Umuhungu wa Katauti yavuze amagambo yarijije nyina (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Krish Ndikumana umwana Irene Uwoya [Oprah] yabyaranye na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari kapiteni w’Amavubi, yarijije nyina mu birori byo kwishimira ko yahawe Isakaramentu ryo Gukomezwa.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Mata nibwo Krish Ndikumana yahawe Isakaramentu ryo gukomezwa, ni nyuma y’uko muri Kamena 2021 yari yahawe iryo guhabwa.

Mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru, uyu mwana wari wambitswe imirimbo ameze nk’igikomangoma, yafashe ijambo maze ashimira nyina mu magambo yatumye amarangamutima ya Oprah azamuka maze akarira.

Krish yagize ati 'uyu munsi wampaye ikindi kintu nk’ibyo nambaye uyu munsi, aho kurara, ibyo kurya kugeza kuri iki kirori, amasabukuru yanjye yose, ubuzima bwanjye bwose nukuri mama warakoze.'

Irene Uwoya wamamaye nka Oprah kubera filime yakinnyemo yitwa ko, yafashwe n’ikiniga kubera amagambo y’umwana we, yashimiye abantu bose baje kwifatanya na we mu kwishimira ko umwana we yahawe Isakaramentu ryo Gukomezwa.

Ubwo yahabwaga Isakaramentu ryo Guhabwa, Oprah yavuze ko umwana we atigeze aba umuyisilamu nubwo se yari we kuko ubwo bakoraga ubukwe na Katauti basezeraniye muri Kiliziya Gatolika nyuma akomeza mu idini rye.

Katauti na Opran bashakanye muri 2008 baza kubyarana umwana w’umuhungu Krish muri 2011, baje gutandukana muri 2013. Mu Gushyingo 2017, Ndikumana Hamad Katauti yaje kwitaba Imana akaba yari umutoza wungirije wa Rayon Sports icyo gihe.

Krish ari kumwe na nyina ndetse na Padiri wamuhaye Isakaramento ryo Gukomezwa

Oprah (wambaye ikanzu), Krish, nyina wa Oprah na musaza we

Yamukoreye ibirori by’agatangaza

Ijambo ry’uyu muhungu w’imfura ye, ryazamuye amarangamutima ye maze ararira

Krish Ndikumana na we ibyo nyina yamukoreye byamurenze maze ararira

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhungu-wa-katauti-yavuze-amagambo-yarijije-nyina-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *