Gashema Olivier ni umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga mu Rwanda aho yagiye afasha mu gusongogera ikawa ziserukira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza bw'ikawa y'u Rwanda, ndetse uyu mwuga akaba awumazemo imyaka igera kuri 20.
Yabwiye IGIHE ko yatangiye gukora mu bijyanye n'ikawa mu 2006, ubwo yafashaga mu kuyicururiza ikigo cyari cyitabiriye imurikagurisha ry'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda ry'uwo mwaka.
Mu ntangiriro, akazi ke kari ako gusobanurira abantu ibijyanye n'ikawa no kuyibacururiza. Uko iminsi yagiye ishira, abo yakoranaga batangiye kumwizera bakajya bamusigira aho bacururizaga.
Ati 'Nabitangiye ari bya bindi byo kwishakira imibereho by'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bategereje amanota ngo bajye muri kaminuza. Mbitangira gutyo ariko ngenda mbikunda ku buryo byaje kuvamo umwuga wa buri munsi.'
Mu bantu yaje gucururizaho harimo umushoramari wari ufite uruganda rutunganya ikawa kandi washakaga umukozi.
Ni bwo Gashema yabonye amahirwe yo kwinjira by'umwuga muri uru rwego, atangira kwiga uburyo ikawa itunganywa kuva mu murima kugeza igiye kunyobwa.
Mu 2008 yitabiriye amahugurwa y'abasogongezi b'ikawa, akora ibizamini aratsinda ahabwa impamyabushobozi y'abasogongezi b'umwuga ya 'Q Grader'.
Uburyohe si bwo bwibandwaho gusa
Gashema yabwiye IGIHE ko iyo umusogongezi ari gusogongera ikawa, atareba gusa niba iryoshye cyangwa isharira, ahubwo asesengura ibintu byinshi bigira uruhare mu buryo ikawa yumvikana mu kanwa no mu mazuru.
Ati 'Mu gusogongera ikawa tuba twumvamo ibintu byinshi birimo uburyohe, icyanga, ubusharire (acidity), impumuro, iyo uyinyoye uko uba wumva imeze mu kanwa, uko nyuma yo kuyinywa mu kanwa isigara imeze, no kumva niba hari ikindi kintu kidasanzwe cyangwa inenge.'
Yasobanuye ko icyo bita icyanga gishobora kugereranywa n'uburyo umuntu anywa ikinyobwa akamenya ko kirimo amacunga, indimu cyangwa izindi mbuto.
Ati 'Ikawa buriya igira ibyo bita icyanga, ibyo ni ibi bintu tubona mu buzima busanzwe, urugero nk'uko unywa fanta ukamenya ko iyi ari orange cyangwa izindi no mu ikawa bibamo, habamo chocolat buriya iyo uri gusogongera urayumva. Ikindi ni uburyohere n'uburemere bwayo mu kanwa, icya nyuma ni impumuro nk'uko wumva indi mibavu ukumvamo indabo, n'ibindi no mu ikawa bibamo'
Gashema asobanura ko ikawa nziza iva mbere na mbere mu buryo umuntu yayiteye, uko umurima umeze, ubwoko umuhinzi yateye, uko yayifumbiye n'ibindi.
Ati 'Aho ni ku ruhande rw'umuhinzi, ku ruhande rw'uruganda na rwo rugakomeza urugendo mu buryo bayoza, uburyo bayikorera ibyo twita guhuguta, kuyanika, aho bayibika mu bubiko bwabo, na byo bigenda bigena uko ikawa izaba imeze.'
Agaragaza ko uburyo buryo ikawa itunganywamo bushobora guhindura cyane uko izaryoha nyuma yo gukarangwa.
Ubu mu Rwanda habarurwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 42 buhinzeho ikawa. Mu myaka itanu ishize (guhera mu 2020 kugeza 2025), ikawa yinjirije igihugu miliyoni 527$.
Muri Gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2, u Rwanda rwihaye intego y'uko mu 2029 ikawa izaba yinjiriza igihugu miliyoni zisaga 115$ ku mwaka.




Leave a Reply