Umukobwa w’uburanga witabye Imana bikavugwa ko yazize umusore yakunze byo gupfa, akomeje kubabaza abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukobwa w'uburanga bivugwa ko yitabye Imana yiyahuye kubera ngo umusore bakundanaga wamwanze gusa hari n'andi makuru avuga ko yarozwe.

Mu minsi yashize abantu benshi babonye amafoto y'umukobwa w'uburanga abantu bari kumwifuriza iruhuko ridashira.

Uwonkunda Ikirezi Thamara yitabye Imana mu buryo butavuzweho rumwe, aho bamwe bavuze ko yiyahuye kubera umusore yakunze cyane akamwimariramo gusa akaza kumwanga gusa ariko hari n'abandi bavuga ko yazize amarozi.

Umuryango w'uyu mukobwa ntakintu wifuje gutangaza ku cyateye urupfu rw'umukobwa wabo.

Umuhango wo guherekeza Uwonkunda Ikirezi Thamara, wabereye mu rusengero ruherereye i Kanombe mu kajagari ahitwa Miracle center, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Source : https://yegob.rw/umukobwa-wuburanga-witabye-imana-bikavugwa-ko-yazize-umusore-yakunze-byo-gupfa-akomeje-kubabaza-abatari-bake/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *