Intangiriro z’urugendo rwe rwa ruhago, ibyishimo byari byose, abahanga mu gusesengura bakemeza ko u Rwanda rubonye umukinnyi uzakina ku rwego mpuzamahanga, rubonye umusimbura wa Jimmy Gatete na Karekezi Olivier, gusa Byiringiro Lague imyaka itanu gusa yari ihagije atangiye kubereka ko bamwibeshyeho.
Impano ye irivugira, nta muntu ushidikanya ku bushobozi bwe bwo mu kibuga na bagenzi be barabyivugira, ejobundi aha Nsabimana Eric Zidane wabaye kapiteni we muri Police FC aganira na Kimenyi Yves, yaravuze ati 'Byiringiro Lague ufite amafaranga menshi muri ayo maguro ya we, hinduka uve mu byo urimo.'
2018 nibwo izina Byiringiro Lague ryatangiye kuvugwa cyane hari nyuma yo kuva muri Vision FC akikoza mu Intare FC maze yisanga muri APR FC, icyo gihe yaracengaga agacenga n’ibyatsi.
Ibi wabibaza ikipe y’igihugu ya Kenya y’abatarengeje imyaka 20 muri 2018 ubwo bari mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, wenda kuyibona biragoye ariko Mbogo Ally wakiniraga Kiyovu Sports icyo gihe we mwamubona, ibyo yamukoreye mu Mahoro ntabwo biribagirana.
Zahabu yiyongereraga agaciro umunsi ku munsi nk’ibiciro bya essence, irimo gutebera mu isayo
Mu ntangiriro ze muri APR FC yari umukinnyi mwiza cyane ko bitatinze ngo abone umwanya ubanzamo ndetse anigaurire imitima y’abakunzi b’iyi kipe yambara umukara n’umweru.
Gusa uko iminsi yashiraga, yatangiraga kugenda ahinduka gake gake, niba ari ifaranga yari atangiye gukirigita, sinakubeshya, uwabanaga n’umubyeyi we, ku myaka 18 yahise ajya kwikodeshereza.
Aha umuntu yavuga ko ari bwo yatangiye guhinduka n’umusaruro mu kibuga utangira kubura, kuko yari atangiye guha umwanya ibindi byo hanze y’ikibuga kuruta ibyo mu kibuga, gusa hari hakiri igaruriro.
Jimmy Mulisa wari umutoza mukuru wa APR FC, byabaye ngombwa ko yitabaza ubuyobozi bukuru bwa APR FC, Lague yaje gutegekwa kuva aho akodesha akajya kubana n’Intare FC, icyo gihe yagiranye ibibazo n’umutoza Jimmy Mulisa amushinja kumugendaho, kumwinjirira mu buzima, gusa ibi byaje kumusubiza ku murongo yongera kwitwara neza.
Benshi bibuka mu Kuboza 2018 ubwo yari amaze gutsinda igitego Kiyovu Sports, yarapfukamye asaba imbabazi umutoza we Jimmy Mulisa ndetse n’abakunzi b’iyi kipe.
Byari ibyishimo kubona Lague yisubiyeho, ari mu mujyo umutoza n’ubuyobozi bwa APR FC bifuza, kuko yari icyizere cy’ejo hahazaza yaba kuri we no ku ikipe y’igihugu Amavubi.
Umwaka wakurikiyeho wa 2019-2020 mbere y’uko utangira, APR FC yasezereye abakinnyi benshi bagera muri 16, Lague ntiyari kuri uru rutonde kuko yari yarisubiyeho ari intangarugero, gusa nyuma y’igihe gito yaje kongera kumvikana mu nkuru zo hanze y’ikibuga.
Nubwo yari umukinnyi ukunzwe n’ubuyobozi bwa APR FC ariko inkuru ze zo hanze y’ikibuga zari zimaze kubarambira, uwinjiye muri iyi kipe atanywa inzoga atangira gusomaho, amadeni n’ibindi byinshi cyane.
Muri 2023 yaje gutandukana na APR FC yerekeza muri Sweden gukina muri Sandvikens IF, icyo gihe yari mu cyiciro cya gatatu. Benshi bari bizeye ko noneho agiye kwisubiraho, agakina noneho agahinyuza abari batangiye kumushidikanyaho.
Yarakinnye ikipe bayizamura mu cyiciro cya kabiri ari nabwo yatangiye kubura umwanya wo gukina maze mu ntangiriro za 2025 agaruka mu Rwanda gukina muri Police FC.
Mu mwaka n’igice yayimazemo, yasoje amasezerano nta nkuru dore ko na none amakuru yo hanze y’ikibuga ari yo yabaye menshi kuri uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, ngaho aravugwa mu bagore, ubundi yafunzwe kubera gutwara yanyweye inzoga n’ibindi.
Yayikuye mu icupa imukura mu kibuga
Njya nicara nkakumbura Byiringiro Lague wa 2018 atangira gukina icyiciro cya mbere, yari umwana utuje, utanywa inzoga wanabivuga akaguseka.
Icyanyereka uwamwigishije kuzinywa yo ka… kuko yahemukiye Abanyarwanda, ngo hari akayoga karyohera bamusomeshejeho bamubwira ko ntacyo gatwara, agenda agiye sha.
Kuva yatangira kunywa inzoga nibwo byose byatangiye kuba bibi kuri we, mu kibuga biranga n’indi myitwarire itari myiza ishamikiyeho igenda imuvugwaho.
Ubwo yageraga muri Police FC mu ntangiriro za 2024, benshi bumvaga ari kwa Kundi umuntu ushaka gusimbuka akagera kure asubira inyuma, byari igihe cyiza cyo kwitekerezaho ngo abe yasubira gukina hanze y’u Rwanda.
Mu ntangiriro ze muri Police FC yagize ibihe byiza, gusa byongeye kwanga ibikorwa bye hanze y’ikibuga bitangira kuganza ibyo mu kibuga.
Umwaka umwe n’igice yasinyiye iyi kipe yagiye kurangiza amasezerano nta nkuru kuko inshuro nyinshi yahoranaga impamvu zituma adakora imyitozo, avuga ko arwaye, byageze igihe nabo babimenyera bakamubara bamubonye.
Mbere y’uko shampiyona ya 2025-26 irangira ari nabwo yasozaga amasezerano ye, yaje no guhagarikwa muri Gicurasi 2026 azira kutitabira imyitozo y’ikipe akavuga ko arwaye yatumwa urupapuro rwo kwa muganga ntatware urw’umuganga w’ikipe.
Ibi byaje byiyongera ku yindi myitwarire irimo gutwara ikinyabiziga yasinze aho yabifungiwe inshuro eshatu, hari n’izindi nkuru yagiye yumvikanamo kurusha mu kibuga tutagiye kugarukaho hano.
Yaje kwisanga yavuze ko nta kipe yo mu Rwanda azongera gukinira kuko atari ku rwego rwazo, sinshaka kubivugaho byinshi, gusa yikojeje muri Afurika y’Epfo mu ikipe yari agiyemo igeragezwa riramunanira.
Byiringiro Lague yahawe byose
Niba hari umukinnyi weretswe urukundo, akarwazwa, akihanganirwa bishoboka, ni Byiringiro Lague. Biragoye ko hari umukinnyi waba ufite imyitwarire nk’iye agakinira APR FC na Police FC zikamwihanganira nk’uko yabikorewe.
Gusa reka bamwihaganire ni mu gihe kuko afite impano idasanzwe ishobora kumubyarira umusaruro n’igihugu muri rusange, gusa we ubanza atabizi atanabyemera.
Ni umwe mu bakinnyi bake, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen (Rtd) James Kabarebe yatahiye ubukwe ndetse aramwubakira, si amahirwe ya buri wese, nako ninshaka mvuge amahirwe ya buri mukinnyi wese wakiniye APR FC.
Akami ka muntu ni umutima we, ariko se duterere iyo?
Si umuswa, ahubwo ni umukinnyi ukwiye kwicara akibwiza ukuri, akareba niba impano afite yakabaye yicaye nta kipe afite mu gihe abo arusha bari mu kibuga.
Imyaka 26 afite ntabwo arasaza, yagaruka mu kibuga ibyo yatangiye akabisoza gusa birasaba gutuza, ibindi bimutwarira umwanya akabyirengagiza, agashaka abajyanama beza bakamufasha kugaruka ku murongo kuko nk’uko Zidane yabivuze afite amafaranga menshi mu maguro ikibazo ntashaka kuyakuramo. Ababishoboye bamufashe agaruke mu kibuga.
Leave a Reply