Author: webrwanda

  • Arsenal yamaze kwibikaho umukinnyi Piero Hincapié #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza iri mu myiteguro yo kugura burundu myugariro Piero Hincapié, nyuma yo kumvikana na Bayer Leverkusen ku masezerano y'uyu mukinnyi ukomoka muri Ecuador.

    Amakuru aturuka mu banyamakuru bakurikiranira hafi iby'igura n'igurisha ry'abakinnyi mu Burayi avuga ko Arsenal yamaze kumvikana na Bayer Leverkusen ku buryo bwose bwo gutwara uyu mukinnyi. Biteganyijwe ko iyi kipe yo mu mujyi wa Londres izishyura amafaranga agera kuri miliyoni 52 z'amayero kugira ngo ibone uburenganzira busesuye kuri Hincapié.

    N'ubwo Arsenal igiye kumugura burundu, Bayer Leverkusen yemeye aya masezerano ishyiramo ingingo ivuga ko izajya ibona 10% by'amafaranga azava mu igurishwa rye mu gihe Arsenal yazamugurisha mu y'indi kipe mu bihe biri imbere.

    Piero Hincapié amaze igihe yigaragaza nk'umwe muri bamyugariro bafite impano idasanzwe mu mupira w'amaguru w'i Burayi. Uyu mukinnyi w'imyaka iri mu kigero cy'ubakiri bato yigaragaje cyane mu mikinire irimo kwirwanaho neza, gusoma umukino no gutanga umusanzu.

    Abatoza ba Arsenal bavuga ko bishimiye cyane imikinire ye ndetse ko ari umwe mu bakinnyi bashobora gufasha iyi kipe kugera ku ntego zayo mu marushanwa atandukanye arimo Shampiyona y'u Bwongereza ndetse n'andi marushanwa yo ku mugabane w'u Burayi.

    Ku ruhande rwa Bayer Leverkusen, n'ubwo bemeye kumurekura, bishimiye ko bashyizeho ingingo ya 10% izabafasha mu gihe uyu mukinnyi yazagurishwa indi kipe mu myaka iri imbere.

    Iyi transfer iramutse irangiye burundu, byaba ari indi ntambwe ikomeye Arsenal iteye mu gukomeza kubaka ikipe ikomeye ishobora guhatanira ibikombe mu Bwongereza no ku mugabane w'u Burayi.

    Piero Hincapié amaze igihe yigaragaza nk'umwe muri bamyugariro bafite impano idasanzwe mu mupira w'amaguru w'i Burayi

    Source : https://kasukumedia.com/arsenal-yamaze-kwibikaho-umukinnyi-piero-hincapie/

  • Police yatwaye igikombe Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Police WFC yegukanye igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore itsinze Rayon Sports WFC kuri penaliti 5-4.

    Ni umunsi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe, ni nabwo uyu mukino wabaye ejo hashize aho wabereye kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

    Ni umukino witabiriwe n’abarimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri Musanze, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ya Siporo unashinzwe Iterambere rya Siporo, Gilbert Manier.

    Hatoranyijwe aya makipe kuko ari yo ayoboye urutonde rwa Shampiyona, iminota y’umukino yarangiye ari ubusa ku busa hitabazwa penaliti maze Police WFC yegukana igikombe itsinze kuri 5 kuri 4 za RayonSports yari ibitse igikombe cy’umwaka ushize yatwaye itsinze Indahamgarwa.

    Police ikaba yatwaye igikombe giherekejwe n’ibahasha ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uyu mukino wabaye ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Minisiteri ya Siporo ndetse n’Akarere ka Musanze, wabanjirijwe n’uw’abatarengeje imyaka 20 wo ATEFOP yanganyije 0-0 na Nemba TSS. Buri kipe yitabiriye yahawe imipira 10.

    Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ari kumwe na Meya wa Musanze, Nsengimana Claudien ni bo batangije uyu mukino

    Rayon Sports WFC yakinnye na Police WFC mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

    Shema Ngoga Fabrice ari kumwe na SG wa FERWAFA, Bonnie Mugabe

    Police yatsinze Rayon Sports

    Police WFC yegukanye igikombe mu mukino utari woroshye

    Source : http://isimbi.rw/police-yatwaye-igikombe-rayon-sports-amafoto.html

  • Reka mbeshye, imisifurire yagenze neza – Bekeni ku basifuzi bamusifuriye kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Etincelles FC, yavuze ko iyo bagerageje kuvuga ku basifuzi biba inzika ubutaha bakaza babishyizemo ari yo mpamvu yahisemo kubeshya ko ku mukino wabahuje na Rayon Sports imisifurire yagenze neza.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 wo Rayon Sports yaraye inganyijemo na Etincelles 1-1 kuri Stade Umuganda i Rubavu.

    Muri uyu mukino umutoza wa Etincelles FC, Bekeni yagiye agaragaza kutishimira ibyemezo bimwe na bimwe by’abasifuizi barimo Twagirumukiza Abdul, Mugabo Eric na Ndayambaje Hamdan bawuyoboye.

    Nyuma y’uyu mukino yabwiye itangazamakuru ko yahisemo kubeshya ko imisifurire yagenze kuko iyo uvuze abasifuzi nabi bakurwa inzika.

    Ati “Imisifurire iyo tuyivuzeho biba inzika ikomeye cyane ku basifuzi, ngo mwaramvuze njyewe nitwongera guhura nzabereka, ubu nshobora no kubeshya, noneho ndabeshye imisifurire yagenze neza, ndabeshye none mbigenze gute?”

    “None se ko umupira urangiye byagenze neza none tubigenze gute? Mu mutima we arumva ko atatwibye? Ejo nabonye Rwasamanzi avuga ngo ndamusabira umugisha kuri Nyagasani ariko yakoze, nanjye yakoze.”

    Biragoye kwemeza aho ikibazo kiri kuko inshuro nyinshi iyo ikipe itabonye umusaruro yifuzaga, birangira byose bigeretswe ku musifuzi ngo wabasifuriye nabi.

    Gusa na none ntawakwirengagiza ko hari n’abasifuzi bitwara nabi mu mukino cyane ko twabonye benshi bagiye banabihanirwa.

    Bekeni yavuze ko abasifuzi babarwara inzika

    Source : http://isimbi.rw/reka-mbeshye-imisifurire-yagenze-neza-bekeni-ku-basifuzi-babasifuriye-kuri.html

  • Harmonize yishyuye akayabo uwahoze ari umugore we w’Umutaliyanikazi #rwanda #RwOT

    Harmonize yatangaje ko yamaze kugera ku bwumvikane n’uwahoze ari umugore we w’Umutaliyani, Sarah Michelotti, barangiza burundu amakimbirane yari amaze igihe akurikiranwa mu nkiko.

    Uyu muhanzi yavuze ko yemeye kumuha amafaranga angana na 50,000 by’Amayero, asaga miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo ikibazo cyari hagati yabo kirangire mu mahoro.

    Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yasobanuye ko bahisemo kwicara bakaganira bagakemura ikibazo cyabo mu bwumvikane aho gukomeza guhangana mu nkiko.

    Yagize ati 'Hari ibintu tutari twarumvikanyeho, bigeze aho bigera mu nkiko. Ariko nyuma twahisemo kwicara hamwe tugakemura byose mu mahoro.'

    Harmonize yanavuze ko Sarah Michelotti yagize uruhare rukomeye mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, bityo akabona bidakwiye ko bakomeza kubana mu makimbirane.

    Yagize ati 'Sarah yagize uruhare rukomeye mu muziki wanjye. Nabonye nta mpamvu yo gukomeza kuba abanzi, twemeranya ko namwishyura tukarangiza ikibazo kandi na we ubu arishimye.'

    Uyu muhanzi yanavuze ko mbere yo gufata uwo mwanzuro yabanje kubiganiraho n’umukunzi we w’ubu, Frida Kajala Masanja, na we akabyumva ndetse akamushyigikira muri icyo cyemezo.

    Harmonize na Sarah bakaba harakoze ubukwe muri 2019 ariko ntabwo urugo rwabo rwarambye kuko muri 2021 bari baratandukanye ahubwo baratangiye inzira ya gatanya.

    Harmonize yakemuye ikibazo n’uwahoze ari umugore we

    Source : http://isimbi.rw/harmonize-yishyuye-akayabo-uwahoze-ari-umugore-we-w-umutaliyanikazi.html

  • King James agiye gukora igitaramo cy’amateka #rwanda #RwOT

    Umunazi Ruhumuriza James uzwi nka King James yateguje igitaramo cy’amateka azizihirizamo imyaka 20 amaze mu muziki.

    Ni igitaramo uyu muhanzi yavuze ko ateganya kuzakora tariki 1 Kanama 2026.

    King James ati 'Muraho neza, nizere ko mu meze neza, iki ni cyo gihe cyo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 maze mu muziki.”

    “Nifuza kubatumira tariki 1 Kanama uyu mwaka, nizere ko muzaza tukaririmbana cyane. Ibindi tuzagenda tubimenya buhoro buhoro.'

    King James yatangiye umuziki muri 2006, yaje kwigarurira imitima ya benshi muri 2008 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Intinyi.’

    Muri 2010 King James yashyize hanze Album ya mbere yise ‘Umugisha’ umwaka wakurikiyeho yasohoye Album ya kabiri yise ‘Umuvandimwe’ yamurikiye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Yaje kumera nkufashe akaruhuko maze muri 2014 asohora Album ya gatatu ‘Ntibisanzwe’ yamurikiye i Musanze aho yagiye muri Kajugujugu.

    King James akaba yari amaze iminsi ameze nk’utuje atagaragara mu muziki cyane aho aheruka gusohora indirimbo umwaka ushize yo yise ‘Gukura.’

    King James agiye gukora igitaramo cy’amateka

    Source : http://isimbi.rw/king-james-agiye-gukora-igitaramo-cy-amateka.html

  • Police WFC yegukanye igikombe cy'Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police WFC yegukanye igikombe cy'irushanwa ryateguwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wa 2026, itsinze Rayon Sports WFC kuri penaliti 5-4 nyuma y'uko amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota 90 y'umukino.

    Uyu mukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane i Musanze kuri iki Cyumweru, mu mikino yateguwe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe.

    Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Police WFC yahawe igikombe, imidali ndetse n'igihembo cy'amafaranga angana na Miliyoni 3 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Mbere y'uyu mukino wa nyuma, kuri iyi sitade habanje umukino wahuje ETOFOP na TSS Nemba warangiye amakipe yombi anganya 0-0, na wo wari mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.

    Iyi mikino yabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, aho yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, n'Umunyamabanga Mukuru waryo Bonnie Mugabe.

    Hari kandi Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengiyumva Claudien, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert, n'Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'Abagore, Cassa Mbungo André.

    Mu bandi bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, Visi Perezida wa Police FC, Rtd ACP Jean Bosco Rangira, ndetse na Komiseri ushinzwe Iterambere ry'Abagore muri FERWAFA, Nikita Gicanda.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wa 2026 wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umugore ni uw'Agaciro.'








    Source : https://rushyashya.net/police-wfc-yegukanye-igikombe-cyumunsi-mpuzamahanga-wumugore-2026-itsinze-rayon-sports-kuri-penaliti/

  • Umutoza wa APR FC yitwaje igisibo cy’Abayisilamu #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, avuga ko kutabona amanota atatu kuri Marines byatewe n’uko afite abakinnyi bagera kuri 11 bari mu gisibo cy’Abayisilamu.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize yanganyije na Marines FC 2-2 mu mukino w’umunsi wa 23, Marines yamubanje bibiri aza kubyishyura mu gice cya kabiri.

    Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Umutoza wa APR FC akaba yavuze ko kuba afitemo abakinnyi b’abayisilamu kandi bari mu gisibo ari kimwe mu byamukozeho.

    Ati 'Dufite abakinnyi 11 bari mu Gisibo cya Ramadhan (Igisibo cy’Abayisilamu), ibyo na byo ntabwo twabyirengagiza kuko bigabanya imbaraga z’abakinnyi. Ntabwo basinzira, babyuka saa Kumi z’Ijoro bagiye kurya no gusenga. Bituma imibiri yabo idakora neza nk’uko bagakwiriye kuba bitwara nk’abakinnyi.”

    APR FC iheruka gutsinda Gorilla FC, yari yatsinzwe na Al Hilal, inganya n’amakipe arimo Bugesera FC na Kiyovu Sports, yongeye kunganya na Marines FC.

    Umutoza wa APR FC yitwaje igisibo

    Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-apr-fc-yitwaje-igisibo-cy-abayisilamu.html

  • 1:55 AM yunze amaboko na KIKAC Music #rwanda #RwOT

    Inzu ebyiri zikomeye zireberera inyungu z’abahanzi mu Rwanda, 1:55 AM Ltd na KIKAC Music, zunze amaboko zikaba zigiye gutangiza irushanwa ry’abanyempano mu muziki.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Coach Gael akaba nyiri 1:55AM yagaragaje ko vuba hagiye gutangira irushanwa ryo gushaka abana bafite impano bazakora bafatanyije na KICAK Music.

    Ni mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki Nyarwanda ariko na none bahereye mu bana bafite impano rimwe na rimwe usanga nta mikoro bafite.

    Ni umushinga utazwi igihe uzatangirira ariko bikavugwa ko ari muri uyu mwaka wa 2026.

    1:55 AM Ltd ikaba yaragiye irerebera inyungu abahanzi batandukanye barimo na Bruce Melodie bafite uyu munsi, Kivumbi King baheruka gutangaza, Kenny Sol wayisezeye n’abandi.

    KIKAC Music ubu ibarizwamo abahanzi nka Bwiza Emerance yananyuzemo abahanzi nka Niyo Bosco, Mico The Best, Danny Vumbi n’abandi.

    Coach Gael yavuze ko bagiye gutangiza irushanwa ryo gushaka abanyempano

    Source : http://isimbi.rw/1-55-am-yunze-amaboko-na-kikac-music.html

  • APR FC yakuye inota i Rubavu nta nkuru #rwanda #RwOT

    Bigoranye ikipe ya APR FC yakuye inota kuri Marines FC, ni nyuma yo kunganya ibitego bibiri kuri bibiri.

    Wari umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona wo APR FC yari yasuyemo Marines FC kuri Stade Umuganda i Runavu.

    Ni umukino benshi bumvaga ko ushobora kuza korohera ikipe ya APR FC, gusa siko byaje kugenda ahubwo inota yaribonye bigoranye.

    Marines yakoze akazi kayo hakiri kare maze aho ku munota wa 5 Ndombe Vingile yari yamaze gufungura amazamu.

    Ku munota wa 39, Mbonyumwami Taiba yayitsindiye icya kabiri maze amakipe ajya kuruhuka ari 2-0.

    APR FC yagarutse mu gice kabiri ishaka kwishyura maze ku munota wa 49, Cheikh Djibril Ouattara ayitsindira igitego, aza no gushyiramo icya kabiri ku munota wa 57. Yagerageje gushaka ikindi gitego biranga umukino urangira ari 2-2.

    Indi mikino Mukura yatsinze Musanze FC 1-0, Bugesera FC itsinda Kiyovu Sports 2-1, Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC 0-0.

    Ubu APR FC ni iya kabiri n’amanota 43, Al Hilal ya mbere ifite 45, Al Merreikh ya kabiri ifite 41.

    APR FC yanganyije na Marines FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yakuye-inota-i-rubavu-nta-nkuru.html

  • Uko Prince yakomeye indirimbo ‘Baba’ ku bibazo by’inzitane yanyuzemo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Prince Salomon yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise 'BABA', indirimbo yibanda ku gushimira Imana ku mirimo yakoze mu buzima bwe no ku rukundo rwayo rutajya rumusiga mu bihe bitandukanye yanyuzemo.

    Iyi ndirimbo yaririmbwe mu rurimi rw’Igiswahili, mu gihe amajwi yayo (Audio) yakozwe na Iyzo Pro, mu rwego rwo kurushaho kuyigeza ku bantu benshi mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Prince Salomon yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ashingiye ku buhamya bw’ubuzima bwe n’ibyo yanyuzemo mu myaka ishize.

    Yagize ati: 'Nayihimbye nyuma yo gutekereza cyane ku buzima bwanjye no ku bihe bitandukanye nanyuzemo kugira ngo mbe uwo ndiwe uyu munsi. Iyo nsubije amaso inyuma, mbona neza ko mu rugendo rw’ubuzima bwanjye habayeho ukuboko kudasanzwe kwagiye kuntabara no kundinda mu bihe byinshi.'

    Yakomeje asobanura ko ibyo byatumye arushaho kumenya ko ibyo byose byaturutse ku Mana, ari yo yise 'BABA' bisobanura Data wo mu ijuru.

    Ati: 'Ibyo byatumye menya ko iryo kuboko ari irya BABA, ari we Data wo mu ijuru wahoraga ari kumwe nanjye. Ni indirimbo rero yavuye ku buhamya bw’ubuzima bwanjye, igamije gushimira Imana no kwibutsa abantu ko hari Data wo mu ijuru utajya areka abana be, kabone n’iyo banyuze mu bihe bikomeye.'

    Prince Salomon yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu ko Imana ari yo Data nyakuri wabo, kandi ko ari yo soko y’icyizere n’imbaraga mu buzima bwa muntu.

    Yavuze ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abantu, cyane cyane abacitse intege cyangwa bari mu bihe bikomeye, ibibutsa ko nubwo ibintu bishobora kuba bigoye uyu munsi, ejo hashobora kuba heza kurushaho kubera ko Imana ishobora byose.

    Ati: 'Ni indirimbo y’ihumure ku bantu bizera Imana, ibafasha kuyegera, kuyiringira no kuyisenga kurushaho. Ibanibutsa ko Imana ishobora byose kandi ko nta cyayinanira kuko ari Umwami w’abami n’Ushobora byose.'

    Ku mpamvu yahisemo kuririmba mu Giswahili, Prince Salomon yavuze ko ari ururimi akunda cyane kandi akunze gukoresha mu gihe ari gusenga no guhimbaza Imana.

    Yasobanuye ko kandi ari rumwe mu ndimi zikoreshwa cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu bindi bice bya Afurika, bityo kurukoresha muri iyi ndirimbo bikaba byari bigamije gutuma ubutumwa buyirimo bugera ku bantu benshi kurushaho.

    Ati: 'Intego ni uko ubutumwa bwo kwizera Imana, icyizere n’urukundo bugera ku bantu benshi, haba muri Afurika no ku isi hose.'

    Uyu muhanzi yavuze ko abakunzi b’umuziki we muri uyu mwaka wa 2026 bashobora kwitega ibikorwa byinshi bishya, kuko ari gukora ku mishinga itandukanye irimo indirimbo nshya n’amashusho yayo.

    Yagaragaje ko intego ye ari ugukomeza gukora umuziki ufite ubutumwa bwiza, utera abantu imbaraga, ubahumuriza kandi ubafasha kwegera Imana.

    Ati: 'Ndizera ko uyu mwaka uzaba umwaka mwiza cyane ku muziki wanjye ndetse no ku bakunzi bawo.'

    Amashusho y’indirimbo 'BABA' yamaze kujya hanze, aho Prince Salomon yizeye ko azafasha benshi kubona imbaraga nshya no kongera kwizera Imana mu buzima bwabo.

    Prince Salomon yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise 'BABA', indirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira Imana ku rugendo rw’ubuzima bwe no ku mirimo yamukoreye

    Prince Salomon yavuze ko kuririmba indirimbo 'BABA' mu Giswahili byari bigamije gutuma ubutumwa bwo kwizera Imana bugera ku bantu benshi muri Afurika no hanze yayo

    Prince Salomon yatangaje ko uyu mwaka wa 2026 ateganya gushyira hanze ibikorwa byinshi bishya rimo indirimbo n’amashusho bizakomeza gutanga ubutumwa bwo kwizera Imana

    Mu ndirimbo 'BABA' yaririmbwe mu Giswahili, Prince Salomon yagaragaje ko yasohoye igitekerezo cyo gushimira Imana yamubaye hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe

    Prince Salomon yavuze ko indirimbo 'BABA' yayihimbye nyuma yo gusubiza amaso inyuma akabona uko Imana yamubaye hafi mu bihe byinshi byamugoye

    Source : http://isimbi.rw/uko-prince-yakomeye-indirimbo-baba-ku-bibazo-by-inzitane-yanyuzemo.html