Author: webrwanda

  • Rúben Neves yongerewe amasezerano muri Al Hilal kugeza 2029 #rwanda #RwOT

    Rúben Neves, umwe mu bakinnyi b'Abanya-portugal bakomeje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, yamaze gusinya amasezerano mashya n'ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saoudite, azageza muri Kamena 2029. Ibi byemejwe mu gihe uyu mukinnyi yari amaze iminsi avugwaho gukururwa n'amakipe atandukanye yo ku mugabane w'u Burayi, ariko agahitamo kuguma mu mushinga w'ikipe ya Al Hilal.

    Uyu mukinnyi wo hagati uzwiho gutera imipira ikomeye iva kure, yafashe iki cyemezo ashingiye ku icyerekezo cy'igihe kirekire Al Hilal ifite, haba mu marushanwa yo mu gihugu, ku mugabane wa Asia ndetse no ku rwego rw'isi. Neves yagaragaje ko yishimira icyizere ahabwa n'ubuyobozi bw'iyi kipe, abafana bayo n'uburyo umupira w'amaguru uri gutera imbere muri Saudi Pro League.

    Kuva yagera muri Al Hilal, Rúben Neves yabaye umwe mu nkingi za mwamba mu kibuga hagati, atanga umusanzu ukomeye mu gutsinda ibitego, gutegura imikino no kuyobora bagenzi be. Ubunararibonye bwe bwafashije iyi kipe gutsinda imikino ikomeye no gukomeza kwigarurira imitima y'abafana.

    N'ubwo amahirwe yo gusubira i Burayi yari ahari, Neves yahisemo gukomeza urugendo rwe muri Al Hilal, agaragaza ko atari amafaranga gusa, ahubwo n'umushinga uhamye, icyubahiro n'icyerekezo gifite agaciro gakomeye. Ibi byatumye abafana bishimira cyane iki cyemezo, bemeza ko 'Rúben stays' atari amagambo gusa, ahubwo ari isezerano ryo gukomeza kubaka amateka mashya muri Al Hilal.

    Kuva yagera muri Al Hilal, Rúben Neves yabaye umwe mu nkingi za mwamba mu kibuga hagati, atanga umusanzu ukomeye mu gutsinda ibitego
    Rúben Neves yongerewe amasezerano muri Al Hilal kugeza 2029

    Source : https://kasukumedia.com/ruben-neves-yongerewe-amasezerano-muri-al-hilal-kugeza-2029/

  • Menya byinshi k'umuhanzi Full Stop ukomeje kubica bigacika muri uyu Mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Umuziki wo mu Karere ukomeje kugenda urushaho guhuza impano ziturutse impande zose, kandi muri izo mpano hari umuhanzi witwa Full Stop, uri mu bari gutuma izina rye rirushaho kumenyekana mu Mujyi wa Kigali. Amavuko ye ni mu Gihugu cy'Uburundi, amazina ye nyakuri yiswe n'ababyeyi be ni Niyonkuru Vianney, yatangiriye urugendo rwe rw'umuziki mu gace ka Kanyosha mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'Uburundi.

    Full Stop yatangiye umuziki nk'uwabigize umwuga mu mwaka wa 2018, atangira yiyubaka gahoro gahoro mu ndirimbo ziganjemo injyana zigezweho zikunzwe n'urubyiruko. N'ubwo yatangiriye umuziki iwabo mu Burundi, ubu ibikorwa bye byinshi biri kubera mu Rwanda, aho amaze kubona umwanya wo kwagura impano ye no kuhakorera umuziki.

    Indirimbo 'Oya' ni imwe mu ndirimbo ze zimaze kumufasha kwigarurira abakunzi b'umuziki, cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali. Iyo ndirimbo igaragaza uburyo Full Stop ashobora guhuza amagambo yoroheje n'injyana ifite umwimerere, ibyo bituma yumvikana ku nshuro ya mbere uyumvise. Si ibyo gusa, kuko no mu bihe byashize yakoze indirimbo yitwa 'Kandada, n'iyitwa 2015', izo ndirimbo ni zimwe mu zigaragaza ko yari amaze igihe agerageza kwinjira mu muziki n'ubwo atari yaramenyekanye cyane icyo gihe.

    Uyu muhanzi afatwa nk'umwe mu bari kubica bigacika muri uyu Mujyi wa Kigali, aho agenda agaragara mu bitaramo no mu mishinga itandukanye y'imyidagaduro. Abamuzi bavuga ko ari umuhanzi udatinya guhindura uburyo akora umuziki, akagenda yigira ku bandi uko bakora umuziki.

    Full Stop ni izina rigenda ryubaka amateka mashya mu muziki wo mu Karere, aho yavuye i Bujumbura akaza i Kigali, azanye inzozi zo gutuma umuziki we wumvikana kure hashoboka. Abakunzi b'imyidagaduro bakwiye gukomeza kumukurikirana, kuko ejo hazaza he mu muziki hasa n'ahizeza byinshi ku bakiri kuzamuka.

    Full Stop yatangiye umuziki nk'uwabigize umwuga mu mwaka wa 2018, atangira yiyubaka gahoro gahoro mu ndirimbo ziganjemo injyana zigezweho zikunzwe n'urubyiruko

    Source : https://kasukumedia.com/menya-byinshi-kumuhanzi-full-stop-ukomeje-kubica-bigacika-muri-uyu-mujyi-wa-kigali/

  • Icurangitse mu mudiho wa kinyafurika! Byinshi kuri Ep nshya ya Logan Joe #rwanda #RwOT

    Umuraperi Logan Joe yatangaje ko yitegura gushyira hanze umuzingo muto w’indirimbo yise 'Energy Ya Kweli’ yiganjeho byinshi mu bihangano bicurangitse mu mudiho w’injyana z’umuziki wa kinyafurika.

    Usibye kuba iyi EP yerekana icyerekezo gikeye mu rugendo rwe rwa Muzika, Logan Joe yasobanuye ko Energy Ya Kweli ikura iyi nyito mu buryo bw’imitungarize bw’amajwi y’indirimbo ziyiriho mu buryo bufitanye isano n’ubuzima bw’umugabane w’Afurika.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, Logan yagize ati 'Njyewe meze neza kandi aho ndi kugana ni heza cyane. Energy Ya Kweli twayikoze mu muziki w’imbaraga wa gakondo n
    Nyafurika.”

    Energy Ya Kweli yagizweho uruhare mu kuyitunganyiriza amajwi n’aba-Producer barimo Murillo, Yeah Man na Package. Logan Joe yemeza ko bayikoranye umuhate n’ubumenyi budasanzwe.

    Ati 'Ndabizi ko buri mufana wange niyumva iyi EP azajya yumva umutima we uri gufunguka kuko yagizwemo uruhare n’aba-Producer bayishyizeho umutima n’ubwenge bwinshi.'

    Logan Joe yemeje ko iyi EP igizwe n’indirimbo enye igomba kujya ahagaragara mu mpera za Gashyantare hariho indirimbo yamuhurije hamwe na Passy Kizito nk’indirimbo rukumbi yakoranye n’undi muhanzi izasohokaho.

    Uyu ugezweho mu ndirimbo yise 'Treasure’ yanasobanuye ko abakunzi be bakwiye gufata iyi EP nk’ikiraro kigomba kubasogongeza ku buryohe bw’inganzo ye yumvikana kuri album yitegura gushyira hanze muri Kanama uyu mwaka.

    Logan Joe yagarutse ku mwihariko w’indirimbo ze ziri kuri EP agiye gusohora

    Source : http://isimbi.rw/icurangitse-mu-mudiho-wa-kinyafurika-byinshi-kuri-ep-nshya-ya-logan-joe.html

  • Ndayishimiye Richard yigarukiye muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igeragezwa yari amazemo iminsi muri Uzbekistan yagarutse mu Rwanda ndetse ahita asubukura imyitozo bitegura AS Kigali.

    Uyu mukinnyi wari wagiye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mutarama 2026, ku munsi w’ejo hashize tariki ya 3 Gashyantare 2026 yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports mu Nzove.

    Amakuru avuga ko Richard yatsinze igeragezwa ariko hakaba harabayeho kutumvikana n’iyi kipe yari agiyemo aho Rayon Sports itemeraga ibyo iyi kipe yatangaga kuri Ndayishimiye Richard.

    Byahise biba ngombwa uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka i Burundi agaruka mu Rwanda gukomeza akazi mu ikipe ye Rayon Sports akaba ari no mu bakinnyi barimo kwitegura umukino wa AS Kigali uzaba ejo ku wa Kane kuri Kigali Pele Stadium.

    Gusa ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano ye muri Gikundiro afite indi kipe imwifuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bityo ko ashobora kwerekezayo mu minsi mike cyane ko inatanga amafaranga menshi agera ku bihumbi 50 by’Amadorali.

    Ndayishimiye Richard yagarutse muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/ndayishimiye-richard-yigarukiye-muri-rayon-sports.html

  • APR FC yatangaje myugariro mushya #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze gutangaza ko yasinyishije myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, Ishimwe Abdul avuye muri Mukura VS.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, APR FC yagize ati “Indi ntare yiyunze ku zindi, ikaze mu muryango wa APR FC, Ishimwe Abdul.”

    Ishimwe Abdul akaba yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri akaba aje kongera imbaraga muri APR FC mu bwugarizi bwayo.

    Byari byateje imvururu

    Guhera mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo hatangiye intambara hagati ya Intare FC na Mukura VS kubera Ishimwe Abdul.

    Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo haje amakuru y’uko Niyigena Clement agiye muri Al Hilal ni nabwo Intare FC yari yandikiye Mukura VS ivuga ko yasheshe amasezerano nayo ubwo baguraga Ishimwe Abdul kuko batayubahirije. Amakuru yavugaga ko ari we ugiye gusimbura Niyigena Clement.

    Bivugwa ko iyi kipe ya Intare FC ikina icyiciro cya kabiri yahise itumizaho Ishimwe Abdul na Mukura VS iyoberwa aho ari.

    Mukura VS ikaba yarahise yandikira FERWAFA ngo ibakemurire iki kibazo.

    Ishimwe Abdul yageze muri Mukura VS muri 2023 atijwe imyaka 2, ayisoje yongeye kumutira Intare ariko ibabwira ko adatizwa ahubwo bamugura.

    Ishimwe Abdul wari usigaje umwaka umwe w’Intare yasinyiye Mukura VS imyaka 3 nyuma yo kumvikana na Intare FC miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu masezerano bumvikanye ko bahita bishyura miliyoni 5 Frw izindi miliyoni 5 Frw akazishyurwa tariki ya 3 Gashyantare 2026.

    Iki gice cya mbere ntabwo cyahise cyishyurwa ahubwo babonye ko Intare FC ibabwiye ko basheshe amasezerano kubera batubahirije ayo bagiranye, Mukura VS yahise yishyura miliyoni 10 zose.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko FERWAFA imaze kumva impande zombi yanzuye ko Mukura VS yishe amasezerano nkana bityo ko Abdul yasubira mu Intare FC. Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ari mu muryango winjira muri APR FC bamaze kumvikana.

    ISIMBI kandi yamenye amakuru ko Mukura VS yamaze kujuririra iki cyemezo cya FERWAFA.

    Ishimwe Abdul ni umukinnyi wa APR FC

    Atembera aho ibikombe bya APR FC bibitse

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yatangaje-myugariro-mushya.html

  • Bahuriye mu bukwe batashye ahakura akanimero! Umunyarwenya 5k yambitse impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya 5k Etienne yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we bitegura kurushinga, Uwizeyimana Josiane bamaze igihe bakundana.

    Mu mafoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, umunyarwenya 5k Etienne yasangije abamukurikira amafoto yambitse umukunzi we impeta iherekezwa n’amagambo agira ati “yavuze ngo yego.”

    Amwambitse impeta nyuma y’iminsi mike amwerekanye ko ari we yahisemo. Biteganyijwe ko bazasezerana imbere y’amategeko tariki ya 5 Gashyantare 2026 ni mu gihe n’indi mihango izaba vuba.

    Bagiye kubana nyuma y’imyaka ibiri bakundana, akaba yaravuze ko bahuriye mu bukwe bari batashye bahana nimero, batangira kugenda bavugana kugeza bivuyemo urukundo.

    5k Etienne yari amaze imyaka 2 akundana na Josiane

    Yamwambitse impeta y’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/bahuriye-mu-bukwe-batashye-ahakura-akanimero-umunyarwenya-5k-yambitse-impeta.html

  • APR FC y’abakinnyi 10 yatsinze Gasogi United ifata umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yasoje umukino ari abakinnyi 10, yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 nyuma yo gutsinda Gasogi United 3-0.

    APR FC yakinaga umunsi wa 18 wa shampiyona aho yari yasuye Gasogi United kuri uyu wa Kane kuri Kigali Pelé Stadium.

    APR FC yatangiranye imbaraga ishaka igitego hakiri kare, ku munota wa 2 Hakim Kiwanuka yacomekewe umupira ariko awuteye umunyezamu awukuramo.

    Ku munota wa 7 Kiwanuka yongeye kubona amahirwe ariko aho gutsinda ashaka kuwuha Ouatara ariko abakinnyi ba Gasogi United bawukuraho utaramugeraho.

    Hakim Kiwanuka wari wakomeje gushaka igitego yaje gufungura amazamu ku ruhande rwa APR FC ku munota 12 ku mupira yari ahawe na William Togui Mel.

    APR FC yakomeje gushaka ikindi gitego Ouatara na Togui babona amahirwe menshi ariko kuyabyaza umusaruro bibaza kugorana.

    Memel Dao yaje gutsindira APR FC igitego cya kabiri ku munota wa 39 ku mupira wari ucometswe na Dauda, Ouatara ashaka gucenga umunyezamu awukuramo ariko usanga Dao wahise ashyira mu izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.

    Ku munota wa 57, Seidu Yussif Dauda yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita inkonji umukinnyi wa Gasogi United.

    Cheikh Djibril Ouatara yaje gutsindira APR FC igitego cya gatatu kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Bugingo Hakim. Umukino warangiye ari 3-0.

    Gutsinda uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 36, Al Hilal ifite 35 mu gihe Police FC ifite 34.

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-y-abakinnyi-10-yatsinze-gasogi-united-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto.html

  • Djibril Ouatara wa APR FC yavuze impamvu yanze gutera penaliti #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouatara yavuze ko gutera penaliti ari icyemezo gikomeye rero akaba yarumvaga atameze neza ku buryo yayitera.

    Ni nyuma y’uko uyu rutahizamu yanze gutera penaliti ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari warangiye Police FC ibatwaye igikombe kuri penaliti 7-6.

    Ubwo amakipe yari ageze mu bihe byo gutera penaliti, Cheikh Djibril Ouatara usanzwe atera penaliti za APR FC yanze kuyitera burundu, baramwinginga aranga.

    Nyuma yo gutsinda 1 muri 3 batsinze Gasogi United muri Shampiyona uyu munsi nacyo cya Penaliti, ISIMBI yamubajije impamvu yayiteye kandi kuri finali yarabyanze.

    Muri iki kiganiro cy’umwihariko yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Cheikh Djibril Ouatara yavuze nta mpamvu ihari yatumye atayitera uretse kuba yarumvaga atameze neza ku buryo yayitera.

    Ati “Nta mpamvu ihari uretse kuba narumvaga ntari mu bihe byiza byatuma ntera penaliti kubera ko penaliti mu mukino ntabwo biba byoroshye kuyitera ndabizi kuko buri gihe ndazitera, ni iyo mpamvu nariyumvaga. Nta kindi.”

    Uku kwanga gutera penaliti yari asanzwe azitera, byibajijweho na benshi bibaza icyo yabaye hari n’abari batekereje ko yaba afite ikindi kibazo cyangwa hari uwo bashwanye.

    Ouatara yavuze ko impamvu atateye penaliti yumvaga atari mu bihe byiza byo kuyitera

    Source : http://isimbi.rw/djibril-ouatara-wa-apr-fc-yavuze-impamvu-yanze-gutera-penaliti.html

  • Uri impano y’Imana – Harmonize nyuma yo kongera kwambika Kajala impeta (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize yatunguye benshi nyuma yo gusaba ku mugaragaro Frida Kajala kumubera umugore, ni nyuma y’ukwezi kumwe gusa bombi bongeye kugaragara bari kumwe bishimanye, bigatanga isura nshya ku mubano wabo.

    Mu mpera z’Ukuboza 2025, amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Harmonize na Kajala basomana ubwo bari mu kabyiniro ko muri Zanzibar mbere y’uko uyu muhanzi ajya ku rubyiniro.

    Ibyo byatumye benshi batangira kwibaza niba koko aba bombi bongeye gusubirana nyuma yo gutandukana kwabo mu 2022, kwari kwabanjirijwe n’inkuru nyinshi n’impano zihenze zirimo imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover n’imitako ihenze.

    Mu ijoro rya tariki ya 4 Gashyantare 2026 ni bwo Frida Kajala yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, amafoto agaragaza Harmonize amusaba kumwambika impeta y’urukundo, maze undi yemera atazuyaje.

    Muri ayo mafoto, Kajala agaragaraga yambaye ikanzu ndende y’umukara, mu gihe Harmonize yari yambaye ishati ifite imirongo n’ipantalo y’ibara ryenda kwereruka.

    Hari aho bagaragaraga bafatanye ibiganza, ndetse n’aho Harmonize ahetse Kajala ku mugongo, abari aho bambaye imyambaro y’umweru babareba batangaye.

    Nyuma y’ayo mafoto, Harmonize yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga amagambo yuzuyemo amarangamutima, aho yise Kajala 'impano y’Imana' mu buzima bwe, anemeza ko amuhisemo uyu munsi, ejo n’iteka ryose.

    Nubwo Frida Kajala na Harmonize bamaze imyaka myinshi bagirana umubano utajya uhama, abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko uyu mwanzuro wo gusaba gushyingiranwa wafashwe nk’intambwe ikomeye igaragaza ko bombi bahisemo guha amahirwe mashya urukundo rwabo.

    Harmonize yongeye gusaba Kajala ko yazamubera umugore

    Yamwambitse impeta y’urudashira

    Yavuze ko ari impano y’Imana

    Source : http://isimbi.rw/uri-impano-y-imana-harmonize-nyuma-yo-kongera-kwambika-kajala-impeta-amafoto.html

  • Gasogi tuba twayitsinze 5 – Niyigena Clement #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yavuze ko Gasogi United baba bayitsinze ibitego byinshi bigera muri bitanu ariko amahirwe yose babonye ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

    Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona ya 2025-26 waraye ubereye muri Kigali Pele Stadium bakayitsinda ibitego bitatu ku busa.

    Nyuma y’uyu mukino, Niyigena Clement akaba yabwiye ISIMBI ko wari umukino waboroheye cyane ndetse bari kuwutsinda ibitego bigera muri 5.

    Ati “Wari umukino woroshye. Gasogi United tuba twayitsinze byibuze ibitego bitanu. Icyabuze ni uko amahirwe twabonye yose atagiyemo kandi ni umupira w’amaguru ntabwo watsinda amahirwe yose ubonye.”

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC ikaba yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 36, Al Hilal iyikurikiye ifite 35 n’aho Police FC ikagira 34.

    APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2026 ikina na Bugesera mu mukino w’umunsi wa 19 uzabera mu Bugesera.

    Niyigena Clement yavuze ko Gasogi United bari kuyitsinda ibitego bitanu

    Source : http://isimbi.rw/gasogi-tuba-twayitsinze-5-niyigena-clement.html