Author: webrwanda

  • Minisiteri ya Siporo yijeje gufasha umwana ubana n'ubumuga wagaragaje impano idasanzwe yo gukina umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yijeje ubufasha umwana w'umuhungu ubana n'ubumuga bw'ingingo, wagaragaye ku mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza impano n'ubuhanga budasanzwe mu gukina umupira w'amaguru. Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ni we watangaje aya makuru binyuze ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter) ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025, aho yagaragaje ko Minisiteri ayoboye izakorana n'inzego zitandukanye kugira ngo uyu mwana abone ubufasha bukenewe mu rugendo rwe rwa siporo. Yagize ati: 'Turashimishwa no kubona abana bafite impano, cyane cyane ababana n'ubumuga batagarukira ku bigeragezo bahura na byo. Minisiteri izakorana n'inzego bireba kugira ngo uyu mwana afashwe mu buryo bwose bushoboka, abashe gukomeza gukina no guteza imbere impano ye.'

    Aya magambo yagaragajwe nyuma y'uko amashusho y'uyu mwana yiga kuri GS Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, akina umupira w'amaguru n'ishyaka ryinshi, yanyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok na Instagram, bikurura amarangamutima n'ishimwe ry'abantu benshi.

    Mu mashusho, uyu mwana agaragara yishimye, ariko ntibimubuza gukina neza, no gushyira mu bikorwa ubuhanga yakuye mu gukunda uyu mukino. Abamubonye benshi bavuze ko ari isomo rikomeye ku rubyiruko rwinshi rwacika intege iyo ruhuye n'imbogamizi.

    Ababyeyi n'abarimu be bavuga ko kuva kera uyu mwana yakundaga gukina umupira, ndetse buri gihe iyo abonye umwanya aba ari mu kibuga. Umwe mu barimu be yagize ati: 'Uyu mwana afite umutima ukomeye. Nta kintu kimubuza gukora ibyo akunda. N'ubwo afite ubumuga, akora ibirenze ibyo abandi batagira ubumuga bakora.'

    Minisiteri ya Siporo ivuga ko izakomeza gukurikirana ubuzima bwe, imufashe kubona ibikoresho byihariye by'abafite ubumuga bakina siporo, harimo inkweto, imyambaro n'ibikoresho byo gutozwa. Hari n'icyizere ko ashobora kuzitabira amarushanwa y'ababana n'ubumuga mu gihe kizaza, kuko impano ye igaragara nk'iyifitemo icyizere cyinshi.

    Uyu mukino w'umupira w'amaguru ni umwe mu mikino yifashishwa mu guteza imbere ubufatanye, ubusabane no kwigisha abana kuticisha bugufi imbere y'ibyo babona nk'imbogamizi. Nk'uko bamwe mu bakunzi ba siporo babivuze ku mbuga nkoranyambaga, uyu mwana ni urugero rw'umwana 'utarwanira gutsinda gusa, ahubwo urwana no kubaho mu bushobozi bwe.'

    Binyuze muri ubu bufasha, Minisiteri ya Siporo igamije gukomeza kugaragaza ko siporo ari iy'abantu bose, hatitawe ku bumuga cyangwa imiterere y'umubiri, ahubwo icy'ingenzi ari umutima, ubushake n'ishyaka ryo kugera ku nzozi.

    Minisiteri ya Siporo yijeje gufasha umwana ubana n'ubumuga wagaragaje impano idasanzwe yo gukina umupira w'amaguru

     

    Source : https://kasukumedia.com/minisiteri-ya-siporo-yijeje-gufasha-umwana-ubana-nubumuga-wagaragaje-impano-idasanzwe-yo-gukina-umupira-wamaguru/

  • Ese ni iki cyihishe inyuma kuba benshi muri twe duhahira muri N1 Peter Style Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu gihe imyambaro ikomeje kuba kimwe mu bintu bigaragaza isura y'umuntu, iduka N1 Peter Style Rwanda ryubatse izina rikomeye mu mujyi wa Kigali, i Nyamirambo, aho rifasha abantu benshi kwambara neza kandi mu buryo bugezweho. Abagabo n'abagore basigaye bahuriza ku magambo amwe: 'Iyo ushaka kwambara neza, ujya kuri N1 Peter Style Rwanda.' Aha ni ho benshi muri twe duhitamo guhaha kubera serivisi nziza, ibiciro byoroheje, n'imyambaro igezweho ituruka mu bihugu bitandukanye. Uhasanga amakabutura, amakoti, amasweater, inkweto zigezweho ndetse n'imyenda y'abagabo y'ubwiza budasanzwe.

    N1 Peter Style Rwanda isura n'umwimerere w'imyambarire y'abanyarwanda b'iki gihe. Uhereye ku rubyiruko rukunda kwambara mu buryo bwa street fashion kugeza ku bantu bakunda imyambarire y'uburanga, buri wese abona imubereye.

    Si ibyo gusa, ubufatanye bwiza hagati y'abakozi b'iri duka n'abakiriya bwatumye rihinduka ahantu abantu baganira ku bijyanye n'imideli n'imyambarire.

    Nk'uko abahatembera babyivugira, N1 Peter Style Rwanda ni iduka rifasha buri muntu kwiyumvamo icyizere no kugaragaza isura nshya mu myambarire. Ku muntu ushaka gusura iri duka, ashobora cyangwa akeneye ibisobanuro birambuye, yaba gutumiza imyenda yahamagara kuri nimero ya +250 788 793 522.

    Ese ni iki cyihishe inyuma kuba benshi muri twe duhahira muri N1 Peter Style Rwanda

     

    Source : https://kasukumedia.com/ese-ni-iki-cyihishe-inyuma-kuba-benshi-muri-twe-duhahira-muri-n1-peter-style-rwanda/

  • Kinyinya: Umugore yishe umugabo we, ahamagara nyirabukwe amubibwira amakuru y'ibyabaye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, haravugwa inkuru y'akababaro yashegeshe abaturanyi n'imiryango yombi, nyuma y'uko umugore yivugiye ko ari we wishe umugabo we amuteye icyuma mu ijosi. Uwo mugore, bivugwa ko yari amaze igihe mu makimbirane n'umugabo we, yemereye abaturanyi ndetse n'inzego z'umutekano ko ari we wakoze ayo mahano.

    Amakuru yemejwe n'abaturage babwiye Kasuku Media, bavuga ko ubwo uwo mugore yari amaze gukora icyaha, yahise afata telefoni ahamagara nyirabukwe, amubwira ati: 'Mama, nimumpe imbabazi, nteye umuhungu wanyu icyuma arapfuye.' Ijwi rye ryari ririmo ubwoba n'amarira menshi, nk'uko abumvise iyo nama y'ubwo butumwa babihamya.

    Umwe mu baturanyi utifuje gutangaza amazina ye yagize ati: 'Twumvise induru, duhita dusanga umugabo aryamye hasi, amaraso amusesekaye mu ijosi. Umugore we yahagaze hafi aho yambaye ibirenge, atitira cyane.'

    Inzego z'umutekano zahise zitabara, umugore afatwa ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya, mu gihe umurambo w'umugabo yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ry'ibanze.

    Amakuru avuga ko urugo rwabo rwari rusanzwe rufite amakimbirane ashingiye ku makosa yo mu ngo, aho abo bombi batari bagifitanye icyizere n'ubwumvikane. Umuturanyi wabo yakomeje agira ati: 'Bari bamaze igihe batabanye neza. Hari ubwo byageraga aho bakarwana, ariko ntitwigeze dutekereza ko byagera aho kwicana.'

    Kugeza ubu, RIB yatangaje ko iri gukurikirana ukuri kw'ibyabaye, dosiye y'uyu mugore ikomeje gukurikiranwa. Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwasabye abaturage gukemura amakimbirane mu mahoro, no kwirinda gufata umwanzuro uhoraho mu gihe cy'uburakari. Umuyobozi w'Umurenge wa Kinyinya yagize ati: 'Iyi ni inkuru ibabaje cyane. Turasaba abaturage kwifashisha inzego z'ubuyobozi mu gihe cy'amakimbirane, kuko ubuzima bumwe butakaye ntibugaruka.'

    Ni inkuru yakanguye benshi, ishimangira akamaro ko kwihangana, kuganira no gushaka ubufasha mu gihe habaye amakimbirane yo mu ngo, kugira ngo ubuzima butazongera gutakara mu buryo nk'ubu bubabaje.

    Umugore yishe umugabo we, ahamagara nyirabukwe amubibwira amakuru y'ibyabaye

     

    Source : https://kasukumedia.com/kinyinya-umugore-yishe-umugabo-we-ahamagara-nyirabukwe-amubibwira-amakuru-yibyabaye/

  • Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero  #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amezi hafi umunani havugwa byinshi ku gucyekwa ko yaburiwe irengero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Claudine Mukamana, umugore wa Col. Protogène Ruvugayimikore uzwi cyane ku izina rya Ruhinda Gaby wo muri FDLR, yongeye kugaragara atari mu buhungiro cyangwa mu buroko, ahubwo ari mu Rwanda, igihugu umugabo we yamaze imyaka myinshi arwanya.
    Ibi byatunguye benshi bari barakwirakwije amakuru ko yaba yarashimuswe n'ingabo za M23. Ariko ukuri kwaje kumenyekana: Mukamana n'umuryango we binjiye mu Rwanda ku bushake, ndetse kuva icyo gihe bari gufashwa n'inzego zibishinzwe kugira ngo bongere bubake ubuzima bushya mu mahoro.
    Ibi bishyize akadomo ku nkuru nyinshi z'ubushinyaguzi n'amakuru atari yo byakwirakwijwe nyuma y'urupfu rwa Col. Ruhinda — umwe mu bayobozi bakomeye mu mateka ya FDLR, umutwe ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba umaze imyaka myinshi utera abaturage b'inzirakarengane mu burasirazuba bwa Kongo.
    Mu kwezi kwa Werurwe 2025, umukobwa witwa Nadine Kasinge, wibera muri Canada, yatangaje ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) ko 'umuryango wa Claudine Mukamana' washimuswe n'ingabo za RDF cyangwa M23 muri Goma.
    Yanditse ati: 'Ku cyumweru, tariki ya 9 Werurwe, umuryango w'impunzi z'Abanyarwanda washimuswe mu rugo rwabo muri Goma n'abasirikare ba RDF/M23. Nyuma yo gusaka urugo, bafunze inzu ndetse baburira abaturanyi kutazongera kuhatemberera.'
    Iyi nkuru yakwirakwijwe cyane n'imbuga zishyigikiye FDLR ndetse n'ibigarasha. Hari abavuze ko Mukamana yishwe, abandi bavuga ko afungiwe mu Rwanda byose bidafite gihamya.
    Protogène Ruvugayimikore, uzwi nka Col. Ruhinda Gaby, yavukiye mu cyahoze ari Komine Karago (ubu ni mu Karere ka Nyabihu) mu 1970. Yize muri Gihira na Kibisabo, aza kuba umwarimu n'umutekinisiye mu bworozi mbere y'uko ajya mu gisirikare cyari gishinzwe Jenoside mu 1994. Nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside, yarahungiye muri Zayire (ubu ni RDC) ajyana n'abandi basirikare ba EX-FAR n'Interahamwe. Aho ni ho yinjiriye mu mitwe yitwaga ALIR nyuma ikaba FDLR.
    Mu myaka yakurikiyeho, Ruhinda yabaye umwe mu bayobozi bakomeye ba FDLR, ayobora imitwe y'ingabo ikomeye nka CRAP (Commando de Recherche et d'Action en Profondeur), izwiho ibikorwa byo gutera no gutoteza abaturage mu burasirazuba bwa Kongo.
    Yashyizwe ku rutonde rw'abafatiwe ibihano na Loni mu 2023, kubera uruhare rwe mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu karere, harimo no gutegeka igitero cyo kurasa ibisasu byarohamye ku Rwanda muri Kamena 2022.
    Col. Ruhinda yapfuye mu Ukuboza 2023, mu mirwano hagati ya FARDC na M23 mu Territoire ya Masisi, Kivu ya Ruguru. Urupfu rwe rwasize ishyanga FDLR ricitse intege. Nyuma y'urupfu rwe, inkuru nyinshi zatangiye kuvuga ko 'umuryango wa Ruhinda uri guhigwa n'u Rwanda'. Iyo nkuru y'ubushinyaguzi yaje gufata indi ntera ubwo Kasinge yatangazaga ko 'abashimuswe' ari abagore n'abana ba Ruhinda.
    Nyamara, ukuri ni uko Mukamana ubwe yafashe icyemezo cyo gusohoka muri Kongo nyuma y'imyaka myinshi yo kubaho mu bwoba, nyuma yo kubura umugabo we. Yakomeje urugendo rwe n'abana barindwi ndetse n'umwuzukuru muto kugeza ageze mu Rwanda, aho yakiriwe neza.
    Uyu munsi, Claudine Mukamana n'umuryango we batuye mu Rwanda mu mahoro, babanye n'imiryango bari baraheranye imyaka irenga 30.
    Abamukunda bavuga ko ari umugore wishimye kandi ufite amahoro mu mutima, ugereranya ubuzima bwe bushya n'ibisubizo byo gusenga kwinshi.
    Ati: 'Hashize amezi menshi ntumva amasasu. Ni ubwa mbere mu buzima bwanjye mbayeho gutya. Aha ni amahoro. Abana barishimye, biga, kandi bagira inshuti. Nta gutinya, nta guhunga. Mfitanye amahoro n'ibyo ntekereza.'
    Mukamana avuga ko yahunze u Rwanda mu 1994, afite imyaka 12, ajya mu ngabo z'abahoze ari EX-FAR. Yaje gushakana na Ruhinda mu 2001, igihe yari afite imyaka 19. Mu FDLR, ngo abashaka barahanwaga bikomeye Ruhinda ngo yakubiswe inkoni 300 kubera kurenga ku mabwiriza yo kudashaka abagore.
    Nyuma yaho, Mukamana yabaye mu duce twa Rutshuru no muri Goma, aho yibereye mu buzima busanzwe kugeza M23 ifashe ako karere.
    Ati: 'Nari naramaze igihe nifuza kujya mu Rwanda, ariko nari ntinya FDLR. Nyuma y'urupfu rw'umugabo wanjye, natekereje ko igihe kigeze cyo gutaha.'
    Urupfu rwa Col. Ruhinda rwarangije akaga ko kuba mu mashyamba no mu ntambara mu myaka isaga 30 ku muryango wa Ruhinda. Ubu, umuryango we uratekanye mu Rwanda.

    Source : https://rushyashya.net/umuryango-wa-col-ruhinda-umeze-neza-mu-rwanda-nyuma-yuko-ibigarasha-bikwirakwije-ibinyoma-ko-waburiwe-irengero/

  • Abandi basifuzi babiri bahanwe, APR FC ubusabe bwayo burangwa #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryahagaritse abasifuzi babiri basifuye umukino wa AS Muhanga yatsinzemo Bugesera FC, KwizeraOlivier na Mbonigaba Celestin.

    Wari umukino w’umunsi wa Gatanu wabaye tariki ya 25 Ukwakira 2025 kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.

    Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye Bugesera FC iyimenyesha icyemezo cya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku wa 27 Ukwakira yiga ku kirego cyabo, yasanze aba basifuzi hari amakosa bakoze.

    Basanze ku munota wa 20, umunyezamu wa AS Muhanga yarasohotse agafatira umupira hanze y’urubuga rwe akaba yari akwiye ikarita itukura ndetse hagatangwa na kufura ariko ntibyakozwe.

    Basanze kandi ku munota wa 45+1 umupira warakoze ku musifuzi wo hagati aho guhagarika umukino arareka barakomeza barakina ari n’aho havuye igitego cya AS Muhanga.

    Bahanishije Kwizera Olivier wari umusifuzi wo hagati guhagarikwa ibyumweru bitanu mu gihe Mbonigaba Seraphin wari umusifuzi wa kabiri w’igitambaro ahanishwa guhagarikwa ibyumweru bine.

    Iyi Komisiyo kandi yasuzumye icyifuzo cya APR FC yari yareze umusifuzi wasifuye umukino wabahuje na Kiyovu Sports aho bavuze ko bimwe penaliti ndetse Ssekiganda ikarita ya ka kabiri y’umuhondo yabonye igatuma ahita abona umutuku itari yo, iyi Komisiyo yavuze ko ibi byemezo umusifuzi yafashe byari byo.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12122

  • Vinicius Junior ati: 'Iby'abamvuga simbyitayeho, ahubwo nibereye mu munyega w'urukundo' #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior, ari mu munyenga w'urukundo n'uwitwa Virginia, ufite abana batatu, bikaba byaramuteye gushyira ubuzima bwe bwite mu ruhame nyuma y'igihe kinini akundwa n'abakobwa benshi ariko akabigira ibanga. Amakuru y'urukundo rwa Vinicius na Virginia yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko bombi bagaragaye mu mafoto bari kumwe mu biruhuko bya nyuma y'umwaka w'imikino.

    Virginia, ubusanzwe uzwi nk'umubyeyi witonda kandi wubaha urukundo, ni umwe mu bagore baharaniye kubaka ubuzima bwe nyuma yo kugira abana batatu ku myaka mike, bikaba byaragaragaje imbaraga n'ubutwari bw'umugore wiyemeje kubaho mu kuri.

    Mu minsi ishize, Vinicius Junior yagaragaye ku rukuta rwe rwa Instagram asaba Virginia kutumva ibihuha n'amagambo y'abakobwa bamushinja imico mibi, avuga ko ibyo byose ari ibihuha by'abantu bashaka gusenya urukundo rwe n'umugore akunda.

    Uyu mukinnyi yagize ati: 'Virginia, urukundo rwacu nirwo rufite ukuri. Abavuga byinshi ntibazi ibyo umutima wanjye utekereza. Ibyo bavuga byose ndabyihanganira kuko wowe urabizi ndagukunda.'

    Iri jambo ryanyuze imitima ya benshi, bamwe bashima uburyo Vinicius yahisemo kubaha no gushyigikira umugore ufite abana, abandi bavuga ko ari intambwe ikomeye mu buzima bwe bwite, bigaragaza ko atakiri umusore ushyira imbere ubwamamare, ahubwo ari umuntu wiyumvamo urukundo nyarwo.

    Bivugwa ko Virginia yigeze kuba umunyamideli mu gihugu cya Espagne, ndetse inshuti za hafi za Vinicius zivuga ko uyu mukobwa yamuhinduriye byinshi mu mibereho ye, amwigisha kuba umuntu wicisha bugufi no guha agaciro umuryango.

    Abafana ba Real Madrid bamwe bagaragaje ko bishimiye kubona umusore wabo akunze koko, bavuga ko 'urukundo rutuma n'imikinire ye irushaho kuba myiza', cyane ko muri iyi minsi Vinicius ari mu bihe byiza mu kibuga, aho atsinda kenshi kandi agatanga ibyishimo ku bafana b'i Los Blancos. Nk'uko bivugwa n'abegereye aba bombi, urukundo rwa Vinicius na Virginia ruri gukura buri munsi, kandi hari abemeza ko bishoboka ko uyu mukinnyi ashobora kumwambika impeta mu gihe kiri imbere.

    Virginia, ubusanzwe uzwi nk'umubyeyi witonda kandi wubaha urukundo
    Rutahizamu w'ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior, ari mu munyenga w'urukundo

     

    Source : https://kasukumedia.com/vinicius-junior-ati-ibyabamvuga-simbyitayeho-ahubwo-nibereye-mu-munyega-wurukundo/

  • FERWAFA yahagaritse abasifuzi gutagaragara ibyumweru bitanu undi iby'umweru bine kubera imyitwarire yo ku mukino Bugesera FC na AS Muhanga #rwanda #RwOT

    Komisiyo ishinzwe imisifurire muri FERWAFA yasohoye imyanzuro y'ubusesenguzi bw'umukino w'umunsi wa 5 wa Rwanda Premier League wahuje Bugesera FC na AS Muhanga, wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa 25 Ukwakira 2025.

    Nyuma yo gusuzuma raporo y'umukomiseri w'umukino ndetse n'amashusho yawo, komisiyo yagaragaje amakosa yakozwe n'abasifuzi ndetse inafata imyanzuro ijyanye n'amategeko.


    Ku munota wa 20, Hategekimana Bonheur (umunyezamu wa AS Muhanga) yarenze urubuga rw'amahina agakorera umupira n'amaboko yombi.

    Iri kosa ryo guhagarika amahirwe y'igitego ('denying an obvious goal-scoring opportunity' — DOGSO) ryagombaga gutangwaho ikarita itukura no guha Bugesera FC free kick itaziguye.

    Ariko abasifuzi baretse umukino urakomeza, ntibatanga icyo gihano. Komisiyo yemeje ko abasifuzi bakoze amakosa muri iki gice.

    Ku munota wa 45+1, komisiyo yasanze umusifuzi yarakosheje ubwo umunyezamu yakiniraga hanze y'urubuga rw'amahina, ibintu byari bikwiye guhagarika umukino no gutanga igihano nk'uko amategeko abiteganya. N'ubu, abasifuzi ntibabikoze uko bikwiye.

    Nyuma yo gusesengura ibyo byose, komisiyo yemeje ibi bikurikira:

    Kwizera Olivier, wari umusifuzi mukuru, yasanzwe yarakoze amakosa agaragara muri uwo mukino, yahagaritswe iby'umweru bitanu nk'uko amategeko abiteganya.

    Mbonigena Seraphin, wari umusifuzi wo ku ruhande, na we yasanzwe yakoze ikosa ryo kudafasha mugenzi we kumenya ko umunyezamu yari hanze y'urubuga rw'amahina. Yahagaritswe iby'umweru ine.

    Naho kuyindi mikino yo FERWAFA yatangaje ko komisiyo yasanze ntamakosa yabayemo.


    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yahagaritse-abasifuzi-gutagaragara-ibyumweru-bitanu-undi-ibyumweru-bine-kubera-imyitwarire-yo-ku-mukino-bugesera-fc-na-as-muhanga/

  • APR FC irakina na Rutsiro ibura abakinnyi 5 b’inkingi za mwamba #rwanda #RwOT

    Uyu mukino uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo, ntuzagaragaramo abakinnyi batanu basanzwe mu ikipe ya mbere kubera impamvu zitandukanye.

    Ronald Ssekiganda ni we mushya utazagaragara nyuma yo kwerekwa amakarita abiri y’umuhondo l ku mukino APR FC yanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0.

    Memel Dao wavunitse ku mukino APR FC yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0, azamara ibindi byumweru bitatu atagaragara mu kibuga aho akomeje kwitabwaho n’abaganga ngo bakurikirane imvune yagize.

    Djibril Ouatarra warwaye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, na we yahawe akaruhuko n’abaganga ngo agarure imbaraga aho byitezwe ko azagaruka mu kibuga nyuma y’akaruhuko k’imikino mpuzamahanga.

    Abandi bakinnyi babiri, Mamadou Sy na Seidu Dauda, ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’umutoza bakaba batangaje ko basabye imbabazi nyuma yo gufatirwa ibihano by’ukwezi aho mu minsi mike umwanzuro kuri bo uzajya hanze.

    APR FC iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 7 mu mikino itatu yonyine, aho andi makipe ayiri imbere yose amaze gukina imikino itanu.

    Ssekiganda Ronald ni we mukinnyi mushya abandi bari bamaze igihe badakina

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12121

  • Aborozi barinubira ihenda ry'ibiryo by'amatungo #rwanda #RwOT

    Mu gihe aborozi hirya no hino mu gihugu bakomeje kugaragaza impungenge ku izamuka rikabije ry'ibiciro by'ibiryo by'amatungo, bavuga ko bituma ubuhinzi n'ubworozi budatanga inyungu nk'uko byahoze, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko iki kibazo cyatangiye gushakirwa umuti urambye kugira ngo haboneke ibiryo bihendukiye aborozi.

    Bamwe mu borozi bavuga ko ibiciro by'ifu y'ingano, ibigori, soya n'ibindi bikenerwa mu gukora ibiryo by'amatungo byazamutse ku kigero cyo hejuru cyane ugereranyije n'imyaka ibiri ishize, bigatuma ubworozi bw'inkoko, ingurube, inka n'ihene bukomeza kugenda bugabanuka. Umwe mu borozi bo mu Karere ka Gicumbi yagize ati: 'Kugura ifu y'ibigori cyangwa soya ubu biraduhenda cyane. Iyo wishyura byose, urebye inyungu usigarana ntayo.'

    Ku ruhande rwa MINAGRI, iyi minisiteri ivuga ko ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro by'ibiryo by'amatungo gihuriye ku mpamvu zitandukanye zirimo iz'imbere mu gihugu n'izo hanze, zirimo ibura ry'ibikoresho by'ingenzi bikenerwa mu gukora ibyo biryo ndetse n'ihindagurika ry'ifaranga ku isoko mpuzamahanga.

    Umuvugizi wa MINAGRI, yavuze ko hashyizweho gahunda yo guteza imbere inganda ziciriritse zikora ibiryo by'amatungo mu turere dutandukanye, kugira ngo aborozi bajye babona ibiryo hafi kandi ku giciro gito. Ati: 'Turimo gushishikariza abashoramari gutangiza inganda zikorera mu gihugu imbere, kugira ngo tugabanye ibitumizwa hanze.'

    Uretse ibyo, minisiteri ivuga ko irimo gukorana n'inzego z'abashakashatsi mu by'ubuhinzi n'ubworozi kugira ngo hashakwe ibindi byisimbura muri bimwe mu bikoresho byahendaga, hakoreshejwe ibyo igihugu gifite nk'imyumbati, ibigori, ibinyamisogwe n'ibisigazwa by'ibihingwa.

    Abahanga mu by'ubukungu bavuga ko kugira ngo ikibazo gikemuke burundu, hakenewe ubufatanye hagati ya leta n'abikorera mu gushora imari mu nganda z'imbere mu gihugu no guhanga udushya mu gukora ibiryo by'amatungo biturutse ku bikoresho biboneka mu gihugu.

    Nk'uko byemezwa na bamwe mu borozi, ibi nibimara gushyirwa mu bikorwa bizafasha kongera umusaruro w'ubworozi, kongera inyungu ndetse bikazamura imibereho y'abaturage benshi basanzwe batunzwe n'iyi mirimo.

    Aborozi barinubira ihenda ry'ibiryo by'amatungo

    Source : https://kasukumedia.com/aborozi-barinubira-ihenda-ryibiryo-byamatungo/

  • Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by'inyubako n'ibibuga biri kubakwa #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Madame Nelly Mukazayire, ari kumwe na Komite Nyobozi y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).


    Aba bayobozi kandi basuye ibikorwa bitandukanye biri kubakwa birimo inyubako ya FERWAFA Accommodation Facility n'ibibuga by'imyitozo biri kubakwa i Gicumbi District ndetse no ku cyicaro cya FERWAFA i Kigali.


    Minisitiri Mukazayire yashimye intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi mishinga, anasaba FERWAFA gukurikirana by'umwihariko imirimo kugira ngo izabe yarangiye kandi ibibuga bitangire gukoreshwa mu ntangiriro za 2026.


    Yanagarutse ku kamaro ko kongeramo imikino itari isanzwe nka Padel na Bowling, kugira ngo ibikorwa by'iyo mishinga bifashe mu gukurura abafana no kongerera agaciro ibikorwa remezo bya siporo mu gihugu.


    Iyi mishinga yose iri mu bikorwa bya FIFA Forward 3, ikaba irimo n'ibindi bibuga biri kubakwa mu turere twa Rusizi na Rutsiro, byose bigamije guteza imbere ibikorwaremezo bya ruhago mu gihugu hose.


    Source : https://rushyashya.net/amafoto-minisitiri-wa-siporo-na-komite-nyobozi-ya-ferwafa-basuye-ibikorwa-byinyubako-nibibuga-biri-kubakwa/