Elidinho akomeje kurikoroza muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuva yasinyira Rayon Sports muri Kanama 2026, umukinnyi w’umurundi, Mokono Elie uzwi nka Elidinho ntabwo arakinira iyi kipe kubera ko hari ibyo yemerewe atarahabwa.

Mokono yageze muri Rayon Sports nyuma y’uko iyi kipe ikunzwe na benshi yari imaze kwegukana Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, aje kuyifasha muri shampiyona ndetse no mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup iyi kipe ikina.

Gusa nta mukino n’umwe arakina aho hagiye havugwa byinshi harimo ibibazo by’ibyangombwa, uburwayi nk’uko umutoza Haringingo Francis aheruka kubitangaza.

Gusa icyatunguye benshi ni uko nyuma y’iminsi mike yahise ajya mu ikipe y’igihugu y’u Burundi ndetse aranakina, bivuze ko nta kibazo yari afite.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Mokono Elie atari bukine n’umukino wa Gorilla FC w’umunsi wa 4 wa shampiyona ya 2026-27.

Impamvu ni uko atarishyurwa amafaranga yemerewe ubwo yasinyiraga Rayon Sports, yasabwe ko bamwishyura igice ariko arabyanga, ababwira ko agomba kuyabona yose ari nabwo azakandagira mu kibuga ayikinira.

Mokono Elie akaba yari mu mwiherero wa Rayon Sports w’abakinnyi bari bukine na Gorilla FC uyu munsi saa 19h00′.

Mokono na Rayon Sports ntabwo ibintu birakemuka

Source : http://isimbi.rw/elidinho-akomeje-kurikoroza-muri-rayon-sports.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *