Author: webrwanda

  • Buriya nitwe Ngagi – Bruce Melodie mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano #rwanda #RwOT

    Bruce yatangaje ko abahanzi nyarwanda bifuza ko uruganda rw’umuziki rwakongerwa mu byo leta ifata nk’inkingi za mwamba mu bukerarugendo mu rwego kugira ngo barusheho kongera umutahe wabo bashyira ku musaruro mbumbe w’igihugu.

    Ibi Itahiwacu Bruce yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026 ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Center ku munsi wayo kabiri.

    Yavuze ko nubwo uruganda rw’umuziki nyarwanda rusa n’urwatinze gutangira bijyanye n’amateka asharira igihugu cyanyuzemo by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko abona igihe kigeze hakongerwa uko rwitabwagaho.

    Bruce yatanze icyifuzo cy’uko mu rwego rwo kuzamura ijanisha rya 5% ubuhanzi bwinjiza ku musaruro mbumbe w’igihugu hakwiye ko ubuhanzi nabwo bwitabwaho ndetse bukongerwa mu gisata cy’ubukerarugendo.

    Melodie ati 'Buriya twebwe ni twe Ngagi! Buriya umuziki winjiza mu madovize kuko wambuka igihugu nta musoro, nta visa bisabye. Ntekereza ko umuziki uramutse witaweho ukanongerwa mu bukerarugendo nabwo bwakurura abantu benshi.'

    Uyu muhanzi ubarizwa mu nzu ya 1:55 AM yasabye abayobozi bafite mu nshingano ibijyanye no kumenyekanisha isura y’igihugu kwegera by’umwihariko abahanzi mu kugeza kure ishusho y’uko imirongo migari y’u Rwanda yifuza ko rugaragara mu mahanga.

    Ati 'Ubuhanzi ni ubundi buryo bwo kugaragaza isura nziza y’igihugu cyacu ku rwego utatekereza. Njyewe nkunze gukoresha amashusho ya hano muri Kigali mu rwego rwo kugira ngo ntange uruhare ariko ntekereza na bagenzi banjye bakwiye kwegerwa.'

    Bruce Melodie yanasabye ko Leta yabafasha mu cyizwi nka 'Monetization’ ku buryo abantu babikora neza bababasha gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga ingingo Perezida wa Repubulika yasabye ko byihutishwa.

    Bruce Melodie yasabye ko abahanzi bashorwano imari

    Source : http://isimbi.rw/buriya-nitwe-ngagi-bruce-melodie-mu-nama-y-igihugu-y-umushyikirano.html

  • Tukowote yambitse impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda, Ilunga Longin wamamaye nka Tukowote yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we bitegura kurushinga.

    Byanyuze mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026 agaragaza yateye ivi.

    Tukowote w’imyaka 51, aya mafoto amugaragaza bari Birdie Lounge Kigali barimo bakina Golf, nyuma arapfukama ashyira ivi hasi maze asbaba umukunzi we kuzamubera umugore na we arabyemera.

    Agiye gukora ubukwe nyuma y’uko muri 2021 ari bwo yagombaga kubukora ariko birangira bupfuye kuko umukobwa bari kumwe batakomezanyije.

    Tukowote akaba ari umukinnyi wa filime nyarwanda ukunzwe cyane aho amaze imyaka 17 azikina.

    Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 y’amavuko, kugeza uyu munsi ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze igihe muri uyu mwuga. Amaze imyaka 17 akina filime ndetse kugeza uyu munsi akaba amaze gukina izigera kuri 161.

    Tukowote yambitse impeta umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/tukowote-yambitse-impeta-umukunzi-we.html

  • Umuhanzi Nyarwanda Uzwi nka Chris Hat yasohoye Indirimbo Nshya ( Tsalala) #rwanda #RwOT

    Chris Hat

    Umuhanzi Nyarwanda Uzwi nka Chris Hat yasohoye Indirimbo Nshya yitwa ( Tsalala) Ariko ikaba iri muburyo bushya butamenyerewe hano mu Rwanda, Akaba ari uburyo buzwi nka Acoustis Version.Ubu buryo bivugwako ari uburyo busabako umuhanzi aba ari umuhanga kuko bisabako akoresha Umwimerere wijwirye kuko ntabindi bicurangisho bya musika bibabirimo gucuranga usibye Guitar gusa.

    Umuhanzi Hategekimana Suleiman wamamaye nka Chris Hat ni umuhanzi watangiye umuziki ubwo yafashwaga na Decent Entertainment ya Muyoboke Alexis ariko nyuma baza guhagarika imikoranire ari na byo byatumye uyu muhanzi atongera kugaragara mu ruhando rwa muzika.

    Uyu musore ntago yacitse intege kuko yakomeje gukora umusiki aza nokumenyekana mu ndirimbo zirimo Niko Yaje, Burundu, Amahirwe, Diva, My Baby ndetse n'iyitwa MOTEMA yaherukaga gushyira hanze vuba aha, ariko none ubu akaba yashyize hanze indirimbo Nshya Yitwa Tsalala (Acoustic Version) Ubu ikaba iri kuri Chanel ye ya Youtube wayishaka ukayireba :

    https://youtu.be/fZ28l0TcPTQ?si=MCRKxKf91dFQ0RSv

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-nyarwanda-uzwi-nka-chris-hat-yasohoye-indirimbo-nshya-tsalala/

  • Umugabo wa Zari Hassan yahakanye iby’urugomo ashinjwa #rwanda #RwOT

    Umugabo wa Zari Hassan, Shakib Cham Lutaaya, yahakanye yivuye inyuma ibirego bimushinja kugira uruhare mu byaha by’urugomo n’ubujura byavuzwe ko byabereye mu kabari ka Boss Mutoto kari ahitwa i Munyonyo.

    Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo muri Uganda, Shakib yavuze ko ari umuntu wiyubashye, wubaha amategeko kandi ufite isura nziza muri rubanda adashobora gutesha agaciro yishora mu byaha.

    Shakib yavuze ko azwi nk’umucuruzi kandi ko afite byinshi yatakaza mu gihe yakwivanga mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.

    Yagize ati 'Abanya-Uganda banzi nk’umucuruzi. Mfite isura nini ngomba kurinda. Sinshobora kwishyira mu byaha nk’ibyo by’ubujura cyangwa urugomo. Si ndi umujura, kandi si ndi umuntu w’intagondwa nk’uko babimbeshyera.'

    Ibi birego byongeye kuvugwa nyuma y’uko bivuzwe ko itsinda ry’abantu bivugwa ko bafitanye isano na Shakib ryateye akabari ka Boss Mutoto, rikomeretsa bamwe mu bari bahari, rikanangiza ibikoresho ndetse rikajyana telefone n’amafaranga.

    Iperereza ryahise ritangizwa n’Ishami rya Polisi yo mu gace ka Kabalagala, aho Shakib yahamagawe ngo atange ibisobanuro.

    Akomoza kuri iyo dosiye, Shakib yavuze ko iyo aba ari umunyabyaha koko, aba yarafunzwe kera.

    Ati 'Abajura baba muri gereza, ariko nk’uko mubibona ndi hanze mu mudendezo. Ibyo bivuga ko nta cyaha nakoze.'

    Yanahakanye amakuru yavugaga ko yaba yarahunze igihugu yerekeza muri Afurika y’Epfo ngo yirinde gufatwa, avuga ko asanzwe ahafite inzu kandi ahasura kenshi kubera ibikorwa bye bwite.

    Ku birebana n’umubano we na Boss Mutoto, Shakib yavuze ko nta makimbirane bafitanye, ndetse ko yamufataga nk’umuvandimwe, yirinda gutanga ibisobanuro birambuye ku buryo ikibazo cyabo cyakemutse.

    Shakib Lutaaya yahakanye ubujura ashinjwa

    Source : http://isimbi.rw/umugabo-wa-zari-hassan-yahakanye-iby-urugomo-ashinjwa.html

  • Miss Simbi Fanique yahawe Masters mu buganga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Miss Dr. Simbi Fanique Umuhoza yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu buganga yakuye muri University of Global Health Equity (UGHE).

    Simbi Fanique wabaye igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, yabonye iyi Mpamyabumenyi nyuma y’uko muri 2023 yari yasoje amasomo y’Icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Icyo gihe Miss Simbi Fanique yari yarangije amasomo y’ubuvuzi no kubaga abarwayi aho yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Ntabwo yahise ahagarika amaso ahubwo yahise akomereza muri University of Global Health Equity akaba rero ari mu byishimo byo kubona Masters.

    Ni Impamyabumenyi yahawe tariki ya 25 Mutarama 2026 ubwo iyi Kaminuza yizihizaga imyaka 10 imaze itanga uburezi mu Rwanda, mu birori byabereye ku ishami ry’iyi kaminuza riherereye i Butaro mu Karere ka Burera, abanyeshuri 78 ni bo bahawe Impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye.

    Muri uyu muhango kandi ni nabwo iyi Kaminuza yahaye Madamu Jeannette Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, ashimirwa umuhate ukomeye yashyize mu guteza imbere ubuvuzi, uburezi no guharanira ko byagera kuri buri wese ntawe usigaye inyuma.

    Miss Simbi Fanique yabonye Masters mu Buganga yakuye muri University of Global Health Equity

    Iyi Kaminuza yahaye Madamu Jeannette Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga

    Imaze imyaka 10 ikorera mu Rwanda

    Muri 2023 yari yasoje amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/miss-simbi-fanique-yahawe-masters-mu-buganga-amafoto.html

  • Cristiano Ronaldo yasabwe kugendera ku mahame y'ikipe ya Al Nassr #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo ukinira Al Nassr akomeje kuvugwaho imyitwarire idahwitse nyuma yo kugaragaza kutishimira imikorere y'ubuyobozi bugenzura amakipe akomeye muri Shampiyona ya Arabia Saudite. Uyu mukinnyi w'icyamamare ku Isi, bivugwa ko yagiye yanga gukina imikino imwe n'imwe, ashinja ubuyobozi kutita ku ikipe ye nk'uko byakabaye.

    Public Investment Fund (PIF), ari nayo igenzura amakipe ane akomeye ariyo Al Nassr, Al Hilal, Al Ahli na Al Ittihad, yasabwe gusubiza ibintu mu murongo no gusobanura ko amahirwe n'ingengo y'imari bihabwa amakipe hashingiwe ku mishinga n'icyerekezo cya buri kipe. Amakuru avuga ko Ronaldo atishimiye ukuntu andi makipe by'umwihariko Al Hilal na Al Ittihad, yahawe ubushobozi bwo kugura abakinnyi bakomeye barimo Karim Benzema, mu gihe Al Nassr we yumva itarashyigikiwe bihagije ngo ihatane ku gikombe cya shampiyona.

    Iyi myumvire ni yo bivugwa ko yatumye Ronaldo atagaragara mu mukino Al Nassr iheruka gukina ku wa Mbere, ndetse hakaba hari impungenge ko atazagaragara no mu mukino ukomeye uteganyijwe kuri wa Gatanu, aho Al Nassr igomba guhura na Al Ittihad.

    Abasesenguzi ba ruhago muri Arabia Saudite bagaragaza ko n'ubwo Ronaldo ari umukinnyi ukomeye kandi ufite ijambo rikomeye, akwiye kubahiriza amahame n'amategeko y'ikipe akinira, akirinda kwivumbura bishobora guhungabanya umwuka w'ikipe. Ku rundi ruhande, abafana ba Al Nassr barasaba ubuyobozi gushakira umuti iki kibazo vuba, kugira ngo iyi kipe ikomeze guhatanira ibikombe bitayivuye mu biganza.

    Cristiano Ronaldo yasabwe kugendera ku mahame y'ikipe ya Al Nassr
    Iyi myumvire ni yo bivugwa ko yatumye Ronaldo atagaragara mu mukino Al Nassr iheruka gukina ku wa Mbere

    Source : https://kasukumedia.com/cristiano-ronaldo-yasabwe-kugendera-ku-mahame-yikipe-ya-al-nassr/

  • Ishimwe Anicet abaye umukinnyi wa gatanu w'Umunyarwanda ugiye gukina muri Libya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru w'Umunyarwanda Ishimwe Anicet yamaze kwerekeza muri Libya aho agiye gukinira ikipe ya Assabah SC, isanzwe ibarizwamo mugenzi we Nsabimana Aimable. Ibi byatumye aba umukinnyi wa gatanu w'Umunyarwanda ugiye gukina muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Libya, shampiyona imaze igihe ikurura abakinnyi benshi b'Abanyarwanda.

    Ishimwe Anicet yari asanzwe akinira Olympique de Béja yo muri Tunisia, aho yari amaze kwigaragaza mu mikino itandukanye ya shampiyona. Iyi kipe yahisemo kumutiza muri Assabah SC yo muri Libya mu gihe kingana n'amezi atandatu, mu rwego rwo kumuha amahirwe yo kubona umwanya wo gukina no gukomeza kuzamura urwego rwe mu mupira w'amaguru.

    Shampiyona yo muri Libya ikomeje kugaragaza icyizere igirira abakinnyi b'Abanyarwanda, aho usibye Ishimwe Anicet na Nsabimana Aimable bakinira Assabah SC, hari n'abandi barimo Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli, Rwatubyaye Abdul ukinira Al Suqur SC ndetse na Nshuti Innocent uherutse kwerekeza muri Wedfaq Ajdabiya avuye muri Es Zarzis yo muri Tunisia.

    Uku kwiyongera kw'abakinnyi b'Abanyarwanda berekeza muri Libya kugaragaza ko umupira w'u Rwanda ukomeje gutanga impano zishobora guhangana ku rwego mpuzamahanga. Bitezwe ko Ishimwe Anicet azafasha Assabah SC kugera ku musaruro mwiza, anazamure izina rye n'iry'igihugu mu mupira w'amaguru wo ku mugabane wa Afurika.

    Ishimwe Anicet abaye umukinnyi wa gatanu w'Umunyarwanda ugiye gukina muri Libya

    Source : https://kasukumedia.com/ishimwe-anicet-abaye-umukinnyi-wa-gatanu-wumunyarwanda-ugiye-gukina-muri-libya/

  • Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atitabiriye ibihembo bya Grammy Awards 2026 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'Umunya-Uganda Eddy Kenzo, wari mu bahanzi bahataniye ibihembo bikomeye bya Grammy Awards mu 2026, yatangaje impamvu atabashije kwitabira umuhango wo kubitanga wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 1 Gashyantare 2026.

    Eddy Kenzo yari ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza wo ku Mugabane wa Afurika, icyiciro cyegukanywe n'umuhanzi w'Umunya-Afurika y'Epfo Tyla. N'ubwo yari ku rutonde rw'abahatanye, Kenzo ntiyagaragaye muri ibi birori, ibintu byatumye hibazwa byinshi, dore ko mbere yari yavuze ko atitabiriye kubera impamvu ze bwite.

    Mu kiganiro yagiranye na radio KFM, Eddy Kenzo yahishuye ko impamvu nyamukuru yamuteye kutitabira Grammy Awards ari ibibazo bya Visa. Yasobanuye ko muri icyo gihe yari ahugiye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bituma atinda gukurikirana ibijyanye no kongeresha Visa ye.

    Ati: 'Muri kiriya gihe nari mpugiye mu bikorwa byo kwamamaza, bituma ntinda gutanga ubusabe bwo kongeresha Visa yanjye. Visa yanjye ijyanye n'akazi, kandi ntikorera hano muri Afurika, ahubwo ikorerwa muri Amerika kubera imiterere y'akazi nkora.'

    Eddy Kenzo yakomeje asobanura ko uko kudakurikirana ibyo hakiri kare byatumye atabona Visa ku gihe, bityo ananirwa kujya kwitabira umuhango wari ufite agaciro gakomeye mu rugendo rwe rwa muzika.

    Uyu muhanzi yongeye kugaruka ku mateka ye na Grammy Awards, avuga ko ubu ari ubwa kabiri ashyizwe ku rutonde rw'abahatanye, nyuma yo mu 2023 ubwo yari yahatanye abikesha indirimbo ye 'Gimme Love', ibintu byerekana intambwe akomeje gutera ku rwego mpuzamahanga.

    Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atitabiriye ibihembo bya Grammy Awards 2026

    Source : https://kasukumedia.com/eddy-kenzo-yasobanuye-impamvu-atitabiriye-ibihembo-bya-grammy-awards-2026/

  • Gemini ikomeje kurusha OpenAI icyizere mu ishoramari rya AI #rwanda #RwOT

    Abakurikiranira hafi iterambere ry'ikoranabuhanga by'umwihariko ubwenge buhangano (AI) bemeza ko Google yongeye kwiyubaka ku rwego rwo hejuru, aho ubu ibarwa nk'ikigo cyizewe kurusha OpenAI mu maso y'abashoramari ku isoko mpuzamahanga. Ibi bibaye mu gihe AI irimo kwaguka ku muvuduko udasanzwe, igahindura imikorere y'ibigo bikomeye ku Isi.

    Intandaro y'iri terambere ni modeli ya Gemini 3, yagaragaje umusaruro ushimishije haba mu mikorere yayo no mu nyungu igenera Google. Alphabet, ikigo gifite Google mu nshingano, cyatangaje ko ishoramari ryayo muri AI riri gutanga umusaruro ugaragara mu nzego zose, cyane cyane mu bijyanye n'ubucuruzi n'ikoranabuhanga ryo kubika amakuru kuri internet.

    Nk'urugero, inyungu ya Google Cloud yazamutseho 48% mu gihembwe cya kane cy'umwaka ushize, igaragaza ko abakiriya n'ibigo byinshi barushaho kwitabira serivisi zayo zishingiye kuri AI. Ibi byatumye Google itangaza ko izashora ari hagati ya miliyari 175$ na miliyari 185$ mu 2026, hagamijwe kongera ubushobozi no kwagura ibikorwa bya AI.

    Ku ruhande rw'abakoresha, Gemini igeze ku bakoresha miliyoni 750 buri kwezi, ivuye kuri miliyoni 650 yariho mbere. Byiyongeraho, Google yagurishije impushya miliyoni umunani ku bakoresha Gemini yisumbuye.

    Iri terambere ryagize ingaruka nziza ku migabane ya Google, yazamutseho hafi 36% kuva mu Ukwakira, mu gihe iy'ibigo bikorana na OpenAI nka Microsoft yagabanyutseho 20%, iya Oracle ikagabanukaho hafi 49%. Isoko ry'imigabane i New York (NYSE) rigaragaza ko Google ari yo mahitamo yizewe, mu gihe OpenAI ikomeje gutera impungenge abashoramari.

    Gemini ikomeje kurusha OpenAI icyizere mu ishoramari rya AI

    Source : https://kasukumedia.com/gemini-ikomeje-kurusha-openai-icyizere-mu-ishoramari-rya-ai/

  • Kimenyi Yves yatangaje ko umubano we na Miss Muyango uhagaze neza #rwanda #RwOT

    Mu myaka ibiri ishize, urugo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango rwagiye ruvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagiye batanga ibitekerezo ku mubano wabo, bituma bakomeza kugaragara ku mpapuro za mbere z'ibitangazamakuru bitandukanye.

    Miss Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n'amafoto muri Miss Rwanda 2019, aherutse kuvugira ku rubuga rwa TikTok amagambo yatumye benshi bongera kwibaza ku mibereho ye y'ubu. Yavuze ko muri iki gihe yibanze ku gushaka amafaranga no gushaka amahoro yo mu mutima.

    Yagize ati: 'Reka nkubwire Pastor, urabizi ko ngukunda, ariko ibintu by'abagabo ube ubinkuye mu bwonko. Ndishakira amafaranga. Iby'abagabo narabibonye, narakunze, ndakunda, ariko aho byangejeje, nari mpfuye.'

    Yakomeje agira ati: 'Ni ukubona umuntu agenda. Ni ukuri nari mpfuye. Abantu bakabona umugabo witonda, bakavuga ngo Muyango yakoze ibi n'ibi, ariko uwababwira agahinda kose nanyuzemo… noneho umugabo aje hano nta kibi yavuga.'

    Muyango Claudine yavuze ko icyo abura muri iki gihe ari amahoro yo mu mutima, n'ubwo yemeza ko ibindi byose abifite. Ati: 'Nta kintu na kimwe mbuze. Imana yampaye gusa neza, impa guhagarara ku mwana wanjye, impa amafaranga, ni ukuri ndashima Imana.'

    Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, Kimenyi Yves yagaragaye mu kiganiro cyanyuze kuri TikTok aganira n'inshuti ye Yago Pon Dat.

    Iki kiganiro cyibanze ku rugendo rwe mu mupira w'amaguru no ku buzima bwe bwo muri iki gihe, aho yahisemo kwinjira mu bucuruzi bwo gutumiza no gucuruza imodoka azikuye mu Bushinwa.

    N'ubwo ikiganiro cyari kigamije kugaruka ku bucuruzi, ibibazo by'abacyitabiriye byibanze cyane ku mibereho ye y'urugo na Miss Muyango Claudine.

    Yago Pon Dat wari uyoboye ikiganiro, yavuze ko atiteguye kubaza Kimenyi ku rugo rwe, ariko amuha umwanya wo kwisobanurira niba yumva hari icyo yabitangaho.

    Yago yagize ati 'Ibi byose ndashaka ko ari wowe ubyivugira. Ntabwo ari ikibazo, ariko abantu benshi barashaka kumenya ibijyanye n'urugo rwawe. Ibijyanye n'umuryango wawe. N'uburenganzira bwawe, bwo kubivugaho cyangwa ntubivugeho, ariko njyewe impamvu nkubwiye gutya ntabwo ndi mu murongo mwiza wo ku kubuza ibintu bijyanye n'urugo rwawe, kuko nanjye ubwanjye nta kintu njya mbivugaho (iby'urugo rwe) […]' Hari abibaza ese Kimenyi na Muyango baratandukanye koko? Ese bakoze 'Divorce'? […]'

    Yavuze ko hari abibaza niba Kimenyi Yves na Miss Muyango baratandukanye cyangwa se niba barahanyes gatanya.

    Mu gusubiza kuri ibyo bibazo byose, Kimenyi Yves yavuze ko nta byinshi yiteguye kuvuga ku buzima bwe bwite, ariko ahamya ko umubano we n'umugore we umeze neza. Yagize ati: 'Ibyo ng'ibyo byose rwose nta kintu mbivugaho pe pe pe. Gusa, ibintu bimeze neza.'

    Iri jambo rye ryasize benshi basobanukiwe ko, n'ubwo hari byinshi byagiye bivugwa, we yemeza ko urugo rwe ruhagaze neza.

    Kimenyi Yves yemeje ko umubano we na Miss Muyango Claudine uhagaze neza, n'ubwo hashize igihe havugwa inkuru zitandukanye ku buzima bwabo bw'urugo, avuga ko nta byinshi yiteguye kuwuvugaho uretse ko 'ibintu bimeze neza

    Miss Muyango Claudine aherutse gutangaza ko muri iki gihe yibanze ku gushaka amahoro yo mu mutima no kwishakira amafaranga, avuga ko yanyuze mu bihe bikomeye by'urukundo ariko ubu akishimira aho ageze n'inkunga ahabwa n'Imana.

    Kimenyi Yves yatangaje ko umubano we na Miss Muyango uhagaze neza

     

    Source : https://kasukumedia.com/kimenyi-yves-yatangaje-ko-umubano-we-na-miss-muyango-uhagaze-neza/