Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko intambwe igihugu kimaze gutera mu iterambere ahanini ishingiye ku ruhare rw'abanyarwanda, bashoboye gukomeza gukora no gufatanya nubwo igihugu n'abaturage bacyo bahura n'ibibazo bitandukanye.

Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, ashimangira ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bidakwiye gufatwa nk'ibikorwa by'umuntu umwe cyangwa itsinda rito, ahubwo ko ari umusaruro w'imbaraga z'Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati: 'Ibimaze kugerwaho n'igihugu ndetse n'iterambere ryacyo ahanini bishingiye ku baturage bacu. Ni abantu bacu, n'iyo bahura n'ibibazo bikomeye, bakomeza gushikama, bagafatanya kandi bagakomeza gukora.'
Perezida Kagame yashimangiye ko ubushobozi bw'Abanyarwanda bwo gukomeza guhagarara no gukorera hamwe mu bihe bitoroshye ari kimwe mu by'ingenzi byafashije igihugu gukomeza gutera imbere.
Yagaragaje ko nubwo hari ibibazo bishobora kuvuka no gukoma mu nkokora gahunda z'iterambere, abaturage bakomeje kugira uruhare mu gushakira hamwe ibisubizo no gukomeza ibikorwa bigamije guteza imbere igihugu.
Ubu butumwa bushimangira uruhare rw'umuturage mu iterambere ry'igihugu, aho Perezida Kagame yagaragaje ko gahunda z'igihugu zitagerwaho n'inzego za Leta zonyine, ahubwo ko zisaba uruhare n'ubufatanye bw'abaturage.
Perezida Kagame kandi yashimiye Abanyarwanda ku buryo bakomeje guhangana n'ibibazo no kudacika intege, avuga ko gukorera hamwe no gukomeza gukora ari byo bituma igihugu kigera ku byo cyiyemeje.
Leave a Reply