Centrafrique: Abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abaturage mu muganda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Uyu muganda wari ufite intero igira iti “Tugire Bangui ikeye” wateguwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bangui. Hari hitabiriye kandi Guillaume Ngobo waturutse mu buyobozi bw ’Umujyi wa Bangui.

Igikorwa cyo gusukura uyu Mujyi cyari kitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by ’abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye baba i Bangui,Umunya-Mauritania, Brig. Gen Elyse M’Bareck Elkair.

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi ndetse n’abasirikare b’u Rwanda ba batayo ya 8 n’iya 9 bose bakorera mu Mujyi wa Bangui bakoze igikorwa cyo gutoragura imyanda, ndetse no gusibura imigende, banatema ibihuru byari bikikije Umujyi wa Bangui.

Ngobo yashimiye abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba i Bangui ku nkunga yabo bakomeje gutanga mu kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ba Centrafrique.

Brig. Gen M’Bareck na we yashimye ubufatanye n’umurava w’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda mu kurinda abasivili.

Yavuze ko ari ingenzi ku kwita ku buzima bw’abaturage n’ubwo haba hari izindi nshingano zijyanye no kubungabunga amahoro.

Uyu muganda waranzwe no gutema ibihuru, gutoragura imyanda n’ibindi

Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’abatuye Bangui mu muganda

Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bashimiwe uburyo hejuru y’inshingano zo kurinda umutekano, banakora ibikorwa birengera imibereho myiza y’abaturage

source : https://ift.tt/3CSchNZ

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *