Amavubi U17 azahura na Somalia muri 1/2 cya CECAFA (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda isoje itsinda A iyoboye n’amanota 6/6 nyuma yo gutsinda imikino yayo ya Sudani y’Epfo ikaba yasoreje kuri Sudani iyitsinda ibitego bibiri ku busa ihita ibona itike ya 1/2 cya CECAFA aho izahura na Somalia.

Wari umukino usoza itsinda A rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 irimo kubera mu Rwanda, ni mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc umwaka utaha mu kwezi kwa Kane.

U Rwanda rwasabwaga kunganya gusa kugira ngo ruzamuke muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Gusa mu mitwe y’abasore ba Jimmy Mulisa ntabwo kunganya byarimo kuko batangiye basatira cyane ndetse bagenda babona amahirwe menshi, gusa kuyabyaza umusaruro biragorana kuko umunyezamu wa Sudani yari ahagaze bwuma.

Akagozi kaje gucika ku munota wa 45 ubwo Bahati Pacifique yatsindiraga u Rwanda igitego cya mbere kuri kufura ku ikosa ryari rimukorewe.

Uretse ishoti rimwe Sudani yateye naryo rikajya hanze, igice cya mbere cyose ntabwo yigeze yegera izamu ry’u Rwanda. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

Kimwe no mu gice cya mbere, u Rwanda rwihariye igice cya kabiri, rurema amahirwe menshi akomeye ariko kuyabyaza umusaruro biragorana.

Harimo n’amahirwe akomeye yo ku munota wa 85 ku mupira Munyembaraga Kelvin yahinduye imbere y’izamu bisaba gusunikira mu izamu kuko nta muntu wari urimo ariko Niyonzima Zaidi ataye mu izamu unyura hanze yaryo.

U Rwanda rwaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Tuyizere Valentin ku munota wa kabiri w’inyongera mu minota 4 yari yongeweho.

Muri iki gice, Sudani nta mahirwe yigeze ibona aho umukino warangiye ariko 2-0.

Muri 1/2 u Rwanda ruzahura na Somalia rurasabwa gutsinda uyu mukino rugahita rubona itike cyangwa rwatsindwa rukazatsinda umukino w’umwanya wa 3 ruzahatanira kuko CECAFA izatanga amakipe atatu. Undi mukino wa 1/2 uzahuza Uganda na Ethiopia.

Wari umukino unogeye ijisho

Bahati Pacifique watsinze igitego cya mbere

Valentin watsinze igitego cya kabiri

Source : http://isimbi.rw/amavubi-u17-azahura-na-somalia-muri-1-2-cya-cecafa-amafoto.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *