Umugore wa Clapton Kibonge yamuhaye isezerano ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

Written by

in

Ntambara Jacky, umugore w’umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge], yamusezeranyije ko azamuba hafi kugeza bashaje.

Buri mwaka tariki ya 14 Ukwakira, Clapton Kibonge yizihiza isabukuru y’amavuko yishimira imyaka amaze ku Isi.

Uyu munsi nubwo atari mu Rwanda aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z’akazi, yabifashijwemo n’umugore we wamubwiye amagambo meza y’urukundo aho yamusabiye guhirwa biturutse ku Mana.

Ari “Mukundwa, ndashima Imana ku bw’impano yawe y’agatangaza n’ubuzima bwawe. Ndasenga iguhe ubizima burebure, ubuzima bwiza, ubuntu bw’Imana, gutsinda n’ibyishimo bitarangira.”

Yakomeje amuha isezerano ko azamuhora iruhande kugeza bashaje.

Ati “Imana ikurinde, iyobore intambwe zawe inuzuze inzozi nziza ziri mu mutima wawe. Mukunzi nzaguhora iruhande, ngukunde, ngusengere ndetse tuzasane.”

Muri Mata 2026 nibwo Clapton Kibonge bakoze ubukwe, ni nyuma y’imyaka 8 babana nk’umugore n’umugabo kuko basezeranye imbere y’amategeko muri 2018.

Muri uwo mwaka bibarutse imfura yabo, 2022 bibaruka ubuheta ni mu gihe 2024 bibarutse umwana wabo wa gatatu.

Ntambara Jacky yifurije umugabo we Clapton Kibonge isabukuru nziza

Source : http://isimbi.rw/umugore-wa-clapton-kibonge-yamuhaye-isezerano-ku-isabukuru-ye.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *