Author: webrwanda

  • Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y'Abarundi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, yeguye ku mwanya muri Sena y'u Burundi mu gihe iri shyaka riri ku butegetsi rivugwamo umwuka mubi.

    Ndikuriyo yatsindiye umwanya wo kuba Umusenateri tariki ya 23 Nyakanga 2025. Ni inshingano yabangikanyije n'iyo kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.

    Muri iki gihe, abanyamuryango bakuru muri iri shyaka ntibari kumvikana ku mukandida uzarihagararira mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe mu 2027.

    Amakuru aturuka muri CNDD-FDD avuga ko hari itsinda ryiyise 'Bene Samurarwa' ririmo abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w'Ingabo, bamwe mu badepite n'abandi, bahuriye mu nama yabereye muri Ruvubu Park Hôtel, biyemeza gushyigikira kandidatire ya Perezida Ndayishimiye. Ndikuriyo, Gervais Ndirakobuca uyobora Sena na Gélase Daniel Ndabirabe uyobora abadepite, bo ntibashaka ko Ndayishimiye ari we uzahagararira ishyaka mu matora ari na yo mpamvu hagati yabo harimo kutumvikana gukomeye.

    Mu bihe bitandukanye, Ndikuriyo yavuzweho gutangaza amagambo ashyigikira FDLR ndetse akanashinja u Rwanda kubeshya ku birebana n'uyu mutwe. Mu magambo ye yababaje Abanyarwanda, yigeze kuvuga ko ibivugwa kuri FDLR ari 'ubushotoranyi bwa Kigali', avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 30 ruvuga ko rurwanya FDLR ariko rutayirandura. Mu yindi nama yabereye i Makamba, yumvikanye avuga amagambo asebya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko 'u Burundi butita ku byo u Rwanda ruca intege ku gacurabwenge ka Jenoside', ibintu byafashwe n'impuguke nk'uburyo bwo gushyigikira ibitekerezo bya FDLR, uyu mutwe ukunze gupfobya Jenoside no guhungabanya umutekano mu karere.

    Mu zindi nkuru zatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye, Ndikuriyo yagaragaye asaba ko urubyiruko rwa CNDD-FDD (Imbonerakure) rwinjizwa ku bwinshi mu gisirikare, ibintu byateye impungenge ko ashaka kubaka umutwe w'ingabo ushobora gufatanya n'imitwe iri muri Congo irimo n'ifitanye isano na FDLR Kandi koko byarakozwe k'uburyo Imbonerakure zahawe amabwiriza yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda nyuma yaho bakubitiwe inshuro muri Kongo kwa Munywanyi wabo Tshisekedi.

    Amagambo ye akunze kujyana no gushinja u Rwanda ubushotoranyi n'uko ari rwo rutera ibibazo mu karere, mu gihe atagaragaza ubushake bwo kwamagana imitwe y'iterabwoba nka FDLR ikomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo. Aya magambo aremerera umubano w'ibihugu byombi, ndetse anashyira u Burundi mu mwanya wo kugaragara nk'igihugu kidashyira imbere kurwanya imitwe y'abicanyi imaze imyaka myinshi ihiga Abatutsi b'Abanye-Congo no guhungabanya amahoro mu karere.

    Ku rundi ruhande, iyi mvururu muri CNDD-FDD yongeye kugaragaza ko umutekano wa politiki mu Burundi ukiri mucye, kandi ko amagambo ya Ndikuriyo ku Rwanda na FDLR ashobora kuba afitanye isano n'ibi bibazo by'imbere mu ishyaka biganisha ku gucikamo ibice no gushaka kwigarurira inzego z'ingabo ndetse n'umutwe w'urubyiruko wa Imbonerakure.

    Source : https://rushyashya.net/umwambari-wa-fdlr-ndikuriyo-yeguye-muri-sena-yabarundi/

  • Inshuti yawe yafi ni nayo yavamo umwanzi wawe – Micky (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Sinema wa Nyarwanda, Micky yatangaje ko igitekerezo cyo gukora filime ye nshya yise 'Icyumba Cyanjye’ cyaturutse ku bugome n’uburyarya umuntu ashobora gukorerwa n’inshuti ze hafi akunze ku kubwira amabanga ye yose.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe, wamamaye ku izina rya Micky yasobanuye uko umuntu uri hafi yawe ashobora kugusenya mu buryo bworoshye bijyanye n’uko ari we ubitsa amabanga yawe yose.

    Ati 'Igitekerezo cyaturutse nyuma yo kwitegereza uburyo umwanzi wawe ari umuntu uba ukuzi imbere n’inyuma, umubitsa amabanga yawe ari nabyo bimworohera kugushyira hanze byoroshye.'

    Uyu mugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko iyi filime imaze umunsi umwe ishyizwe ahagaragara ikubiyemo urugendo rw’umugore ushatse V
    vuba ariko agashyirwa mu mwijima w’amakuru ajyanye n’umubano umugabo we yigeze kugirana na murumuna we.

    Iyi nkuru ibumbatiye iyi filime ikomeza igaragaza uburyo uyu murumuna w’uyu mugore aza guhigira kwigarurira uyu mugabo abinyijije mu kuza kuba mu rugo rwabo akagerageza kumureshya kugeza asenyeye mukuru we.

    Micky yanerekanye ko inganzo ye mu kwandika amafilime yaba arangira cyangwa ay’uruhererekane akora, ahanini ayikomora mu kumva ikinamico zitambuka kuri radio, kureba amafilime y’abanyamahanga ndetse n’ibyo acamo mu buzima bwe buri munsi.

    Ati 'Njyewe mu busanzwe mba mfite inkuru nyinshi nshobora guhangaho filime kubera ko njyewe ndi umuntu wumva ikinamico, amafilime cyangwa ibindi bintu nkabikuramo isomo ari nabyo nyuma nanjye numva nakandikaho.'

    Ku itariki ya 18 Ugushyingo nibwo Micky yasezeranye imbere y’amategeko na AG Promoter bari bamaze igihe kugera ku mwaka babana mu nzu nk’umugore n’umugabo.

    Urukundo rwabo rwatangiye mu 2024 ariko bombi bakabigira ibanga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kugeza igihe bageze ku cyemezo cyo kurushinga.

    Iby’urukundo rwabo byari byarateje impaka kuri bamwe, bitewe n’uko Micky yari aherutse gutandukana na Captain Regis, bari banasanzwe bakinana muri filime.

    Micky yavuze ko inshuta yawe ya hafi ari yo ikugambanira

    Source : http://isimbi.rw/inshuti-yawe-yafi-ni-nayo-yavamo-umwanzi-wawe-micky-video.html

  • Patrick Muyaya ati 'Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi' #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhangana n'ihuriro ry'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iz'u Burundi, Wazalendo, FDLR, abarwanyi ba AFC/M23 bamaze kwinjira mu Mujyi wa Uvira.

    Ingabo z'u Burundi biravugwa ko zataye Urugamba zikayabangira ingata, Gusa hari amakuru avuga ko FARDC n'abo bafatanyije barimo gupanga kuza kurashisha indege Muri Uvira.

    Akaba ariyo mpamvu yahavanye ingabo hafi ya zose nabaturage bamwe biriwe babwirwa kuva mumujyi vuba na bwangu.

    Ingamba z'ubwirinzi bw'ikirere bwa M23 nabwo ngo bwiteguye ko drone indege niziza zihanurwa.

    Minisitiri w'Ingabo muri DR.Congo, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, bahuye na Minisitiri w'Intebe, Judith Suminwa Tuluka, biga ku bibera mu cyerekezo cya Kamanyola — Uvira.

    Patrick Muyaya ati 'Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi'

    Ku rundi ruhande nanone M23 iti ' Ntiturota gutura i Burundi turi aba kongoman, dufite iyo tuvuka, dufite iyo tunjya, kandi aho tujya Bujumbura ntiharimo. Abasilikare buburundi nibatahe bubake igihugu cyabo , M23 ntikeneye Burundi'

    Cyokora ikintu M23 yijeje Abarundi nuko nibibeshya bagahirahira guhungabanya umutekano wabanyagihugu ba Congo bazamusubiza Kandi ngo babikorane umujinya mwinshi

    Source : https://rushyashya.net/patrick-muyaya-ati-ibibera-uvira-turimo-kubikurikiranira-hafi/

  • Nyuma y'amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Brig Gen Déo Rusanganwa wari umuyobozi wa APR FC atakiri muri izi nshingano yari amazemo amesi 13 gusa.

    Ni amakuru yatangiye gucicikana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ndetse nk'uko ilinyamakuru IGIHE, cyabyanditse ngo hari umwe mu bantu bo muri iyi kipe wabyemeje.


    Brig Gen Deo Rusanganwa usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri mu Ngabo z'u Rwanda, yari ku buyobozi bwa APR FC kuva mu Ugushyingo 2024, asimbuye Col (Rtd) Richard Karasira.

    APR FC ntacyo iratangaza kuri izi mpinduka zabaye mu buyobozi bwayo, ariko amakuru avuga ko Col (Rtd) Vincent Mugisha usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru ari we usigara ayoboye by'agateganyo.


    Ubwo yaganiraga na IGIHE, Col (Rtd) Mugisha yavuze ko iby'impinduka zivugwa na we yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ndetse batarabimenyeshwa.


    Mu mwaka n'ukwezi kumwe ku buyobozi, Brig Gen Deo Rusanganwa yahesheje APR FC kwegukana ibikombe bitatu bikinirwa mu Rwanda birimo Igikombe cya Shampiyona, Igikombe cy'Amahoro n'Igikombe cy'Intwari.

    Kuri ubu asize iyi Kipe y'Ingabo z'Igihugu iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, irushwa amanota ane na Police FC ya mbere inayirusha umukino umwe.

     

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yamezi-13-ayobora-ikipe-ya-apr-fc-brig-gen-deo-rusanganwa-wari-chairman-wayo-ntakiri-muri-izo-nshingano/

  • Neymar Jr yasobanuye ukuntu yasabye ubufasha bw'uko yasuzumwa mu mutwe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Umunyabrazil Neymar Jr yaraye asobanuye ko muri uyu mwaka yagize ibibazo by'ihungabana bikomeye bituma agana abaganga bafasha abantu bahuye n'ihungabana( psychological help).

    Neymar yagize ati: 'Nyuma y'umukino twakinye na Flamengo, nakiriye amagambo y'ibitutsi n'inkuru mbi zirengereye. Iyo bigeze kuri njye, abantu baranzi uko nitereye iyo ugize icyo umvugaho kibi nmuri njye numva ntatekanye, ariko kuri iyi nshuro, ni bwo bwa mbere nabyiyemeje gusaba ubufasha nyuma y'uko amarangamutima yanjye agiye kure. Naratabaje.'

    Yakomeje avuga ko uruhare rw'umutoza we, bagenzi be bakinana ndetse n'umuryango we wamubereye ingenzi cyane muri icyo gihe kigoye.
    'Baramfashe, nongera kugaruka. Ndabashimira bose, kuko iyo batabaho sinzi niba nari kugira imbaraga zo kugaruka.'

    Neymar yavuze ko yagize igihe asanzwe akora therapy kera, ariko atari uko yari yaracitse intege, ahubwo yari uburyo bwo kwiyitaho no kwiyubaka.
    'Ariko iyi nshuro yo ni bwo bwa mbere mu buzima umutima wanjye wagize aho ugera ukagera kuri zeru koko.'

    Yongeraho ati: 'Nemera ko nkomeye mu marangamutima. Nshobora kwihanganira ibitutsi byinshi, ariko iyi nshuro sinabashije kubyihanganira.'

    https://www.instagram.com/p/DSCMa9HjKgM/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=MzRlODBiNWFlZA==

    Source : https://kasukumedia.com/neymar-jr-yasobanuye-ukuntu-yasabye-ubufasha-bwuko-yasuzumwa-mu-mutwe/

  • Alexis Dusabe yasobanuye impamvu zo kwitabaza Bosco na Pastor Lopez #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe, yifashishije Nshuti Bosco mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki, ari ubucuti bafitanye.

    Umuramyi Alex Dusabe uri kwitegura kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki abinyujije mu gitaramo gikomeye yise 'Umuyoboro Live Concert’, kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza yagaragaje ko gutumira Bosco Nshuti kubera ubucuti bwabo n’ubutumwa bw’indirimbo ze, bujyanye neza n’icyo nawe aba yifuza gutambutsa iyo ari kuramya nk’uko yabyemereye ISIMBI.

    Ati 'Bosco ni inshuti yanjye kandi uburyo aririmbamo urukundo rw’Imana buremye mu buryo bwinjira mu mitima y’abaramyi. Noneho bikaza byiyongera ku kuba ari umuntu woroshye kugeraho kandi ufite ubunararibonye.'

    Uretse Nshuti, Dusabe azafatanya n’umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Burundi, Pastor Lopez, uzwi mu ndirimbo nka 'Imana Yakandi Karyo’ na 'Biramagije.

    Dusabe yamusobanuye nk’uzana imbaraga n’umwuka w’ihimbaza utanga ibyishimo byinshi mu bitaramo.

    Ati 'Lopez afite impano yo kuyobora abantu mu kuramya mu buryo bwimbitse kandi butuje. Ni umuntu woroshye gukorana nawe kandi utanga imbaraga zidasanzwe kubera uburyo bwihariye aririmbamo.'

    Iki gitaramo kandi kizahuriza hamwe amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza muri Afurika y’Iburasirazuba, hagamijwe gushimira Imana, gusubiza amaso inyuma no kwibuka urugendo rw’imyaka Dusabe amaze ahagaze muri uyu murimo w’Imana.

    Mu myaka 25 ishize, Alexis Dusabe yagize uruhare rukomeye mu gutangiza no guteza imbere umuziki wo kuramya mu Rwanda, abinyujije mu ndirimbo zabayeho nk’inyigisho n’inkingi ku bakunzi b’uyu muziki.

    Indirimbo ze nka 'Umuyoboro’, 'Kuki Turira’, 'Ntumukundire’, n’izindi nyinshi zafashishije abantu mu kubahumuriza, kubafasha no kububakamo ukwizera.

    Magingo aya, Dusabe amaze gushyira hanze albums enye zirimo 'Mfite Ibyiringiro’ yashyize hanze muri 2004, 'Njyana i Golgotha’ yasohoye muri 2012, ' Bugingo’ yo muri 2017 ndetse na 'Mavuta y’Igiciro’ yo muri uyu mwaka.

    Alex Dusabe azifashisha Nshuti Bosco na Pastor Lopez

    Source : http://isimbi.rw/alexis-dusabe-yasobanuye-impamvu-zo-kwitabaza-bosco-na-pastor-lopez.html

  • Amarira y'Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yavuze ko ingabo z'u Burundi zitazava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo keretse Kinshasa ibisabye, akemeza ko zagiyeyo hashingiwe ku masezerano y'ibihugu byombi. Mu magambo ye, agaragaza ko u Burundi bufite impamvu zifatika zituma bugurekera ingabo zabwo muri Congo n'ubwo zikomeje gushirira ku icumu rishyushye ry'Umutwe wa AFC/M23 na Twirwaneho.

    Bizimana yifatiye ku gahanga maze ashinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwo, nk'uko abivuga, 'kwifatira akarere'. Avuga ko hari amakamyo y'abasirikare yoherejwe gufasha uyu mutwe mu bitero byo gufata Luvungi na Uvira. Anongeraho ko ibisasu byaguye mu Cibitoki bigakomeretsa abantu babiri nabyo akavuga ko byaturutse mu Rwanda, ndetse ko u Rwanda runavuga ko u Burundi arirwo rwangije amasezerano nyamara ngo u Burundi butigeze bubuza amahoro akarere.

    Nubwo umubano w'ibihugu byombi udahagaze neza, Dr. Bizimana yavuze ko inzego z'umutekano z'u Rwanda n'u Burundi zigihura kenshi, kandi ko arizo zicunga uburyo bwo kuvugana kugira ngo haboneke urwego rudatuma umwuka mubi wiyongera.

    Mu buryo mpuzamahanga, ibivugwa kuri RDC birerekana ko Kinshasa yarenze ku masezerano y'amahoro ya Washington DC, Doha, Nairobi na Luanda, yose yasabaga guhagarika imirwano, kutifashisha imitwe y'iterabwoba nka FDLR n'abacanshuro no kugirana ibiganiro na M23. Ibi byose RDC ntiyabyubahirije. Ku rundi ruhande, u Burundi nabwo bwagiye mu mirwano ku ruhande rwa FARDC, bufasha imitwe ifitanye isano na FDLR.Ibi byose bigaragaza ko Bujumbura na Kinshasa bafatanyije mu gusenya agahenge imbaraga mpuzamahanga zari zaratangiye kubaka guhera i Nairobi kugera i Doha.

    FDLR ikomeje kugira uruhare rukomeye mu mvururu za RDC, aho ishinjwa kwica abaturage, gutwika imidugudu, gufata ku ngufu abagore n'abakobwa, gukoresha abana mu gisirikare, gukora ubucukuzi bw'amabuye mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kugenzura ibice bimwe na bimwe bya Kivu y'Uburengerazuba n'ubwo AFC/M23 irimo kuyirasa amatwi akaziba. Biragaragara kandi ko FARDC ikomeje guha FDLR ibikoresho birimo amasasu, ibiribwa ndetse n'ubutasi, nk'uko byagaragajwe n'impuguke za LONI n'ubwo nazo ibyazo bikemangwa kuko hari ubwo barya amafaranga ya Tshisekedi bakamubogamiraho.

    Ku ruhande rwa M23, bo bavuga ko impamvu barwana ari ukurengera abaturage bavuga Ikinyarwanda bamaze imyaka irenga 30 bahigwa na FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro. Banavuga ko barwana kugira ngo impunzi zirenga ibihumbi magana atatu z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda, Uganda n'ahandi zibone uburyo bwo gutaha mu mutekano, ibintu bidashoboka mu gihe FDLR yaba igifite imbaraga.

    U Burundi nabwo buvuga ko bwakiriye impunzi nshya zivuye muri Congo, harimo Abarundi baba muri Congo bahunze imirwano ndetse n'Abanye-Congo bahunga intambara. Ibi byombi bishobora kongera ikibazo cy'umutekano muke ku mipaka y'u Burundi.

    Bizimana asoza avuga ko nubwo u Burundi butifuza intambara, buzarwanya uwo ari we wese uzagerageza guhungabanya umutekano w'igihugu cyangwa ukarasa ku ngabo zabwo. N'ubwo ibihugu byombi bivuga ko bitifuza intambara, imvugo n'imikorere byombi byerekana ko inzira y'amahoro igifite imbogamizi nyinshi kandi igisubizo cy'iki kibazo kizava mu biganiro bya politiki aho gukomeza kwishingikiriza intambara.

    Twibutse abasomyi ba Rushyashya ko uyu Bizimana muri bumwe mu butumwa bwe bugaragara nko gushotorana yigeze gushyira ku rubuga rwa X, ku itariki 3 Nyakanga 2025, Dr Bizimana yavuze ko FDLR ntacyo igitwaye ku Rwanda.

    Yagize ati 'FDLR ntikiri ikibazo ku Rwanda, ahubwo ni urwitwazo rwanyu… mu gusahura DRC. Ibinyoma byanyu nta mbaraga bigifite.'

    Aya magambo, uretse kuba yumvikanamo kwirengagiza uruhare rwa FDLR rusanzwe mu guhungabanya umutekano w'u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yumvikana ko anashyira u Rwanda mu majwi, ku bintu adafitiye gihamya.

    FDLR, (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ni umutwe w'iterabwoba uzwi ku rwego mpuzamahanga, ukaba wiganjemo bamwe mu bakoze Jenoside mu 1994 mu Rwanda.

    Source : https://rushyashya.net/amarira-yingona-ya-minisitiri-bizimana-mu-burundi-arabasiga-mu-kangaratete/

  • IMYANZURO IKAKAYE: Kubera kutishyura, ikipe yakuwe muri shampiyona! Kutitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu uhagarikwa #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda , FERWABA, ryamaze gufata umwanzuro ko Umukinnyi uzajya wanga kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu azajya ahagarikwa umwaka.

    Ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Inteko Rusange y’iri Shyirahamwe yabaye tariki ya 6 Ukuboza 2025.

    Shampiyona ya 2026 izatangira tariki ya 24 Mutarama 2026 mu gihe amakipe ya Inspired Generation na East African University Rwanda yazamutse mu cyiciro cya mbere n’aho Espoir BBC yabaye iya nyuma imanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Umukino w’Igikombe kiruta ibindi (Super Cup) wo ukaba uzaba tariki ya 23 Mutarama, umunsi umwe mbere y’uko Shampiyona itangira. Igikombe cya Rwanda Cup kikaba kizakinwa nyuma y’uko imikino yo kwishyura ya shampiyona irangiye, kizajya kibanziriza Playoffs.

    Muri iyi Nteko Rusange isanzwe kandi FERWABA yafashe umwanzuro wo gukura muri shampiyona ikipe ya Orion BBC kubera kutishyura abakinnyi n’abandi bakozi bayo.

    Yanize ku itegeko ry’abanyamahanga aho ubu mu bakinnyi 20 ikipe yemerewe kwandikisha itagomba kurenza Abanyamahanga 6 mu gihe batatu ari bo bemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino kandi muri abo batatu byibuze umwe muri bo akaba ari Umunyafurika.

    Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abakinnyi banga kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu, hafashwe umwanzuro ko umukinnyi uzajya abikora kandi ikipe ye yamutanze azajya ahagarikwa umwaka wose mu bikorwa bya Basketball mu Rwanda.

    Azomco BBC ikaba yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa FERWABA.

    Amakipe ya Gisimba Memorial Center na Ujama Sports Academy niyo yasabye kujya muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2026 akaba yaremerewe.

    Orion BBC yakuwe muri shampiyona kubera kutishyura abakozi

    Source : http://isimbi.rw/imyanzuro-ikakaye-kubera-kutishyura-ikipe-yakuwe-muri-shampiyona-kutitabira.html

  • APR FC yishongoye kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    APR FC yishongoye kuri Rayon Sports nyuma yo kumenya ko bagiye gucakirana mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu “FERWAFA SUPER CUP”.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2025 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamenyesheje amakipe arimo APR FC na Rayon Sports ko Super Cup izaba tariki ya 10 Mutarama 2026.

    Uyu mukino uhuza ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro, kuri iyi nshuro kuko APR FC yabitwaye byose uyu mukino uzayihuza na Rayon Sports yabaye iya kabiri.

    APR FC ikimenya igihe uyu mukino uzabera, yahise yibutsa Rayon ko uwayitsinze ntaho yagiye. Yagize iti “Mubibutse ko uwabatsinze ejobundi ntaho yagiye.”

    Itangaje ibi mu gihe mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025-26 uheruka kubahuza APR FC yayinyagiye 3-0.

    APR FC yibukije Rayon Sports ko uwabatsinze ntaho yagiye

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yishongoye-kuri-rayon-sports.html

  • Bifitanye isano n’ababyeyi bange – Kevin Kade ku nkomoko y’indirimbo ye nshya #rwanda #RwOT

    Kevin Kade yatangaje ko kwitirira ikirunga cya Nyiragongo indirimbo ye nshya byaturutse ku kuba aka gace ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ari ho ababyeyi be bakuriye.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Kevin Kade uri mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nyiragongo’ yahishuye inkomoko y’iri zina.

    Ati 'Nyiragongo ni ikirunga giherereye n’ubundi mu gace kitwa gutyo ko muri Congo, impamvu yo kuhitirira izina ry’indirimbo yanjye bifite aho bihuriye n’uko ari yo inkomoko y’ababyeyi banjye.'

    Kade yanakomoje ku zindi mpamvu zamuteye kwitirira aka gace indirimbo ye nshya avuga ko kuva mu bwana bwe yahoze afite inzozi zo kuzaterera iki kirunga.

    Ati 'Kuva nkiri umwana kugeza ubu mpora nifuza kuzazamuka ikirunga cya Nyiragongo nkagera ku gasongero, ni inzozi zanjye. Rero kubera gukomeza kubirangamira biri no byatumye nisanga nabyitiriye indirimbo yanjye nshya.'

    Uyu muhanzi yasobanuye ko iyo ndirimbo ariyo igomba gufunga uyu mwaka ahubwo ko nyuma yaho agiye gutegura ibitaramo bitandukanye yatumiwemo birimo n’ibyo azakorera mu Rwanda no hanze y’igihugu.

    Ati 'Nyiragongo ni yo ndirimbo ya nyuma nsohoye muri uyu mwaka, ibindi bihangano byanjye bizatangirana na 2026, nyuma y’aho ndatangira imyiteguro y’ibitaramo nzakorera hano ndetse no muri Uganda.'

    Kade yanerekanye ko umwaka wa 2025 awufata nk’umwaka wabaye uwe bijyanye n’uko ari cyo gihe yanegukanye ibihembo bitandukanye mu muziki ndetse agasohora indirimbo zakunzwe zirimo nka 'Njyanja’, ‘Bebe’ n’izindi yagiye afatanyamo n’abandi bahanzi.

    Ikirunga cya Nyiragongo n’ikirunga giherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Nyiragongo ifite ikiyaga hejuru, kikaba gifite uburebure bungana metero 3,470.

    Nyiragongo iheruka kuruka muri 2021 aho iri ruka ryatumye abaturage benshi bahungira mu Rwanda .

    Iyi ndirimbo Nyiragongo agiye gusohora, yavuze ko bifitanye isano n’inkomoko y’ababyeyi be

    Source : http://isimbi.rw/bifitanye-isano-n-ababyeyi-bange-kevin-kade-ku-nkomoko-y-indirimbo-ye-nshya.html