Minisitiri Munyangaju na Meya Rubingisa bari mu banya-Kigali bitabiriye Car Free Day (Amafoto) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuri iki Cyumweru abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri iyi siporo isanzwe iba kabiri mu kwezi. Ni iya mbere ibaye muri uku kwezi k’Ugushyingo 2021.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu. Iyi siporo yaje kwaguka igera no mu bindi bice by’igihugu, gusa kugeza ubu ho ntirasubukurwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Iki cyorezo kandi cyagize ingaruka ku buryo iyi siporo yari isanzwe ikorwamo, kuko byabaye ngombwa ko itangira gukorwa hubahiriza amabwiriza arimo kutagendera mu kigare mu rwego rwo guhana intera.

Mu bihe bitandukanye kandi iyi siporo yagiye ihagarikwa bitewe n’iki cyorezo, urugero ni nko muri Nyakanga 2021 ubwo Umujyi wa Kigali washyirwaga muri Guma mu rugo.

Kugeza ubu iyi siporo yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abana, abakobwa, abasore ndetse n’abakuze kandi igafatwa nk’isoko y’ubuzima buzira umuze ku bayitabira.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa bitabiriye Car Free Day yo kuri iki Cyumweru

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard (wambaye imyenda y’umukara n’umweru) yitabiriye iyi siporo

Car Free Day ni umwanya mwiza ufasha abantu gukorera siporo hamwe

Imodoka zirahagarikwa, imihanda igakoreshwa n’amagare n’abanyamaguru

Iyi siporo ngarukakwezi yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye

Abayitabiriye bazenguruka ibice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali

N’abasura u Rwanda ntibahezwa muri Car Free Day

Ababishoboye bifashisha igare mu kunanura ingingo muri Car Free Day

Amafoto: Umujyi wa Kigali


source : https://ift.tt/2ZXWCP0

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *