Author: webrwanda

  • Bacca wa Police FC yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain Bacca, yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we bitegura kurushinga.

    Ku mugoraga w’ejo hashize ku wa Gatanu ni bwo hagiye hanze amafoto ya Bacca yambitse umukunzi we impeta y’urudashira.

    Nubwo nta byinshi biramenyekana kuri iyi nkumi yigaruriye umutima wa Bacca cyane ko nta byinshi ashaka kubivugaho, ISIMBI yamenye ko aba bombi bahisemo gutangira urugendo rubaganisha kuzabana iteka n’iteka nyuma y’imyaka 5 gakundana.

    Urukundo rwabo bakaba barahisemo kurugira ibanga kugeza umunsi babonye ko igihe kigeze cyo kibitangaza, gusa inshuti zabo za hafi zo zari zibizi.

    Kwitonda Alain Bacca ubu ni umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Police FC yagezemo avuye muri APR FC yari yasinyiye avuye muri Bugesera FC.

    Bacca yari amaze imyaka 5 akundana n’iyi nkumi yambitse impeta

    Urukundo rwabo barugize ibanga

    Yamwambitse impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/bacca-wa-police-fc-yambitse-umukunzi-we-impeta-ya-fiancailles-amafoto.html

  • Police yahaye isomo rikomeye APR (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Police Handball Club yatsinze APR HC iyirusha ibitego 34-28 mu mukino wa shampiyona.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, shampiyona ya Handball yari yakomeje.

    Hakinwe umukino umwe rukumbi w’umunsi wa 7 wahuje amakipe abiri y’amakeba mu rw’Imisozi 1000, Police HC na APR HC.

    Uyu mukino ukaba wabereye muri Petit Stade i Remera saa 19h, aho iyi sitade nto abantu bari baje ari benshi baje kureba uyu mukino.

    Ni umukino watangiranye imbaraga n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, yaba APR yari yakiriye cyangwa Police.

    Mu gihe Mbesutunguwe Samuel yarimo afasha Police HC, umuvandimwe we Nshimiyimana Alexis yarimo akora ibishoboka byose ngo agumishe APR mu mukino.

    Iri hangana ryatumye amakipe yombi ajya kuruhuka yegeranye mu bitego ari 18-16 bya APR HC.

    Abasore b’umutoza Ntabanganyimana Antoine wa Police HC, bagarutse mu gice cya kabiri barakaye cyane.

    Uyu mutoza wari wifitiye iturufu yibikiye atakoresheje cyane mu gice cya mbere kuko byasaga n’ibyanze, Yves Kayijamahe ni we wabaye itandukaniro muri iki gice ni mu gihe Bagirishya Anaclet wa APR we umukinnyi yari afite ushobora gukora ikinyuranyo ni Muhumure umaze iminsi atameze neza, yaje no kujya mu kibuga ahita agira ikibazo baramugonga ubona ko ababaye cyane na jersey iracika, yaje kugaruka mu kibuga mu minota ya nyuma.

    Yves Kayijamahe yazonze APR bishoboka cyane ko muri iki gice yatsinzemo ibitego 8. Umukino warangiye ari ibitego 34-28.

    Mbesutunguwe Samuel wa Police ni we watsinze ibitego byinshi 13 mu gihe Kayijamahe Yves yatsinze 8.

    Wari umukino utoroshye

    Ibyishimo byari byose ku mutoza Antoine

    Mbesutunguwe (14) ni we watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino

    Amayeri yabaye make kuri APR HC

    Source : http://isimbi.rw/police-yahaye-isomo-rikomeye-apr-amafoto.html

  • Ihereje ijisho uko byari byifashe umuramyi Divine Muntu asezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuramyi Divine Nyinawumuntu uzwi nka Divine Muntu yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bitegura kurushinga, Uwizera Benjamin.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 ukuboza 2025 ahagana saa cyenda z’amanywa ni bwo basezeranye imbere y’amategeko, ni ibirori byabereye ku biro by’umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

    Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’uyu muryango mushya. Nyuma y’ibi birori hakurikiyeho gusangira n’inshuti zabaherekeje

    Uwizera Benjamin yavuze ko yishimiye intambwe nshya aba bombi bateye.

    Ati”Zari inzozi zanjye kwitwa umugabo mu buryo bw’amategeko, iyi ntambwe ni ikindi ikimenyetso kigaragaza ko Uwiteka ashyigikiye imishinga yacu yose iri imbere.”

    Divine Muntu mu magambo make akaba yashimiye inshuti n’imiryango bitabiriye ibi birori aboneraho no kubatumira mu bukwe bwabo buteganyijwe tariki ya 10 Mutarama 2025 aho aba bombi bazasezerana imbere y’Imana mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Gatenga mu gihe ibindi birori bisigaye bizabera I Gikondo ahitwa kwa Maronko haruguru ya RWACOF.

    Divine Muntu ni umwe mu baramyi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba akunzwe cyane mu ndirimbo nka Urugendo, Irembo, Lahayiroyi ndetse na Hozana aherutse gusohora.

    Uyu muramyi ufashwa na Trinity For Support anabereye ambassador anabarizwa mu itsinda ryo kuramya Imana rya Kingdom of God rizwi mu ndirimbo nka Nzamuhimbaza, Sinzava aho uri n’izindi rikaba ribarizwamo abandi banyamuziki nka Sharon Gatete n’abavandimwe be.

    Benjamin yarahiriye kuzabana akaramata na Divine Muntu

    Divine Muntu yemeye kuzatandukanywa n’urupfu na Benjamin

    Bari bamaze igihe bakundana

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’igihe bakundana

    Umugabo wa Divine Muntu yavuze ko uyu munsi yari awutegereje cyane

    Source : http://isimbi.rw/ihereje-ijisho-uko-byari-byifashe-umuramyi-divine-muntu-asezerana-imbere-y.html

  • Eddy Kenzo yihanije Bobi Wine #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Uganda, Eddy Kenzo yasabye Bobi Wine na bagenzi be bari kwiyamamariza intebe y’umukuru w’igihugu kugabanya amagambo akomeretsa cyangwa ashobora guteza umwuka mubi mu baturage.

    Aganira n’itangazamakuru, Kenzo yagaragaje ko hari abakandida bayabotse politiki iri kugenda ishyira imbaraga mu mvugo zikakaye cyane, zigamije gushyushya rubanda aho kubasobanurira imigabo n’imigambi mu buryo bwubaka.

    Yavuze ko iki kimenyetso kidatanga icyizere ku gihugu, cyane cyane muri ibi bihe by’ubukana bwa politiki.

    Yagize ati 'Abakunzi banjye munshyigikiye, ndabasaba kutajya mu bikorwa bitemewe. Mwihangane kugeza ku wa 15 Mutarama mujye gutora umukuru wanyu mushyigikiye. Ariko gutegeka abantu ngo bitware nk’inyeshyamba, ni ibintu bibi cyane. Ntimukabikore.'

    Kenzo yagarutse ku mvugo aherutse kumva ku muyobozi w’ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine.

    Yerekanye ko uburyo Bobi Wine yahamagariraga abarwanashyaka be bwumvikanagamo ugushishikariza abantu kwitwara burwanyi no kwigaragambya, ibintu avuga ko bishobora guteza umutekano muke.

    Uyu muhanzi wahawe igihembo cya BET, yakomeje asaba abashaka kuyobora igihugu bose kugira ubushishozi no kwirinda amagambo akomeretsa cyangwa asenya.

    Yavuze ko politiki y’ubu itagikora ku mbaraga zo gushyushya imitwe y’abaturage, ahubwo ishingiye ku bukangurambaga buganisha ku kubakira hamwe igihugu.

    Ati 'Ndashishikariza abanyapolitiki bose kwirinda amagambo akarishye. Uriya muvuno wo kuvuga ngo 'twese dupfane’ ntacyo watanga. Muri iki gihe, ugomba gusaba, gusobanura, no kwegera abaturage ubabwiza ukuri. Mubaganirize neza, mubasobanurire porogaramu yanyu n’uburyo izashyirwa mu bikorwa.'

    Aya magambo y’uyu muhanzi aje mu gihe umwuka wa politiki urushaho kwiyongera muri iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni 50, aho abakandida Perezida bakomeje kuzenguruka igihugu bashaka amajwi.

    Eddy Kenzo yasabye abiyamamaza kudakoresha imvugo zikanganye, zitera ubwoba

    Bobi Wine yanenzwe na Eddy Kenzo ku mvugo akoresha

    Source : http://isimbi.rw/eddy-kenzo-yihanije-bobi-wine.html

  • Harmonize yasabye Baba Levo kureka gushyigikira Diamond Platnumz buhumyi #rwanda #RwOT

    Harmonize, yongeye kuzamura impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kunenga bikomeye umudepite Baba Levo, amushinja kurengera Diamond Platnumz mu buryo budafite ishingiro no kwirengagiza buhumyi amakosa y’uyu muhanzi.

    Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025, Harmonize yavuze ko Diamond nta kintu gifatika akorera Baba Levo uretse kumureka bakifotozanya, ananenga cyane uburyo uyu mudepite ahora amubwira ibibazo bye iyo bahuriye mu tubari tw’imikino ya casino.

    Ati 'Wowe Baba Levo ntacyo Diamond agufasha uretse kukureka mugafatana amafoto. Kandi wowe Baba Levo, buri gihe iyo duhuriye muri casino ujya kunshinja amakosa, nyamara uri umudepite.'

    Yanaburiye uyu mudepite uhagarariye agace ka Kigoma mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania ko hari igihe kizaza, agahatirwa gusobanurira Perezida Samia Suluhu Hassan aho amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza yavuye, cyane ko bizwi ko Diamond atigeze amutera inkunga ku rwego abantu bakeka.

    Ati 'Uzagerwaho n’ukuri igihe uzahatirwa kuvuga uwakwishyuriye amafaranga wakoresheje mu bikorwa byawe byo kwiyamamaza, cyane cyane nibaza icyo uzabwira Mama Rubi [Pereizida Samia] nibimugeraho.'

    Harmonize yanagarutse ku bantu bandi avuga ko Diamond yashutse barimo umuhanzi Angela wigeze kuba muri Konde Gang, ngo wasezeranyijwe ubufasha n’imikoranire itigeze ibaho, ndetse na Ibraah, wasezeye muri Konde Gang abifashijwemo na Diamond nyuma yo kumubeshya ko azahabwa ubufasha bwo kumenyekanisha ibihangano bye.

    Yagize ati 'Wowe Baba Levo wari ku isonga mu kuvuga ko ntitwaraga neza kuri Angela. None se Diamond yamujyanye kwa muganga nk’uko yabisezeranyije? Ese indirimbo yagombaga gukorana na Zuchu yarasohotse? Na Ibraah se, kuki mutamurangiriza indirimbo nyuma yo kumushora mu nzira yo kuva iwacu?'

    Konde Boy yavuze ko ibyo byose ari ugushaka kumusenya, ndetse ko ibyo Baba Levo n’abo bafatanyije bigeze kumukorera byamushyize mu gahinda gakomeye kashoboraga no gutuma akoresha ibiyobyabwenge cyangwa akareka umuziki.

    Baba Levo ashinjwa kwihoma kuri Diamond Platnumz

    Harmonize yamubwiye ko hari igihe bizamugaruka

    Source : http://isimbi.rw/harmonize-yasabye-baba-levo-kureka-gushyigikira-diamond-platnumz-buhumyi.html

  • Samuel Eto’o Fils mu barenga ibuhumbi 150 bitabiriye igiterane cy’Umuvugabutumwa w’Umurundi wakoze ibitangaza #rwanda #RwOT

    Samuel Eto’o Fils wakanyujijeho muri ruhago akaba na perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, ari mu bantu barenga ibihumbi 150 bitabiriye Igiterane cy’Umuvugabutumwa w’Umurundi, Chris Ndikumana yakoreye muri Benin.

    Ndikumana Chris ni umuvugabutumwa wamamaye cyane mu biterane akora yise 'Kanguka’ aho akoreramo ibitangaza agakiza abantu indwara.

    Uyu muvugabutumwa ugenda azenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika yigisha inkuru nziza y’Imana, kuri ubu hari hatahiwe Benin, igiterane cyabereye mu Mujyi wa Cotonou.

    Ni igiterane kitigeze cyamamazwa kuri Radio, Televiziyo, Imbuga Nkoranyambaga cyangwa ahandi hantu aho ari ho hose ariko kikaba cyaritabiriwe n’umubare munini w’abantu nubwo iki gihugu kizwiho kugira umubare munini w’abantu bizerera mu mbaraga z’umwijima.

    Kikaba cyaritabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 150 aho na Samuel Eto’o Fils yateze indege imukura muri Cameroun akajya muri Benin kwitabira iki giterane kiberamo ibitangaza.

    Nk’ibisanzwe nk’uko bisanzwe bigenda mu biterane yagiye akora, yahakoreye ibitangaza bamwe mu bantu baje bafite ibibazo birakemuka, hari abari barwaye bakize, hari abaje bagendera mu mbago bataha bigenza nta mbago bariho.

    Ndikumana Chris yavutse tariki ya 15 Kamena 1973 aho ari imfura mu muryango w’abana 6. Muri 2010 yakoze ubukwe aho yashakanye na Nadia Iteka ubu bafitanye abana 4 (Teresa Shima, Joshua Senga, Eliane Irankunda na Witness Baho).

    Kimwe mu bitarane by’amateka yakoze, ni cyabaye tariki 18 Ukwakira 2023, Chris Ndikumana muri Cameroun aho yigishije icyigisho cyitwa “La Puissance de Yeshua” (Ubushobozi bwa Yeshua) aho cyitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi 200 kuri Stade Japoma i Douala muri Cameroun.

    Iki giterane cyamaze amasaha arenga atandatu. Mu bitabiriye iki giterane harimo, harimo Samuel Dieudonné Ivaha Diboua wari uyoboye akarere ka Littoral mu gihugu ca Cameroun.

    Ndikumana akaba yarashyizeho Application yise 'Kanguka’ aho abarenga miliyoni bamaze kuyimanura (download) bayitunze muri telefoni zabo ngendanwa, iboneka kuri Google Play no kuri App Store ya Apple.

    Samuel Eto’o Fils yitabiriye iki giterane kandi yarafashijwe

    Chris Ndikumana yakoreye igitaramo cy’Amateka muri Benin

    Source : http://isimbi.rw/samuel-eto-o-fils-mu-barenga-ibuhumbi-150-bitabiriye-igiterane-cy.html

  • Girumugisha yahaye ubutumwa Rayon na APR FC, Umukinnyi w’umunyarwanda abona udasanzwe #rwanda #RwOT

    Umurundi ukinira Al Hilal, Girumugisha Jean Claude yavuze ko intego bafite ari ugutwara shampiyona kandi bazabigeraho batsinze Rayon Sports na APR FC.

    Ibi uyu mukinnyi yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI nyuma y’umukino baraye batsinzemo Bugesera FC 3-1, ibitego byose bya Al Hilal ni we wabitsinze.

    Girumugisha watowe nk’umukinnyi w’umukino, yavuze ko intego bafite ari ugutwara shampiyona y’u Rwanda.

    Ati “Intego dufite ni ugukina, amakipe yose akina ashaka igikombe, ni ugukora cyane kugira ngo turebe ko twagitwara mbere ya APR FC. Tunafite intego yo kugera kure mu matsinda y’imikino Nyafurika.”

    Yakomeje avuga ko nubwo bagera mu kibuga bigahinduka ariko afite icyizere ko ari Rayon Sports na APR FC bazazitsinda.

    Ati “Njye ndumva tuzazitsinda, njyewe mfite icyizere ko tuzazitsinda ariko hari igihe tugera ku kibuga bigahinduka.”

    Agaruka ku bakinnyi beza y’abanyarwanda beza yabonye muri shampiyona y’u Rwanda barimo myugariro wa APR FC, Niyigena Clement.

    Ati “Barimo benshi. Nk’uriya myugariro wa APR FC ukina mu mutima w’ubwugarizi (Niyigena Clement), ni umuhanga cyane.”

    Avuze ibi mu gihe Niyigena Clement ari we wegukaye igihembo cy’umukinnyi mwiza wahize abandi (MVP) mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Girumugisha Jean Claude akaba arimo akina shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni nyuma y’uko ikipe ye ya Al Hilal yo muri Sudani yemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Girumugisha Jean Claude yavuze ko bifuza gutwara shampiyona y’u Rwanda

    Niyigena Clement yavuze ko ari mu bakinnyi beza bari mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/girumugisha-yahaye-ubutumwa-rayon-na-apr-fc-umukinnyi-w-umunyarwanda-abona.html

  • Uko Rose Muhando yafatiwe ubujura bikamusunikira gukora indirimbo 'Nibebe’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka muri Tanzania, Rose Muhando, yongeye gusangiza abakunzi be inkuru ibabaje y’uruhererekane rw’ibigeragezo byamukomerekeje mu buzima bwe bw’umuziki biturutse ku kagambane yakorewe n’abantu bari bamwegereye.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania, Rose Muhando yavuze ko byose byatangiye igihe yari amaze kuzamuka mu muziki akagira izina rikomeye kubera indirimbo ze zakunzwe nka 'Mteule Uwe Macho’.

    Ariko ubwo yari mu munezero w’umusaruro udasanzwe wavubukaga mu bikorwa bye by’umuziki, uyu mugore w’imyaka 47 y’amavuko yaje kugwa mu mutego w’abantu yatekerezaga ko ari inshuti ze za hafi.

    Uwo mwikomo ngo watangiye ubwo uwamurebereraga inyungu akaba n’umujyanama we wa mbere yafungwa, akibona asigaye wenyine ari kumwe n’abo baririmbanaga muri korali.

    Mu gihe yari akiri gushakisha icyamufasha gukomeza ibikorwa bye bya muzika, haje umuntu umwe umubwira ko ashaka kumufasha kandi ko yaba hafi ye nk’umujyanama mushya.

    Yaramwizeye, ariko nyuma y’igihe gito ibintu bitangira guhinduka nabi, ubufasha yari amwitezeho buhinduka isoko y’amakimbirane n’uburiganya bwamugizeho ingaruka zikomeye.

    Rose Muhando avuga ko nubwo yari amaze igihe gito ahisemo gutandukana n’uwo muntu, akanahita abona ubutumire bwo kuririmba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari ku kibuga cy’Indege agiye guhaguruka, yatawe muri yombi kubera ibirego by’itoteza, ubujura n’ubwambuzi bwakorwaga n’abantu bakoranaga na wa muntu yigeze kwizera.

    Ati 'Nakomeje kumva hirya no hino hari ubujura buvugwamo amazina yanjye, sinari mbizi. Ku munsi wo guhaguruka bambwira ko nibye amafaranga menshi, mpita ngwa mu kantu.'

    Rose yasobanuye ko yahise atabwa muri yombi, ashyirwa mu maboko ya polisi, ndetse asabwa gusiga imodoka ye nk’ingwate kugira ngo dosiye ikomeze gukurikiranwa mu mategeko.

    Yanongeyeho ko icyo gihe agifata nk’igihe gikomeye mu buzima bwe, maze avuga ko ari bwo amarira, agahinda n’umubabaro byaramuremye ari nacyo cyatumye akora indirimbo yise 'Nibebe’,yaje no kuba imwe mu bihangano bye byakomeje kwinjira mu mitima ya benshi.

    Ati 'Nari mpanganye na Shitani mu buryo bw’umwuka n’ubuzima busanzwe. Nibyo byampaye imbaraga zo guhanga 'Nibebe’.'

    Nyuma yo kugera muri Amerika avuye mu bihe bikomeye, Rose Muhando avuga ko ibyo byose byamubereye isomo rinini, n’ubu rikomeza kumutera imbaraga zo gukora indirimbo zihumuriza umutima igihe aba ari kunyura mu bihe bigoye.

    Rose Muhando yavuze ko yigeze gufatwa kubera ubujura

    Source : http://isimbi.rw/uko-rose-muhando-yafatiwe-ubujura-bikamusunikira-gukora-indirimbo-nibebe.html

  • Hari abamenweho inzoga! Inkomoko y’icyo itangazamakuru ryise agasuzuguro ryakorewe na Kevin Kade i Huye #rwanda #RwOT

    Ureberera inyungu z’umuhanzi Kevin Kade yahakanye iby’agasuzuguro ashinjwa kwerekana nyuma y’amasaha make itangazamakuru ry’imyidagaduro rikorera mu Ntara y’Amajyepfo rihagaritse gukina indirimbo z’uyu muhanzi rimushinja kurica amazi akanagira uruhare mu gutuma rimenwaho inzoga.

    Ibi byose byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo uyu muhanzi yataramiraga abakunzi be bari bamutegereje mu gitaramo cyari cyiswe 'Minuza Festival’ cyaberaga mu kibuga cy’umupira cya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

    Iki gitaramo cyari cyateguwe na Banki nyarwanda itsura amajyambere [BRD] kigamije gusobanurira no gukemura ibibazo bikibangamiye abanyeshuri by’umwihariko bifitanye isano n’amafaranga yo kubatunga bahabwa n’iyi banki binyuze mu cyizwi nka Minuza.

    Amakuru ISIMBI yabwiwe na bamwe mu banyamakuru bavuga ko beretswe agasuzuguro kadasanzwe barimo uwitwa Muhire Gilbert ushinzwe ishami ry’ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radio Salus ndetse na mugenzi we Bibebityo Anicet wa RC Huye avuga ko uyu muhanzi wari wagiye ku rubyiniro ari uwa kabiri yasabwe kuganiriza itangazamakuru akabajijisha ku buryo bemeza byuje agasuzuguro kadanzwe.

    Muhire yagize ati 'Ibyo nshinja Kevin Kade bifite aho bihuriye n’ibikorwa umusore bagendana ntazi neza niba ari manager we watubujije kumuganiriza avuga ko umuhanzi agiye kubanza kuruhuka ndetse ko mu minota mike duhita tuvugana.”

    “Twagumye aho twari tumurindiriye gusa nta kanya kanini gashize, Kade yahise yinjira mu modoka atatuvugishije ibintu twafashe nk’agasuzuguro noneho icyatubabaje cyane ni uko mbere y’uko iyo modoka ihagaruka babanje gusunika abantu bari aho, ibi byavuyemo y’uko abasunitswe bamenaho inzoga banywaga umunyamakuru twari kumwe.”

    Gilbert yakomeje avuga ko mu gihe turi mu gihugu aho umuntu asabwa gutanga amakuru by’umwihariko umuhanzi ukurikirwa n’abantu benshi nka Kevin Kade akirengagiza itangazamakuru rikora nk’ikiraro kimuhuza n’abafana be ari ibintu bikwiye gusabirwa imbabazi mu ruhame.

    Ati 'Si twebwe baba basuzuguye ahubwo ni ugusuzugura abafana babo baba badutumye kumenya amakuru abavugwaho ndetse ni no gusuzugura uruhare itangazamakuru by’umwihariko Radiyo Salus mu guteza imbere muzika nyarwanda, agomba kubisabira imbabazi.'

    Mu gushaka kumenya icyo uruhande rwa Kevin Kade rubivugaho, ISIMBI yahamagaye Ghislain Nise Jabo usanzwe ureberera inyungu z’uyu muhanzi ayihamiriza ko ibi koko byabaye ariko avuga ku cyo yagereranije no gushyuha mu mutwe ahanini kwari kwatewe n’ukubanza gupfa kw’ibyuma by’amajwi ubwo Kade yari agiye ku rubyiniro bikamusaba kubanza gusubirayo.

    Nise Jabo yashimangiye ko nta bundi bugome cyangwa umutima mubi waba warakoranywe ibyo aba banyamakuru bafashe nko gusuzugurwa ahubwo ko byafatwa nk’ikosa ryabaye mu bwumvane hagati yabo nyuma y’uko bari basabwe gutegereza umuhanzi akabanza akaruhuka.

    Ati ' Yego byabayeho, gusa abo banyamakuru baraje tubabwira ko umuhanzi akirushye noneho hahita haza akavuyo noneho duhita twimuka aho twari duhagaze bitewe no gucanganyukirwa no gushyuha mu mutwe twari twagize twisanga tugiye tutabavugishije, ariko nta bundi bugome cyangwa kubasuzugura kwabayeho.'

    Jabo yakomeje agaragaza ko nta mpamvu bari bafite yo gusuzugura itangazamakuru kandi we abona ko cyari igihe cyo kurikenera bitewe n’uko bari mu myiteguro yo kumenyekanisha indirimbo ya Kevin Kade nshya yitwa 'Nyiragongo’ kandi ko usibye n’iyi nshuro itangazamakuru ari abafatanyabikorwa babo ba buri munsi.

    Ibi bije nyuma yuko mu mwaka ushize nabwo Chris Eazy yasabye imbabazi itangazamakuru cyane cyane irikorera mu Karere ka Huye kubwo gushinjwa kubaca amazi akabasuzugura bakiyemeza guhagarika ibihangano bye.

    Ku italiki ya 17 Gashyantare 2024 ubwo uyu musore yataramiraga mu karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda yahavuye ahasize isura itari nziza mu itangazamakuru rikorera i Huye ubwo yashinjwaga agasuzuguro no kugaraguza agati itangazamakuru rihakorera.

    Mbere y’uko Chriss Eazy ajya ku rubyiniro bivugwa ko abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bamwegereye bakamusaba ko baganira akababwira ko ako kanya bitakunda ahubwo ko baza kuganira nyuma yo kuva ku rubyiniro.

    Igihe cyo kuva ku rubyiniro nabwo ntiyigeze abikoza kuko bamwe mu banyamakuru bavuga ko yahise yinjira mu modoka ahita agenda ntacyo ababwiye, gusa ageze imbere ahamagara umwe muri bo ngo bamusange kuri Hotel gusa nabyo ntibyakunda kuko bahageze basanga yagiye.

    Uku kubazungurutsa cyane bikarangira anababeshye byarabarakaje ndetse bamwe biyemeza kutongera gukina indirimbo n’imwe y’uyu muhanzi cyereka igihe azaba yaciye bugufi akemera ikosa akanarisabira imbabazi ndetse ibi ni na ko byaje kugenda.

    Kevin Kade itangazamakuru ryo mu Magepfo ryamushinje agasuzuguro

    Source : http://isimbi.rw/hari-abamenweho-inzoga-inkomoko-y-icyo-itangazamakuru-ryise-agasuzuguro.html

  • FERWAFA yihaye imyaka ibiri u Rwanda rukajya mu Gikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyatangajwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga kuri gahunda yo kuzamura impano bahereye mu bakiri bato.

    Uyu mushinga w’imyaka 2 ufite intego y’uko u Rwanda ruzakina Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2028.

    Uyu mu mushinga wa “FIFA Talent Development Scheme-TDS ” ugamije kuzamura impano z’abakiri bato, washyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) mu 2022, ukaba ukuriwe na Arsène Wenger, umaze amezi umunani utangiye mu Rwanda.

    Shema Fabrice, yagaragaje uyu mushinga nk’igisubizo cy’intsinzwi u Rwanda rumaze rubona.

    Ati “Uyu munsi dufite agahigo ko gutsindwa buri kanya, abandi bahiga gutsinda, ariko hari gahunda zigomba guhindura uwo musaruro.”

    Yashimangiye ko intego bihaye ari ukuzakina Igikombe cy’Isi cya 2028 mu batarengeje imyaka 17 u Rwanda rwakinnye rimwe rukumbi muri 2011.

    Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika gitaha, ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA U17 yabereye muri Ethiopia mu Ugushyingo, yaserewe itsinzwe imikino yose yakinnye na Ethiopia, Kenya, Somalia na Sudani y’Epfo.

    Guhera umwaka utaha muri Werurwe, hazatangira amarushanwa y’abatarengeje imyaka 14 na 16 mu bahungu n’abakobwa ku buryo bazajya bakina hagati y’imikino 28 na 30 nk’uko byemejwe na DTN wa FERWAFA, Gérard Buscher.

    FERWAFA yamaze kwakira Frédéric Crebiller nk’Umutoza ushinzwe gushaka no kuzamura impano z’umupira w’amaguru wavuye muri FIFA. Uyu mutoza azakora muri uyu mushinga wa FIFA TDS urimo umunyabigwi Anthony Baffoe.

    FERWAFA yihaye imyaka ibiri ikajya mu Gikombe cy’Isi cya U17

    Source : http://isimbi.rw/ferwafa-yihaye-imyaka-ibiri-u-rwanda-rukajya-mu-gikombe-cy-isi.html