Mu Mafoto asaga 100, ihere ijisho ibikorwa byatashywe i Nyaruguru hizihizwa #Kwibohora28 – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyo sabukuru yizihijwe kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022 yitabirwa na Minisitiri w'intebe Dr Ngirente Edouard hamwe n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu n'inzego z'ibanze, abafatanyabikorwa ndetse n'abaturage.

Hatashywe n'umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n'ibilometero 66 watwaye asaga Miliyari 72 n'ibindi bikorwaremezo biwushamikiyeho birimo Ibitaro bya Munini byuzuye bitwaye amafaranga agera kuri Miliyari 9 Frw.

Hari kandi Umudugudu w'Icyitegererezo wa Munini ( Munini IDP Model Village) ugizwe n'inzu zatujwemo imiryango 48; ishuri rya G.S Munini rifite ibyumba 18 byo kwigiramo, laboratwari ebyiri, icyumba cy'ikoranabuhanga, icyumba cyo kuriramo cyakira abantu 1000, igikoni, ibyumba bitatu byigiramo abana b'incuke.

Ikigo Mbonezamikurire y'Abana bato cya Munini; Agakiriro; aho gucururiza n'ibindi birimo ubusitani, uturima tw'igikoni, amazi meza, amashanyarazi, imihanda n'ingurane ku baturage. Ibyo bukorwa remezo byose byatwaye asaga miliyari 15 Frw.

Mu butumwa Minisitiri w'Intebe yatanze, yasabye abaturage gufata neza ibyo bikorwa remezo no kubibyaza umusaruro.

Ati 'Mu by'ukuri ni impano idakwiye kudupfira ubusa ahubwo ni impano izinganira wa musingo twavuze w'iterambere tumaze kugeraho mu myaka 28 ariko urugamba rw'iterambere nk'uko mubizi ntirurangira ahubwo rurakomeje.'

Mu mafoto, ihere ijisho ibikorwa byatashywe i Nyaruguru

Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini wubakiwe imiryango itishoboye

Uyu mudugudu wagenewe imiryango 48 igizwe n'abantu 164 barimo abari bamaze igihe basembera abatagira aho kuba, abafite amacumbi ashaje n'abari batuye mu manegeka

Urugo mbonezamikurire y’abana rwa Munini rufite ibice bitandukanye

Urugo mbonezamikurire y’abana rwa Munini rwakira abagera 90

Urugo mbonezamikurire y’abana bato rwa Munini rwitezweho kurandura imirire mibi mu bana bato

Urugo mbonezamikurire rwubakiwe abana b’imiryango yatujwe mu mudugudu n’abaturanyi bayo

Urugo Mbonezamikurire rwa Munini rwitezweho umusaruro mwiza

Umwe mu bana bo mu rugo mbonezamikurire rwa Munini

Mu rugo mbonezamikurire y’abana rwa Munini hari imitako itandukanye ikangura ubwonko bw’abana

Umwana urererwa muri uru rugo mbonezamikurire yitezweho gukurana uburere n’ikinyabupfura

Umudugudu wa Munini watujwemo imiryango 48 itishoboye

Umudugudu w'icyitegererezo wa Munini wubakiwe abaturage kugira ngo babe ahantu heza hatekanye kandi bayoboke ibikorwa bibateza imbere

Mu mudugudu wa Kivugiza hubakiwe imiryango 104 igizwe n'abantu 491

Bahawe ingurube nziza zitezweo kuzamura iterambere ryabo

Ibiraro by’ingurube z’abatujwe mu mudugudu

Abatujwe muri uyu mudugudu basabwe kuwufata neza

Umwarimu wo GS Munini akurikirana uko umwana akoresha mudasobwa

Umwarimu ufasha abanyeshuri kubona ibitabo mu isomero rya GS Munini

Ubukarabiro buri aho abanyeshuri barira

Ni ishuri rifite inyubako igezweho

Ni ishuri rifite Laboratwari ifasha abana kwiga neza

Mu cyumba aho abana bazajya barara

Mu gikoni aho bazajya batekera bakabika n’ibikoresho byaho

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi bareba muri mudasobwa z’abanyeshuri muri GS Munini

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine kuri mudasobwa abanyeshuri bigiraho muri GS Munini

Laboratwari y’iryo shuri irimo ibikoresho byabugenewe

Kimwe mu byumba byagenewe gufatiramo amafunguro ku ishuri

Isomero ryahawe abiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Munini

Ishuri rya GS Munini ryashyizwemo ibikoresho bihagije birimo na mudasobwa

Ishuri bubakiwe rifite n’ibigega bifata amazi

Ishuri bubakiwe rifite ibikoresho byiza birimo intebe zo kwicaraho n’ibibaho byo kwandikaho

Iri shuri ryubatswe mu buryo bugezweho

Iri shuri rizajya ryigwamo n’abana mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye

Inzira zihuza ibyumba by’amashuri zimeze neza kandi ziratwikiriye

Intebe zagenewe abashaka gusomera ibitabo mu isomero rya GS Munini

Ikigega cya gaz yo gutekesha ku ishuri ryubatswe ku Munini

Iki kigo cy'ishuri cyubatswe ku Munini kizigamo abana bagera ku 1630 mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye.

Ibyumba byagenewe ubuyobozi bw’ishuri

Ibikoresho bitandukanye biboneka muri Laboratwari y’ishuri

Dr Ngirente yitegereza uko umunyeshuri wo muri GS Munini akoresha mudasobwa

Dr Ngirente areba mudasobwa zagenewe abanyeshuri muri GS Munini

Aho abanyeshuri barira naho harateguye kandi hameze neza

Aho abanyeshuri bicara mu isomero bahawe

Abiga kuri GS Munini basigaye bakoresha mudasobwa

Abanyeshuri bubakiwe ikibuga cy’imikino y’intoki imbere mu kigo cy’ishuri

Abanyeshuri bo kuri GS Munini bagaragaje bimwe mu byo biga

Abanyeshuri bazajya batekerwa hakoreshejwe gaz

Abanyeshuri basabwe kwiga bashyizeho umwe

Ubukarabiro bwo mu Bitaro bya Munini

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel asobanura uko Ibitaro bya Munini bikora

Kimwe mu bikorwa remezo bikomeye batashywe ni Ibitaro bya Munini

Inyubako z’Ibitaro bya Munini zubatse mu buryo bwihariye

Ibitaro bya Munini ni kimwe mu bigize impano Perezida Kagame yageneye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru

Ibitaro bya Munini byitezweho kunoza serivise z’ubuzima muri Nyaruguru

Ibitanda biri mu bitaro bya Munini

Dr Ngirente yasobanuriwe imitangire ya serivise mu Bitaro bya Munini

Dr Ngirente mu Bitaro bya Munini ateze amatwi ubusobanuro bw’uko bikora

Uyu muhanda watwaye asaga Miliyari 72 Frw wahise uba umusingi w'ibindi bikorwa remezo byinshi byubatswe n'ibiri kubakwa

Umuhanda wa kaburimo mu Karere ka Nyaruguru wahinduye isura yako

Umuntu avuze ko ku Munini habaye impinduka zikomeye ntiyaba akabije kuko ni ibintu byigaragaza

Umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru wazanye impinduka

Umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n'ibilometero 66.

Mu marembo ya Nyaruguru ni uko hameze

Hubatswe n’ibiraro bikomeye ku buryo imodoka zitambuka nta nkomyi

Hubatswe n’agakiriro gakorerwa imyuga itandukanye n’ubukorikori

Bakoresheje amakaro mu kurimbisha inzu z’ubucuruzi mu isantere ya Munini

Inyubako zo mu isantere ya Munini zaravuguruwe zisa neza

Hubatswe n’agakiriro gakorerwa imyuga itandukanye n’ubukorikori

Dr Ngirente aganira na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel mu Bitaro bya Munini

Haganiriwe ku cyakomeza gukorwa ngo abaturage batere imbere kurushaho

Biyemeje kurushaho kwegera abaturage no kubafasha kubyaza umusaruro ibyo bahabwa

Bashimye uburyo abana bigishwa neza

Abayobozi basuye ibiraro by’ingurube zahawe abatujwe mu Mugududu wa Munini

Abayobozi basabwe gukomeza kuba hafi y’abaturage kugira ngo impano bahawe ibagirire akamaro

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bizihije umunsi wo kwibohora mu byishimo

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bishimiye ibikorwa remezo bahawe n’Umukuru w’Igihugu

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bisimiye ibyo bagezeho

Abajyanama b’Ubuzima bishimiye ibyiza bikomeje kugezwa iwabo

Ababyeyi b’i Nyaruguru bari babukereye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko hari byinshi bamaze kugeraho mu rwego rwo kwiteza imbere kandi urugendo rwo kwiyubaka barukomeje bafatanyije.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo Dr Kubumwe Célestin mu bitabiriye uwo munsi

Ni umunsi witabiriwe n’abarimo inzego z’umutekano

Ni umunsi witabiriwe n’abarimo Abihayimana

Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin mu bitabiriye kwizihiza Isabukuru yo Kwibohora kw’Abanyarwanda

Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba yitabiriye kwizihiza isabukuru yo kwibohora mu Karere ka Nyaruguru

Mu Karere ka Nyaruguru niho hizihirijwe ku nshuro ya 28 umunsi wo kwibohora kw’Abanyarwanda ku rwego rw’igihugu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney aganira na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Nsabimana Erneste hamwe n’abayobozi mu nzego za Gisirikare

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Nsabimana Erneste mu bitabiriye uwo munsi

Martha Ntakirutimana wo mu Murenge wa Ruheru yatanze ubuhamya avuga ko bari mu rugendo rw’iterambere bubakiye ku bikorwa remezo bahawe.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine na we yitabiriye kwizihiza isaburu yo kwibohora kw’Abanyarwanda mu Karere ka Nyaruguru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yashyikirije abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru impano y'ibikorwa remezo bitandukanye bahawe na Perezida Kagame abasaba kuyifata neza

Amafoto: Munyakuri Prince na Igirubuntu Darcy

Video: Kazungu Armand

[email protected]


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-asaga-100-ihere-ijisho-ibikorwa-byatashywe-i-nyaruguru-hizihizwa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *