Ibi byatangajwe ku wa 9 Ukwakira 2026, ubwo ubuyobozi bwa NCBA Bank Rwanda bwasuraga ahari kubakwa uyu mudugudu.
Uru ruzinduko rwabaye nyuma y'ubufatanye NCBA Bank Rwanda yagiranye na Fortis Green Housing, bugamije korohereza abantu gutunga inzu muri uyu mudugudu.
Muri ubu bufatanye, NCBA Bank Rwanda yashyizeho uburyo bwo kubona inguzanyo yo kugura inzu binyuze muri serivisi yayo yitwa 'Tura Neza 105%'.
Masaka Views Eco Estate ni umudugudu uri kubakwa hafi y'icyanya cyahariwe ubuvuzi i Masaka, mu Karere ka Kicukiro. Niwuzura, uzaba ugizwe n'amagorofa arimo inzu 302 zifite kuva ku cyumba kimwe kugeza kuri bitatu, inzu 51 ziri ukwazo zagenewe imiryango (family houses), ndetse na townhouses 33.
Biteganyijwe ko umushinga wose uzatwara arenga miliyari 36 Frw.
Muri rusange, uyu mudugudu uzaba ugizwe n'inzu 382. Mu cyiciro cya mbere cy'umushinga, hari inzu 171 ziri kubakwa, zirimo 88 zizakodeshwa n'izindi 92 zizagurishwa.
Inzu zizagurishwa zirimo izifite ibyumba bibiri n'izifite ibyumba bine, zikazagurwa ku giciro kiri hagati ya miliyoni 102 Frw na miliyoni 212 Frw.
Furaha Amos, ukora muri Fortis Green Housing, yavuze ko imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cya Masaka Views Eco Estate igeze kure, ku buryo ibisigaye ahanini ari ibikorwa byo gusukura no gutunganya ahazengurutse inyubako.
Ati 'Imirimo yo kubaka izi nzu mu cyiciro cya mbere irasa nk'aho iri kugana ku musozo kuko twatangiye gutera ubusitani, indabo kubera ko mu byo dutekerezaho cyane ni ibijyanye no kubaka inzu zibungabunga ibidukikije.'
Yakomeje avuga ko ibikorwaremezo by'ingenzi birimo amazi n'amashanyarazi byamaze kugezwa muri uyu mudugudu, ndetse ko imirimo yo kubaka imihanda izajya ikoreshwa n'abahatuye na yo igeze kure.
Ati 'Muri rusange twavuga ko inyubako zacu zigeze kuri 85% kubera ko ibisigaye ni amasuku.'
Masaka Views Eco Estate ni umwe mu mishinga igamije kunganira Umujyi wa Kigali mu kunoza imiturire. Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, Umujyi wa Kigali wateganyije gukoresha arenga miliyari 251 Frw mu bikorwa bitandukanye birimo kunoza imyubakire mu duce dutandukanye no kuzamura imibereho y'abatuye ahari imiturire y'akajagari.










Leave a Reply