Myugariro wa Gasogi United yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Myugariro wa Gasogi United, Ndabarasa Trésor yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwera Josiane.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023 saa 10h za mu gitondo.

Wabereye mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera aho bombi barahiriye kubana akaramata.

Uku gusezerana kwitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakinana na Trésor muri Gasogi United barangajwe imbere na kapiteni wa Gasogi ari we Kazindu Guy Bahati, umunyezamu Cuzuzo Gael ndetse na Kabera Fils Fidele ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru muri iyi kipe.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba tariki ya 1 Mata 2023.

Tresor arahirira kubana akaramata n’umukunzi we Uwera Josiane

Josiane yarahiriye kubana akaramata na Tresor

Bamwe mu bakinnyi bakinana bari baje kumushyigikira

Ubukwe buzaba mu kwezi gutaha

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-gasogi-united-yasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *