Gisagara: Imiryango isaga 8000 yahoze mu bukene yafashijwe kubuvamo iyoboka ibikorwa by'amajyambere – #rwanda #RwOT

Written by

in

Abahagarariye iyo miryango biganjemo abagore kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe 2022 bamuritse ibikorwa bagezeho mu myaka itanu bamaze bakorera hamwe.

Mu 2017 ni bwo bafashijwe n'umushinga wa AEE Rwanda kwibumbira mu matsinda 393 bakoreramo ibyo bikorwa.

Muhawenayo Tharcissia wo mu Murenge wa Mugombwa yavuze ko yari asanzwe ahinga mu kajagari ntibyere neza ariko amaze guhugurwa atangira kubikora mu buryo bwa kijyambere abona umusaruro utubutse.

Ati 'Batwigishje kuvugurura imikorere yo mu buhinzi umusaruro uriyongera aho nezaga ibilo 50 by'ibishyimbo nsigaye mpakura ibilo 200. Neza imifuka 10 y'ibigori, mpinga amashu nkakuramo amafaranga ibihumbi birenga 100 kuko ishu rimwe ndigurisha amafaranga 300.'

Nyirarukundo Alphonsine wo mu Murenge wa Ndora yavuze ko mu rugo rwe habaye impinduka zikomoka ku mikorere ye yo mu matsinda.

Ati 'Ubu mfite inka ebyiri nakuye mu itsinda kuko tuzigama amafaranga 400 buri cyumweru kandi tukagurizanya tugakora ibikorwa biduteza imbere. Izo nka ni zo nkuraho ifumbire yo guhingisha n'amata yo kunywa.'

Mu bikorwa bakora harimo ubuhinzi bw'urutoki, imyumbati n'imboga ndetse borora amatungo magufi n'amaremare bagakora n'ibikorwa by'ubukorikori.

Umukozi wa AEE Rwanda, Mbuguje Origène, yavuze ko abo baturage babasanze mu bukene ariko bishimira ko bamaze kubuvamo, hakaba hasigaye gusigasira ibyiza bagezeho no kubikomeza.

Ati 'Tugenda twibanda kuri babandi bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri bakeneye kuzamuka kuko usanga nta bumenyi bafite mu gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu no kuzigama, hanyuma tukabahugura bagahindura imikorere n'imyumvire. Twishimira ko intego yo kubateza imbere yagezweho kuko birigaragaza, igisigaye ni ugusigasira ibikorwa byabo no kubikomeza.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndora, Nsanzimana Theogène, yabasabye gukomeza gukora cyane birinda gusubira inyuma.

Yagize ati 'Dukurikije aho bageze turabasaba kudasubira inyuma kuko ibikorwa byabo birimo ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'ubukorikori birashimishije, tunashimira AEE Rwanda aho igejeje ikora.'

Abagize ayo matsinda bavuze ko nubwo umushinga wabateraga inkunga wasojwe, batazasubira inyuma kuko bamaze kwiyubaka kandi ubumenyi bahawe bakibufite.

Umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye kubera guhindura uburyo bw’imikorera bagahinga kijyambere

Imyumbati na yo iri mu bibaha umusaruro uhagije bitewe n’uko bayihinga kijyambere

Ubuhinzi bw’urutoki buri mu byo bashyizemo imbaraga bituma umusaruro urushaho kuba mwiza

[email protected]


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imiryango-isaga-8000-yahoze-mu-bukene-yafashijwe-kubuvamo-iyoboka

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *