Dr Nsanzimana yashyikirije ububasha Prof Mambo Muvunyi wamusimbuye ku buyobozi bwa RBC (Amafoto) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, wanahuriranye n'ihererekanyabubasha ku bandi bayobozi bacyuye igihe n'abahawe inshingano muri RBC.

Barimo Umuyobozi Mukuru Wungirije, Noella Bigirimana wasimbuye Théo Principe Uwayo.

Ni mu gihe Dr Isabelle Mukagatare ari we Muyobozi w'Ishami rishinzwe Serivisi z'Ubuzima (Biomedical Services Department) aho yasimbuye Dr Gatare Swaibu.

Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 27 Mutarama 2022, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika ni yo yakoze impinduka muri RBC. Yashyizeho Prof Mambo Muvunyi nk'umuyobozi mushya w'iki kigo asimbuye Dr. Sabin Nsanzimana wahagaritswe by'agateganyo ku itariki 7 Ukuboza 2021.

Ubwo yahagarikwaga [Dr. Nsanzimana wayoboye RBC kuva mu 2019], Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwatangaje ko yahagaritswe kugira ngo akorweho iperereza.

Prof Mambo na Dr Nsanzimana basinya ku nyandiko y’ihererekanyabubasha

Prof Mambo Muvunyi yasimbuye Dr Nsanzimana Sabin wari umaze igihe ayobora RBC

Prof Mambo Muvunyi aherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa RBC

Noella Bigirimana na Théo Principe Uwayo basinya ku nyandiko y’ihererekanyabubasha

Umuyobozi Mukuru Wungirije Noella Bigirimana wasimbuye Théo Principe Uwayo

Noella Bigirimana uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBC

Minisitiri Dr Ngamije yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi ba RBC bahawe inshingano n’abacyuye igihe

Amafoto: RBC


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nsanzimana-yashyikirije-ububasha-prof-mambo-muvunyi-wamusimbuye-ku-buyobozi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *