Rugamba Mathew washinze inzu y’imideli ya House of Tayo yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Mathew Rugamba yashinze inzu y’imideli ya House Of Tayo yasabye anakwa umukunzi we Sharon bagiye kubana akaramata.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko muri Nzeri 2021 Rugamba Mathew yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko bazabana akaramata.

Ejo hashize ku wa Gatanu inshuti za Tayo n’umufasha we Sharon zashyize amafoto yabo yo mu muhango wo gusaba no gukwa ku mbuga nkoranyambaga bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugo rwe.

Umubyeyi we Rosette Rugamba na we yanditse kuri Twitter avuga ko amwifurije urugo rw’umugisha.

Mathew Rugamba ni umwe mu bahanzi b’imideli bakomeye mu Rwanda. Yashinze inzu y’imideli yise House Of Tayo yambika abanyacyubahiro batandukanye ndetse n’ibyamamare byo ku rwego mpuzamahanga.

Baheruka gushyira hanze umupira bise Ijezi ugaragaza u Rwanda, abahanzi batandukanye bakoreye ibitaramo i Kigali batashye bawambaye.

Rugamba Mathew yasabye anakwa umukunzi we Sharon

Rugamba Mathew ku munsi we w’amateka

Sharon umugore wa Rugamba Mathew

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rugamba-mathew-washinze-inzu-y-imideli-ya-house-of-tayo-yakoze-ubukwe-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *