Author: webrwanda

  • Rwamagana: Ubujura buravuza ubuhuha #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko barembejwe n'ubujura bukomeje kubibasira mu buryo buteye inkeke. Bavuga ko abajura batagitinya n'amanywa y'ihangu, aho bishegeshe ubuzima bw'abaturage ndetse bakabambura ibyabo babonye byose. Abatuye muri uyu Murenge bavuga ko ubujura bwafashe indi ntera kuko bukorwa mu buryo butandukanye, aho bamwe batobora amazu nijoro abandi bakiba ku manywa, bityo bigatera abaturage gutakaza icyizere no kubaho mu bwoba buri gihe.

    Umwe mu baturage witwa Nyirahabineza Alphonsine, utuye mu Kagari ka Karenge, yabwiye Kasuku Media ati: 'Abajura bakomeje kudutera ubwoba rwose. Ntibagitinya na saa sita z'amanywa. Hari ubwo ugiye ku isoko ukagaruka ugasanga batoboye inzu, basahuye ibintu byose. Tugeze aho tutakiryama kuko buri joro turara tureba kugira tutibwa.'

    Undi witwa Twizeyimana Jean Bosco we avuga ko ibikorwa by'ubujura bikomeje gufata indi ntera, kuko hari n'aho abajura baza bafite intwaro gakondo n'imihoro.

    Ati: 'Hari ubwo baza ari benshi, bakakubwira ngo dufungurire inzu tufate ibyo dushaka, ibi nibyo bintu bituma tutumva ko dutekanye.'

    Abaturage basaba inzego z'umutekano kongera abanyerondo b'umwuga no gucunga cyane ahagaragara nk'amasoko, inzira zihuza utugari n'utundi ndetse no gushyiraho imirongo y'itumanaho ihuza abaturage n'abashinzwe umutekano kugira ngo bahite batabara igihe cyose habonetse ikibazo.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Gishari, yemeye ko koko ubujura bwiyongereye muri ako gace, ariko ashimangira ko hafashwe ingamba zo gukomeza ubufatanye hagati y'inzego z'ibanze n'abaturage mu rwego rwo kuburwanya. Yagize ati: 'Twashyizeho amarondo y'umutekano, kandi turi gukorana n'abaturage kugira ngo buri wese agire uruhare mu gukumira abajura. Turasaba abaturage gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo abajura bafatwe.'

    Abatuye Gishari bavuga ko bifuza ko inzego z'umutekano zajya zikorera ubugenzuzi bwa hato na hato, kuko ngo byatuma abajura batabona umwanya wo gukora ibikorwa byabo.

    Nk'uko bimaze kugaragara mu bice bitandukanye by'igihugu, ubujura bworoheje bwahindutse ikibazo cyihutirwa, abaturage basaba ko hashyirwaho gahunda ihamye yo gukumira no gukurikirana ibyaha kugira ngo bongere bumve amahoro mu ngo zabo.

    'Umutekano si ikintu cy'inyongera, ni ishingiro ry'ubuzima bwacu,' nk'uko umwe mu baturage yabivuze, yongera ati: 'Iyo umuntu atinya kuryama cyangwa gusiga urugo rwe, ntibiba bikiri ubuzima busanzwe.'

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko barembejwe n'ubujura bukomeje kubibasira mu buryo buteye inkeke

    Source : https://kasukumedia.com/gishari-ubujura-buravuza-ubuhuha/

  • Byakomeye! Shampiyona ya Tanzania imikino irimo gusubikwa buri kanya #rwanda #RwOT

    Imyigaragambyo iri muri Tanzania kubera kutishimira ubuyobozi, yakomye mu nkokora ibintu byinshi birimo na Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu.

    Uyu munsi ni umunsi wa kane w’imyigaragambyo aho abigaragambya batishimiye uburyo amatora yakozwemo, ibyavuyemo n’ibindi.

    Ntabwo bashyigikiye Samia Suluhu Hassan wari usanzwe ayobora iki gihugu wagiyeho agiye kurangiza Manda ya Dr John Pombe Magufuli witabye Imana tariki ya 17 Werurwe 2021.

    Perezia Samia Suluhu Hassan bamushinja kubangamira no guhohotera abatavuga rumwe na we aho bamwe banafunzwe atinya ko bazamutsinda mu matora yabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

    Abigaragambya bakaba bakomeje kwangiza ibintu byinshi bitandukanye, ibikorwa remezo, gutwika amaduka, imodoka n’ibindi basaba uyu mugore kuva ku butegetsi.

    Ibi byatumye na Shampiyona ihagarara aho ku wa Gatatu hari imikino ibiri yose yasubitswe kubera imyigaragambyo.

    Ni umukino wo Simba SC yagombaga gusuramo TRA United n’uwo Azam yagombaga kwakiramo Singida Black Stars. N’uyu munsi hari hateganyijwe umukino wa Tanzania Prisons na Yanga Africans ariko amakuru avuga na wo wamaze gukurwaho kubera ikibazo cy’umutekano.

    Komisiyo y’Amatora muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ariwe watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 97,66%.

    Kubera imyigaragambyo shampiyona muri Tanzania yahagaze

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12135

  • Naravuzwe ariko nta yandi mahitamo nari mfite – Tijara Kabendera #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru, Tijara Kabendera yavuze ko yaciwe intege na benshi, yavuzwe bishoboka ariko atari kureka akazi yakoraga kuko ari ko kari kamutunze numuryango we.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagarutse ku mpamvu ataretse ibyo yakoraga birimo itangazamakuru, kuyobora ibitaramo (MC) kandi abantu baramuvugaga ko afite imyitwarire ya gihungu ndetse n’ako kazi ari ak’abagabo.

    Bitewe n’akazi yakoraga katamenyerewe ku gitsina gore, byagiye bituma hari abamufata mu yindi shusho bamwe bakanarengera. Nta kintu kiba atavuzweho yiswe ikirara, kunywa inzoga n’itabi, yiswe n’ibindi.

    Yavuze ko atari kureka gukora akazi kamutunze ariko kuvuga ngo kuko abantu bavuze kuko nta n’umwe wari kumutunga cyangwa ngo yishyurire umwana we ishuri.

    Ati “Abo bose bavugaga kugeza n’uyu munsi bakivuga ni indie wari kwishyura ishuri ry’umwana wanjye? Barakuvuga bakajya ku ruhande nta wagize icyo agufasha. Ese babandi bakuvugaga bagushakiye akandi kazi bashaka ko ukora?”

    “Akaza akakubwira ati wowe Tijara uri umwana w’umukobwa wijya gusakuza kuri Radio uri umuntu w’umugore ngwino ngufungurire business hariya, cyangwa baravugaga bakagenda?”

    Yakomeje avuga ko we nta mahitamo yari afite urutse gukora agakorera abana be ndetse n’umuryango we.

    Ati “Abo babivamo usanga bafite andi mahitamo, akavuga ngo reka mbivemo mfite marume w’umukire uba muri Amerika azajya ampa amafaranga, cyangwa ukavuga ngo ndashaka umugabo ufite umugore njyewe angire undi wo ku ruhande. Njye rero nta mahitamo nari mfite uretse gukora nkakorera abana banjye, iyo mba mfite andi mahitamo nanjye mba narayagiyemo.”

    Yavuze ko iyo aza kubona umubwira ko ibyo akora atari byo ariko akamufasha kubona ibindi yakora bikwiye umunyarwandakazi nk’uko babivugaga, itangazamakuru aba yararivuyemo kera.

    Tijara Kabendera kuvugwa cyane ntabwo byamuciye intege kuko yandi mahitamo yari afite

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12134

  • Kamonyi: Umusore w'imyaka 30 y'amavuko yatereranywe n'umuryango we kubera uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, hari umusore uri mu kigero cy'imyaka 30 utabarizwa n'abaturanyi be bavuga ko yatereranywe n'umuryango we nyuma yo kurwara indwara yo mu mutwe. Uyu musore, utifuje ko amazina ye atangazwa, ntakigira aho kuba, ndetse ngo akenshi arara mu bwiherero, mu rusengero cyangwa munsi y'inzu z'abaturanyi, bitewe no kubura ubufasha.

    Abaturanyi bavuga ko mbere yari umuntu muzima, ukunda gukora imirimo y'amaboko mu ngo no mu mirima, ariko nyuma aza kugaragaraho ibimenyetso by'uburwayi bwo mu mutwe. Nyuma y'aho, umuryango we ngo wamuhunze, bavuga ko batabasha kumwitaho kubera ubushobozi buke.

    Umwe mu baturanyi be, Mukanyonga Speciose, yagize ati: 'Uyu musore turamubona buri munsi, ariko biratugora kumufasha. Akenshi aba agenda mu mihanda yivugisha wenyine, rimwe na rimwe akajya mu rusengero agasaba kuraramo. Birababaje kubona umuntu mukuru abayeho muri ubwo buzima.'

    Abaturage bavuga ko bamaze igihe basaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kubafasha kumushakira ubuvuzi n'aho kuba, kuko ngo bibabaje kubona umuntu yibagirana muri sosiyete, kandi arwaye indwara ikenera ubuvuzi bwihariye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, we yavuze ko ubuyobozi bwamaze kumenya ikibazo cy'uwo musore kandi bugiye kugikurikirana.

    Yagize ati: 'Turi gukorana n'abajyanama b'ubuzima ndetse n'ibitaro bya Kabgayi kugira ngo uyu musore ahabwe ubuvuzi bwo mu mutwe. Tuniteguye kuvugana n'umuryango we kugira ngo bamugarure mu buzima busanzwe.'

    Abaturage basaba inzego z'ubuzima, imiryango itegamiye kuri Leta n'abagiraneza kugira umutima w'impuhwe ku bantu nk'aba bugarijwe n'indwara zo mu mutwe. Nk'uko umwe muri bo yabivuze, 'Nta muntu uvukira kuba mu muhanda; buri wese akenera urukundo n'ubufasha kugira ngo abashe kubaho nk'abandi.' Ubu uwo musore aracyabayeho mu buzima bugoye, akenshi yicara hafi y'urusengero cyangwa munsi y'igiti cy'iwabo.

    Umusore w'imyaka 30 y'amavuko wo mu Karere ka Kamonyi yatereranywe n'umuryango we kubera uburwayi bwo mu mutwe

    Source : https://kasukumedia.com/kamonyi-umusore-wimyaka-30-yamavuko-yatereranywe-numuryango-we-kubera-uburwayi-bwo-mu-mutwe/

  • Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi #rwanda #RwOT

    APR Football Club yatangaje imyanzuro yafashwe n'itsinda rishinzwe imyitwarire nyuma y'uko abakinnyi babiri, Dauda Yussif na Sy Mamadou, bagaragaje imyitwarire idahwitse mu gihe ikipe yari mu myiteguro y'imikino ya CAF Champions League yakinirwaga na Pyramids FC.


    Nk'uko biteganywa n'amategeko n'amabwiriza agenga ikipe,
    Komite ishinzwe imyitwarire yahise itoranywa kugira ngo ikurikirane iki kibazo cyabaye mu gihe ikipe yari mu mwiherero ukomeye w'imyiteguro.

    Nyuma yo gusuzuma no gusesengura ibimenyetso, Komite yasanze aba bakinnyi bombi bararenze ku mabwiriza y'ikipe ndetse n'ay'abatoza, bigaragaza imyitwarire idahwitse. Kubera ibyo, bafatiwe icyemezo cyo kubavanamo by'agateganyo mu gihe iperereza ryari rigikorwa.

    Nyuma y'isesengura ryimbitse, Komite yasanze imyitwarire yabo itari mu murongo w'indangagaciro z'ikipe, bityo ifata icyemezo cyo kubaha umuburo no kubibutsa inshingano zabo nk'abakinnyi ba APR FC.

    Mu ngingo ya kane y'itangazo, APR FC yatangaje ko mu kumva uruhande rw'aba bakinnyi, bemeye amakosa yabo, basaba imbabazi, kandi biyemeza gukurikiza amabwiriza y'ikipe.

    Komite, nyuma yo gusuzuma neza uko ibintu byagenze, yafashe icyemezo cyo kubaha umuburo wa nyuma mu nyandiko ndetse inashyiraho ingamba z'inyongera z'imyitwarire, bityo abasubiza mu mwiherero hamwe na bagenzi babo.

    Komite ishinzwe imyitwarire igizwe na:

    Col (Lt) V. Mugisha, Umunyamabanga Mukuru akaba na Perezida wa Komite

    Lt Col J. P. R. Ruhorohoza, Umukozi ushinzwe amategeko

    Lt Francine, Ubuyobozi bwungirije

    Mu nama ya Komite, umuyobozi wa APR FC yari ahari nk'umureberera.


    Mu gusoza,
    Brig. Gen. Deo Rusanganwa, Umuyobozi wa APR FC, yashimangiye ko ikipe izakomeza gukurikiza indangagaciro zayo zirimo ikinyabupfura, ubunyangamugayo, umurava n'urukundo rw'igihugu, kuko aribyo shingiro ry'intsinzi y'iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda.

    Nyuma y'ibi byemezo, APR FC ikomeje imyiteguro y'umukino bazahura na Rutsiro FC mu mukino wa Shampiyona uteganyijwe kubera i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu.

    Source : https://rushyashya.net/mamadou-sy-na-dauda-youssef-bari-bahagaritswe-na-apr-fc-bababariwe-basubizwa-mu-kazi/

  • Yaka mwana ariye inkoko ya Kasuku iramuhagama #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025, nibwo habaye inkuru itangaje: 'Yaka Mwana yariye inkoko kwa Kasuku iramuhagama!' Benshi babanje kubifata nk'urwenya, ariko si uko byari bimeze. Nk'uko abari aho babitangaje, uyu munsi Kasuku Wamipango, umenyerewe cyane muri sosiyete y'imyidagaduro ndetse no gutumira inshuti ngo basangire agakoko, yari yatumije umunyarwenya Yaka Mwana ngo bazasangire inkoko. Yaka ntiyazuyaje, kuko aho ari hose iyo yumvise ijambo inkoko, ahita avuga ati: 'Aha ndahagera n'iyo yaba ari mu nzozi.'

    Iyo nkoko yarifite umubiri koko. Abari aho bavuga ko Yaka Mwana ubwo yayiryaga, yabanje kuyitegereza arangije aravuga ati: 'Niyo naba ndi i Musanze ukampamagara ngo nze dusangire inkoko, ako kamwanya mpita ntega nkakugeraho vuba vuba, sinabona inkoko ifite igituza kingana uku! Iyi inkoko ifite ibanga ryayo pee!'

    Yatangiye kurya buhoro buhoro, ariko kubera uburyo yarafite ifemba ryinshi, byaje kumunanira kuyirya neza, ahita avuga mu rwenya rwe rwa buri gihe ati: 'Kasuku we, bitewe n'inyama ndiriye iwawe bigiye gutuma nzinukwa kurya inkoko!'

    Abari aho bose basetse cyane, ariko bidatinze batangira kubona ibintu bihindutse. Yaka yatangiye gukorora cyane, agerageza kuvuga ariko ijwi riranga. Kasuku n'abandi bari kumwe batangiye kumuhumuriza, bamuhereza amazi, ariko biranga, doreko byatewe n'ifemba ry'inkoko yarafite bitewe nukuntu yanganaga!

    Ibyo byose byarangiye Yaka Mwana yongera gusubirana bisanzwe, ariko ntago yigeze ajya kwa muganga. Nyuma yo kugarura ubuzima, yahise avuga ati: 'Ntimukigane imikino yo kotsa inyama nka Kasuku nta mafaranga mufite, kuko wayatamo, Inkoko yampaye yari nini pe!.'

    Yaka mwana ariye inkoko ya Kasuku iramuhagama
    'Yarifite umubiri'

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/yaka-mwana-ariye-inkoko-ya-kasuku-iramuhagama/

  • Kamonyi-GS Ruramba:' Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye', Umushinga wo gukundisha abana Ishuri #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'Abarezi(Abarimu) n'Ubuyobozi bw'Urwunge rw'Amashuri/GS Ruramba riherereye mu Kagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi, babinyujije mu Kigega bishyiriyeho kibahuza kizwi nka FEMER (Fond d'Entraide Mutuelle des Enseignants de Ruramba) batangije Umushinga wo koroza abanyeshuri inkwavu hagamijwe kubigisha kwiteza imbere bakiri bato no kubarinda guta ishuri cyangwa se kugira akayihayiho ko kurivamo bajya gushakisha amafaranga mu mwanya wo kwiga.

    Emmanuel Munyaneza, Umuyobozi wa GS Ruramba yabwiye intyoza.com ko batekereza gukora uyu mushinga bari bagamije gukundisha abana ishuri no kubatoza gukora bakiteza imbere bakiri bato bahereye ku Rukwavu. Ahamya ko ibi byatanze umusaruro kuko muri iki kigo nta mwana ugita ishuri nk'uko mbere byahoze, aho wasangaga bamwe barivamo bakajya gushakisha amafaranga ahahingwa ibisheke kuko ikigo kiri mu gace kegereye igishanga cya Nyabarongo gihingwamo Ibisheke.

    Agira ati' Ni igitekerezo cyemejwe n'Inteko rusange y'Abarezi n'Ubuyobozi bwa GS Ruramba nyuma y'uko mu kigo bigaragaye ko hari abanyeshuri bagenda bata ishuri, aho abenshi wasangaga bajya gushaka amafaranga mu bisheke. Ni agashya twatekereje ko kubareshya ngo barusheho kubona ko Abarezi ndetse n'ubuyobozi bw'Ikigo Tubakunda, tubatekerereza ibyiza, kandi mu by'ukuri bimaze gutanga umusaruro ushimishije'.

    Emmanuel, avuga ko mu gukora uyu mushinga babanje kuganira n'ababyeyi b'Abana babasobanurira impamvu n'akamaro k'uyu mushinga, ariko kandi banabereka ko nabo biri mu nyungu zabo ko ndetse bakwiye kubigira ibyabo, bakabibakundisha ndetse haba ikibazo bagatanga amakuru ku gihe.

    Umwana ahabwa Urukwavu hari n'Umubyeyi cyangwa Umufite mu nshingano.

    Avuga ko ku ikubitiro abana borojwe inkwavu ari 50 ariko ko uyu munsi bamaze kuba 120. Ni mu gihe intumbero ari ukoroza abana basaga 1000 bari mu kigo. Umwana uhawe Urukwavu biteganijwe ko iyo rubyaye asigarana ½ cy'izivutse ikindi kigahabwa Ihuriro ry'Abarimu rikagena abakurikiyeho mu korozwa.

    Uretse kandi kuba Abana borozwa izi Nkwavu, ihuriro ry'Abarezi ndetse n'Ubuyobozi bw'Ikigo nabo bafite inyungu yindi muri uyu mushinga kuko mu koroza aba banyeshuri, Umusaruro ubagarukiye uba uw'Ihuriro bityo bakaba bateganya ko umushinga ugenze neza nibura mu gihe cy'Imyaka itatu n'Igice cyangwa ine, nta gihindutse baba bafite mu kigega cyabo akayabo k'amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 25 bityo nabo bakaba baziheraho bakora imishinga ibafasha kwiteza imbere.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-GS Ruramba:' Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye', Umushinga wo gukundisha abana Ishuri first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-GS Ruramba:' Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye', Umushinga wo gukundisha abana Ishuri appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/31/kamonyi-gs-ruramba-ishuri-ryanjye-urukwavu-rwanjye-umushinga-wo-gukundisha-abana-ishuri/

  • Abasore babiri bishwe i Namanga mu mvururu zamagana ubutegetsi bwa Samia Suluhu #rwanda #RwOT

    Abantu babiri bapfiriye mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan, yabereye ku mupaka wa Namanga uhuza Tanzania na Kenya. Iyi myigaragambyo yatangiye ku itariki ya 29 Ukwakira 2025, ubwo habaga amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Tanzania. Abigaragambya bavuga ko Leta ya Tanzania yabujije bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Perezida Samia kwiyamamaza, barimo Tundu Lissu, umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi uzwi cyane mu gihugu.

    Nk'uko amakuru yemeza, ku mupaka wa Namanga hateraniye imbaga y'abaturage bafite uburakari bwinshi, batangira gutera amabuye abapolisi, banagerageza kwinjira ku ruhande muri Kenya.

    Abashinzwe umutekano bo ku mpande zombi babuze uko babyitwaramo, kuko abigaragambya barushije imbaraga abapolisi ba Tanzania maze bamwe muri bo bakambuka umupaka binjira muri Kenya aho bakomeje imyigaragambyo.

    Abishwe ni abasore babiri bo muri Tanzania, umwe w'imyaka 27 n'undi w'imyaka 28. Kugeza ku mugoroba wo ku wa 30 Ukwakira, imirambo yabo yari ikiri mu bitaro bya Namanga ku ruhande rwa Kenya.

    Abaturage bo ku ruhande rwa Kenya nabo bagaragaje ko bababajwe n'ibibera muri Tanzania, bamwe muri bo bashatse kwambuka umupaka ngo bajye kwifatanya n'abigaragambya, ariko abapolisi ba Kenya babakumiriye kugira ngo imyigaragambyo itarenga imipaka.

    Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwuka mubi wari mu gace ka Namanga, aho urufaya rw'amasasu n'ibyuka biryana mu maso. Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko izakora iperereza kuri ibi byabaye, ariko ivuga ko abantu bakwiye kubahiriza amategeko n'amahoro mu gihe cy'amatora.

    Ku ruhande rw'ishyaka Chadema riyobowe na Tundu Lissu, ryasohoye itangazo rishinja ubutegetsi bwa Samia Suluhu gukoresha ingufu z'umurengera no gucecekesha abatavuga rumwe naryo, rivuga ko 'amaraso yamenetse i Namanga ari ikimenyetso cy'uko demokarasi muri Tanzania ikomeje gusubira inyuma.'

    Hari impungenge ko ubu bwicanyi bushobora gutuma umwuka mubi ukomeAbasore babiri bishwe i Namanga mu mvururu zamagana ubutegetsi bwa Samia Suluhuza kwiyongera mu duce dutandukanye tw'igihugu, cyane cyane muri Arusha na Kilimanjaro aho amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi afite abayoboke benshi.

    Abasore babiri bishwe i Namanga mu mvururu zamagana ubutegetsi bwa Samia Suluhu

    Source : https://kasukumedia.com/abasore-babiri-bishwe-i-namanga-mu-mvururu-zamagana-ubutegetsi-bwa-samia-suluhu/

  • Mamadou Sy na Seidu Dauda bihanangirijwe barababarirwa #rwanda #RwOT

    APR FC yafashwe umwanzuro wo kubabarira abakinnyi bayo babiri bari mu bihano, Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda, ni nyuma yo kwihanangirizwa.

    Tariki ya 10 Ukwakira 2025 APR FC yari yahagaritse aba bakinnyi bombi kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo yari mu Misiri bagasohoka mu mwiherero nta ruhushya. Icyo gihe bahagaritswe iminsi 30.

    APR FC ikaba yamaze gusohora itangazo rivuga ko ejo hashize ku wa 30 Ukwakira, Komite ishinzwe imyitwarire ya APR FC yateranye ikiga uburyo bwo gukemura ikibazo cya Dauda Yussif na Mamadou Sy bari barahagaritswe mu gihe iperereza ku myitwarire mibi yabagaragayeho ryari rigikomeje.

    Iyi Komite yasanze aba bakinnyi baragaragaje imyitwarire mibi nkana kuko barenze ku mabwiriza y’ikipe yatanzwe n’abatoza bava mu mwiherero nta burenganzira mbere y’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje APR FC na Pyramids.

    Iki gikorwa cyo kutitwara neza cyateje urwikekwe mu ikipe ndetse iyo myitwarire ibangamira imyiteguro n’imikinire kuko abo bakinnyi bombi bari bashyizwe muri 11 bagombaga kubanza mu kibuga.

    Mamadou Sy na Yussif Dauda bemeye imyitwarire mibi yabo ndetse basaba imbabazi baniyemeza gukurikiza amabwiriza y’ikipe.

    Iyi Komite ikaba yafashe umwanzuro wo kubihanangiriza bwa nyuma mu nyandiko irimo n’ingamba z’inyongera z’imyitwarire abakinnyi bakaba basabijwe mu bandi.

    Iyi nama yari iyobowe n’Umunyabanga w’ikipe akaba n’umuyobozi w’iyi Komite, Col (Rtd) Vincent Mugisha, Lt Francine umuyobozi wungirije na Lt Col Jean Paul Ruhorahoza umukozi ushinzwe amategeko. Ni inama kandi na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yitabiriye nk’indorerezi.

    Mamadou Sy yahawe imbabazi

    Yussif Dauda yababariwe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12132

  • Umuhanzi Diamond Platnumz, nyina n’umugore we Zuchu baba bahunze Tanzania #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania aravuga ko umuhanzi w’Icyamamare Diamond Platnumz n’umuryango we bamaze gusohoka muri iki gihugu rwihishwa batinya ko bashobora kugirirwa nabi.

    Ni nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi muri iki gihugu aho abigaragambya bavuga ko barambiwe ubutegetsi bubi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan.

    Abigaragambya bakaba bangiza ibintu birimo gutwika imodoka, gusenya inyubako za leta n’ibindi bikorwa remezo.

    Umuhanzi Diamond Platnumz ni umwe mu bari bashyigikiye Samia Suluhu ariko yagiye yotswa igitutu n’abakunzi be bamushinja gushyigikira umunyagitugu.

    Mu butumwa yari yatanze mbere y’amatora Diamond yagaragaje ko ashyigikiye bikomeye Samia Suluhu Hassan, ahamya ko abari kurwanya amatora banamwita uko bashaka ari abantu bake batazi ibyo bari gukora, amusaba kutabaha agaciro.

    Icyo gihe yagize Ati 'Mubyeyi wanjye Suluhu, uri umuperezida w’icyubahiro, ukorana umurava kandi ukaba umuhanga cyane, ariko uzirikane ko abantu ubusanzwe badakunda kuvuga ibigwi by’umuntu akiriho […] Wakoze akazi gahambaye kandi urabikomeje, kuva mu rwego rw’uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, uburobyi, ibikorwaremezo n’izindi nzego zitandukanye.'

    'Kubera ko wiyoroshya bituma rimwe na rimwe abantu bashaka kukugerageza. Ndagusabye ngo ntibigutere umutima mubi ubitewe n’itsinda rito ry’abantu ntekereza ko batanazi ibyo barimo kandi nibwira ko hari umunsi umwe bazakwibuka nk’uko bagiye bibuka abandi […] Uzirikane ko hari benshi bagukunda kandi bishimira ibyiza uri gukora mu gihugu cyacu.'

    Gusa igitutu cyakomeje kuba cyinshi maze ajya ku mbuga nkoranyambaga ze zose asiba amafoto ye ari muri gahunda zo kwamamaza Samia Suuhu mu matora atarakiriwe neza n’abenegihugu bahise birara mu mihanda mu bikorwa byo kwigaragambya banavuga ko igihe kigeze ngo CCM ive ku butegetsi.

    Andi makuru avuga ko uyu muhanzi ari kumwe n’umuryango we, Nyina, umugore we Zuchu, Salam SK bamaze kuva mu gihigu bahunze.

    Mange Kimambi umwe mubanyamakuru uri no mu bavuga rikijyana yavuze ko Diamond yahunganye n’itsinda ry’abantu bagera kuri 24 bakaba bagiye Mombasa banyuze ku kibuga cy’indege cya Tanga.

    Ati “Diamond Platnumz, Zuchu, Salam SK, Nyina wa Diamond n’abandi bo mu muryango, itsinda ry’abantu bagera kuri 24 bavuye mu gihugu cyabo bajya Mombasa, banyuze ku kibuga cy’Indege cya Tanga.”

    Kenya Gossip Hub yavuze ko aba bahunze abigaragambya ngo batabagirira nabi aho ngo barimo gushaka ibyamamare byamamaje Samia Suluhu ngo babigirire nabi.

    Tanzanian celebrities including Diamond Platnumz have allegedly fled to Mombasa as protests intensify in Tanzania targeting celebrities who promote Samia Suluhu and CCM pic.twitter.com/BV8lz4zRAT

    — KENYA GOSSIP HUB (@kenyasgossips) October 31, 2025

    Biravugwa Diamond yahungiye muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12133