Author: webrwanda

  • Ibihangange muri Basketball bigiye kwesurana mu gikombe kiruta ibindi #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’iki cyumweru biraba ari ibicika aho muri Basketball mu bagabo n’abagore aho bagiye guhatanira igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup”.

    Iki gikombe kizaba kiba ku nshuro ya kabiri, gihuza ikipe yatwaye Shampiyona ndetse n’iyatwaye Rwanda Cup, mu bagore kizahuza REG WBBC yegukanye ibikombe byombi na APR WBBC bahuriye ku mukino wa nyuma.

    Mu bagabo kikaba kizakinwa n’ikipe ya APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona ya 2024-25 ndetse na RSSB Tigers yegukanye Rwanda Cup 2025.

    Iyi mikino ikaba izaba ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026 ikaba izabera muri BK Arena.

    Umwaka ushize ubwo cyabaga ku nshuro ya mbere, mu bagabo cyegukanywe na APR BBC itsinze REG BBC ni mu gihe mu bagore cyegukanywe na REG WBBC yatsinze APR WBBC.

    Kwinjira ni ibihumbi 20 muri ‘Front Row’, 15 muri ‘Court Side’, ibihumbi 5 muri ‘CIP’, muri VIP ndetse n’ahasigaye hose ni ibihumbi 3.

    Ibihangange muri Basketball bigiye guhangana

    Source : http://isimbi.rw/ibihangange-muri-basketball-bigiye-kwesurana-mu-gikombe-kiruta-ibindi.html

  • Kuri uyu wa Kane, muri Kigali Convention Center, hateraniye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 20 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, muri Kigali Convention Center, hateraniye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 20, igikorwa gikomeye gihuriza hamwe Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye, kikaba cyanabaye umwanya wo kwerekana isura nziza y'igihugu mu bijyanye n'imyidagaduro n'umuco.

    N'ubwo Umushyikirano uzwi cyane nk'urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku miyoborere n'iterambere ry'igihugu, kuri iyi nshuro washyizwemo n'akanyamuneza kadasanzwe. Abitabiriye inama bishimiye uburyo Kigali Convention Center yateguwe mu buryo bugezweho, amatara acanira ahantu hatandukanye, indirimbo z'umuco n'iza kizungu zicurangwa buhoro buhoro mbere y'uko ibiganiro bitangira, bigaha abari aho ituze n'umunezero.

    Ni inama yibukije Abanyarwanda aho bavuye n'aho bageze. Umushyikirano wa mbere wabaye mu 2003, ubera mu Nteko Ishinga Amategeko, icyo gihe igihugu kikiri mu rugendo rwo kwiyubaka no kongera guhuza Abanyarwanda. Kuri iyi nshuro ya 20, benshi bagaragaje ko iterambere rigeze ku rwego rushimishije, ndetse rikanigaragarira mu isura y'ahabereye inama, mu ikoranabuhanga ryakoreshejwe no mu buryo bwo kwakira abashyitsi.

    Ku ruhande rw'imyidagaduro, bamwe mu bahanzi b'umuco n'abanyempano mu gususurutsa imbaga bagize uruhare mu gutuma abitabiriye Umushyikirano. Indirimbo zisesengura amateka y'igihugu, izishishikariza ubumwe n'iterambere, byabaye nk'ubutumwa butambuka mu buryo bw'imyidagaduro.

    Muri rusange, Umushyikirano ku nshuro ya 20 ntiwabaye gusa urubuga rw'ibitekerezo, ahubwo wabaye n'igikorwa kigaragaza ko u Rwanda rushobora guhuza ibiganiro bikomeye by'igihugu n'imyidagaduro, bigatanga ishusho y'igihugu kigezweho, gitekanye kandi gifite icyerekezo.

    Kuri uyu wa Kane, muri Kigali Convention Center, hateraniye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 20

    Source : https://kasukumedia.com/kuri-uyu-wa-kane-muri-kigali-convention-center-hateraniye-inama-yigihugu-yumushyikirano-ku-nshuro-ya-20/

  • DJ Pius agiye kwizihiriza isabukuru ye y'amavuko muri Amerika mu gitaramo 'Love & Lights' #rwanda #RwOT

    Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka ukarenga imbibi z'igihugu, abahanzi n'abavanga imiziki bakomeje kwandika amateka mashya ku ruhando mpuzamahanga. Rukaabuza Rickie uzwi cyane ku izina rya DJ Pius na we agiye kongera gushyira izina rye n'irya muzika nyarwanda ku ikarita y'Isi, aho ateganyijwe gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo kidasanzwe kizahuzwa no kwizihiza isabukuru ye y'amavuko.

    Iki gitaramo cyiswe 'Love & Lights — Valentine's Eve Experience', giteganyijwe kuba ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, kikazabera muri AURA Nightclub, imwe mu nzu z'imyidagaduro zikomeye i Portland, Maine. Ni igitaramo giteganyijwe kuba mu ijoro ryuje urukundo, mu gihe Isi izaba yitegura umunsi w'abakundana, Valentine's Day.

    DJ Pius yatangaje ko impamvu yihariye yahisemo gutaramira muri Portland ari ukwegera Abanyarwanda batuye muri icyo gice cya Amerika, no kubasangiza ibyishimo by'isabukuru ye. Yavuze ko ari amahirwe akomeye yo kongera guhura n'abakunzi b'umuziki nyarwanda baba kure y'igihugu, ndetse no kubereka ko umuziki w'u Rwanda ufite ubushobozi bwo gususurutsa aho ari ho hose ku Isi.

    DJ Pius ni umwe mu bavanga imiziki bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu Karere, aho yamenyekanye mu ndirimbo n'ibitaramo byagiye bimugira icyitegererezo ku rubyiruko rukunda imyidagaduro. Kuba agiye gutaramira muri Amerika bifatwa nk'indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kwagura izina rye no kwamamaza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Abakunzi b'umuziki, cyane cyane Abanyarwanda n'inshuti zabo batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biteze ijoro ridasanzwe rizaba rihuza umuziki, urukundo n'ibyishimo by'isabukuru, mu gitaramo gisa n'ikirango cy'uko umuziki nyarwanda ukomeje kwambuka imipaka no gutsinda ku masoko yo hanze.

    DJ Pius agiye kwizihiriza isabukuru ye muri Amerika mu gitaramo 'Love & Lights'

    Source : https://kasukumedia.com/dj-pius-agiye-kwizihiriza-isabukuru-ye-yamavuko-muri-amerika-mu-gitaramo-love-lights/

  • Noam Emeran utegerejwe mu Mavubi yatijwe mu cyiciro cya kabiri #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umunyarwanda, Noam Emeran wakiniraga FC Groningen mu cyiciro cya mbere mu Buholandi yamaze gutizwa mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri, Emmen FC.

    Uyu mukinnyi wageze muri iyi kipe muri 2023 avuye muri Manchester United, yayisanze mu cyiciro cya kabiri barazamukana mu cyiciro cya mbere.

    Ntabwo uyu mukinnyi yahiriwe muri iyi kipe cyane ko atigeze abona umwanya uhagije wo gukina nubwo yagiye agira ibibazo by’imvune ariko n’igihe yari muzima ntabwo yifashishijwe cyane, n’umwanya yahawe ntiyawubyaje umusaruro.

    Uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande uhanzwe amaso n’Abanyarwanda kuba yaza kuzahura ubusatirizi bw’ikipe y’igihugu, yakiniye FC Groningen imikino 20 ayitsindira igitego kimwe.

    Noam Emeran, umuhungu wa Emeran Fritz Nkusi wakiniye Amavubi, yamaze kuba yatizwa mu ikipe ya FC Emmen ikina mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi. Ayisanze ku mwanya 14 n’amanota 29 mu gihe Den Haag ya mbere ifite 53.

    Nta gihindutse ni uko uyu mukinnyi wagiye winangira gukinira u Rwanda, mu kwezi kwa 3 ashobora kuzagaragara mu bakinnyi bashya bashobora kuzakinira u Rwanda.

    Noam Emeran yamaze kwerekeza muri FC Emmen

    Ntabwo muri FC Groningen yahiriwe

    Source : http://isimbi.rw/noam-emeran-utegerejwe-mu-mavubi-yatijwe-mu-cyiciro-cya-kabiri.html

  • Turahirwa Moses yajuriye igihano yari yarahawe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukatirwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, umunyamideli Turahirwa Moses yahisemo kwitabaza Urukiko Rukuru asaba ko rwongera rugasesengura icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyamuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Uyu munyamideli wamenyekanye cyane binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions, yari yarezwe ibyaha birimo gukoresha urumogi ndetse no kurutunda no kurubika.

    Mu cyemezo cy’urukiko cyafashwe mu Ukuboza 2025, Urukiko rwaje gusanga ku cyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge nta bimenyetso bifatika byatanzwe, bityo agirwa umwere kuri icyo cyaha.

    Ku rundi ruhande ariko, urukiko rwemeje ko yakoze icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, rumukatira igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, ariko rumukuriraho amagarama y’urubanza.

    Nubwo yakatiwe igihano, ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, ahita ajuririra mu Rukiko Rukuru ku wa 28 Ukuboza 2025. Ikirego cye cyakiriwe ku wa 29 Ukuboza 2025, akaba ategereje ko urubanza rwe ruhabwa itariki yo kuburanishirizwaho.
    Mu iryo buranisha, yari yagaragaje ko yicuza ku byabaye, asaba imbabazi sosiyete nyarwanda.

    Yasobanuye ko yari amaze igihe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byamugizeho ingaruka mu myitwarire ye, bigatuma yishora mu biyobyabwenge atabitekerejeho bihagije.

    Yanongeyeho ko yamaze gufata icyemezo cyo kwisubiraho, aho yatangiye kwitabwaho n’abaganga b’inzobere kuva muri Gashyantare 2025.

    Yavuze ko afashwa n’umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umuha ubujyanama, agamije kumufasha kwitandukanya n’ibiyobyabwenge no gusubira ku murongo muzima w’ubuzima.

    Turahirwa Moses yajuririye

    Source : http://isimbi.rw/turahirwa-moses-yajuriye-igihano-yari-yarahawe.html

  • APR FC y’abakinnyi 10 yatsinze Gasogi United ifata umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yasoje umukino ari abakinnyi 10, yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 nyuma yo gutsinda Gasogi United 3-0.

    APR FC yakinaga umunsi wa 18 wa shampiyona aho yari yasuye Gasogi United kuri uyu wa Kane kuri Kigali Pelé Stadium.

    APR FC yatangiranye imbaraga ishaka igitego hakiri kare, ku munota wa 2 Hakim Kiwanuka yacomekewe umupira ariko awuteye umunyezamu awukuramo.

    Ku munota wa 7 Kiwanuka yongeye kubona amahirwe ariko aho gutsinda ashaka kuwuha Ouatara ariko abakinnyi ba Gasogi United bawukuraho utaramugeraho.

    Hakim Kiwanuka wari wakomeje gushaka igitego yaje gufungura amazamu ku ruhande rwa APR FC ku munota 12 ku mupira yari ahawe na William Togui Mel.

    APR FC yakomeje gushaka ikindi gitego Ouatara na Togui babona amahirwe menshi ariko kuyabyaza umusaruro bibaza kugorana.

    Memel Dao yaje gutsindira APR FC igitego cya kabiri ku munota wa 39 ku mupira wari ucometswe na Dauda, Ouatara ashaka gucenga umunyezamu awukuramo ariko usanga Dao wahise ashyira mu izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.

    Ku munota wa 57, Seidu Yussif Dauda yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita inkonji umukinnyi wa Gasogi United.

    Cheikh Djibril Ouatara yaje gutsindira APR FC igitego cya gatatu kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Bugingo Hakim. Umukino warangiye ari 3-0.

    Gutsinda uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 36, Al Hilal ifite 35 mu gihe Police FC ifite 34.

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-y-abakinnyi-10-yatsinze-gasogi-united-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto.html

  • Djibril Ouatara wa APR FC yavuze impamvu yanze gutera penaliti #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouatara yavuze ko gutera penaliti ari icyemezo gikomeye rero akaba yarumvaga atameze neza ku buryo yayitera.

    Ni nyuma y’uko uyu rutahizamu yanze gutera penaliti ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari warangiye Police FC ibatwaye igikombe kuri penaliti 7-6.

    Ubwo amakipe yari ageze mu bihe byo gutera penaliti, Cheikh Djibril Ouatara usanzwe atera penaliti za APR FC yanze kuyitera burundu, baramwinginga aranga.

    Nyuma yo gutsinda 1 muri 3 batsinze Gasogi United muri Shampiyona uyu munsi nacyo cya Penaliti, ISIMBI yamubajije impamvu yayiteye kandi kuri finali yarabyanze.

    Muri iki kiganiro cy’umwihariko yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Cheikh Djibril Ouatara yavuze nta mpamvu ihari yatumye atayitera uretse kuba yarumvaga atameze neza ku buryo yayitera.

    Ati “Nta mpamvu ihari uretse kuba narumvaga ntari mu bihe byiza byatuma ntera penaliti kubera ko penaliti mu mukino ntabwo biba byoroshye kuyitera ndabizi kuko buri gihe ndazitera, ni iyo mpamvu nariyumvaga. Nta kindi.”

    Uku kwanga gutera penaliti yari asanzwe azitera, byibajijweho na benshi bibaza icyo yabaye hari n’abari batekereje ko yaba afite ikindi kibazo cyangwa hari uwo bashwanye.

    Ouatara yavuze ko impamvu atateye penaliti yumvaga atari mu bihe byiza byo kuyitera

    Source : http://isimbi.rw/djibril-ouatara-wa-apr-fc-yavuze-impamvu-yanze-gutera-penaliti.html

  • Bahuriye mu bukwe batashye ahakura akanimero! Umunyarwenya 5k yambitse impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya 5k Etienne yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we bitegura kurushinga, Uwizeyimana Josiane bamaze igihe bakundana.

    Mu mafoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, umunyarwenya 5k Etienne yasangije abamukurikira amafoto yambitse umukunzi we impeta iherekezwa n’amagambo agira ati “yavuze ngo yego.”

    Amwambitse impeta nyuma y’iminsi mike amwerekanye ko ari we yahisemo. Biteganyijwe ko bazasezerana imbere y’amategeko tariki ya 5 Gashyantare 2026 ni mu gihe n’indi mihango izaba vuba.

    Bagiye kubana nyuma y’imyaka ibiri bakundana, akaba yaravuze ko bahuriye mu bukwe bari batashye bahana nimero, batangira kugenda bavugana kugeza bivuyemo urukundo.

    5k Etienne yari amaze imyaka 2 akundana na Josiane

    Yamwambitse impeta y’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/bahuriye-mu-bukwe-batashye-ahakura-akanimero-umunyarwenya-5k-yambitse-impeta.html

  • Abarimo Dj Lou, Dj Rice, Mc Pato, Jesca na CYCY ni bamwe mu bazasusurutsa abantu mu gitaramo 'SOCIAL THURSDAY' #rwanda #RwOT

    Igitaramo ni kimwe mu bintu bigira uruhare runini mu gutuma umuntu agira akanyamuneza, akaruhuka mu mutwe, akanishimira ubuzima amaze kugeraho. Ni muri urwo rwego Bar & Resto Ti'Amo Lounge i Remera ikomeje kwiyegereza abakunzi b'imyidagaduro ikaba yarateguye igitaramo 'SOCIAL THURSDAY', kizaba ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, kikazaba ari umwanya mwiza wo gusangira ibyishimo n'inshuti n'umuryango.

    Iki gitaramo kizaba kirimo umuziki uvanze neza n'aba-Dj b'inzobere barimo Dj Lou na Dj Rice, bazasusurutsa abitabiriye bakoresheje indirimbo zigezweho n'izakunzwe n'abatari bake. Ku rundi ruhande, abazaba bayoboye igitaramo ni MC Pto, Jesca na CYCY, bazamenyekanisha igitaramo mu buryo bushimishije, kandi bwuzuye imbaraga.

    Niba ukomeje kwibaza aho waruhukira mu minsi ya weekend, cyangwa ukaba warazengurutse henshi ushaka ahantu heza ho kwidagadurira, SOCIAL THURSDAY yo ku wa Kane ntikizagucike. Ni igitaramo cyateguwe mu buryo budasanzwe, kizaba cyuzuyemo ibyishimo, guseka no gusabana mu mwuka mwiza.

    Ikirenzeho, Ti'Amo Lounge yashyizeho promotion idasanzwe, aho ibiciro bizagabanuka 20% guhera ku isaha y'isaa 10:00 z'umugoroba. Ibi ni amahirwe adasanzwe yo kwishimana n'abawe udahenzwe.

    Muri Ti'Amo, abataraharonkera mwisiganuza, ahubwo ni muhagere mwihere ijisho. Si impanuka kuba ikomeje kuvugwa na benshi nk'ahantu heza kubera serivisi nziza, umutekano n'ikirere cyiza. Tangira witegure wowe n'abawe, kuko SOCIAL THURSDAY igiye gusiga amateka i Remera.

    Abarimo Dj Lou, Dj Rice, Mc Pato, Jesca na CYCY ni bamwe mu bazasusurutsa abantu mu gitaramo 'SOCIAL THURSDAY'

    Source : https://kasukumedia.com/abarimo-dj-lou-dj-rice-mc-pato-jesca-na-cycy-ni-bamwe-mu-bazasusurutsa-abantu-mu-gitaramo-social-thursday/

  • Urukiko rwasuzumye ubujurire bwa Dj Toxxyk ku Rukiko rw'Ibanze #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2026, Urukiko rwasuzumye ubujurire bwa Dj Toxxyk wasabaga ko icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze cyateshwa agaciro, bityo akarekurwa by'agateganyo. Dj Toxxyk yavuze ko atanyuzwe n'uko raporo y'umudugudu yakoreshejwe mu rubanza rwe, asobanura ko yakozwe igihe yari afunze muri gereza kandi ko atigeze ayisoma cyangwa ngo ayigireho icyo ayivugaho.

    Yongeye gusobanura ko icyaha ashinjwa ari ubwicanyi budaturutse ku bushake, kuko byaturutse ku mpanuka yabaye atabigambiriye. Yavuze ko iyo mpanuka itari igikorwa cy'ubugizi bwa nabi, bityo ko yakabaye ifatwa nk'iyabaye ku bw'impanuka itateguwe.

    Dj Toxxyk kandi yagaragaje ko yapimwe ibiyobyabwenge inshuro eshatu, ariko ko atigeze ahabwa ibisubizo by'izo raporo, bityo ko atafungirwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge hatagaragajwe ibimenyetso bifatika.

    Mu byo yifashishije asaba gufungurwa by'agateganyo, yavuze ko afite umwana akeneye kwitaho, ndetse ko ababyeyi be batuye mu Bubiligi barwaye indwara ya stroke bityo bikaba ari ngombwa ko abasha kubaba hafi no kubitaho.

    Umwunganizi we mu by'amategeko yavuze ko bemera icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake, asobanura ko nta mananiza bafite yo gusuzugura urukiko, ahubwo ko ari ukwemera ko habaye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw'umuntu. Yongeyeho ko amategeko ateganya kuri icyo cyaha igihano cy'amande n'igifungo, anagaragaza ko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ko hari irindi perereza ryisumbuyeho ritarakorwa ryatuma afungwa by'agateganyo.

    Dj Toxxyk yavuze ko atanyuzwe n'uko raporo y'umudugudu yakoreshejwe mu rubanza rwe, asobanura ko yakozwe igihe yari afunze
    Urukiko rwasuzumye ubujurire bwa Dj Toxxyk ku Rukiko rw'Ibanze

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwasuzumye-ubujurire-bwa-dj-toxxyk-ku-rukiko-rwibanze/