Author: webrwanda

  • Brussels Airlines yananiwe kugwa ku kibuga cy'indege cy'i Bujumbura incuro 5 zikurikirana #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane, tariki ya 10 Ukuboza 2025, indege ya kompanyi Brussels Airlines yagombaga kugwa ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye i Bujumbura mu Burundi, yahushije kugwa inshuro eshanu zikurikirana.

    Amakuru aturuka mu nzego z'igenzura ry'indege mu Burundi avuga ko imvura nyinshi n'ikirere kibi cyane cyari cyiganje mu gace ka Rwegura aribyo byatumye iyo ndege idashobora gushyikira neza inzira yo kugwa.

    Nyuma yo kugerageza inshuro 5 zose byanga,  indege yahisemo gufata umwanzuro wo kugatira Entebbe muri Uganda, kugira ngo harindwe ubuzima bw'abari bayirimo bose.

    Umuyobozi Mukuru w'urwego rucunga iby'ingendo z'indege mu Burundi yemeje aya makuru, ashimangira ko iki kibazo cyerekana ko hakenewe kongera ubushobozi mu ikoranabuhanga no mu bumenyi bwifashishwa mu kugenzura ikirere kugira ngo imikorere irusheho kuba myiza kandi irushaho kubungabunga umutekano.

    Indege ya Brussels Airlines yananiwe kugwa i Bujumbura incuro 5 zikurikirana

    Source : https://kasukumedia.com/indege-ya-brussels-airlines-yaniwe-kugwa-i-bujumbura-incuro-5-zikurikirana/

  • Yanditse amateka akomeye! Ibintu 5 Chairman wa APR FC yazibukirwaho mu gihe yahindurwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana. Gusa nta tangazo yaba APR FC cyangwa Ingabo z’u Rwanda barasohora bavuga ko Brig Gen Deo Rusanganwa atakiri umuyobozi w’iyi kipe ifite ibikombe byinshi mu gihugu.

    Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ni bwo inkuru yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga ko nyuma y’amezi 13 ari umuyobozi wa APR FC, Brig Gen Deo Rusangwa yakuwe kuri izi nshingano kubera kuburira umwanya ikipe bitewe n’inshingano zindi za Gisirikare afite.

    Kugeza ubu nta rwego na rumwe ruyobora iyi kipe ruragira icyo rutangaza kuri aya makuru niba ari yo cyangwa ari ibihuha. Gusa na none nta nkuru ipfa kuzira ubusa idafite aho ikomotse.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko Col (Rtd) Vincent Mugisha usanzwe ari umunyamabanga wa APR FC ari we urimo gukora nk’umuyobozi mu gihe Brig Gen Deo Rusanganwa ahugiye mu kandi kazi gasanzwe gatuma ataboneka.

    Brig Gen Deo Rusanganwa usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri mu Ngabo z’u Rwanda, yari ku buyobozi bwa APR FC kuva mu Ugushyingo 2024, asimbuye Col (Rtd) Richard Karasira.

    Nubwo aya makuru ataremezwa n’ubuyobozi, munyemerere muri iyi nkuru turebere hamwe bimwe mu bintu yazibukirwaho mu gihe yaba asimbujwe.

    Yanditse amateka yari yarananiranye mu myaka 10

    Ku mwaka umwe yamaze ku buyobozi bwa APR FC yegukanye ibikombe butatu, icya Shampiyona, Igikombe cy’Amahoro ndetse n’Igikombe cy’Intwari.

    Brig Gen Deo Rusanganwa akaba yarabashije gutwara ‘Double’ (Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro) mu mwaka umwe, ibi bikaba ari byo bikombe bikomeye mu Rwanda cyane ko ari nabyo bitanga itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League na Confederation Cup.

    Aya ni amateka yanditse cyane ko hari hashize imyaka 11 iyi kipe itabikora aho yaherukaga kubikora mu mwaka w’imikino wa 2013-14.

    Asigiye APR FC Bisi (Bus)

    Bizavugwa bizanandikwa mu mateka ko ku ngoma ye nk’umuyobozi wa APR FC ari bwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yabonye imodoka yayo bwite.

    Ubundi APR FC isanzwe igenda mu modoka za gisirikare (zifite ibirango bya gisirikare), benshi bibazaga impamvu itagira imodoka yayo, rero ari Umuyobozi wa APR FC iyi kipe yabashije kugura imodoka.

    Nubwo itaratangira kuyigendamo ariko iyi modoka yamaze kugera mu Rwanda, irimo gushyirwago ibirango by’ikipe, vuba cyane izatangira kuyikoresha.

    Ntiyigeze atsindwa na mukeba Rayon Sports

    Kuva yagirwa umuyobozi wa APR FC mu Gushyingo 2025 kugeza uyu munsi amaze guhura na Rayon Sports inshuro 4, zose nta n’imwe yatsinzwe, banganyije kabiri, ayitsinda kabiri.

    Mu mwaka w’imikino ushize wa 2024-25, muri shampiyona banganyije imikino yombi ubusa ku busa.

    Yaje gutsinda Rayon Sports 2-0 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wabaye tariki 5 Gicurasi 2025.

    Yaje kuyisubira ayinyagira 3-0 mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025-26 wabaye tariki 8 Ugushyingo 2025.

    Kogosha abakinnyi

    Nyuma y’imyaka myinshi, Brig Gen Deo Rusanganwa azibukirwa ku kuba ari we wagaruye umuco wo kogosha abakinnyi.

    Mu busanzwe APR FC nk’ikipe y’Ingabo z’Igihugu hari imico cyangwa imyitwarire abakinnyi n’abakozi bayo baba bagomba kuba bafite bitandukanye n’andi makipe.

    Mu muco wa APR FC gutunga umusatsi mwinshi ukawukaraga, gusuka, gushyiraho ‘dreadlocks’ ntabwo byabaga byemewe.

    Gusa mu myaka itambutse, nyuma yo kuva kuri gahunda yo gukinisha Abanyamahanga, yagiye iteshuka kugeza aho byari byarabaye nk’ibisanzwe.

    Brig Gen Deo Rusanganwa akaba ejobundi yarabahinzemo ubudehe abafite imisatsi imeze ityo arabogosha.

    Yashimangiye ko ari umuco ugomba kugaruka ku buryo no mu masezerano bizajya bijyamo utabyishimiye akumva akomeye ku musatsi we, ntibazamusinyisha bazamureka.

    Inshuti y’Itangazamakuru

    Muri aya mezi 13 ashize ari Chairman wa APR FC, ni Umuyobozi wageregeje kubana neza n’abanyamakuru mu ngeri zitandukanye.

    Brig Gen Deo Rusanganwa mu mwanya muke yabaga afite ariko n’itangazamakuru yariboneraga umwanya.

    Byari bigoye kuba wahura na we ukamubwira ko wifuza kuganira na we ngo akwangire, no kuri telefoni yaritabaga kandi akaguha amakuru y’ikipe wifuza kumenya.

    Hari n’abifuza ibiganiro by’umwihariko (Exclusive interviews), yarabikoze kandi byinshi, ibi ni bimwe mu byamwongereraga igikundiro mu itangazamakuru, bakamwibonamo aho kumutinya nk’umusirikare ufite ipeti rya ‘Brig Gen’.

    Yabashije gutwara Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu mwaka umwe, ibintu APR FC yahherukaga mu myaka 11

    Yari inshuti y’itangazamakuru

    Kuva yajya ku buyobozi ntabwo Rayon Sports yigeze imutsinda

    Bus y’ikipe yageze mu Rwanda

    Abakinnyi yarabogoshe

    Source : http://isimbi.rw/yanditse-amateka-akomeye-ibintu-5-chairman-wa-apr-fc-yazibukirwaho-mu-gihe.html

  • Silvizo yarahiriye kurutsa Element Eleéeh ibye yamuriganyije #rwanda #RwOT

    Silvizo uzwi mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi, yatangaje ko ahaye Element Eleéeh nyirantarengwa y’ibyumweru bitatu byo kuba yamaze kumusubiza amafaranga yamuriganyije amubeshya ko azamukorera indirimbo mu myaka itatu ishize ariko amaso agahera mu kirere.

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukuboza ni bwo umuhanzi wamamaye mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi Silivizo yongeye kwigarurira imbuga nkoranyambaga nyuma yo gutungurana agashyira hanze amashusho aherekejwe n’ibizibiti, atanga intumwa ya nyuma yo kurega Element, producer akaba n’umuhanzi.

    Muri aya mashusho arimo n’amafoto ya message za Mobile Money amwohereza aya mafaranga, Silivizo agaragara avuga ko agiye kwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nk’uburyo bwa nyuma bwo kubona ubutabera bwo kwisubiza amafaranga ibihumbi magana atatu yahaye Element ngo amukorere indirimbo ariko bikarangira ntayo amukoreye ahubwo agahitamo kumwihisha no kwanga kumwitaba kuri telephone ubwo yabaga amuhamagaye.

    Yagize ati 'Element aho bigeze ngiye kukujyana muri RIB kugira ngo unyishyure amafaranga yanjye ibihumbi 300 naguhaye ngo unkorere indirimbo ukanga kuyikora hanyuma n’amafaranga wanga kuyansubiza.'

    Silvizo yakomeje avuga ko nyuma y’uko mu myaka itatu ishize ibi bibaye yagiye agerageza kwandikira no guhamagara Element ngo bakemure iki kibazo hatitabajwe inzira z’amategeko bikananirana, kuri ubu yamaze gutanga nyirantarengwa y’ibyumweru bitatu byo kuba yasubijwe ibye cyangwa akajyana iki kirego muri RIB.

    Uyu muhanzi yashimangiye ko bijyanye n’igihombo gikomeye yahuye nacyo nyuma y’uko indirimbo yagombaga kuba yarasohotse mu muri iki gihe itasohotsemo, ubu yifuza ko Element yamusubiza amafaranga kurusha kumushumbusha kumukorera indi ndirimbo mu buryo bw’amajwi nk’uko avuga ko byagombaga kuba byarakozwe.

    Ati 'Nakwishyuye amafaranga kugira ngo unkorere indirimbo ingirire umumaro, nyicuruze ubu imyaka ibaye itatu. Urumva iyo ndirimbo itamaze guhomba ndetse nyuma yaho nakoze indirimbo nyinshi. Rero nkeneye ko unsubiza amafaranga yanjye.'

    ISIMBI mu gushaka gucukumbura mu mizi iby’iki kibazo, Silvizo we ubwe yayihamirije ko ubundi yatanze hamwe amafaranga agera ku bihumbi Magana atanu imbumbe harimo ibihumbi magana atatu yahaye Element ubwo yari akibarizwa mu nzu itunganya umuziki ya 'Country Records’ ndetse n’ibihumbi 200 frw yahaye umuvandimwe wa nyiri iyi nzu Noopja wanitabye Imana.

    Silvizo yavuze ko Element natamwishyura azamujyana muri RIB

    Element nta kintu arabivugaho

    Source : http://isimbi.rw/silvizo-yarahiriye-kurutsa-element-eleeeh-ibye-yamuriganyije.html

  • Umuraperi Bulldogg ategerejwe i Huye #rwanda #RwOT

    Umuraperi Bulldogg ategerejwe mu Karere ka Huye mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe 'Blackout Saturday’ kigomba kumuhuriza hamwe n’abavangamuziki batandatukanye mu mpera z’iki cyumweru.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025 ni bwo umuraperi Bulldogg ategerejwe n’imbaga y’abakunzi be mu gitaramo cyigomba kubera ahitwa City Snack Lounge iruhande rw’icyicaro cy’ishami rya WASAC rikorera mu karere ka Huye.

    Usibye Bulldogg, iki gitaramo kizahuriza hamwe abavangamuziki bamaze kugira izina rikomeye barimo DJ Srimix ndetse na DJ Lyan.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Gatete Kharim Clovis uri mu itsinda riri gutegura iki gitaramo, yavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo umuhanzi ataramire abafana be, bishimane ndetse bashirane urukumbuzi aboneraho kwizeza abazaba bari i Huye ibyishimo bisendereye.

    Ati 'Umuhanzi azaba afite umwanya uhagije, yiteguye kwishimana n’abafana babo. Buri muntu wese uzitabira kiriya gitaramo, ndabizi neza ko azataha yishimye kuko umuhanzi azahabwa umwanya uhagije.'

    Gatete yanaboneyeho gusaba abantu kuzaza biteguye kwishima no gusabana nk’inshuti n’umuryango.

    Ati 'Hariya, kuri uriya munsi, niho hantu honyine hazaba hari ibyishimo aho inshuti zajya zikishimana ndetse n’umuryango ukishimana. Buri wese uzaza, azaze yiteguye gutaha afite ibyishimo bisendereye.'

    Mu kiganiro kigufi twagiranye, Bulldogg wari umaze igihe kinini adataramira i Butare yahamirije ISIMBI ko nawe yiteguye gutanga ibyishimo kubazaba bitabiriye iki gitaramo.

    Source : http://isimbi.rw/umuraperi-bulldogg-ategerejwe-i-huye.html

  • Bamporiki yari ahari! Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene bitegura gukora ubukwe. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ni bwo Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene bemeranya kuzabana akaramata aho bazatandukanywa n’urupfu.

    Uyu muhango ukaba witabiriwe na Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri.

    Aba bombi basezeranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 aho basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Niyo Bosco asezeranye imbere y’amategeko mu gihe ubukwe buzaba tariki ya 16 Mutarama 2026.

    Bibaye nyuma y’uko uyu muhanzi yambitse impeta ya fiançailles Mukamisha Irene muri La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025.

    Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene

    Bamporiki Edouard yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/bamporiki-yari-ahari-niyo-bosco-yasezeranye-imbere-y-amategeko-na-mukamisha.html

  • U Rwanda rwahawe kwakira imikino y'igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025, nibwo ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda ryatangaje ko u Rwanda ruzakira irushanwa ritaha rizahuza amakipe yabaye aya mbere kuri uyu mugabane mu bagabo (CAVB Men's club Championship).


    Ni irushanwa ngarukamwaka rizaba rikinwa ku nshuro ya 47, rigahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, ariko akaba yiyongeramo andi akomeye mu bihugu bitandukanye.

    Itangazo ryasohowe na CAVB n'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Volleyball (FRVB) ryemeje ko mu 2026 iri rushanwa rizabera i Kigali hagati ya tariki ya 20 Mata kugeza kuya 3 Gicurasi.


    Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri 2025, ryabereye mu Mujyi wa Misurata wo muri Libya, ryegukanwa n'ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu mu gihe APR VC yo mu Rwanda yabaye iya kane.

    Igihugu cyakiriye gihagararirwa n'amakipe ane uko akurikirana ku rutonde rwa shampiyona y'umwaka wabanje, ndetse bivuze ko u Rwanda rwahagararirwa n'amakipe nka APR, Police, REG ndetse na Kepler VC.

    Mu 2022, Gisagara VC yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3-1 ubwo ryari ryabereye i Kelibia muri Tunisia.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwahawe-kwakira-imikino-yigikombe-cya-afurika-2026-muri-volleyball-ku-makipe-yabaye-ayambere-iwayo/

  • Niyibizi Ramadhan wa APR FC ari mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa APR FC, Niyibizi Ramadhan ndetse na murumuna we ukinira Marines, Sultan Bobo bari mu gahinda gakomeye ko kubura se ubabyara witabye Imana.

    Uyu mubyeyi akaba yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 saa kumi za mu gutinya akaba yaguye iwe mu rugo i Rubavu, Gisenyi.

    ISIMBI yamenye amakuru ko atari amaze igihe kinini arwaye, yafashwe ku Cyumweru.

    Uyu mubyeyi wa Ramadhan, Sultan Bobo ndetse na mushiki wabo Saida wakinnye ruhago na we akaba asigaye ari umutoza, yazize uburwayi aho yari asanzwe agira ikibazo cy’ubuhumekero.

    Niyibizi Ramadhan ni umwe mu bakinnyi beza b’abanyarwanda bakina muri APR FC ndetse yanahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yanakiniye amakipe arimo Etincelles FC na AS Kigali.

    Niyibizi Ramadhan ukinira APR FC ari mu gahinda gakomeye

    Sultan Bobo ukinira Marines FC yabuze umubyeyi we, yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/niyibizi-ramadhan-wa-apr-fc-ari-mu-gahinda-gakomeye.html

  • Bien Aimé yakeje Joshua Baraka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Kenya, Bien Aimé Baraza yongeye kugaragaza icyubahiro afitiye umuhanzi ukomoka muri Uganda, Joshua Baraka, ubwo yashimangiraga ko ari umuhanzi wo kwitega muri Afurika y’Iburasirazuba no ku rwego mpuzamahanga.

    Ibi yabivugiye mu kiganiro Mic Cheque podcast, aho yagarutse ku buryo Baraka amaze kwagura imbibi z’umuziki we kugeza ku isoko ryo hanze ya Uganda.

    Bien yavuze ko ikintu gitandukanya Joshua na benshi mu bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba ari uko adatinya kwishyira mu bihe bitamworoheye, kugira ngo abone uko yinjirira amasoko atandukanye y’umuziki.

    Bien yemeza ko iyo myitwarire ari yo imufasha gukura vuba no gutera izindi ntambwe ku rwego mpuzamahanga mu rugendo rwe rw’umuziki.

    Ati 'Atembera nk’umugabo w’agaciro, yishyira mu bibazo kugira ngo akure ndetse atere imbere. Aho ni ho ahera amenyekana.'

    Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Sauti Sol yasabye abandi bahanzi bo mu karere, cyane cyane Abanyakenya, kwigira kuri Baraka bakareka kwirara kuko bamaze kumenyekana mu bihugu byabo.

    Yongeraho ko ari ngombwa ko umuhanzi akoresha amafaranga ye mu kwagura imipaka no gushakisha uburyo abona umwanya w’ibihangano bye ku masoko mpuzamahanga y’umuziki, aho kubaho arangamiye mu gihugu cye gusa.

    Baraka aheruka i Kigali tariki 15 Kanama 2025, aho yagenzwaga n’igitaramo yakoreye muri Kigali Universe ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025, icyo gihe yahuriye ku rubyiniro na Dj Pius wizihizaga imyaka 15 ari mu bavanga imiziki, Alyn Sano, Ruti Joel, Mike Kayihura, Dj Marnaud, Jules Sentore n’abandi.

    Usibye 'Wrong Places’ ;Joshua Baraka yanamenyekanye cyane nyuma yo gusohora indirimbo “Nana” mu 2023, ubu akaba ari umwe mu bahanzi bo mu karere bafite ababakurikira benshi kuri Spotify.

    Bien Aime yake Baraka avuga ko ari umuhanzi mwiza uzi icyo ashaka

    Source : http://isimbi.rw/bien-aime-yakeje-joshua-baraka.html

  • Al Hilal yandikiye CAF isaba kwimurira imikino yayo muri Libya aho kuyikinira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudan yamaze kwandikira Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) isaba ko imikino yayo y'amarushanwa ya CAF Champions League yakwakirirwa muri Libya, mu gihe byari bisanzwe biteganyijwe ko izakinira mu Rwanda.

    Iyi kipe isanzwe ifite abafana benshi kandi ikunze kwitabira amarushanwa makuru ya CAF, yari imaze igihe ibarizwa mu bibazo bituma itabasha kwakirira imikino yayo imbere y'abafana bayo kubera umutekano muke mu gihugu cya Sudan. Ni muri urwo rwego CAF yari yemeye ko Al Hilal yakirira imikino yayo i Kigali, aho u Rwanda rwari rwemeye gutanga stade zujuje ibisabwa.

    Gusa amakuru mashya yemeza ko Al Hilal yandikiye CAF isaba guhindura igihugu cyakwakira imikino yayo igahitamo Libya, aho ngo hari ibikorwaremezo bihagije kandi hafi y'Akarere ka Afurika y'Amajyaruguru, bikaba byanayorohera mu ngendo n'imitegurire y'imikino yayo.

    Nubwo iyi baruwa isaba impinduka itaratangazwa mu buryo bwemewe na CAF, abafana n'inzobere muri ruhago batangiye kwibaza impamvu Al Hilal ishaka kuva mu Rwanda, kandi u Rwanda rumaze imyaka rwerekana ubushobozi mu kwakira amarushanwa akomeye.

    CAF iteze gushyira hanze imyanzuro ku busabe bw'iyi kipe mu minsi ya vuba, kugira ngo imikino ya CAF Champions League itangire nta nkomyi.

    Al Hilal yandikiye CAF isaba kwimurira imikino yayo muri Libya aho kuyikinira mu Rwanda

    Source : https://kasukumedia.com/al-hilal-yandikiye-caf-isaba-kwimurira-imikino-yayo-muri-libya-aho-kuyikinira-mu-rwanda/

  • Rutsiro: Umupolisi yarashe umugabo n'umukozi wa DASSO #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, haravugwa iby'uruhererekane rw'amahano rwabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, ubwo umupolisi yarasaga umuturage ndetse n'umukozi wa DASSO, bombi bagakomereka bikomeye, hanyuma na we akihutira kwirasa agahita apfa.

    Amakuru y'ibanze yemeza ko umupolisi wari uri mu kazi ari we watangije ubu bwicanyi ubwo yafataga imbunda arasa umuturage n'umukozi wa DASSO bari hafi aho, impamvu yamuteye gukora ibyo ikaba itarahise imenyekana ako kanya. Abatangabuhamya bavuga ko ibyo byabaye mu buryo butunguranye, bigatera urujijo n'impungenge mu baturage b'aho hantu.

    Nyuma yo kurasa abo bantu bombi, bivugwa ko uwo mupolisi yahise yikubita amasasu we ubwe, agahita apfa aguye aho. Uwahise ugera ku kibuga cya mbere ni inzego z'umutekano zakomeje kubungabunga ahabereye icyaha, mu gihe inkomere zoherejwe kwa muganga kugira ngo zitabweho n'abaganga.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro n'inzego z'umutekano bwemeje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyabiteye n'uko byagenze kuva intandaro kugeza ku musozo w'ibi bikorwa bidasanzwe. Abaturage bo muri Boneza basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kugaragare, hanashyirweho ingamba zikumira ibyahungabanya umutekano wabo.

    Ibyo byose bikomeje kuba mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gusuzuma icyatumye umupolisi ukekwaho kuba yaranyuze mu gihunga cyangwa ikibazo cy'akazi agafata umwanzuro ukomeye wo kurasa bo bantu, hanyuma akirasa. Ibyavuye mu iperereza biracyategerejwe.

    Rutsiro: Umupolisi yarashe umugabo n'umukozi wa DASSO

    Source : https://kasukumedia.com/rutsiro-umupolisi-yarashe-umugabo-numukozi-wa-dasso/