RIB yashyize umucyo ku rupfu rw'Umunyarwanda rwataziriwe Abanya-Sudani y'Epfo – #rwanda #RwOT

Written by

in

Abakurikira imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi babonye amakuru yakwirakwijwe avuga ko umusore witwaga Mugaba Fred yishwe n'Abanya-Sudani y'Epfo baba i Kigali.

Ni urupfu rwabaye mu ijoro ryo ku wa 10-11 Ukwakira 2026 mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero.

Mugaba yari asanzwe akora mu kigo cy'imari kiri mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Murangira yabwiye IGIHE ko iperereza kuri urwo rupfu ryatangiye gukorwa ndetse dosiye iri gukurikiranwa.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu.

Yahakanye iby'uko hari umunyamahanga waba waragize uruhare mu rupfu rwa Mugaba hashingiwe ku bimaze kuva mu iperereza.

Ati 'Kugeza ubu iperereza riragaragaza ko nta munyamahanga wagize uruhare muri uru rupfu. Turasaba abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha kuko bigize icyaha. Birinde kandi abantu bari gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga akenshi usanga bagambiriye ikibi.'

Umuvugizi wa RIB kandi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ati 'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rurihanganisha umuryango wa nyakwigendera ku uru rupfu rutunguranye rwa Mugaba. Turabizeza ko abarugizemo uruhare bazakurikiranwa nk'uko amategeko abiteganya.'

Kugeza ubu kandi umuryango wa nyakwigendera wamaze kumenyeshwa ibyavuye mu iperereza ry'ibanze mu gihe rigikomeje ngo hamenyekane ukuri.

Abanyarwanda bane bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Mugaba Fred


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yashyize-umucyo-ku-rupfu-rw-umunyarwanda-rwataziriwe-abanya-sudani-y-epfo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *