Abadepite bagaragaje impungenge ku bwiyongere bw'ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibyo babigarutseho kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026 ubwo Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bagezaga ku nteko rusange ibikubiye mu isesengura bakoze kuri Politiki y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge yemejwe mu 2020.

Perezida w'iyi Komisiyo, Ndangiza Madina, yavuze ko hari hagamijwe gusuzuma niba ibikubiye muri iyi politiki biri gutanga umusaruro no kumenya imbogamizi zigihari hamwe n'icyakorwa.

Isesengura ryakozwe mu buryo butandukanye burimo gusura uturere tunyuranye n'Umujyi wa Kigali no kuganira n'inzego zirimo Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu n'iy'Ubutegetsi bw'Igihugu.

Bimwe mu byo iri sesengura ryagaragaje ni uko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge kuva mu 2010, ubwo hatangiraga ubushakashatsi bugaragaza uko buhagaze, cyazamutseho 13% kuko cyavuye kuri 82.3%, kigera kuri 95.3% mu 2025, bikaba ari intambwe nziza.

Icyakora muri uru rugendo rwo kubaka ubumwe n'ubudaheranwa, Depite Ndangiza yagaragaje ko hakiri ikibazo ku bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kugaragaraho ingebitekerezo yayo.

Ati 'Mu myaka itandatu ishize kuva mu 2019 kugeza mu 2024, abafite imyaka iri hagati ya 14 na 30 bagaragayeho iki cyaha bagera kuri 16.4% by'abagikekwaho bose.'

Na none kandi nubwo itangazamakuru by'umwihariko irya radiyo, televiziyo n'ibinyamakuru byandika bigira uruhare mu kwimakaza ubumwe bijyanye n'ibyo iyi politiki iteganya, haracyari ikibazo ku makuru atangazwa binyuze kuri murandasi.

Depite Ndangiza ati 'Haracyari bamwe biyitirira umwuga w'itangazamakuru batangaza amakuru y'ibihuha n'inyigisho zirimo ingebitekerezo ya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga.'

Iri sesengura kandi ryerekanye ko iyi politiki nubwo yafashije mu kwinjiza ubumwe n'ubudaheranwa mu igenamigambi ry'inzego n'ibigo bya Leta, mu bikorera ho bakigenda biguru ntege muri iyo gahunda.

Ahandi bitaraza neza ni muri bamwe mu banyamadini badashyira mu bikorwa ibiyikubiyemo ndetse harimo n'abashobora gutanga inyigisho ziyobya bigasubiza inyuma ibiteganywa n'iyo politiki.

Indi mbogamizi kuri iyo politiki ni abarimu bacyitinya mu kwigisha abanyeshuri amateka y'u Rwanda n'aya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko kuko na bo bagifite ibikomere byayo, hamwe n'ubushakashatsi bukiri buke ku bumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

Gahunda z'isanamitima no komora ibikomera bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi itaragera mu mirenge yose y'Igihugu, ni indi mbogamizi.

Depite Ndangiza yavuze ko mu gihe harimo kuvugururwa iyi politiki ari ngombwa ko MINUBUMWE yita ku byuho bigaragaramo cyane cyane imikoranire n'abafatanyabikorwa bayo ndetse no kugaragaza ibyo izageraho mu buryo bw'ibipimo.

Depite Nkuranga Egide yagaragaje ko gutegura abakorewe icyaha cya Jenoside kugira ngo bazabashe kwakira abababahemukiye barangije ibihano, ari ikindi kigomba kwitabwaho.

Abadepite bagaragaje impungenge ku bwiyongere bw'ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bagaragaje-impungenge-ku-bwiyongere-bw-ingengabitekerezo-ya-jenoside

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *