Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 15 Ukwakira 2026, Ramaphosa yavuze ko Afurika y'Epfo yishimiye intsinzi y'u Rwanda, anizeza ko igihugu cye cyiteguye gutanga ubufasha bwose cyasabwa mu myiteguro y'aya marushanwa.
Yagize ati 'Mu izina rya Guverinoma n'abaturage ba Afurika y'Epfo, ndashima byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma n'abaturage b'u Rwanda ku bw'amasezerano y'imyaka 10 babonye yo kwakira Formula 1 African Grand Prix.'
Ramaphosa yavuze ko kuba u Rwanda rwarahawe kwakira iri rushanwa ari ishema kuri Afurika yose, kuko bigaragaza ubushobozi bw'ibihugu byayo bwo gutegura ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Ati 'Afurika y'Epfo yifatanyije n'u Rwanda mu ishema rufite ryo kwitegura kuzamura ibendera rya Afurika, rwakira iri rushanwa rikomeye ku rwego rw'Isi, ku kibuga giteganyijwe kubakwa mu Bugesera mu ntangiriro z'imyaka ya 2030.'
Yakomeje agira ati 'Aya masezerano ni ikimenyetso cy'uko ubushobozi bw'Abanyarwanda n'ubw'Umugabane wa Afurika muri rusange bwahawe agaciro.'
Perezida Ramaphosa yagaragaje ko Afurika y'Epfo, yari mu bihugu byifuzaga kwakira Formula 1, yiteguye gusangiza u Rwanda ubunararibonye ifite mu gutegura amarushanwa akomeye.
Ati 'Nk'igihugu cyakiriye isiganwa rya Grand Prix rya nyuma ryabereye muri Afurika mu 1993, kandi cyateguye ibindi bikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga, Afurika y'Epfo izishimira gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose yasabwa.'
Yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira Formula 1 ari indi ntambwe yiyongera ku bikorwa bikomeye bya siporo mpuzamahanga rusanzwe rutegura, birimo Tour du Rwanda.
Ati 'Formula 1 African Grand Prix ni indi ntambwe ishimishije yiyongereye ku rutonde rw'ibikorwa bikomeye mpuzamahanga u Rwanda rukomeje kwakira, birimo Tour du Rwanda, isiganwa ry'amagare riri ku ngengabihe y'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino w'Amagare.'
Yasoje ubutumwa bwe ashimira u Rwanda, agaragaza ko rufite amahirwe yo gutuma Afurika irushaho kwishimira ibyo imaze kugeraho mu mikino yo gusiganwa mu modoka.
Ati 'Turagushimiye Rwanda. Muri ku mwanya mwiza wo gutuma Afurika yose ibatera ishema no kugeza umukino wo gusiganwa mu modoka ku rwego rushya.'
On behalf of the government and people of South Africa, I offer warm congratulations to His Excellency President @PaulKagame and the government and people of Rwanda on securing a 10-year agreement to host the Formula 1 African Grand Prix.
South Africa shares in the pride with which Rwanda is preparing to fly the chequered flag for our continent with the hosting of a globally prestigious event at the planned Bugesera circuit from the early 2030s.
This contract is a recognition of the capabilities of the Rwandan nation and of our continent more broadly.
As host of the first Grand Prix on African soil in 1993, and organiser of other major global events, South Africa will be happy to provide any support we may be invited to share.
The F1 African Grand Prix is another lustrous addition to Rwanda's growing collection of top international events, including the UCI-classified Tour du Rwanda cycling race.
Congratulations, Rwanda.
You are in pole position to make all of Africa proud and take motorsport to new heights.
— Cyril Ramaphosa 🇿🇦 (@CyrilRamaphosa) October 15, 2026
Ubutumwa bwa Ramaphosa buje nyuma y'uko ku wa 13 Ukwakira 2026, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA) ryemeje ko u Rwanda ruzakira Formula 1 African Grand Prix mu gihe cy'imyaka 10, guhera mu ntangiriro za 2030.
Iki cyemezo cyatangarijwe mu muhango wabereye muri BK Arena, witabiriwe na Perezida Kagame, abayobozi ba Formula 1 n'aba FIA.
Ni ubwa mbere Formula 1 izaba igarutse ku Mugabane wa Afurika kuva mu 1993, ubwo isiganwa rya nyuma ryaberaga muri Afurika y'Epfo.
U Rwanda ruzakira iri rushanwa ku kibuga kigezweho kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa.
Iki kibuga kizubakwa hubahirijwe ibisabwa na FIA ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka FIA Grade 1.
U Rwanda rwari rumaze igihe rushaka kwakira Formula 1, nyuma y'uko Perezida Kagame atangaje ku mugaragaro kandidatire yarwo mu mpera za 2024.
Iri rushanwa rizaterwa inkunga na Visit Rwanda, rikaba ryitezweho guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari n'ibikorwa remezo bya siporo mu gihugu.

Leave a Reply