Author: webrwanda

  • Igisubizo cya Ndikumana Asman ku kuba Rayon izatwara shampiyona #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yavuze ko imikino igihari kandi ubu ari bwo batangiye gutsinda bagomba gukomerezaho, igikombe cya shampiyona kigishoboka.

    Ni nyuma y’umukino wa shampiyona baraye batsinzemo AS Kigali 1-0, iyi kipe ikaba yari imaze ukwezi itabona amanota 3 aho yayaherukaga tariki ya 4 Mutarama 2026 batsinda AS Muhanga 2-0.

    Aganira na ISIMBI, Asman yavuze ko yishimiye cyane kuba bongeye kubona amanota 3 nyuma y’igihe batabona amanota 3 yuzuye.

    Ati 'Ndishimye kuba uyu munsi twatsinze, hari hashize igihe tudatsinda, ubu rero twatangiye gutsinda kandi tugomba gukomerezaho.'

    Agaruka ku kuba abona hakiri amahirwe ku gikombe cya shampiyona nubwo ubu bari inyuma amanota menshi, yavuze ko amahirwe agihari.

    Ati 'Yego! Imikino iracyahari, turacyakina, turimo gushaka gushyiramo imbaraga kugira ngo tube mu makipe ane ya mbere ku rutonde kandi tugomba gukora cyane kugira ngo tube aba mbere, biracyashoboka.'

    Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 6 n’amanota 29, APR FC iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 36, bivuze ko iyirusha amanota 7.

    Ndikumana Asman yavuze ko icyizere ku gikombe kigihari

    Source : http://isimbi.rw/igisubizo-cya-ndikumana-asman-ku-kuba-rayon-izatwara-shampiyona.html

  • Mu ndirimbo ‘IG Post’ Lisaa yagaragaje urukundo rutajya ruhishirwa ku mbuga nkoranyambaga (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Lisaa yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise 'Ig Post', indirimbo avuga ko yamusabye igihe n’imbaraga nyinshi kugira ngo igere ku rwego yifuzaga.

    Ni indirimbo ifungura umwaka we w’ibikorwa by’umuziki, igaragaza icyerekezo gishya mu rugendo rwe, aniyemeza gukomeza kwiyubaka nk’umuhanzi uhatana ku rwego mpuzamahanga.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Lisaa yasobanuye ko 'Ig Post' atari indirimbo isanzwe, ahubwo ari ubutumwa bujyanye n’ibihe turimo, cyane cyane uko urukundo rugaragazwa n’urubyiruko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati 'Ig Post ni indirimbo yanditswe na njye ubwanjye, mfatanyije na Producer Loader ndetse na Bernard Bagenzi. Yiganjemo amagambo y’urukundo, ariko ikaba yaraturutse ku buzima busanzwe aho hari abakundana bagahitamo guhishanya cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.'

    Lisaa asobanura ko muri iyi ndirimbo, agaragaza ishusho y’umukobwa wemera urukundo rwe ku mugaragaro, akumva ko gukundana bitagomba kuba ibanga igihe ari urukundo nyarwo. Avuga ko 'Ig Post' yibutsa abantu ko urukundo rugomba no kwigaragaza, cyane cyane mu bihe bidasanzwe nko mu gihe cya Saint Valentin.

    Yagize ati 'Aha, umukobwa aba ashaka ko uwo bakundana atamuhisha, ahubwo akamwereka abandi, akabishyira kuri Instagram cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga, bikamenyekana ko ari umuntu wafashwe, ko akundwa kandi ko akundana.'

    Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko iyi ndirimbo ari uburyo bwo kwereka uwo ukunda ko wamwihariye, ko umwishimiye kandi ko umwiyumvamo, ibintu avuga ko abantu benshi bifuza kubona mu rukundo rw’iki gihe.

    Ati 'Ni indirimbo ishobora kuba igikoresho cyiza cyo kubwira uwo ukunda ko ari uwe wenyine, ko umwishimiye kandi ko witeguye kubimwereka n’abandi,' yakomeje atyo.

    Amashusho y’iyi ndirimbo 'Ig Post' yakozwe na John Elarts, aho agaragaza ubuhanga mu guhuza ishusho n’ubutumwa bw’indirimbo, bikagira uruhare mu gutuma iyi ndirimbo igera ku mutima w’abayireba.

    Mu ncamake, 'Ig Post' ni indirimbo yerekana ko Lisaa akomeje gukura mu muziki, akazana inkuru zishingiye ku buzima busanzwe, ariko zifite ubutumwa bufite aho buhurira n’abantu benshi, cyane cyane urubyiruko ruri mu rukundo n’uruha agaciro imbuga nkoranyambaga.

    Ni intangiriro ikomeye y’umwaka we, kandi ikimenyetso cy’uko afite intego yo kwagura imbago z’umuziki we kurushaho.

    Lisaa yashyize hanze indirimbo IG Post

    Lisaa ni umwe mu bahanzikazi barimo kuzamuka neza

    IG Post ni indirimbo y’urukundo iryoheye amatwi

    Source : http://isimbi.rw/mu-ndirimbo-ig-post-lisaa-yagaragaje-urukundo-rutajya-ruhishirwa-ku-mbuga.html

  • Bull Dogg na Logan Joe bashimangiye ko Hip Hop igeze ku rwego rwo kwihagararaho no kugaragaza ishema ry'abayiririmba n'abayikunda #rwanda #RwOT

    Ubwiyongere bw'ibitaramo byubakiye ku njyana ya Hip Hop bukomeje gufatwa nk'intambwe ikomeye mu iterambere ry'umuziki w'u Rwanda, by'umwihariko ku baraperi n'abakunzi b'iyi njyana. Ibi ni byo abaraperi bakomeye barimo Bull Dogg na Logan Joe batangaje, bashimangira ko Hip Hop igeze ku rwego rwo kwihagararaho no kugaragaza ishema ry'abayiririmba n'abayikunda.

    Aba baraperi bavuze ibi nyuma yo guhura mu gitaramo 'Mu Cyumba cya Rap', cyabaye umwanya mwiza wo kongera guhuza abaraperi n'abafana, kigaragaza ko Hip Hop ikomeje gukundwa no gutera imbere mu Rwanda. Ubu, aba bahanzi bagiye kongera guhurira mu kindi gitaramo gikomeye cya Hip Hop cyiswe 'Mic Tribe', giteganyijwe kubera muri Mundi Center ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2026.

    Igitaramo 'Mic Tribe' kitezweho kuzaba ikirori nyakuri cya Hip Hop, aho abaraperi batandukanye bazahurira ku rubyiniro rumwe bagasangira impano n'ubuhanga bwabo. Mu bahanzi bazakitabira harimo Bull Dogg, Logan Joe, Fifi Raya, B-Threy, Pro Zed, ndetse na Yosh-B Bahati, umuhanzi w'inararibonye uturutse mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uzanye umwimerere n'imbaraga z'umuziki wo mu Karere.

    Bull Dogg yagaragaje ko ibi bitaramo bigenda byiyongera bigaragaza ko Hip Hop itakiri injyana yo ku ruhande, ahubwo ari igice gikomeye cy'umuco w'urubyiruko n'uruganda rw'imyidagaduro. Logan Joe na we yunzemo ko guhuriza hamwe abaraperi batandukanye bifasha guteza imbere ubufatanye, guhanga udushya no gukomeza gusunika Hip Hop ku rwego mpuzamahanga.

    Abakunzi b'umuziki wa Hip Hop barasabwa kwitegura igitaramo 'Mic Tribe', kuko giteganyijwe kuzaba urubuga rwo kugaragaza impano, ubutumwa n'ingufu z'iyi njyana ikomeje kwigarurira imitima ya benshi. Ni amahirwe yo kwishimira iterambere rya Hip Hop no gushyigikira abahanzi bakomeje kuyihesha ishema.

    Source : https://kasukumedia.com/bull-dogg-na-logan-joe-bashimangiye-ko-hip-hop-igeze-ku-rwego-rwo-kwihagararaho-no-kugaragaza-ishema-ryabayiririmba-nabayikunda/

  • Abakunzi b'imyidagaduro ntimuzacikwe n'igitaramo 'FIRST CLASS FRIDAY' kizabera Ti'Amo Lounge #rwanda #RwOT

    Igitaramo cyo ku wa Gatanu giteganyijwe muri Bar & Resto Ti'Amo Lounge i Remera kiraca impaka ugereranyije n'ibyo abantu basanzwe babona mu myidagaduro yo mu mpera z'icyumweru. Ni igitaramo kije gutanga umunezero udasanzwe, kigahuza umuziki, ibyishimo n'ikirere cyihariye cy'ahantu hakomeje kuvugwa na benshi kubera serivisi nziza batanga.

    Igitaramo cyiswe 'FIRST CLASS' kizaba ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, kikaba kitezweho guhuza abakunzi b'imyidagaduro bose bifuza kuruhuka, gusabana no kwidagadura mu buryo butandukanye. Umuziki uzaba uvanze neza n'aba-DJ b'inararibonye barimo DJ Caspi na DJ Cyusa, bazasusurutsa abakunzi b'umuziki w'ingeri zose, haba uw'ubu, uw'umuco n'uw'ibyamamare byo ku rwego mpuzamahanga.

    Si umuziki gusa uzaba uhari, kuko n'abazasusurutsa nka Zeby na Tania bazaba baje gutanga ibyishimo byihariye, bazaba bari gususurutsa igitaramo mu buryo butuma abacyitabiriye batazabyibagirwa. Niba warazengurutse henshi ushaka aho waruhukira muri weekend ukabura gica, iki ni cyo gisubizo cyawe.

    By'umwihariko, Ti'Amo Lounge yashyizeho promotion idasanzwe ya 20% izatangira guhera ku isaha y'isaa 10:00 z'ijoro, bigatuma buri wese abasha kwishimira igitaramo atabangamiwe n'ibiciro. Ku batarahagera na rimwe, si umwanya wo kwibaza cyangwa kwiganyira, ahubwo ni umwanya wo kuhagera ukihera ijisho serivisi nziza n'ikirere cyiza bihasanzwe.

    Ti'Amo Lounge i Remera iragutegereje wowe n'abawe, tangira witegure kuko FIRST CLASS FRIDAY si igitaramo gisanzwe, ni uburambe budasanzwe mu mikorere yo gushimisha abitabira ibirori.

    Abakunzi b'imyidagaduro ntimuzacikwe n'igitaramo 'FIRST CLASS FRIDAY' kizabera Ti'Amo Lounge

    Source : https://kasukumedia.com/abakunzi-bimyidagaduro-ntimuzacikwe-nigitaramo-first-class-friday-kizabera-tiamo-lounge/

  • Yari imaze ukwezi nta ntsinzi! Rayon Sports yatsinze AS Kigali #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Mugisha Didier yatsinze AS Kigali cyahesheje Rayon Sports amanota atatu ihita inafata umwanya wa wa gatandatu mu rutonde rwa Shampiyona.

    Rayon Sports yakinaga umukino w’umunsi wa 18 aho yari yasuye AS Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026.

    Rayon Sports ikaba yari ikumbuye intsinzi aho yaherukaga gutsinda AS Muhanga 2-0 tariki ya 4 Mutarama 2026.

    Igice cya mbere yagikinnye ishaka igitego ku kabi n’akeza aho yaremye uburyo butandukanye ariko ntiyabubyaza umusaruro.

    Rayon yaje kubona igitego cya mbere ku munota 36 cyatsinzwe na Mugisha Didier ni kuri kufura yari itewe Emery Bayisenge ugakubita igiti cy’izamu ukagaruka maze Didier ahita ashyira mu izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri cya kabiri, AS Kigali yashyizemo imbaraga ndetse ubona ko yarushije Rayon Sports, ishaka kwishyura ariko biranga. Umukino warangiye ari 1-0.

    Gutsinda uyu mukino Rayon Sports yahise ifata umwanya wa 6 n’amanota 29, APR FC ya mbere ifite 36, Al Hilal 35, Police FC 34, Al Merreikh 32, Mukura VS 30.

    Wari umukino utoroshye

    Mugisha Didier yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports

    Bishimira igitego cya Mugisha Didier

    Rayon Sports yabonye amanota 3 yari ikeneye

    Source : http://isimbi.rw/yari-imaze-ukwezi-nta-ntsinzi-rayon-sports-yatsinze-as-kigali.html

  • 5K Etienne yakoze umurenge #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Iryamukuru Etienne uzwi nka 5K Etienne yasezerenye mu mategeko n’umukunzi we yari amaze umunsi yambitse impeta.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026 ni bwo nyuma y’inkubiri y’urukundo no gusangira amarangamutima hagati yabo, 5K Etienne na Uwizeyimana Josiane basezeranye imbere y’amategeko kubana mu bibi no byiza.

    Etienne na Josiane bari bamaze imyaka ibiri bakundana nyuma yo guhurira mu bukwe bari batashye, basezeranye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo kuri iki gicamunsi.

    Amakuru ISIMBI yamenye avuga uyu musore wamenyekanye cyane mu itsinda rya Bigomba guhinduka ryakoraga urwenya aho yakoranaga na Mazimpaka Japhet waje kuba umunyamakuru ategura gukora ubukwe vuba aha.

    5K Ethienne yambitse impeta umukunzi we ku mugoroba w’itariki 3 Gashyantare 2026, mu birori byabereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali byitabirwa n’inshuti zabo bombi.

    5k Etienne yasezerenye imbere y’amategeko na Josiane

    Source : http://isimbi.rw/5k-etienne-yakoze-umurenge.html

  • Miss Keesha yavuze uko abakobwa b’abanyarwandakazi batangwamo ibitambo mu bapfumu (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Miss Keesha yasabye abakobwa b’abanyarwandakazi kutagwa mu mutego w’amafaranga bashukishwa n’abagabo b’abanyamahanga bashaka kubatambamo ibitambo ku bapfumu kugira ngo bibonera ubutunzi budasanzwe.

    Kayirebwa Marie Paul wegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe cyane [Miss Popularity] muri Miss Rwanda 2021 yasobanuye ko hari benshi mu bagabo bo mu bihugu byo hanze y’u Rwanda by’umwihariko muri Afurika y’Iburengerazuba byiganjemo imyemerere ya gipfumu basabwa gushaka ibitambo birimo no kuryamana n’abana b’abakobwa bo mu bihugu runaka.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Keesha yavuze ko hari ubwo abapfumu bategeka aba bagabo gushaka ibintu byumvikana nk’ibigoranye birimo kuryamana n’umwana w’umukobwa utari uwo muri icyo gihugu unanutse kandi ufite isura nziza bigatuma atangira kuzenguruka kuri interineti ashaka uwo yashuka.

    Ati 'Abagabo benshi bo muri Nigeria na Ghana babayeho mu buryo bwo gushakira ubutunzi mu kujya mu bapfumu. Hano ikiba, bagenda ku mbuga nkoranyambaga bashaka umukobwa umwe nk’uwo bamutegetse kuryamana nawe akamutangaho amafaranga yose ashoboka kugira ngo abone ibyikubye.'

    Keesha wakunzwe kwifashishwa inshuro nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi bafite izina rinini hano mu Rwanda yagaragaje ko igiteye inkeke kuri ubu ndetse kinakwiye no guhindurwa ari ubushishozi buke no kutagira amakenga kuri benshi mu banyarwandakazi bakunze kwisanga muri uwo mutego wo kwerekwa ingano y’amafaranga menshi babwiwe ko bagiye guhabwa icya rimwe.

    Ati 'Iyo umwana w’umukobwa hano bamubwiye ngo 'ndaguha ibihumbi bine by’amadolari utegemo uze hanyuma nujya no gutaha nguhe andi nk’ayo’ mu by’ukuri we ntabwo aba ari gutekereza ibindi. Ntamenye ko aba agutenzemo igitambo, birangira upfuye uhagaze umuvumo wose ukakujyaho hanyuma uwo mugabo agahita yinjiza amafaranga akubye inshuro nyinshi utwo yaguhaye.'

    Muri 2018 Miss Mutesi Jolly yatangaje uburyo hari umugabo wamwandikiye kuri Instagram, akamubwira uburyo yamukunze, ko ndetse yifuza ko bahura bakaganira, uwo mugabo ngo yamubwiye ko azamwoherereza itike n’ibindi byose hanyuma akamusanga mu mahanga aho aba.

    Nubwo uyu mukobwa yavuze ko yabyanze, agakomeza kumubera ibamba burundu si umwihariko we, hari n’abandi benshi byabayeho ariko gushikama ngo bavuge ngo 'oya' bikanga, agatima kagakomeza kurehareha.

    Keesha ashimangira ko inama kuri uku kureshywa kw’abakobwa igomba kudasigana no kunyurwa n’utwo bita duke kuri bo ari byo bizatuma bakomeza kurama ndetse bakirinda gukururwa n’ibyifuzo by’uko bagenzi babo bagaragara ku mbuga nkoranyambaga mu gihe batari babigirira ubushobozi.

    Keesha yavuze uko abanyarwandakazi batangwamo ibitambo batabizi

    Yabasabye kutagwa mu mutego w’ababashukisha amafaranga

    Source : http://isimbi.rw/miss-keesha-yahishuye-uko-abakobwa-b-abanyarwandakazi-batangwamo-ibitambo-mu.html

  • Abarimo Dj Lou, Dj Rice, Mc Pato, Jesca na CYCY ni bamwe mu bazasusurutsa abantu mu gitaramo 'SOCIAL THURSDAY' #rwanda #RwOT

    Igitaramo ni kimwe mu bintu bigira uruhare runini mu gutuma umuntu agira akanyamuneza, akaruhuka mu mutwe, akanishimira ubuzima amaze kugeraho. Ni muri urwo rwego Bar & Resto Ti'Amo Lounge i Remera ikomeje kwiyegereza abakunzi b'imyidagaduro ikaba yarateguye igitaramo 'SOCIAL THURSDAY', kizaba ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, kikazaba ari umwanya mwiza wo gusangira ibyishimo n'inshuti n'umuryango.

    Iki gitaramo kizaba kirimo umuziki uvanze neza n'aba-Dj b'inzobere barimo Dj Lou na Dj Rice, bazasusurutsa abitabiriye bakoresheje indirimbo zigezweho n'izakunzwe n'abatari bake. Ku rundi ruhande, abazaba bayoboye igitaramo ni MC Pto, Jesca na CYCY, bazamenyekanisha igitaramo mu buryo bushimishije, kandi bwuzuye imbaraga.

    Niba ukomeje kwibaza aho waruhukira mu minsi ya weekend, cyangwa ukaba warazengurutse henshi ushaka ahantu heza ho kwidagadurira, SOCIAL THURSDAY yo ku wa Kane ntikizagucike. Ni igitaramo cyateguwe mu buryo budasanzwe, kizaba cyuzuyemo ibyishimo, guseka no gusabana mu mwuka mwiza.

    Ikirenzeho, Ti'Amo Lounge yashyizeho promotion idasanzwe, aho ibiciro bizagabanuka 20% guhera ku isaha y'isaa 10:00 z'umugoroba. Ibi ni amahirwe adasanzwe yo kwishimana n'abawe udahenzwe.

    Muri Ti'Amo, abataraharonkera mwisiganuza, ahubwo ni muhagere mwihere ijisho. Si impanuka kuba ikomeje kuvugwa na benshi nk'ahantu heza kubera serivisi nziza, umutekano n'ikirere cyiza. Tangira witegure wowe n'abawe, kuko SOCIAL THURSDAY igiye gusiga amateka i Remera.

    Abarimo Dj Lou, Dj Rice, Mc Pato, Jesca na CYCY ni bamwe mu bazasusurutsa abantu mu gitaramo 'SOCIAL THURSDAY'

    Source : https://kasukumedia.com/abarimo-dj-lou-dj-rice-mc-pato-jesca-na-cycy-ni-bamwe-mu-bazasusurutsa-abantu-mu-gitaramo-social-thursday/

  • Urukiko rwasuzumye ubujurire bwa Dj Toxxyk ku Rukiko rw'Ibanze #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2026, Urukiko rwasuzumye ubujurire bwa Dj Toxxyk wasabaga ko icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze cyateshwa agaciro, bityo akarekurwa by'agateganyo. Dj Toxxyk yavuze ko atanyuzwe n'uko raporo y'umudugudu yakoreshejwe mu rubanza rwe, asobanura ko yakozwe igihe yari afunze muri gereza kandi ko atigeze ayisoma cyangwa ngo ayigireho icyo ayivugaho.

    Yongeye gusobanura ko icyaha ashinjwa ari ubwicanyi budaturutse ku bushake, kuko byaturutse ku mpanuka yabaye atabigambiriye. Yavuze ko iyo mpanuka itari igikorwa cy'ubugizi bwa nabi, bityo ko yakabaye ifatwa nk'iyabaye ku bw'impanuka itateguwe.

    Dj Toxxyk kandi yagaragaje ko yapimwe ibiyobyabwenge inshuro eshatu, ariko ko atigeze ahabwa ibisubizo by'izo raporo, bityo ko atafungirwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge hatagaragajwe ibimenyetso bifatika.

    Mu byo yifashishije asaba gufungurwa by'agateganyo, yavuze ko afite umwana akeneye kwitaho, ndetse ko ababyeyi be batuye mu Bubiligi barwaye indwara ya stroke bityo bikaba ari ngombwa ko abasha kubaba hafi no kubitaho.

    Umwunganizi we mu by'amategeko yavuze ko bemera icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake, asobanura ko nta mananiza bafite yo gusuzugura urukiko, ahubwo ko ari ukwemera ko habaye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw'umuntu. Yongeyeho ko amategeko ateganya kuri icyo cyaha igihano cy'amande n'igifungo, anagaragaza ko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ko hari irindi perereza ryisumbuyeho ritarakorwa ryatuma afungwa by'agateganyo.

    Dj Toxxyk yavuze ko atanyuzwe n'uko raporo y'umudugudu yakoreshejwe mu rubanza rwe, asobanura ko yakozwe igihe yari afunze
    Urukiko rwasuzumye ubujurire bwa Dj Toxxyk ku Rukiko rw'Ibanze

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwasuzumye-ubujurire-bwa-dj-toxxyk-ku-rukiko-rwibanze/

  • Kinihira: Abantu batabashe kumenyekana baranduye ibiti by'icyayi bigera kuri 400 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, abatuye mu Kagari ka Butunzi, mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo, batunguwe no gusanga abantu batabashe kumenyekana baranduye ibiti by'icyayi bigera kuri 400 byari byaratewe mu murima w'umuyobozi w'umudugudu wabo. Ibi byabaye mu masaha ya nijoro, aho byagaragaye ko ababikoze babigambiriye, kuko ibiti byaranduwe bigashyirwa ku ruhande, bitangirika burundu.

    Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ibi ari ibintu bibateye impungenge, kuko icyayi ari kimwe mu bihingwa byinjiriza amafaranga imiryango myinshi, kandi kikaba gifite uruhare runini mu iterambere ry'Akarere. Bamwe mu baturage bavuze ko kuba byibasiye umuyobozi w'umudugudu bituma bagira ubwoba ko n'abandi baturage bashobora kuzibasirwa mu gihe kiri imbere.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kinihira bwabwiye Kasuku Media ko iyi ari inshuro ya kabiri uyu muyobozi agizweho n'iki kibazo, kuko mu minsi ishize nawe yari yararanduriwe ibishyimbo bye, bituma hakekwa ko hari abantu bafite umugambi wo kumuhutaza cyangwa kumuca intege mu nshingano ze. Byongeyeho ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.

    Ubuyobozi bwashimangiye ko ibikorwa nk'ibi binyuranyije n'amategeko, busaba abaturage gutanga amakuru yose yafasha inzego z'umutekano kubimenya vuba, ndetse bugakangurira buri wese kurinda imitungo ye n'iy'abandi, hagamijwe kubungabunga umutekano n'iterambere rusange.

    Kinihira: Abantu batabashe kumenyekana baranduye ibiti by'icyayi bigera kuri 400

    Source : https://kasukumedia.com/kinihira-abantu-batabashe-kumenyekana-baranduye-ibiti-byicyayi-bigera-kuri-400/