Author: webrwanda

  • Bamporiki yari ahari! Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene bitegura gukora ubukwe. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ni bwo Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene bemeranya kuzabana akaramata aho bazatandukanywa n’urupfu.

    Uyu muhango ukaba witabiriwe na Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri.

    Aba bombi basezeranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 aho basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Niyo Bosco asezeranye imbere y’amategeko mu gihe ubukwe buzaba tariki ya 16 Mutarama 2026.

    Bibaye nyuma y’uko uyu muhanzi yambitse impeta ya fiançailles Mukamisha Irene muri La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025.

    Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene

    Bamporiki Edouard yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/bamporiki-yari-ahari-niyo-bosco-yasezeranye-imbere-y-amategeko-na-mukamisha.html

  • U Rwanda rwahawe kwakira imikino y'igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025, nibwo ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda ryatangaje ko u Rwanda ruzakira irushanwa ritaha rizahuza amakipe yabaye aya mbere kuri uyu mugabane mu bagabo (CAVB Men's club Championship).


    Ni irushanwa ngarukamwaka rizaba rikinwa ku nshuro ya 47, rigahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, ariko akaba yiyongeramo andi akomeye mu bihugu bitandukanye.

    Itangazo ryasohowe na CAVB n'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Volleyball (FRVB) ryemeje ko mu 2026 iri rushanwa rizabera i Kigali hagati ya tariki ya 20 Mata kugeza kuya 3 Gicurasi.


    Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri 2025, ryabereye mu Mujyi wa Misurata wo muri Libya, ryegukanwa n'ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu mu gihe APR VC yo mu Rwanda yabaye iya kane.

    Igihugu cyakiriye gihagararirwa n'amakipe ane uko akurikirana ku rutonde rwa shampiyona y'umwaka wabanje, ndetse bivuze ko u Rwanda rwahagararirwa n'amakipe nka APR, Police, REG ndetse na Kepler VC.

    Mu 2022, Gisagara VC yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3-1 ubwo ryari ryabereye i Kelibia muri Tunisia.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwahawe-kwakira-imikino-yigikombe-cya-afurika-2026-muri-volleyball-ku-makipe-yabaye-ayambere-iwayo/

  • Niyibizi Ramadhan wa APR FC ari mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa APR FC, Niyibizi Ramadhan ndetse na murumuna we ukinira Marines, Sultan Bobo bari mu gahinda gakomeye ko kubura se ubabyara witabye Imana.

    Uyu mubyeyi akaba yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 saa kumi za mu gutinya akaba yaguye iwe mu rugo i Rubavu, Gisenyi.

    ISIMBI yamenye amakuru ko atari amaze igihe kinini arwaye, yafashwe ku Cyumweru.

    Uyu mubyeyi wa Ramadhan, Sultan Bobo ndetse na mushiki wabo Saida wakinnye ruhago na we akaba asigaye ari umutoza, yazize uburwayi aho yari asanzwe agira ikibazo cy’ubuhumekero.

    Niyibizi Ramadhan ni umwe mu bakinnyi beza b’abanyarwanda bakina muri APR FC ndetse yanahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yanakiniye amakipe arimo Etincelles FC na AS Kigali.

    Niyibizi Ramadhan ukinira APR FC ari mu gahinda gakomeye

    Sultan Bobo ukinira Marines FC yabuze umubyeyi we, yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/niyibizi-ramadhan-wa-apr-fc-ari-mu-gahinda-gakomeye.html

  • Bien Aimé yakeje Joshua Baraka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Kenya, Bien Aimé Baraza yongeye kugaragaza icyubahiro afitiye umuhanzi ukomoka muri Uganda, Joshua Baraka, ubwo yashimangiraga ko ari umuhanzi wo kwitega muri Afurika y’Iburasirazuba no ku rwego mpuzamahanga.

    Ibi yabivugiye mu kiganiro Mic Cheque podcast, aho yagarutse ku buryo Baraka amaze kwagura imbibi z’umuziki we kugeza ku isoko ryo hanze ya Uganda.

    Bien yavuze ko ikintu gitandukanya Joshua na benshi mu bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba ari uko adatinya kwishyira mu bihe bitamworoheye, kugira ngo abone uko yinjirira amasoko atandukanye y’umuziki.

    Bien yemeza ko iyo myitwarire ari yo imufasha gukura vuba no gutera izindi ntambwe ku rwego mpuzamahanga mu rugendo rwe rw’umuziki.

    Ati 'Atembera nk’umugabo w’agaciro, yishyira mu bibazo kugira ngo akure ndetse atere imbere. Aho ni ho ahera amenyekana.'

    Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Sauti Sol yasabye abandi bahanzi bo mu karere, cyane cyane Abanyakenya, kwigira kuri Baraka bakareka kwirara kuko bamaze kumenyekana mu bihugu byabo.

    Yongeraho ko ari ngombwa ko umuhanzi akoresha amafaranga ye mu kwagura imipaka no gushakisha uburyo abona umwanya w’ibihangano bye ku masoko mpuzamahanga y’umuziki, aho kubaho arangamiye mu gihugu cye gusa.

    Baraka aheruka i Kigali tariki 15 Kanama 2025, aho yagenzwaga n’igitaramo yakoreye muri Kigali Universe ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025, icyo gihe yahuriye ku rubyiniro na Dj Pius wizihizaga imyaka 15 ari mu bavanga imiziki, Alyn Sano, Ruti Joel, Mike Kayihura, Dj Marnaud, Jules Sentore n’abandi.

    Usibye 'Wrong Places’ ;Joshua Baraka yanamenyekanye cyane nyuma yo gusohora indirimbo “Nana” mu 2023, ubu akaba ari umwe mu bahanzi bo mu karere bafite ababakurikira benshi kuri Spotify.

    Bien Aime yake Baraka avuga ko ari umuhanzi mwiza uzi icyo ashaka

    Source : http://isimbi.rw/bien-aime-yakeje-joshua-baraka.html

  • Al Hilal yandikiye CAF isaba kwimurira imikino yayo muri Libya aho kuyikinira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudan yamaze kwandikira Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) isaba ko imikino yayo y'amarushanwa ya CAF Champions League yakwakirirwa muri Libya, mu gihe byari bisanzwe biteganyijwe ko izakinira mu Rwanda.

    Iyi kipe isanzwe ifite abafana benshi kandi ikunze kwitabira amarushanwa makuru ya CAF, yari imaze igihe ibarizwa mu bibazo bituma itabasha kwakirira imikino yayo imbere y'abafana bayo kubera umutekano muke mu gihugu cya Sudan. Ni muri urwo rwego CAF yari yemeye ko Al Hilal yakirira imikino yayo i Kigali, aho u Rwanda rwari rwemeye gutanga stade zujuje ibisabwa.

    Gusa amakuru mashya yemeza ko Al Hilal yandikiye CAF isaba guhindura igihugu cyakwakira imikino yayo igahitamo Libya, aho ngo hari ibikorwaremezo bihagije kandi hafi y'Akarere ka Afurika y'Amajyaruguru, bikaba byanayorohera mu ngendo n'imitegurire y'imikino yayo.

    Nubwo iyi baruwa isaba impinduka itaratangazwa mu buryo bwemewe na CAF, abafana n'inzobere muri ruhago batangiye kwibaza impamvu Al Hilal ishaka kuva mu Rwanda, kandi u Rwanda rumaze imyaka rwerekana ubushobozi mu kwakira amarushanwa akomeye.

    CAF iteze gushyira hanze imyanzuro ku busabe bw'iyi kipe mu minsi ya vuba, kugira ngo imikino ya CAF Champions League itangire nta nkomyi.

    Al Hilal yandikiye CAF isaba kwimurira imikino yayo muri Libya aho kuyikinira mu Rwanda

    Source : https://kasukumedia.com/al-hilal-yandikiye-caf-isaba-kwimurira-imikino-yayo-muri-libya-aho-kuyikinira-mu-rwanda/

  • Rutsiro: Umupolisi yarashe umugabo n'umukozi wa DASSO #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, haravugwa iby'uruhererekane rw'amahano rwabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, ubwo umupolisi yarasaga umuturage ndetse n'umukozi wa DASSO, bombi bagakomereka bikomeye, hanyuma na we akihutira kwirasa agahita apfa.

    Amakuru y'ibanze yemeza ko umupolisi wari uri mu kazi ari we watangije ubu bwicanyi ubwo yafataga imbunda arasa umuturage n'umukozi wa DASSO bari hafi aho, impamvu yamuteye gukora ibyo ikaba itarahise imenyekana ako kanya. Abatangabuhamya bavuga ko ibyo byabaye mu buryo butunguranye, bigatera urujijo n'impungenge mu baturage b'aho hantu.

    Nyuma yo kurasa abo bantu bombi, bivugwa ko uwo mupolisi yahise yikubita amasasu we ubwe, agahita apfa aguye aho. Uwahise ugera ku kibuga cya mbere ni inzego z'umutekano zakomeje kubungabunga ahabereye icyaha, mu gihe inkomere zoherejwe kwa muganga kugira ngo zitabweho n'abaganga.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro n'inzego z'umutekano bwemeje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyabiteye n'uko byagenze kuva intandaro kugeza ku musozo w'ibi bikorwa bidasanzwe. Abaturage bo muri Boneza basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kugaragare, hanashyirweho ingamba zikumira ibyahungabanya umutekano wabo.

    Ibyo byose bikomeje kuba mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gusuzuma icyatumye umupolisi ukekwaho kuba yaranyuze mu gihunga cyangwa ikibazo cy'akazi agafata umwanzuro ukomeye wo kurasa bo bantu, hanyuma akirasa. Ibyavuye mu iperereza biracyategerejwe.

    Rutsiro: Umupolisi yarashe umugabo n'umukozi wa DASSO

    Source : https://kasukumedia.com/rutsiro-umupolisi-yarashe-umugabo-numukozi-wa-dasso/

  • Aziz Ki yatomagije umugore we Hamisa Mobetto #rwanda #RwOT

    Umunya-Burkina Faso ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Wydad Athletic Casablanca, Stéphane Aziz Ki, yongeye kugaragariza isi ikigero cy’urukundo rudasanzwe akunda umugore we Hamisa Mobetto ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 10 Ukuboza, Aziz Ki yashimangiye uburyo Mobetto yamubereye nk’isoko y’imbaraga, ituze n’ihumure mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Ati 'Rukundo rwanjye [Mobetto], kuri uyu munsi w’amateka ndagira ngo nkwibutse uko uri uw’ingirakamaro. Umwaka wose turi kumwe uba impano y’agaciro igice cyuzuyemo ibyishimo, urukundo n’ibihe bitazibagirana.”

    'Uri imbaraga zanjye, amahoro yanjye, isoko ry’ihumure n’ishyaka rinyubaka. Wanyigishije kuba umugabo mwiza kurushaho, kandi buri mwanya turi kumwe unyibutsa uko nahiriwe no kugukunda.'

    Uyu mukinnyi yakomeje ashimangira ko uyu munsi umufasha we yavukiyeho atishimira isabukuru y’umukunzi we gusa, ahubwo yishimira umunsi wavutseho umugore w’intwari, ufite umutima wuje ubuntu, inseko itanga icyizere n’umucyo ugaragara hose aho ageze.

    Hamisa Mobetto na Aziz Ki bakoze ubukwe ku wa 16 Gashyantare 2025, nyuma y’igihe gito bari bamaze bemeje ko bakundana mu ruhame.

    Hamisa Mobetto nk’umunyamideri, umushoramari ndetse n’umuririmbyi wari ufite izina rinini mu myidagaduro ya Tanzania, yakunze kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byo mu karere kubera ubuzima bwe bw’urukundo butajyaga buburamo agashya.

    Mu myaka ishize yagiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye, birimo Francis Ciza (Majizzo) na Diamond Platnumz, aho muri 2017 banabyaranye umwana w’umuhungu.
    Yagiye anavugwaho gukundana n’umuraperi Rick Ross mu mpera za 2021, ndetse nyuma yaho akagira umubano n’uwitwa Kevin Sowax, nk’uko byakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru byo muri Tanzania.

    Nyuma yo gutandukana na Kevin Sowax, Hamisa yatangiye urukundo n’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Burkina Faso, Stephane Aziz Ki, icyo gihe wakiniraga ikipe ya Young Africans SC ndetse muri Mutarama 2025 bemeza ko bakundana.

    Aziz Ki yatomagije we Hamisa Mobetto

    Source : http://isimbi.rw/aziz-ki-yatomagije-umugore-we-hamisa-mobetto.html

  • Arne Slot yasabye Salah gufata intambwe ya mbere mu kwiyunga nawe #rwanda #RwOT

    Liverpool FC, nyuma yo gutsinda Inter Milan i San Siro, umutoza wa Liverpool Arne Slot yongeye gutanga imvugo ikomeje gukurura impaka nyinshi ku kibazo kiri hagati ye na rutahizamu Mohamed Salah, uherutse gusigwa hanze y'urugendo rw'iyo mikino itoroshye. Slot yavuze ko ikibazo atari icy'umutoza gusa cyangwa icy'ikipe, ahubwo ko na Salah ubwe agomba gutekereza ku ruhare rwe mu byabaye.

    Mu magambo ye bwite, Arne Slot yagize ati: 'Buri muntu agira amakosa mu buzima, ariko ikibazo cya mbere ni iki: ese umukinnyi na we atekereza ko yaba yarakoze ikosa?'. Iyi mvugo yahise yongera ubushyamirane burimo guhangayikisha abafana, cyane cyane abo muri Afurika bahora bashyigikira Mo Salah.

    Slot yakomeje avuga ko ikibazo gikurikira gikomeye kurushaho: 'Ese ubuyobozi cyangwa umutoza ni bo bagomba gutangira intambwe yo kubana neza, cyangwa Salah ni we ugomba gufata iya mbere? Icyo na cyo ni ikindi kibazo gikomeye tugomba kwibonera ibisubizo.'

    Nubwo hari abatekerezaga ko umubano w'aba bombi ushobora kuba wararangiriye aho, Slot yahise asobanura ko bitarajya ku rwego rwo kutavugana na Salah burundu. Ati: 'Sinigeze mvuga ko ntazongera kuvugana na Mohamed Salah. Oya, ibyo ntabwo nabivuze kandi sibyo.'

    Iyi mvugo yahise isiga urujijo, ariko inatanga icyizere ko hari inzira yo kugarura amahoro hagati y'umukinnyi n'umutoza, hagamijwe gukomeza imbaraga za Liverpool FC mu gihe cy'imikino isigaye.

    Arne Slot yasabye Salah gufata intambwe ya mbere mu kwiyunga nawe

    Source : https://kasukumedia.com/arne-slot-yasabye-salah-gufata-intambwe-ya-mbere-mu-kwiyunga-nawe/

  • Irasubiza Alliance na Matthew Ferris baritegura kwibaruka imfura yabo #rwanda #RwOT

    Akanyamuneza ni kose kuri Irasubiza Alliance, wabaye Miss Popularity 2020, n'umugabo we Matthew Ferris, kuko bari kwitegura kwibaruka imfura yabo muri 2026. Uyu muryango ukiri muto wahamagariye inshuti n'abakunzi babo kwifatanya nabo muri uru rugendo rushya rw'ubuzima bategerezanyije amatsiko menshi.

    Urukundo rwa Alliance na Ferris rwabaye urugendo rufite amateka yihariye. Matthew Ferris yasabye anakwa Irasubiza Alliance ku itariki 18 Ukuboza 2024, mu birori byuzuye ibyishimo n'amarangamutima menshi. Bukeye bwaho, ku wa 19 Ukuboza 2024, bombi basezeraniye imbere y'Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahamiriza inshuti n'imiryango ko biteguye kubaka urugo rushingiye ku rukundo n'ubudahemuka.

    Ibi birori byakurikiranye n'isonga ry'urugendo rwabo, kuko mbere y'ibyo byose bari barabanje gukora ibirori byo kwambikana impeta byabaye muri Kanama 2024, bikaba byaratangije urugendo rushya rw'ubuzima bwabo nk'abakundana bafashe inzira yo kubana by'iteka.

    Kuri ubu, kuva bategereje umwana wabo w'imfura byabazaniye ibyishimo bidasanzwe. Inshuti n'abakunzi babo bakomeje kubifuriza kubaho neza no gukomeza kwitegura kwakira uwo bazirana amatsiko n'urukundo rwinshi.

    Irasubiza Alliance na Matthew Ferris baritegura kwibaruka imfura yabo

    Source : https://kasukumedia.com/irasubiza-alliance-na-matthew-ferris-baritegura-kwibaruka-imfura-yabo/

  • Indirimbo ivugwaho ubujura: Marina n'ubuyobozi bwe basobanura uko byagenze mu myaka ine bayimaranye #rwanda #RwOT

    Abarengera inyungu z'umuhanzikazi Marina baramagana ibivugwa ko yaba yibye indirimbo iri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ahubwo bo bavuga ko umuhungu uvuga ko ari iye ashobora kuba ari we wayitiriye Marina, ayisubiramo nyuma yo kuyibona mu buryo butazwi.

    Marina yagize ati: 'None se indirimbo maranye imyaka ine nayiba gute? Nyikoze kera, nkiri gukorana na Passy Kizito, twatangiriye kuyikorera kwa Element. Simbizi ukuntu yagira ngo ni iye.'

    Yongeyeho ko nta na rimwe yigeze amenya uwo musore uvuga ko indirimbo ari iye, kuko n'igihe bamubajije yatangaje ko ngo yayikorewe na Element, nyuma bigasobanuka ko atari byo. Dutekereza ko yaba yarayibonye mu buryo bwo gusangiza indirimbo ku bantu, hanyuma akayisubiramo,' Marina akomeza asobanura.

    Eric ureberera inyungu za Marina we yemeza ko ikibazo cyamenyekanye kere, ndetse ko mbere y'uko basohora indirimbo yabo bari bafite amakuru ko hari undi muhanzi watangiye kuyiyitirira, anashyira verisiyo ye kuri YouTube.

    Yagize ati: 'Twari tubizi. Tumaze gusohora iyacu twasabishije iya YouTube kuko ari iyacu. Uwo musore yigeze no kumpamagara ambwira ngo tuyimufashe asohore kuko yayikorewe na Element, ndetse ansaba ibihumbi 200 Frw. Nyuma yo kubaza Element na Passy Kizito twemeje ko batamuzi rwose, duhitamo gushyira hanze iyacu.'

    Kugeza ubu uruhande rwa Marina ruvuga ko nta gushidikanya indirimbo ari iyabo ndetse ko imyaka ine bayimazeho ari gihamya ifatika ko nta bujura bukirimo.

    Source : https://kasukumedia.com/indirimbo-ivugwaho-ubujura-marina-nubuyobozi-bwe-basobanura-uko-byagenze-mu-myaka-ine-bayimaranye/