Masai Ujiri yashimangiye ko kubaka Zaria Court byaturutse ku gitekerezo cya Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ujiri yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ba Podcast ya 154, aho yasobanuye uko umubano we na Perezida Kagame wagize uruhare mu ishoramari yakoze mu Rwanda, by'umwihariko mu kubaka Zaria Court, ikigo gikomatanya ibikorwa by'imyidagaduro, ubucuruzi n'ubukerarugendo.

Ubwo umwe mu banyamakuru yamubazaga iby'ishoramari rya miliyoni 26$ yakoze, akibeshya ko ryakorewe muri Nigeria, Ujiri yahise amusobanurira ko ryakorewe mu Rwanda.

Yagize ati 'Nayubatse (Zaria Court) mu Rwanda. Ibyo byaturutse kuri Perezida Kagame. Umubano ukomeye dufitanye ni wo wabigizemo uruhare.'

Yakomeje asobanura ko igitekerezo cyatangiye ubwo Perezida Kagame yasuraga Toronto mu 2016, akitabira umukino wa NBA All-Star, akibonera uburyo siporo ishobora guhuza abantu benshi ndetse ikabyara amahirwe y'ubucuruzi n'imyidagaduro.

Ati 'Yaje gusura Toronto mu gihe cya All-Star mu 2016, yicara muri stade. Ni umuyobozi ufite icyerekezo. Ni umuntu udasanzwe iyo urebye ibyo yakoze.'

Ujiri yavuze ko Perezida Kagame yashimishijwe n'ibikorwa byari bikikije uwo mukino, birimo ibyamamare nka Drake na Kobe Bryant, ndetse n'uburyo abantu bari bitabiriye ibirori.

Ati 'Ubwo yabonaga Drake, akabona Kobe n'ibindi byose byari bihari, akabona n'uko abantu bari banezerewe, yaravuze ati 'Kuki tudashobora kubaka ibintu nk'ibi ku Mugabane wa Afurika?''

Ujiri yasobanuye ko icyo gitekerezo cyakurikiwe n'ishoramari mu bikorwa remezo bya siporo n'imyidagaduro mu Rwanda.

Ati 'Yubatse arena, ari yo iberamo imikino ya Basketball Africa League. Yanavuguruye stade, hanyuma natwe tubona ahantu hafi y'ibyo bikorwa remezo, tuhubaka agace kagenewe imyidagaduro.'

Yavuze ko Zaria Court irimo hoteli, ahabera ibitaramo, restaurant n'utubari, amaduka ndetse n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi.

Ujiri yashimangiye ko Perezida Kagame yabaye intangarugero mu guteza imbere ibikorwa remezo by'imyidagaduro muri Afurika, mu gihe imijyi myinshi ikomeye kuri uwo mugabane igifite ikibazo cyo kutagira inyubako zigezweho zishobora kwakira ibitaramo bikomeye.

Yatanze urugero rw'imijyi nka Lagos, Nairobi, Accra, Johannesburg na Addis Ababa, avuga ko kubura inyubako nk'izi bituma abahanzi bakomeye ba Afurika bagorwa no gutegura ibitaramo mu bihugu byabo.

Ati 'Tekereza Lagos, Nairobi, Accra, Johannesburg na Addis Ababa. Nta nyubako nini zabugenewe zihari. Davido, Tiwa, Burna Boy, Wizkid na Asake, nta n'umwe ushobora gutegura ibitaramo bizenguruka iyo mijyi uko bikwiye.'

Yagaragaje ko iki kibazo ari kimwe mu byatumye yiyemeza gushora imari mu bikorwa remezo by'imyidagaduro muri Afurika.

Ati 'Ibyo ni byo byaduteye imbaraga zo kuvuga ko tugomba kubaka ibikorwa remezo kuri uyu mugabane. Perezida Kagame yakoze ikintu gikomeye, kuko yafashe iya mbere mu kubaka ibya mbere mu Rwanda.'

Ujiri yavuze ko ibikorwa remezo nk'ibi byatumye u Rwanda rubasha kwakira ibitaramo by'abahanzi mpuzamahanga, agaruka ku mazina arimo John Legend.

Ati 'Ibintu byinshi byahabereye, bakiriye abantu benshi barimo John Legend n'abandi. Ariko abo bahanzi ntibashobora gutegura ibitaramo bizenguruka umugabane wose. Tekereza turamutse dufite ibikorwa remezo bibibafashamo, ubucuruzi byabyara n'amahirwe byatanga.'

Yashimangiye ko ishoramari muri siporo, imyidagaduro n'inganda ndangamuco rishobora guhanga imirimo myinshi ku rubyiruko rwa Afurika.

Ati 'Byaba ari ibintu bidasanzwe kuri twe, cyane cyane ku mahirwe byaha urubyiruko no guhanga imirimo muri siporo, imyidagaduro n'inganda ndangamuco. Tugomba gushyira imbaraga muri ibi bikorwa.'

Mu kiganiro kandi, Ujiri yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu guteza imbere Afurika, amushyira mu bayobozi n'abashoramari bafite ibikorwa bigira uruhare mu guhindura isura y'uyu mugabane.

Ati 'Abantu nka Perezida Kagame ni bamwe mu bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere Afurika. Bafashije gutuma abantu badutega amatwi no kubona ubushobozi uyu mugabane ufite.'

Ujiri yanagarutse ku buryo Afurika ikunze kugaragazwa nk'umugabane urangwa n'ubukene gusa, nyamara ufite ibikorwa by'iterambere bitangaje.

Ati 'Iyo ugiye ahantu nka Lagos, Nairobi, Abidjan na Kigali, uhasanga ahantu heza bidasanzwe, hamwe utigeze ubona no hano muri Amerika.'

Yavuze ko Afurika ifite imijyi itera imbere, amashuri meza n'amahirwe menshi y'ishoramari, asaba ko ibyo byiza byajya bihabwa umwanya mu nkuru zivuga kuri uyu mugabane.

Ujiri ni umwe mu bashoramari bakomeye mu bikorwa remezo bya siporo n'imyidagaduro muri Afurika. Mu Rwanda yashoye imari muri Zaria Court, iherereye i Remera, hafi ya BK Arena na Stade Amahoro, ikaba yarubatswe hagamijwe guteza imbere imyidagaduro, ubucuruzi n'ubukerarugendo.

Masai Ujiri yashimangiye ko kubaka Zaria Court byaturutse ku gitekerezo cya Perezida Kagame


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/masai-ujiri-yashimangiye-ko-kubaka-zaria-court-byaturutse-ku-gitekerezo-cya

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *