Umusirikare ukomeye wabaye Umunyamabanga Wihariye wa Perezida Kagame yazamuwe #rwanda #RwOT

Written by

in

Bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021.

Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu mapeti Colonel Patrick Karuretwa akamugira Grigadier General.

Iri tangazo rivuga kandi ko Patrick Karuretwa yahise anahabwa inshingano nshya aho yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.

Brigadier General Patrick Karuretwa uherutse gusoza amasomo yihariye mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama aho we na bangenzi be bahawe impamyabushobozi muri Nyakanga 2021.

Yari amaze iminsi ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri diviziyo ya gisirikare yo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mbere yaho kuva muri 2013, Patrick Karuretwa yari Umunyamabanga Mukuru Wihariye wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

UKWEZI.RW

Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umusirikare-ukomeye-wabaye-Umunyamabanga-Wihariye-wa-Perezida-Kagame-yazamuwe

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *