Yajyanye n’umwana we! Inkuru y’inshamugongo ikomeje gushengura benshi y’umugore wasubiragamo indirimbo z’abahanzi mu Rwanda witabye Imana ari kubyara – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Inkuru y'inshamugongo ikomeje gushengura benshi y'umugore wasubiragamo indirimbo z'abahanzi mu Rwanda witabye Imana ari kubyara

Ahagana saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu ukwezi kwa gatandatu 2023 inkuru yakuye umutima benshi yasakaye ivuga ko umuririmbyi Wari umenyerewe mu gusubiramo indirimbo z'abahanzi bazwi yitabye Imana aguye mu bitaro.

Joanna wari uzwi mu gusubiramo indirimbo yitabye Imana ari ku iseta aho ababyeyi babyarira.

Joana yagiye kwa muganga agiye kubyara kuko yari amaze igihe atwite ,ariko ku bw'amahirwe macye abura ubuzima ari kubyara ndetse n'umwana yari yibarutse yahise yitaba Imana.

Source : https://yegob.rw/yajyanye-numwana-we-inkuru-yinshamugongo-ikomeje-gushengura-benshi-yumugore-wasubiragamo-indirimbo-zabahanzi-mu-rwanda-witabye-imana-ari-kubyara/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *