AS Kigali yashimiye Ishimwe Christian werekeje muri APR FC #rwanda #RwOT

Written by

in

AS Kigali yashimiye Ishimwe Christian ubwitange yagaragaje mu myaka 3 yayikiniye, ni nyuma y’uko yamaze gusinyira ikipe ya APR FC.

Uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira aheruka gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, AS Kigali yashimiye uyu mukinnyi akazi keza n’ubwitange yagaragaje mu gihe yayikiniraga.

Ati “turagushimira Ishimwe Christian ku bw’akazi keza wakoze, imbaraga n’ubwitange watweretse, turabishima kandi turakwifuriza ibyiza ahazaza.”

Ishimwe Christian yinjiye muri AS Kigali mu mpeshyi ya 2019 avuye muri Marines FC, mu myaka 3 yamaze muri iyi kipe yayihesheje ibikombe 2, igikombe gisumba ibindi mu gihugu cya 2019 (Super Cup 2019) n’igikombe cy’Amahoro cya 2022.

We would like to thank you Ishimwe Christian for the well done work, Efforts and commitment you showed us. We really appreciate and wish you all the best for the future.

1🏆 Peace Cup

1🏆 Super Cup#Citizens #thewinningteam #HigherthanAclub pic.twitter.com/AsbSVmE2PR

— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) July 16, 2022

Ishimwe Christian yashimiwe na AS Kigali

Yafashije iyi kipe cyane

Mu bikombe yayihesheje harimo n’igikombe cy’Amahoro

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yashimiye-ishimwe-christian-werekeje-muri-apr-fc

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *