kumuteza ibihombo umunsi ku wundi #rwanda #RwOT

    Umucuruzi ukorera mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, aratabaza avuga ko abanyerondo b'umwuga bakorera muri ako gace bamuteza ibihombo bikomeye, aho ngo buri gihe aguze ibikoresho byo kwifashisha mu kazi ke, bahita baza bakabimwambura batamusobanuriye impamvu yabyo. Uwo muturage, witwa Niyomugabo Jean Claude, avuga ko akora ubucuruzi k'bikoresho byifashishwa mu mirimo yo mu rugo, birimo amasafuriya, amavuta yo guteka, n'utundi tuntu duto. Ariko ngo ntakibona umusaruro w'ibyo akora kubera uko abanyerondo babimutwara.

    'Iyo ngeze ku isoko nkagura ibikoresho bishya, ntibirenza iminsi ibiri batabifashe. Baza bavuga ngo ni igenzura, ariko ntibansobanurira icyabateye kubijyana. Iyo mbibabajije, baravuga ko ngomba kubibaza ku biro by'Umurenge, ariko iyo ngezeyo bambwira ngo si bo babatumye,' nk'uko Niyomugabo abisobanura.

    Avuga ko ibi bimaze kumutesha umutwe no kumuca intege zo gukomeza gukora ubucuruzi bwe. Ati: 'Nigeze kugura ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 3,000,000 Frw, byose barabijyanye kugeza n'ubu sinari nabisubizwa. Nagerageje no kubaza mu nzego z'ibanze, ariko nta gisubizo gihamye nahawe.'

    Abaturanyi be nabo bemeza ko uwo mucuruzi asigaye atembera afite agahinda, kuko ngo n'ubwo atishoboye, ashyira imbaraga mu kazi ke. Umwe mu baturage utifuje gutangaza amazina ye yabwiye Kasuku Media ati: 'Iyo ari nka saa yine z'ijoro, usanga abanyerondo b'umwuga bagenda bareba abacuruzi bakiri mu bikorwa, ariko hari igihe ibyo bakora bitajya mu murongo w'amategeko. Bakwiye kujya bakorana n'inzego z'ibanze mu mucyo.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kimisagara bwo buvuga ko butaramenyeshwa iki kibazo mu buryo bwemewe, ariko bwizeza ko bugiye kubikurikirana, doreko buvuga ko bushishikariza abaturage kugaragaza ibibazo nk'ibi ku gihe, kugira ngo tubikurikirane. Abanyerondo bafite inshingano zo kurinda umutekano, ariko si bo bahawe ububasha bwo kwambura abaturage ibintu batabanje gusobanura impamvu.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwongeyeho ko hari gahunda yo kugenzura imikorere y'amatsinda y'abanyerondo b'umwuga mu Mirenge yose, kugira ngo hakumirwe ibikorwa bishobora kubangamira ubucuruzi n'iterambere ry'abaturage.

    Uwo mucuruzi asaba inzego bireba kumufasha kubona ibye, anasaba ko hajyaho uburyo bwo gukurikirana imyitwarire y'abanyerondo b'umwuga, kuko ngo 'iyo umutekano ubangamiye abaturage, uba utakiri umutekano nyakuri.'

    Umucuruzi wa Kimisagara arashinja abanyerondo b'umwuga kumuteza ibihombo umunsi ku wundi

    Source : https://kasukumedia.com/kimisagara-umucuruzi-arashinja-abanyerondo-bumwuga-kumuteza-ibihombo-umunsi-ku-wundi/

  • Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y'Amezi asaga 8 basa n'abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse #rwanda #RwOT

    Wabyita gukorera mu manegeka cyangwa gukorera mu gisa n'ubuhungiro nyuma y'uko imwe mu nyubako nini y'Ikigo Nderabuzima cya Musambira ifashwe n'inkongi y'Umuriro Tariki 12 Werurwe 2025. Gusana no kubaka ibyangijwe biri kugana ku musozo. Abagana ikigo nderabuzima ndetse n'ubuyobozi bwacyo barishimira aho imirimo igeze ari nako hitegurwa kugaruka gutangira Serivise ahantu hasobanutse.

    Mu gitondo cyo ku wa 12 Werurwe 2025, ahagana ku i saa mbiri n'igice nibwo inyubako nini y'Ikigo Nderabuzima cya Musambira giherereye mu kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya ndetse hangirika ibitari bike.

    Ubwo inyubako nini yashyaga.

    Chantal Uwamahoro, utuye mu kagari ka Karengera ari nako kabarizwamo iki kigo Nderabuzima yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com wamusanze kuri iki kigo yaje gusaba Serivise ko ashimishijwe n'aho imirimo yo kubaka no Gusana ibyangijwe n'Inkongi y'Umuriro igeze. Ahamya ko mu bigaragarira amaso mu gihe gito baraba bongeye kwakirirwa ahantu hisanzuye kandi heza kuko havuguruwe ndetse hakaba hasa neza.

    Ati' Njyewe aha niho nivuriza kuko niho hafi yanjye kandi Serivise nza gushaka ndazihabona. Rero mu mezi ashize navuga ngo nta Serivise nabuze ariko na none ubona ko aho zitangirwa hatameze neza kandi hatisanzuye nka mbere kuko hari aho ugera ugasanga icyumba kimwe kirakoreramo abantu benshi bityo hakaba n'ugira isoni zo kuhakira Serivise. Gusa ndishimye kuko urabona ko no mu myubakire hahindutse! Ni heza ugereranije na mbere'.

    Hasigaye kugaruka kuyikoreramo.

    Brenda Busingye, Umuyobozi w'iki Kigo nderabuzima cya Musambira, yabwiye intyoza.com ko imirimo yo kubaka no gusana ibyangijwe n'Inkongi y'umuriro igeze ku musozo, ko kandi muri iki cyumweru nta gihindutse bitegura kugaruka gutangira serivise aho zatangirwaga.

    Ati' Twari tumaze igihe kinini cyane kuva mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka hari zimwe muri Serivise zitangirwa aho zitatangirwaga bitewe n'ibyago by'Inkongi y'Umuriro twahuye nabyo aho yangije Inyubako nini yatangirwagamo Serivise zitari nkeya ariko kandi ikanangiza byinshi mu bikoresho. Gusa, ubu turishimira ko Imirimo yo kubaka no gusana ibyangijwe iri kugera ku musozo tukaba tugiye kongera gutangira Serivise aho zahoze zitangirwa kandi hameze neza kurusha uko byahoze'.

    Brenda, avuga ko ku bufatanye n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi na Kompanyi y'Ubwishingizi bari bafite, babafashije cyane mu bikorwa byo kubaka no gusana ibyari byangijwe n'Inkongi aho ubu birimo kugana ku musozo bakaba bagiye kuva mu gisa n'Amanegeka cyangwa se Ubuhungiro.

    Brenda Busingye/HC Musambira.

    Agira kandi ati' Turishimira ko tugiye kongera kugaruka gukorera mu nyubako yacu nk'uko byari bisanzwe, Abaturage bongere kugaruka kwakirirwa ahisanzuye, tubahe Serivise mu buryo bunoze twisanzuye natwe nk'ababaha Serivise'.

    Akomeza avuga ko nubwo bahuye n'ibyago by'inkongi y'Umuriro ngo nti byababujije gukomeza gutanga Serivise ku bagana Ikigo Nderabuzima. Gusa, ahamya ko ngo bitari byoroshye bitewe nuko wasangaga bafata inyubako zitagezweho n'inkongi, ahari icyumba kimwe bagashyiramo nk'ibyumba bine hagamijwe ko nta Serivise ibura aho itangirwa.

    Brenda Busingye, mu kwishimira ko ibintu bigiye kongera gusubira mu buryo, Serivise zikongera gutangirwa aho zatangirwaga hisanzuye kandi heza kurusha uko hahoze, arahamagarira abagana ikigo nderabuzima abereye umuyobozi ko bose nta n'umwe usigaye bakwiye kongera kugaruka.

    Aha hari tariki 12 Werurwe 2025, ubwo hashyaga.

    Ikigo Nderabuzima cya Musambira, ku munsi umwe cyakira abakigana babarirwa hagati 100-130 ariko kandi bashobora kurenga bitewe n'ibihe(Période) ndetse na Serivise zikenewe. Mu gufatwa n'Inkongi y'Umuriro, ibyangiritse byose byabariwe Agaciro k'Amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni makumyabiri n'esheshatu(26,000,000Frws).

    Iri hema, ni hamwe mu buhungiro, ahatangiwe Serivise inkongi imaze kwaduka.
    Aha naho ni mu buhungiro bwa nyuma y'Inkongi.
    Ahandi hamwe mu hitabajwe ngo abagana ikigo nderabuzima babone aho kwakirirwa.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y'Amezi asaga 8 basa n'abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y'Amezi asaga 8 basa n'abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/30/kamonyi-musambira-hc-nyuma-yamezi-asaga-8-basa-nabakorera-mu-manegeka-mu-buhungiro-bagarutse/

  • Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Rayon Sports yahigiye kuba ‘Top Scorer’ #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Habimana Yves yavuze ko intego afite ari ugutsinda ibitego byinshi akaba yaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona.

    Uyu rutahizamu uheruka gukura Rayon Sports imbere y’Amagaju ayitsindira igitego kimwe ku busa, yavuze ko ari ibintu byamushimije cyane. Ati “Birashimishije guha ikipe yawe amanota 3.”

    Yves kandi yakomeje abwira ISIMBI ko intego ye ari ugutsinda ibitego byinshi bishoboka kuko ari cyo rutahizamu aba yitezweho, agaha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports baba baje kubashyigikira ku bwinshi yaba mu mvura no ku zuba.

    Ati “Nka rutahizamu birumvikana intego ni ugutsinda ibitego byinshi kuko ni cyo abantu baba baba batwizeho kandi hamwe n’Imana bizakunda.”

    Abajijwe niba abona yazaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi “Top Scorer”, nta gushidikanya yavuze ko bishoboka.

    Ati “Nta kidashoboka, nabyo birashoboka. Bisaba gukora cyane ubundi ukizera Imana kuko ni yo ibitanga.”

    Habimama Yves yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Rutsiro FC, akaba amaze gutsindira Gikundiro igitego kimwe mu mikino 5 ya shampiyona.

    Habimana Yves yavuze ko afite intego zo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12126

  • Muhanga: Abaturage bamaze iminsi ibiri bategereje kubona umurambo w'umusore warohamye mu mugezi wa Nyabarongo #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Muhanga, mu Murenge wa Kibangu, haravugwa inkuru ibabaje y'umusore w'imyaka 19 y'amavuko warohamye mu mugezi wa Nyabarongo ubwo yageragezaga kuwambuka ashoreye inka. Hashize iminsi ibiri abaturage bategereje ko umurambo we uboneka, ariko kugeza ubu ntaraboneka, ibintu byateye impungenge n'agahinda mu baturage b'ako gace.

    Amakuru aturuka mu baturage bavuga ko uwo musore yagerageje kwambutsa inka mu gace kazwi nk'ahantu hakunze kuba imigende myinshi y'amazi, kubera imvura iherutse kugwa. Umwe mu baturage witwa Mukamana Béata, utuye hafi aho, yagize ati: 'Twumvise ko yagerageje kwambutsa inka, ariko amazi yari menshi cyane. Yatangiye kugerageza gusubira inyuma, ariko amazi yari yamufashe. Twahise dutabaza, ariko biba  iby'ubusa.'

    Abaturage bavuga ko bamaze iminsi ibiri ku nkombe ya Nyabarongo bategereje ko umurambo we ujya ahagaragara, ariko kugeza ubu ntibarawubona. Abo baturage barasaba inzego zishinzwe ubutabazi gukomeza imbaraga mu bikorwa byo gushakisha umurambo.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Kibangu, Nshimiyimana Jean Bosco, yemeje ayo makuru, avuga ko inzego z'umutekano n'abaturage bari gukora ibishoboka byose ngo umurambo ugaragare. Yagize ati: 'Ni ikibazo kibabaje. Ubu turi gukorana n'inzego z'umutekano ndetse n'abaturage bacu mu bikorwa byo gushakisha umurambo. Twizeye ko mu minsi mike tuzawubona kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro.'

    Uyu mugezi wa Nyabarongo umaze igihe wibasiye ubuzima bwa benshi, cyane cyane mu gihe cy'imvura nyinshi, aho abantu benshi bakunze kuwambuka nta bwato cyangwa ubufasha. Abaturage basabwa kwirinda kwinjira mu mazi menshi cyane cyane mu gihe cy'imvura, kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

    Umuturage witwa Habimana Emmanuel yagize ati: 'Ibi bitubera isomo. Twagiye tubona abantu benshi batakaza ubuzima muri uyu mugezi, ariko buri gihe ntidufate ingamba. Turasaba ko hashyirwaho uburyo bwizewe bwo kwambutsa amatungo n'abantu kugira ngo ibi ntibizasubire.'

    Inzego z'ibanze zikomeje gusaba abaturage gukoresha amato yemewe cyangwa se gutegereza igihe amazi agabanutse mbere yo kwambuka, kuko ubuzima bw'umuntu buri hejuru y'ibindi byose.

    Abaturage ba Kibangu bamaze iminsi ibiri bategereje kubona umurambo w'umusore warohamye mu mugezi wa Nyabarongo

    Source : https://kasukumedia.com/muhanga-abaturage-bamaze-iminsi-ibiri-bategereje-kubona-umurambo-wumusore-warohamye-mu-mugezi-wa-nyabarongo/