RIB yataye muri yombi umugabo wari umaze imyaka mu 23 yihishe mu mwobo yacukuye mu nzu – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Ntarindwa Emmanuel ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Akaba yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo yacukuye mu nzu.

Uyu mugabo yafatanywe na Mukamana Eugénie wari umaze iyi myaka yose amucumbikiye, bakanabyarana umwana.

Ntarindwa Emmanuel yiyemerera ko yakoze Jenoside kandi ko yishe benshi atanibuka umubare. Ibyo byaha akekwaho yabikoreye mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.

Source : https://yegob.rw/rib-yataye-muri-yombi-umugabo-wari-umaze-imyaka-mu-23-yihishe-mu-mwobo-yacukuye-mu-nzu/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *