Korali Siloam ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Kumukenke yateguye igitaramo ‘Ndi Uwa Kristo’ bavuga ko gitandukanye n’ibindi byose bajyaga bakora.
Iyi Korali yareze Bosco Nshuti na Jodo Sinza, izakora iki gitaramo tariki ya 12 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali aho kwinjira ari ubuntu.
Perezida wa Korali Siloam, Sibomana Paul mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Dove Hotel, yavuze ko iki gitaramo “Ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ni byo by’ingenzi dukora, Intara zose twazigezemo.”
Yakomeje avuga ko umwe mu mwihariko w’iki gitaramo gifite aho gitandukanye n’ibindi ari uko bazakorera ahantu hisanzuye kandi bazaririmba indirimbo nyinshi.
Ati “Insengero zacu akenshi usanga zijyamo abantu 400 cyangwa 500, wateranya ugasanga bumvise nk’indirimbo 2, ariko ubu twagiye ahantu hisanzuye tuzaririmba nk’indirimbo zigera kuri 15.”
“Bazaze bazanyurwa twatumiye na Worship Team ngo izadufashe, hari ijambo ry’Imana rizigishwa, ubushize twakoraga ibitaramo ugasanga hari abantu 1500 ariko ubu bazaba ari benshi, nkeka ko bazanyurwa rwose bazaze.”
Iki gitaramo cyahuriranye no kwizihiza imyaka 30 iyi Korali imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa, hazanafatirwamo amashusho y’indirimbo zabo enye.
Siloam Choir yakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Warandondoye’ yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1996, itangirana n’abaririmbyi 14. Mu myaka 30 ishize yakomeje kwaguka, ubu ikaba ifite abaririmbyi 145.
Muri uru rugendo, iyi korali imaze gukora indirimbo zirenga 250 na album esheshatu z’amajwi n’iz’amashusho eshanu.
Mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane harimo “Ijambo”, “Ari mu ruhande”, “Warandondoye”, “Mu mahanga yose” na “Sinzirwanirira”, zakomeje gukora ku mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu bihe bitandukanye.
Source : http://isimbi.rw/impamvu-ukwiye-kugira-inyota-yo-kuzitabira-igitaramo-cya-chorale-siloam.html
Leave a Reply