Bamporiki yari ahari! Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene bitegura gukora ubukwe. #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ni bwo Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene bemeranya kuzabana akaramata aho bazatandukanywa n’urupfu.

Uyu muhango ukaba witabiriwe na Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri.

Aba bombi basezeranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 aho basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Niyo Bosco asezeranye imbere y’amategeko mu gihe ubukwe buzaba tariki ya 16 Mutarama 2026.

Bibaye nyuma y’uko uyu muhanzi yambitse impeta ya fiançailles Mukamisha Irene muri La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025.

Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene

Bamporiki Edouard yari ahari

Source : http://isimbi.rw/bamporiki-yari-ahari-niyo-bosco-yasezeranye-imbere-y-amategeko-na-mukamisha.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *