Umuhanzi nyarwanda yashyize hanze ifoto yambaye ubusa ubugabo butwikirijwe inyoni #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzi nyarwanda utunganya n’indirimbo (producer), Rurangwa Hussein uzwi nka Seyn yatunguye benshi ubwo yabasangizaga ifoto ye yambaye ubusa ariko ubugabo bwe yabutwikirije inyoni.

Ni cover y’indirimbo yise 'Ijana’ yarimo ateguza abakunzi be yavuze ko yamaze gushyira hanze.

Iyi foto ikozwe mu buryo bw’amashusho, yaherekejwe n’amagambo agira ati 'nishimiye kubasangiza indirimbo yanjye nshya 'Ijana’.'

Bamwe mu batanze ibitekerezo, bashimiye uyu muhanzi aho avuga ko ari agashya azanye ni mu gihe hari n’abavuga ko iyo nyoni idashaka kuguruka ngo barebe ibiri inyuma.

Uyu musore ashyize hanze ifoto nk’iyi nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga z’ifoto ya Ariel Ways igaragaza amabere ye itaravuzweho rumwe.

Seyn ni gutya yateguje abakunzi indirimbo Ijana

Seyn asanzwe ari umuhanzi ndetse anatunganya indirimbo

Ifoto ya Ariel Ways iherutse kuvugisha benshi

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-nyarwanda-yashyize-hanze-ifoto-yambaye-ubusa-ubugabo-butwikirijwe-inyoni

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *