Imirimo yo kubaka umuhanda uca mu kirere ku Kicukiro irarimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Uyu muhanda wari usanzwe ubamo umuvundo w’imodoka kubera ubuto bwawo, watangiye kwagurwa ndetse igice gituruka Gahanga cyamaze kurangira, ubu hari gukorwa umuhanda wa Kicukiro Centre ukomeza Sonatubes.

Nk’uko igishushanyo mbonera cyawo kibigaragaza, imbere y’isoko rya Kicukiro hari kubakwa ihuriro ry’imihanda (Rond Point) rifite umuhanda hejuru no hasi ku buryo ibinyabiziga bimwe bizajya bica hasi ibindi bikanyura hejuru.

Hejuru y’iyi ’rond point’ hazaba hari imihanda ibiri ifite aho kunyura hane, mu gihe ku ruhande rwayo hasi hari indi ibiri (iburyo n’ubumoso) izajya yifashishwa n’ibinyabiziga byanyuze munsi y’iri huriro ry’imihanda, yaba ibiturutse cyangwa ibijya mu muhanda wa Rwandex-Centre cyangwa mu muhanda mushya ujya mu Kagarama uri kubakwa ahahoze ari muri ETO Kicukiro.

Umushinga wo kuvugurura uyu muhanda uri gukorwa n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko uzagabanya umuvundo w’imodoka nyinshi zikoresha uyu muhanda.

Uyu mushinga kandi ugamije kwagura umuhanda ugana i Bugesera ku Kibuga cy’Indege kugira ngo mu gihe kizaba cyatangiye gukorwa, hazabe hatari umuvundo.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzuzura muri Kamena 2022

Ibinyabiziga bimwe bizajya binyura hasi ibindi bice hejuru

Ihuriro ry’imihanda riri kubakwa Kicukiro-Centre rifite imihanda yo mu nsi n’iyo hejuru

Ahahoze ishyamba ryo kuri ETO hari kubakwa umuhanda mushya uzajya werekeza muri Rond Point ya Kicukiro Centre

Imirimo yo kubaka Rond Point irarimbanyije

Mu mezi atandatu ari mbere biteganyijwe ko uyu muhanda uzaba wuzuye

Umuhanda umwe wari ufite aho kunyura habiri ugiye kwagurwa ku buryo hazaba ari hane

Amafoto: Irakiza Augustin


source : https://ift.tt/3ou6p9m

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *