Nyagatare: Habineza arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitirwa muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku wa 31 Ukwakira 2021, ahagana saa sita z’amanywa nibwo inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, zabashije gutabara Habineza wazigezeho avirirana mu mutwe no ku kuboko.

Uyu musore ngo yari asanzwe akorera ahitwa Nakasongora mu gihugu cya Uganda, afatwa agerageza kwambuka umugezi w’Umuvumba agaruka mu Rwanda.

Avuga ko yakubiswe cyane n’Abagande mu Karere ka Ntungamo gahana imbibi n’aka Nyagatare, barangije baramureka yambuka umugezi arataha.

Avuga ko umubiri wose ubabara kubera inkoni hakiyongeraho n’inguma afite mu mutwe no ku kuboko.

Aho arwariye mu bitaro bya Nyagatare agira inama abandi Banyarwanda yo kudahirahira bajya gushakira imibereho muri Uganda kuko ari ukwanga ubuzima bwabo.

source : https://ift.tt/3EEi62h

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *