Abakozi ba Equity Bank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

Written by

in

Uwo muhango wabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2021 wabimburiwe no kwerekwa amashusho y’abatangabuhamya bafite ababo bahashyinguye muri uru rwibutso, bavuze ko ku rwibutso ari ho baruhukira intimba baterwa no kuba batakibona imiryango yabo.

Aba bakozi basobanuriwe mu nshamake amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kubibwa muri Banyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yatangaje ko gusura Urwibutso byakozwe nk’uburyo bwo kwereka abakozi n’abakiliya b’iyo Banki ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko babari hafi.

Ati “Nk’umuryango wa Equity Bank Rwanda, dufite abakozi, abakiliya n’abandi duhura nabo muri rusange barokotse Jenoside. Gusura urwibutso ni ikimenyetso cyo kugira ngo dukomeze kubereka ko hari umuryango Nyarwanda ubashyigikiye.”

Equity Bank Rwanda yatanze miliyoni 3 Frw ku Rwibutso rwa Kigali, Namara akaba yasobanuye ko yatanzwe nk’umusanzu mu gushyigikira ibikorwa byarwo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri irenga 250.000.

Abakozi ba Equity Bank Rwanda bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Gisozi

Abakozi basobanuriwe byinshi ku ihagarikwa rya Jenoside

Abakozi batemberejwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso

Aha ni mu cyumba cy’Urwibutso cyagenewe abana

Abakozi ba Equity Bank Rwanda bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

Bakigera ku Rwibutso babwiwe muri make uko ibikorwa bikurikirana muri uwo muhango wo kurusura

Hannington Namara yanditse ko amateka ya Jenoside agaragaza ubuyobozi bubi

Hashyizwe indabo ku mva

Ubwo hafatwaga umunota wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Hannington Namara yandika mu gitabo cy’abashyitsi

Amafoto: Mucyo Jean Regis


Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *