Handball: Hatashywe ikibuga muri Kigali Arena, hanashimirwa abateje imbere uyu mukino (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Written by

in

Bwa mbere kuva Kigali Arena yatahwa ku mugaragaro, aho hamaze kuberamo imikino ya Basketball na Volleyball, kuri ubu hari hatahiwe umukino wa Handball ubwo yahakinirwaga ku nshuro yayo ya mbere.

Umukino wa mbere wa Handball wabereye muri Kigali Arena wahuje ADEGI na ES Kigoma

Umukino wa mbere wa Handball wabereye muri Kigali Arena wahuje ADEGI na ES Kigoma

Ni ibirori byatangijwe n’imikino ine, aho umukino wa mbere warangiye ikipe ya ES Kigoma itsinze ADEGI ibitego 36 kuri 32, ukurikirwa n’uw’abakobwa aho ikipe ya Kiziguro SS yatsinze Falcons ibitego 28 kuri 19.

Umukino wa gatatu wahuje amakipe abiri y’abakanyujijeho muri Handball bahurira mu itsinda ryitwa Masters Handball League, aho Masters B yari iyobowe na Kaneza Eric yatsinze Masters A yari iyobowe na Mushinzimana Janvier ibitego 26 kuri 27.

Umukino wa nyuma waje guhuza ikipe ya Police HC na Tengo SC, uyu mukino waje kurangira ikipe ya Police HC isanzwe inafite ibikombe byinshi kugeza ubu itsinze Tengo SC ibitego 25 kuri 18.

Nyuma haje gutangwa ishimwe ku bantu ku giti cyabo, ibigo n’uturere twafashije umukino wa Handball mu iterambere mu Rwanda. Mu bahembwe harimo Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda na Kigali Arena.

Mu turere twashimiwe harimo akarere ka Gicumbi, aka Gatsibo gafite amakipe nka ADEGi Gituza na Kiziguro SS n’akarere ka Rubavu. Hashimwe kandi ibigo by’amashuri binabarizwamo ama Centres yagiye azamura impano muri uyu mukino zirimo ES Kigoma, ADEGI na Kiziguro, ndetse na Gorillas HC nk’ikipeyigenga ariko yagiye izamura impano.

Ku bantu ku giti cyabo bashimwe harimo abatoza bafashije mu kuvumbura impano z’abakiri bato ari bo Muhirwa Nkusi Ezechiel na Mudaharishema Sylvestre. Mu bagiye bahugura abandi batoza harimo Rurangirwa Aaron, Bagirishya Anaclet na Ngarambe François Xavier.

Mu batoza, hashimwe IP Ntabanganyimana Antoine wabaye umutoza watwaye ibikombe byinshi mu myaka 10 ishize, Munyangondo Jean Marie Vianney nk’umutoza umaze igihe kinini muri uyu mwuga, hahashimirwa Police HC nk’ikipe yagaragaje ubwitange aho yitabira amarushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda kandi ikitwara neza.

Mu bakinnyi hahembwe itsinda ry’abakinnyi batatu (Trio Magic), aho bahuriye mu makipe menshi kandi buri kipe bakiniye ikaba yaregukanaga ibikombe.

Umuyobozi wa ADEGI-Gituza (uri hagati) yashimiwe ko ikigo ayobora cyagiye kizamura impano

Umuyobozi wa ADEGI-Gituza (uri hagati) yashimiwe ko ikigo ayobora cyagiye kizamura impano

IP Antoine Ntabanganyimana utoza Police HC

IP Antoine Ntabanganyimana utoza Police HC

Umuyobozi wa ES Kigoma ashimirwa

Umuyobozi wa ES Kigoma ashimirwa

Ikigo cya Nero Services cyerekana imikino kikanafata amashusho nacyo cyashimiwe

Ikigo cya Nero Services cyerekana imikino kikanafata amashusho nacyo cyashimiwe

Gorillas Handball Club yashimiwe

Gorillas Handball Club yashimiwe

Umutoza Anaclet Bagirishya

Umutoza Anaclet Bagirishya

Mudaharishema Sylvestre ari mu bashimiwe

Mudaharishema Sylvestre ari mu bashimiwe

Umutoza Ngarambe François Xavier.

Umutoza Ngarambe François Xavier.

Abakinnyi batatu bagiye bitwara neza mu makipe yose banyuzemo

Abakinnyi batatu bagiye bitwara neza mu makipe yose banyuzemo

source : https://ift.tt/3cyaceW

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *