Bruce Melodie yavuze ku by’imodoka yaguze ihagaze miliyoni 700 #rwanda #RwOT

Written by

in

Itawahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yahakanye amakuru avuga ko yatumijeho imodoka ihenze igura agera kuri miliyoni 700 itunzwe n’ibyamamare birimo na Cristiano Ronaldo.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, nibwo haje inkuru ivuga ko iki cyamamare muri muzika nyarwanda cyaherukaga gusinyira akayabo ka miliyari ko kwamamaza Kompanyi ya Food Bundle ko yatumijeho imodoka ihenze.

Amakuru yavuze ko uyu muhanzi Bruce Melodie, yatumijeho imodoka yo mu bwoko bwa Brubus igura amadorali ya Amerika ibihumbi 700, ni ukuvuga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Bruce Melodie yahakanye aya makuru avuga ko atigeze atumizaho iyi modoka atazi n’aho byavuye.

Ati 'Njye nta modoka naguze nta n’ibyo navuze, ntawambajije, ntabwo bakoze iperereza, nta nubwo yaje aho ntuye (…) njye nta modoka natumije nta n’ibyo navuze, iby’imodoka reka reka nta n’ibyo nigeze mvuga.'

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakomeye bamaze no kubona agatubutse binyuze mu kwamamaza ndetse n’umuziki akora.

Bruce Melodie yahakanye iby’imodoka yaguze

Imodoka byavugwaga ko Bruce Melodie yaguze

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yavuze-ku-by-imodoka-yaguze-ihagaze-miliyoni-700

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *